

Ni kenshi hajya humvikana abantu batandukanye mu miryango yubatse bakunda guhura n’ikibazo cyo kudashimishanya mu gihe cyo gutera akabariro. Ahanini biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo izo kudahuza mu rugo, cyangwa se ubumenyi bucye muri icyo gikorwa.
Ni muri urwo rwego rero usanga hari abatwandikira bagisha inama kuri uru rubuga, abandi bakabicisha ku maradiyo cyangwa no ku yindi miyoboro basaba inama ngo barusheho kujya mu murongo nyawo.
Ni muri urwo rwego umukunzi wacu agisha inama nyuma y’uko ngo umugabo we atakimuha umwanya mu kuzuza inshingano z’urugo by’umwihariko mu gutera akabariro!
Agira ati: "Nitwa Maritha(izina ntabwo ari irye) ntuye mu gihugu cya Zambia. Nashatse umugabo mu 2019, icyo gihe umugabo wanjye yanteraga akabariro nkanyurwa ndetse nkumva nta handi najya kandi nawe nuko naramuryoheraga akabimbwira.
Gusa uko imyaka yagiye yicuma yatangiye kugenda ahinduka agabanya n’inshuro twateragamo akabariro.Nabanje kugirango wenda hari ibibazo yahuye nabyo ndamwihorera icyumweru cya mbere, icya2,.. bigera ku kwezi kose agenda biguru ntege kandi njye ariko ndushaho kubishaka.
Umunsi umwe yigeze gutaha yasinze asanga nateguye amafunguro ku meza, ariko ntiyarya mubajije impamvu ambwira ko yariye mu kabari kandi ngo aranyiyamye sinkagire icyo mubaza haba mu buzima busanzwe no mu buriri.Narabyihanganiye bucyeye mubaza impamvu yambwiye amagambo adashimishije ambwira ko atabyibuka ariko wabonaga asa n’ubyirengagije.
Naje gutinyuka mubaza impamvu atacyuzuza inshingano z’urugo mu buryo bwo gutera akabariro, ambwira ko ataha ananiwe kubera akazi kenshi. Kugeza ubu hashize amezi 6 tudatera akabariro ambwira ko ahora ananiwe none byaranyobeye. Ikindi kandi naje kuvumbura ko yampishe ibibanza bibiri yaguze mu mujyi wa Lusaka mbibwiwe na murumuna we.
None ndagisha inama ngo menye icyo nakora dore ko hari abandi wenda dushobora kuba duhuje icyo kibazo.
Tanga igitekerezo