Visi-Perezida wa Malawi, Saulos Klaus Chilima yamaganye ibikorwa byibasira Abanyamahanga by’umwihariko Abanyarwanda n’Abarundi biswe ba Maburundi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 6 Gashyantare, yamaganye ibiri gukorwa n’abaturage, avuga ko ari bibi kandi bidakwiye kwihanganirwa.
Ibi bikorwa by’urugomo n’ubusahuzi ku banyamahanga byabaye mu duce twa Mchesi, Chilinde, Area 23, Area 24 muri Lilongwe n’ahitwa Kaphiri mu burasirazuba bw’igihugu.
Yasabye abaturage "guhagarika kwibasira Abarundi", avuga ko ari abantu kimwe nabo bakwiye kubaha uburenganzira bwabo.
Umunyarwandakazi wavuganye na BBC avuga ko ubutegetsi bwohereza polisi ikaza ikarasa hejuru abari muri ibyo bikorwa bagatatana, ariko yagenda bakagaruka mu mihanda no gusahura.
Avuga ko ibi ntacyo byatanze, ko ahubwo ubu benshi muri bo bamaze guhungira mu Nkambi ya Dowa iri ahitwa Dzaleka.
Abarundi n’Abanyarwanda bari mu bibasiwe n’ibikorwa by’urugomo ku banyamahanga biri muri Malawi nk’uko umwe mu bamaze kujya mu nkambi y’impunzi ahunga ibi bikorwa abivuga.
Muri Malawi hari umwuka mubi nyuma y’uko urukiko rutangaje ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwa gatanu biteshejwe agaciro.
Abenegihugu bavuga ko barakajwe n’ubwicanyi bwa benewabo batatu basanzwe barahambwe mu nzu ahitwa Biwi muri Lilongwe.
Bavuga ko iyo nzu ngo yari iy’Umurundi, ingingo polisi y’iki gihugu ihakana ivuga ko ahubwo iyo nzu yari iy’Umunya-Malawi.
Yasabye abaturage gutuza mu gihe iperereza rigikomeje kuri iki kibazo.
1 Ibitekerezo
Nzayiseng Eugene Kuwa 09/02/20
Ni ukwihanga isi yose ntisakaye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo