Kiliziya Gatolika muri Uganda, iri mu marira nyuma y’urupfu rutunguranye rwa nyiricyubahiro Fr. Dr. Lawrence Yawe Mudduse wabaye umupadiri muri paruwasi ya Kiyinda Mityana ndetse akaba n’umwarimu wa tewologiya muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo Kinyamatsika i Port Port.
Iyi mpanuka yabaye mu gihe uyu mupadiri yari avuye mu birori byo kwibuka byabereye i Mityana, yerekeza i Port Port. Iyi modoka, Suzuki ifite nimero ya UAW 369C, yabonetse bitunguranye yangiritse , nkuko byafashwe mu mashusho y’aho impanuka yabereye.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abashinzwe umutekano wo mu muhanda by’umwihariko ku byerekeye impanuka bari bataratanga ibisobanuro ku mugaragaro ku bijyanye nayo.
Joseph Ssendawula umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yababajwe n’urupfu rw’uyu mupadiri aho yagize ati"Muri rusange, yakoreye Umwami n’umwete, ubwitange, n’ubutwari. Yahagurukiye akarengane, abwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bwuzuye, kandi yishimira ubupadiri. Abamarayika bakwakire! RIP nyiricyubahiro Fr. Lawrence Yawe Mudduse. ”
Umuryango w’Abagatolika muri Uganda wababajwe no kubura umuyobozi wari ukunzwe kubera ubwitange no mu kwizera nibyo yagezeho mu myaka ye yose y’ubupadiri.
Tanga igitekerezo