Umuntu utaramenyekana mu gace ka Missouri yinjiye mu nzu icuruza ibyo kurya, atwara ibyo ashaka, asiga amafaranga arangije yandika urupapuro rusaba imbabazi.
Urwandiko rw’uyu muntu ruvuga ko we "yari akeneye ibiryo cyane kandi ko atari gutegereza ba nyir’inzu ngo baze kandi basize badafunze."
Yavuze ko ibyo akoze bitafatwa nk’ubujura kuko n’ubundi byagaragara ko ba nyiraho wagira ngo ntibagira umukozi wo kuhasigara.
Polisi mu gace ka Ballwin ivuga ko iyi nzu ba nyirayo bari basize idafunze.
Polisi ivuga ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko nyir’inzu we yavuze ko nta mpamvu yabyo kuko uyu muntu yasize atanze amadolari 26.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo