Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamamaye kuri Radio Rwanda mu ishami ry’amakuru mu rurimi rw’igifaransa, afungiwe mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure.
Uyu munyamakuru wari umaze igihe atumvikana kuri radio , amakuru dukesha umuyoboro wa YouTube ’Umuseke tv’ , avuga ko J. Jules Mazuru yafunzwe nyuma yo kugwa gitumo asambanya umwana utarageza ku myaka 18.
Mu nkuru yatambutse kuri uyu muyoboro mu mpera z’icyumweru gishize, abanyamakuru bavuga ko ubwo bamusuraga aho afungiwe i Mageragere , yababwiye ko aburana yemera ibyaha ko uyu mukobwa yamusambanyije, ariko akavuga ko ashobora kuba yaragambaniwe dore ko ngo yari umwe mu bakora umwuga wo kwicuruza.
Umunyamakuru ati" Yambwiye ko ngo aburana yemera ibyaha.... ntabwo twasomye irangizarubanza ,ariko turaza kuribashakira tuzaribabwire mu biganiro byacu bizakurikira ariko aregwa gusambanya umwana (Child Defilement).
We avuga ko bashobora kuba baramugambaniye ariko akavuga ko yemera icyo cyaha kandi akaba yiteguye kujurira kugirango abashe kuba yagabanyirizwa igihano cyangwa anakigirweho umwere."
Jean Jules Mazuru ni umunyamakuru wamenyekanye cyane ubwo yavugaga amakuru mu rurimi rw’igifaransa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Yakoze kuri Contact Fm, City Radio no kuri Radio Rwanda , ndetse ngo akaba yari asigaye akora ku gitangazamakuru kimwe cyandikirwa ku muyobora wa murandasi.
3 Ibitekerezo
Leo Kuwa 22/04/24
JJM,twari twaramuburiye irengero none ibyaha byamujyanye mugihome yewe lmana ikorohereze ubwo wemera icyaha nizereko uzahita wihana ugakizwa ugakorera lmana.
Subiza ⇾Alias Kuwa 22/04/24
Oh lala,birababaje. Gusa ntabwo wakagombye kuvuga ko wagambaniwe. Urebye imyaka ufite wowe JJM ntabwo uri uwo kujyana mu gitanda n’umuntu utarageza mu myaka 18, kuko wamubera sekuru. Urabyemera ihangane, gusa jurira urebe ko wagabanyirizwa naho amatakirangoyi uyareke. Byari kuba akagambane iyo uba uvuga ko utabikoze,bakabikugerekaho, niyo bamugutega wabanza kugereranya n’abo wabyaye. Kabone n’iyo yaba yicuruza. Shitani ni mubi rwose. Imana ikubabarire, usohokemo ukomeze utugezeho rwa rurimi rwuzuye ubwenge. Wari warabuze n’aho abicuruza batumye ujya mu maboko atari ayawe. Niba ari ibintu bitera agahinda uwo mwashakanye ni ukumva wasambanije noneho umwana, birababaza cyane.
Subiza ⇾Celestin Ndayambaje Kuwa 23/04/24
{}Yooh Imana imworohereze nukuri! Gusa Leta niyo ituma ibi byose biba ,uti gute?Nkubu urareba indaya zabaye nyinshi kbsa kuzirukana byarabaniniye Kandi ikigaragara cyo ntibyanakundi kuko bamaze kuba beshi cyane kubera ariho namwe bakura amaramuko ,abandi bakabikorera ingeso mbese uko bwije uko buckeye bagenda biyongera.Nonese ko Jules yibone umwe murizo ndaya akayikunda nayo Wenda ikamukunda bakiyumvikanira nk’indaya arazira iki?? Ntiyaribuge kwita kuby’imyaka ,ikindi kubera abakobwa b’ikigali barya neza knd ntibakore imirimo ivunanye mbese akazi kabo akaba arukwirirwa bikoraho nkuwo 15years iyo umubonye Ushobora kugirango afite 20ans deplus .Nukuri Leta nice inkoni izamba bamuhe imbabazi kuberako Indaya ntabyangombwa biziranga ndetse ntanamategeko aziranga zigira.Gusa Leta igomba kureba icyo gukora kubana b’abakobwa kuko urebye nibo nyirabazana y’ibibazo byugarije abagabo beshi bafunzwe ,bazira ubusa.Ikindi abakobwa bubu bambara ubusa ,umugi wose wuzuye indaya.Tuzabigiragute ??Rero Leta niba yemera umwuga w’uburaya nk’undi murimo nitage amakarita azajya abaranga cg barebe uko babigenza.Ngewe musabiye IMBABAZi nukuri nawe ntiyaraziko atujuje imyaka murabiziko iyo yahagurutse ubwenge buba bwagiye ,mumuhe imbabazi age kwihigira Ibirayi.Murakoze cyane.NB:: Wowe munyamakuru Ibaruwa izashake uburyo yamenyekana (Abacamanza) Kuko ngewe nd’umuturage wegendera.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo