Ku mwaka wa 33 muri iki gihe cyacu nibwo Yesu Kirisitu Umwana w’Imana yapfuye abambwe ku musaraba. Urupfu rwe rwategetswe na Pilato wari ufite ubwoba ko ashaka kumusimbura ku butegetsi. Kuva icyo gihe habaye itotezwa ry’intumwa ze 12 kugeza ubwo zose zipfuye.
Dore uburyo zishwe urupfu rubi.
Duhereye kuri Yuda Isikariyota nyuma yo kubona ko Yesu atsinzwe urubanza agakatirwa urwo gupfa nawe yahise yiyahura. Yuda yagambaniye Yesu aziko azahita acika abaje kumwica bityo abarye amafaranga yitwaza ko akazi yasabwaga yakarangije.
[caption id="attachment_27579" align="alignnone" width="650"] Yezu Kirisitu akiri kumwe n’intumwa ze [/caption]
Nyuma ye yaje gusimburwa na Mathias kuko izi ntumwa zagombaga kuba 12 zisobanuye imiryango 12 ya Israel.
Dore uko izo ntumwa zishwe n’umwaka ziciwemo
1. Simon Petero
Simon Petero ni umunya Betisida w’i Galilaya umwe mu ntumwa zakundwaga cyane na Kirisitu akiriho. Uyu Simon Petero niwe wamwihakanye inshuro 3 ubwo yendaga kwicwa.
Simon Petero yishwe abambwe acuritse apfira I Roma. Yapfuye muri 67 ni nyuma y’imyaka 34 Kirisitu apfuye
2. Andereya
Andereya yiciwe mu mujyi wa Constatinople umurwa mukuru wa Roma. Yishwe abambwe nk’uko Kirisitu yabambwe.
3.Yakobo 1 ( Mukuru)
Yakobo yakurikiye Yesu nyuma y’imyaka 9 yishwe. Yakobo yaje kwicwa na Herodi yicirwa mu mujyi wa Agripa yicwa akaswe ijosi.
4. Filipo
Filipo yishwe abambwe ku giti mu mujyi wa Hierapolisi yafatwaga nk’umurwa mukuru wa Turukiya muri icyo gihe. Nyuma yo kwicwa amanitswe ku giti mugenzi we Balutoromayo yaje kumanura umurambo we arawushyingura.
5. Barutolomayo
Kubera ko bamusanze yigisha ubutumwa bwiza bwa Kirisitu, Barutolomayo yishwe akuweho uruhu areba . Nyuma yo gukurwaho uruhu bamuretse iminsi itatu yose ngo yipfishe kugeza ubwo yaje gupfa burundu.
6. Matayo
Lewi wiswe na Yesu izina rya Matayo yishwe acumiswe amacumu n’inkota mu mbavu.
7. Thomas
Thomas uzwi nk’utizera ko Yesu yazutse. Nyuma y’aho yesu amwiyerekeye akabona kwemera Yesu agasubira mu ijuru nawe yahise afata icyemezo cya kigabo cyo kwamamaza ubutumwa bwiza mu gihugu cy’u Buhinde aho yaje kwicirwa atewe amacumu ku manywa y’ihangu.
8. Thadeo
Thadeo yishwe araswe nyuma yo guhungira mu mujyi wa Zefenisiya avuye kuvuga ubutumwa I Buyuda na Mesopotamiya.
9. Yakobo 2 ( mutoya)
Yakobo muto yishwe ahanuwe ku munara w’urusengero rwari I Yerusalemu yikubita hasi atangiye gusamba bamuhurizaho amacumu n’ubuhiri abona guca.
10. Simon Zerote
Simon Zerote wari wariyemeje kuvuga ubutumwa muri Afurika yiciwe ku mugabane wa Afurika bamuciye ijosi mu mwaka wa 96. Ni ukuvuga nyuma y’imyaka 63 Kirisitu Yesu yishwe.
11. Mathias
Mathias wasimbuye Yuda Iskariyota wagambaniye Yesu. Mu kumwica yabanje guterwa amabuye babonye amaze kuremba babona kumuca umutwe.
12. Yohana
Intumwa Yesu yakundaga cyane niwe wanditse ubutumwa bwiza bwa Yohana, inzandiko 3 za Yohana ndetse n’igitabo cy’Ibyahishuwe. Bamwe mu bahanga muri Theologie bavuga ko uyu mugabo bamucaniriye mu ngunguru y’amavuta bibwira ko avamo yapfuye bagiye kubona babona asohotsemo ahubwo yabaye umusore kandi bamushyizemo ari umusaza babona kumuca mu kirwa cya Patmos.
Abandi nabo bavuga ko yagerageje kugambanirwa ngo yicwe ariko arabananira bituma abategetsi bariho icyo gihe bafata icyemezo cyo kumucira ku kirwa cya Patmos. Kuri iki kirwa Uwiteka yategetse inyoni kumugaburira kuri iki kirwa aho yandikiye igitabo cy’Ibyahishuwe. Nyuma yaje kugirirwa imbabazi n’umwami w’abami arafungurwa akomereza umurimo w’ivugabutumwa muri Efeso.
Yohana niwe wapfuye nyuma y’izindi ntumwa zose kuko yapfuye hagati y’umwaka wa 107 na 110 mu gihe izindi ntumwa iyapfuye nyuma yapfuye mu myaka ya 90
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
Isangize abandi
6 Ibitekerezo
bernard Kuwa 21/01/21
abakozi b’Imana nibitahire bahamije Kristo babokiwe ikamba ry’abanesheje. Mana dushoboze kwihanganira into turwana nabyo my izina ray yesu kristo. amen
Subiza ⇾DUSHIMIMANAEMMANWER Kuwa 26/12/22
NDIFUZACYANE
Subiza ⇾NABANGIRIHO
NZAPFIREMURIYESU
UWITEKA
ANDINDEKUMERA
NGAYUDA
AMBEKURAMA
NGAYOHANA
MUKORERA
ANZINDIRE
ABANDWANYA
NGONDIMBWA
KUBERAKO
NDANWA
IBISINDISHA
AMEN
DUSHIMIMANAEMMANWER Kuwa 26/12/22
DATAWATWESE
Subiza ⇾UZAMBE
KUPFIRAMURIWOWE
Sindayihebura Felix Kuwa 17/07/23
Intwari Nyazo!! Niziruhukir Mumahor Kand Zidusabire Twihanganir Ibirusha Vyo Mu Isi Nimibabaro Yayo.Nkuko Na yesu Adusabir,tuze Duhanw Ivyasezeranywe.Amen.
Subiza ⇾kamanzi Kuwa 13/10/23
Ariko se iyi nkuru y’urupfu rw’Intumwa za Yezu,ko utatubwiye "isoko yizewe" wayikuyemo?Byaragaragaye ko amadini menshi ahimba inkuru,kugirango abantu bemere ko aturuka ku Mana.Urugero,nta gitabo na kimwe kitali icy’idini kivuga ko Petero yapfiriye i Roma.Na bible ntivuga ko Petero yapfiriye i Roma,cyangwa ko ariwe paapa wa mbere.Iki ni ikinyoma cyahimbwe n’idini,kandi imana ibifata nk’icyaha.
Subiza ⇾J’Damascene Kuwa 20/04/24
YESAYA 55:6,7=nimushakishe Uwiteka bigishoboka ko abonwa
Subiza ⇾7=nimumwambaze akiri bugufi ,umunyabyaha nareke ingeso ze ,ukiranirwa nareke ibyo yibwira agarukire uwiteka
Imana nayo iramugirira ibambe rwose.
Tanga igitekerezo