Umugore wa Twahirwa Séraphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, Uwimana Primitiva, yaba yifuza ubuhungiro mu Bubiligi nyuma yo guhamya ko umugabo wa nta kibi yigeze akora. Umunyamategeko Me Vincent Lurquin agaragaza ko abukwiye kuko ngo "ari mu kaga".
Tariki ya 23 Ugushyingo 2023, Uwimana wari mu batangabuhamya bashinjura, yatunguye ubushinjacyaha n’abaregera indishyi, avuga ko ubuhamya yari yarahaye abagenzacyaha mu mwaka w’2020, ashinja umugabo we uruhare muri jenoside, yabutanze kubera iterabwoba yashyizweho.
Muri ubu buhamya Uwimana yatanze nyuma y’aho ku munsi wabanje yari yanze kubutangira mu ruhame, yagize ati: “Hari umuntu umwe ukora mu butabera bw’u Rwanda wahoraga antera ubwoba ku buryo bananyoherereje maneko witwa Bosco hafi y’aho ntuye. Ku munsi ukurikiyeho Bosco yaragarutse arambwira ati ‘Uriya muntu rero ni maneko.’ Bukeye uwo mugabo na we witwa Fidele araza arambwira ati ‘Rero hari ubuhamya ugomba gutanga’."
Ku ya 24 Ugushyingo 2023, Uwimana wigeze kuvuga ko Twahirwa yasambanyaga Abatutsikazi ku gahato, yisubiyeho, avuga ko nta cyaha ashinja umugabo we. Ati: “Numva bavuga ko ashinjwa jenoside yo mu Rwanda, ariko njye simbyemera. Ubu ngubu ubuhamya ntanze nishyize mu biganza by’Imana, nimpfa sinzapfane icyaha cyo kubeshya."
Umwunganizi w’abaregera indishyi icyo gihe yagaragaje ko guhindura ubuhamya kwa Uwimana gushobora kuba kwaratewe n’uko yaba ashaka ubuhungiro mu Bubiligi. Ati: "Aho si uburyo bwo kugira ngo asabe ubuhungiro bwa politiki hano mu Bubiligi?" Yasabye urukiko gusuzuma niba atari cyo cyabimuteye.
Umushinjacyaha yavuze ko hashobora kuba hari abanyamategeko b’abanyamahanga bamugiriye iyi nama ariko ko niba Uwimana yifuza ubuhungiro mu Bubiligi, bitamushobokera, ahubwo ko agomba gusubira mu gihugu asanzwe atuyemo (Kenya), yaba afite ubwoba akegera inzego zaho, zikamuha ubufasha.
Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yahakanye ibyo kwifuza ubuhungiro kwa Uwimana, agira ati: "Biteye isoni ko umushinjacyaha avuga ko ari gusaba ubuhungiro. Kuva kera twabasabye kubaha uyu mutangabuhamya ariko n’ubu muraza mumuvugaho ibinyoma."
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, umutangabuhamya uri mu baregera indishyi yahawe umwanya, abanza gusobanura ko aba mu Bubiligi nk’impunzi kuva mu mwaka w’2004. Yabajijwe impamvu yahunze, asobanura ko yumvaga gukomeza kuba mu gihugu cyiciwemo abo mu muryango we bitamuha umutuzo.
Me Lurquin, ashingiye ku mpamvu yatumye uyu mutangabuhamya asaba ubuhungiro, yagaragaje ko na Uwimana abukwiye kuko ngo ari mu kaga. Ati: "Mwumvise avuga ko yagiye kwaka ubuhungiro hano mu Bubiligi kuko yumvaga atameze neza mu Rwanda. Ariko mwibuke muvuga ko umugore wa Twahirwa atemerewe kwaka ubuhungiro kandi we ari umutangabuhamya uri mu kaga."
Mu buhamya Uwimana yatanze, yasobanuye ko atari yizeye umutekano we muri Kenya mu gihe yagombaga gutanga ubuhamya bushinjura umugabo we, abishingiye ku wo yise maneko wamusanzeyo. Yabwiye urukiko ko yemeye kujya kubutangira mu Bubiligi kuko yizeye umutekano waho.
Tanga igitekerezo