Umwe mu babaye muri FDLR mu myaka umunani avuga ko Gen. Maj. Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Niyo Thedeum Koromboka Avé Marie Mugisha yari agiye gukubitwa agafuni ku bwo amakosa y’akazi ka gisirikare.
Uyu wavuye muri FDLR mu 2005 utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko icyemezo cyo gukubita ifuni Gen. Koromboka cyaturutse ku kuba yaratumye imbunda ya Mortier 82 n’amabombe yayo 40 ALIR (Abacengezi) bari bambuye ingabo za Leta ku biro bya Komini Nyamutera (Ubu ni ahari Ibiro by’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu) yaratumye hamenyekana aho yari yahishwe.
Uyu mugabo uvuga ko yari muri Burigade yitwa Zulu yayoborwaga na Maj. Bemera. Avuga ko iki cyemezo cyari cyafashwe mu rwego rwo guhana uburangare bwa Maj. Gen.Koromboka ( icyo gihe mu 1997 wari Lieutenant deux etoiles).
Yagize ati “ Ubwo Abacengezi batagakaga i Nyamutera, bahakuye imbunda yo mu bwoko bwa Mortier 82 n’amabombe 40, bajya kuyitaba mu Musozi wa Kabuye. Babonye intambara barikuyitsindwa, bakoze ropuri jenerali, hari umwe mu ba kureri (bodyguard) barinzi ba Gen. Koromboka wa dezerise (deserting), ajya mu gisirikare cya Leta ariko akaba yari azi aho iyo mbunda itabye,”
“Abasirikare bo muri Burigade ya Bemera, wari wungirijwe na Maj. Ndege (Karegeya waje kujya mu ngabo za Leta, akagirwa koloneri) bateye hejuru babwira Koromboka wayoboraga Batayo ya 04 ko akwiriye kujya kwimura iyo mbunda, cyangwa ibyo bisasu bakajya kubitera mu nkengero za Kigali, muri za Shyorongi. Lt. Koromboka yarabyanze, ngo icyatumye umukureri we agenda ngo yari ananiwe. Ku munsi wakurikiyeho, ya mbunda n’amasasu yayo byari mu murima w’ibijumba byeze haje abasirikari ba Leta bahita babitaburura!”
Yakomeje agira ati “Twageze Kanyabusoro, tumaze gukora ropuri. Abasirikare bati twebwe imbunda yacu turayishaka. Koromboka we yayoboraga Batayo 04, hakaba Batayo 01 yayoborwaga na Ndinzimihigo, 02 yayoborwaga na Magambo. Koromboka yakoreraga muri za Gatonde, Nyamugari na za Cyeru. Abasirikare bati ni ukumwica. Bamushinjaga ko afite n’umugore wakoraga muri Leta, yakoraga muri ambasade y’u Rwanda na Uganda bityo akora mu banzi.”
Uko Gen. Koromboka yarokotse gukubitwa agafuni
Uyu wahoze muri FDLR yabwiye Bwiza.com ko icyakijije Gen. Koromboka agafuni yari yamaze gukatirwa n’abayobye Burigade Zulu, bakuriwe na Maj. Bemera ari ugutakamba kwa Maj. Karegeya bitaga Ndege.
Ati “ Ndege ni we wamusabiye imbabazi, ubu ni demobe yibera ku Byangabo [ mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze]. Ndege yaratakambye ati uwasanga twishe Liyetona uyobora batayo yagira ngo iki? ati mu mumureke. Tugeze mu ishyamba bahise bamujyana ahitwa Isizi, hafi na Tanzania mu rwego rwo kumuhunza abandi basirikare. Gen. Rwarakabije yatashye ari yo akiba, yazamutse kubwa Gen. Mudacumura.”
Yavuze ko Gen. Koromboka ari umugabo muremure udakanaganye ku bigango, akaba yarabaga akenshi afite ubwanwa bwo ku ruhande.
Yabwiye Bwiza.com ko hari byinshi byahindutse mu mikorere ya FDLR bityo ko atazi uburyo abo yise abana ba puromosiyo ya 26 ari bo bari kuyobora FDLR/FOCA.
Gen. Koromboka ni muntu ki?
Gen. Koromboka yavutse mu 1965, avukira i Byumba mu cyahoze ari Komini Giti ubu ni mu Karere ka Gatsibo, yize igisirikare muri ERM ( École Royale Militaire) mu Bubiligi.
Rwandatribune ivuga ko yari yinjiye muri promotion ya 26, bityo bamuzana muri promotion ya 25 y’Ishuri rikuru rya gisilikare ESM, aho yaje gukomereza amashuri ya gisilikare mu gihugu cy’ububiligi muri Ecole Royale militaire(ERM), hanyuma aza gutsindwa aragarurwa mu gihe cy’amezi 6 yari amazeyo.
Amaze gutsindwa muri ERM akaza mu Rwanda yahise ajya kwigisha muri CI ( Centre d’Instruction) Bugesera, nyuma bamuha I Kompanyi muri operation ya Mutara, muri Batayo Muvumba yayibereye kandi S3 ushinzwe imirwano.
Mbere ya 1994 yongeye guhabwa amahugurwa mu Bufaransa.Nyuma ya 1994 yahungiye mu nkambi i Mugunga.
Yabaye mu gicengezi ayobora Batayo yakoreraga Nyamugari, Ndusu, Gatonde akuriwe na Maj Bemera.
Yaje kuba Comd Bde muri Nord Kivu igihe gito bitaga Cancel muri DRC ahitwa Rutshuro, nyuma ajya muri Segiteri ya Kivu y’amajyepfo.
Yaje kuva muri Kivu y’amajyepfo akomereza muri Kivu y’amajyaruguru muri iki gihe akaba yari ashinzwe operasiyo (G3)muri FDLR/ FOCA.
Gen. Uzabakiriho, afite umugore n’abana babiri baba mu Rwanda.
Tanga igitekerezo