
Soya ni ikinyamisogwe cyiza cyane kuko gifatwa nk’imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama,usibye nibyo soya ikungahaye ku mavitamine atandukanye.
Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu nyama.
Muri soya habonekamo Poroteyine, ibitanga ingufu, fibre, n’amasukari atari menshi (ntacyo yatwara abarwaye diyabete).Ushobora gusangamo imyunyu ngugu,Manganese, calcium, zinc, phosphore, potassium, ubutare (fer), umuringa, magnesium na molybdenum.
Kubera ibi byose bigize soya bituma ifasha umubiri kurwanya indwara zinyuranye z’amagufa nko kuribwa kwayo cyangwa kumungwa.Ifasha umubiri mu mikorere yawo yose aho itera ingufu umubiri no kugira umuvuduko.
Kuba irimo Vitamini C biyiha ingufu zo gufasha umubiri gusohora imyanda no kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri.
Tanga igitekerezo