Amakuru Bwiza.com ifite aravuga ko hari Umunyarwanda witwa Gasore Semukanya yapfuye urw’amayobera muri Uganda muri iki cyumweru.
Ikinyamakuru The New Times gitangaza ko kuwa 6 Gashyantare ku Mupaka wa Cyanika, ubuyobozi ku ruhande rwa Uganda rwashyikirije u Rwanda umurambo w’uyu Munyarwanda.
Abo bayobozi bo muri Uganda ngo batangaje ko Semukanya yapfuye urw’amayobera. Aba bavuga ko basanze nyakwigendera amanitse mu giti yapfuye mu Ishyamba rya Kyuya ahitwa Rugeshi muri Karere ka Kisoro.
Semukanya w’imyaka 36 avuga mu Karere ka Burera ariko yakoreraga imirimo isanzwe muri Uganda aho ngo yajyaga anyuzamo agasura umuryango we mu Rwanda mu Mudugudu wa Gitenge, Akagari ka Rutovu mu Murenge wa Kinyababa.
Icyatunguye abari aho, ni uko uwari ayoboye abayobozi ku ruhande rwa Uganda, yanze kwibwira abo ku ruhande rw’u Rwanda yashyikirizaga umurambo wa Semukanya wazanwe mu modoka y’igipolisi. Amakuru avuga ko uwo wanze kwivuga ari Umuyobozi wa Polisi muri Kisoro. Uyu kandi ngo yanze kwibwira itangazamakuru ryari aho.
Ku ruhande rw’u Rwanda, umurambo wa Semukanya wakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa, Emmanuel Kwizera na mugenzi we wa Cyanika, Amani Wilson Mwambutsa n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Reverien Rugwizangoga.
Uyu muyobozi utashatse kwivuga yabwiye abo ku rugande rw’u Rwanda ko basanze umurambo wa Semukanya umanitse mu giti mu ishyamba. Yavuze ko bamenye iby’uru rupfu babibwiwe n’abaturage batuye mu bice wasanzwemo.
Ati " Ejo hashize twakiriye amakuru ko hari umuntu umanitse mu murunga mu Ishyamba rya Kyuya. Polisi yagiyeyo, ijyana umurambo mu bitaro ngo usuzumwe."
Amakuru avuga ko Semukanya yishwe no kunigwa nk’uko raporo ya muganga yabigaragaje. Yerekanaye kandi ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu imbere ndetse ko yaviriye amaraso mu mubiri ahagana ku ijosi.
Umurambo wa Semukanya wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo wongere usuzumwe.
Umuandimwe wa nyakwigendera, Vincent Iyamuremye yasabye ko ibihugu byombi byakora iperereza ku rupfu rw’umuvandimwe we.
Tanga igitekerezo