Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nice Ndatabaye, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ntahinduka" yahuriyemo na Nshuti Bosco mu gitaramo Intimate Worship Live Recording yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, aho avuga ko ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu mubyo banyuramo byose.
Nice Ndatabaye ubarizwa muri Canada yatangarije BWIZA ko iyi ndirimbo ye nshya yakoranye na Nshuti bayikoze mu gitaramo ngaruka mwaka aheruka gukorera i Kigali muri Nzeri 2023.
Ati "Twayikoreye mu gitaramo ngaruka mwaka nakoze giheruka kubera i Kigali, aho ikubiyemo ubutumwa buhamya ko Imana idahwema kwigaragariza umuntu mubyo yaba ari kunyuramo byose, arwaye cyangwa amaze igihe asengera ikintu gikomeye ko Imana ikimukorera kubera ko Imana yacu idahinduka."
Yongeyeho ko abantu badakwiriye gushakira amahoro mu biyobyabwenge, kuko Yesu atanga amahoro akaruhura umutima, asoza asaba kwakira imbabazi zayo.
Avuga ko ko iki gitaramo cya Intmate Worship ngatuka mwaka, kuri iyi nshuro kizabera muri Amerika muri Indiana Polis tariki 18 Kanama 2024.
Nice Ndatabaye uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda, yavuze ko iyi ndirimbo ze yishimira kuba ziruhura imitima y’ababaye abasaba gukomeza kumushyigikira.
Nice Ndatabaye yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 15/07/1989, aza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2009 ni bwo yavuye mu Rwanda ajya muri Kenya ku mpamvu z’akazi, aza kuhakomereza amashuri.�
Muri 2014 yabonye ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Canada ari naho atuye kugeza uyu munsi. Yatangiye umuziki akiri muto, awutangirira mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school), aza kuwukomeza afasha amakorali atandukanye.�
Yatangiye kuririmba ku giti cye ubwo yari muri Canada muri 2014, ariko indirimbo ze zatangiye kujya hanze muri 2018.
Album ye ya mbere yise ’Umbereye Maso’ yayimuritse muri Nyakanga 2018 mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Canada.
Tanga igitekerezo