Umugabo wo muri Nigeria utatangajwe amazina wari ufite ubumuga bwo kutabona aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso akongera akabona, ariko akisanga ngo yarashatse umugore yita "mubi" kuko ngo atabonaga.
Iby’aya makuru byamenyekanye nyuma y’aho umugore w’uyu mugabo witwa Cynthia yifashishije imbuga nkoranyambaga, akavuga ko umugabo we ashaka ko batandukana kandi yaremeye gushyingiranwa na we igihe atabashaga kubona.
Uyu mugore w’imyaka 36 nk’uko Talkofnaija ibitangaza, avuga ko yakoze uko ashoboye ngo ashake amafaranga yatuma abasha kuvuza umugabo we. Ibi ngo yabigezeho nyuma yo guhabwa inguzanyo muri kompanyi yakoragamo.
Yagize ati: "Nashakanaye n’uyu mugabo kuko mukunda, nta mukurikiyeho amafaranga. Ntidukize ariko nanone ibyo dufite birasuhagije. Ababyeyi be baranyinginze ngo tubane nanjye ndabyemera kandi ndamukunda. Nyuma y’imyaka ibiri tubana, nashatse amafaranga ngo bazamubage, yongere abone. Baramubaze birakunda kandi amafaranga nakoresheje ni ideni nafashe."
Akomeza agira ati: "Nyuma y’icyumweru kimwe abona, yatangiye kutarara mu rugo. Bambwiye ko hari umugore bari gukururana. Nanze guhita mbyizera, ahubwo nategereje ko azama impamvu yatumye adataha. Ubwo yazaga mu rugo, namubwiye inkuru y’ubuzima bwacu; ukonamukunze ntacyo ari cyo."
Ngo umugabo yaramusubije ati: "Urukundo ni impumyi koko! Kubera ko ntabashaka kubona ni yo mpamvu nashakanye n’umugore mubi. Ubu mbasha kubona abandi bagore beza."
Uyu mugore asaba inama akavuga ko ashobora gufata icyemezo cyo kumusubiza uko yari ameze mbere. Uyu mugore avuga ko ashobora gusuka mu maso y’umugabo we aside.
Wowe urabona uyu mugabo akwiriye iki ?
Tanga igitekerezo