Ubusanzwe indwara z’umwijima ziterwa n’udukoko turimo amoko atanu ari yo A,B,C,D na E. Ni indwara zituma inyama y’umwijima ubyimba ahanini ibyo bikaba biterwa no kwinjirwa na kamwe muri turiya dukoko.
By’umwihariko muri iyi nkuru turibanda ku ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B nk’ikomeje kwibasira abatari bake. Niyo iza imbere mu ndwara zibasira umwijima aho ku isi umuntu 1 muri 3 aba arwaye iyi ndwara nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwo ku rubuga rwa clevelandclinic.org.
Uru rubuga ruvuga ko abasaga miliyari ebyiri (2) bose banduye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B. Aba bashakashatsi banatangaje ko habarurwa abaturage barenga miliyoni 250 barwaye iyi ndwara mu buryo bwa twibanire, abenshi mgo bakaba batanazi ko bayirwaye.
Umwijima wo mu bwoko bwa B ni umwijima utuma habaho kubyimba k’uturemangingo bitewe na virusi itera umwijima wo mu bwoko bwa B. Iyi ndwara bakunze kwita Hepatite B igaragara mu maraso y’uyirwaye, ishobora gutangira idakanganye cyangwa se ikaba twibanire bimwe bakunze kwita ’karande’.
Inzego z’ubizoma ku isi zitangaza ko 25% by’abana bato banduye iyi ndwara birangira ibahitanye, ndetse na 15% by’abayirwaye nka karande nabo ngo irabica. Ikindi kandi 25% by’abo iyi ndwara yibasiye na none barwara kanseri y’umwijima.
Ingaruka zishobora kugera ku muntu uyirwaye harimo urupfu ruturuka ku kuzahara ndetse na kanseri y’umwijima itajya ipfa gukira byoroshye.
Ese ni gute indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B yandura?
Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B izwiho kwandurira mu maraso, ni ukuvuga ko iyo amaraso y’uwanduye iyi ndwara yinjiye mu mubiri w’undi muntu muzima hari ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara ya Hepatite B.
Kugirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wanduye agakoko ka virusi itera umwijima wo mu bwoko bwa B, na byo byongera ibyago byinshi byo kuba uwari muzima atekanye nawe yisanga mu mubare utagira ingano w’abarembejwe n’iyi ndwara.
Gukoresha cyangwa se gutizanya ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’umuntu wanduye umwijima wo mu bwoko bwa B nabyo bigomba kwitonderwa kuko uwamduye byakomeretsa n’utarandura bikaba byamwanduza.
Inzobere mu buvuzi zemeza ko hariho umubare munini w’abantu bandura umwijima wo mu bwoko bwa B biturutse ku gusaranganya ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge, inzembe n’ibindi.
Umubyeyi wanduye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B nawe ashobora kuyanduza umwana mu gihe amutwite ndetse anamubyara. Ibi kikunze kubaho akenshi iyo bitazwi ko umubyeyi utwite yaba arwaye iyi ndwara, ubushakashatsi bw’ikigo cya CDC bwerekanye ko umwana witaweho neza nyina amutwite bimugabanyiriza ibyago byo guhura n’iki kibazo kikavuga kandi ko umwana akivuka atangira gukurikiranwa kugira ngo arindwe gukurana ingaruka ashobora gukura kuri nyina wanduye umwijima wo mu bwoko bwa B.
Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B harimo: Kugira umuriro ukabije, kubura ubushake bwo kurya, kugira isesemi no kuruka, kubabara mu nda, gucika intege no kugira umunaniro ukabije no kubabara mu ngingo.
Umuntu ashobora no kuba yagaragaza ibindi bimenyetso nko guhinduka kw’ibara ry’uruhu n’amaso bigasa umuhondo. Hariho n’ ababyimba inda cyangwa se amaboko n’amaguru. Gusa ariko abantu bose ntabwo bagira ibi bimenyetso dore ko usanga umuntu arwaye kandi wakitegereza ukabura ikimenyetso. Aha akaba ari yo mpamvu abantu basabwa kugana ivuriro ribegereye bakisuzumisha hakiri kare.
Ni gute wakwirinda kwandura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B?
Kugeza ubu mu Rwanda imiti ivura iyi ndwara ihaboneka irahenze cyane ku buryo ibonwa n’umugabo igasiba undi. Ibi biterwa no kuba iyi miti ifatwa igihe kirekire bigatuma uwashobora kuyigura uyu munsi ejo ashobora kugorwa n’ikofi. Gusa iyi ndwara kuyirinda birashoboka cyane.
Kwirinda ibi byose twagarutseho byagufasha kutibasirwa n’iyi ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B. Kugerageza kwirinda ibintu byose byakwangiza umwijima kubera ko bituma unanirwa ntushobore guhangana n’udukoko tunyuranye tuza kuwangiza harimo n’utwa Hepatite B twigarutse muri iyi nkuru. Gufata urukingo na byo ni kimwe mu bintu by’ingenzi byafasha buri muntu kutandura cyangwa se kwanduzanya umwijima wo mu bwoko bwa B kimwe n’uwo mu bundi bwoko bwose twavuze hejuru.
Tanga igitekerezo