Leta ya Uganda muri iki cyumweru yongeye gushyira mu kato abandi bantu 120 bari baturutse mu Bushinwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera gutinya Coronavirus.
Hari hashize icyumweru hashyizwe mu kato abandi bantu 100 barimo Abashinwa 44 n’Abanya-Uganda nabo bari baturutse mu Bushinwa, bakaba babaye abantu 220 bashyizwe mu kato.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, Emmanuel Ainebyoona, we yavuze ko abo bantu batashyizwe mu kato ahubwo basabwe kuba bitandukanyije n’abandi mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, bazemerwa kwidegembya nibatagaragaza ibimenyetso nk’ibyabanduye coronavirus (COVID-19) nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.
Ainebyoona ati: “Dufite icyo bita “thermal scanner” aho umuntu iyo ageze ku gice gishinzwe abinjira n’abasohoka gisuzuma umuriro, waba wazamutse ukagenzurwa uko bisabwa rimwe na rimwe ugashyirwa mu kato aho uba.”
Uyu yongeyeho ko hari itsinda rishinzwe gukomeza gukurikirana abo bantu bashyizwe mu kato.
Igihugu cya Uganda kikaba cyarashyize bariyeri ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ahasuzumirwa abagenzi bakigeraho ko nta coronavirus bafite.
Amakuru agezweho kuri iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere mu ntara ya Hubei mu Bushinwa, aravuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize mu Bushinwa abantu 242 bahitanwe nacyo, mu gihe 14,840 banduye.
Muri rusange ku Isi yose abantu byibuze 1357 bakaba bamaze gupfa, mu gihe abantu 60,000 bamaze kwandura.
Tanga igitekerezo