Umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo mu mwuga w’ubuvuzi gakondo cyangwa se ubupfumu yashyingiriwe muri Kiliziya Gatolika ‘Saint Pierre’ iherereye mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023.
Ni ubukwe bwabayemo udushya twinshi turimo kuba bwari burindiwe umutekano n’abasore benshi bazwi nka ‘bouncers’, kugaragaramo imodoka nyinshi zihenze zirimo Hummer yari imutwaye n’umugeni we, TXL, Mercedes Benz ndetse na Brabus ya Bruce Melodie.
Umuhango wo kwiyakira wabereye kwa Salongo mu karere ka Bugesera, witabiriwe n’ibyamamare birimo Bienvenu Redemptus wabaye umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu akaba ari na we wawuyoboye nka ’MC’, witabirwa na Bruce Melodie, umunyarwenya Ndimbati, umuvugabutumwa Pasiteri Niyonzima Claude, itorero Inganzo Ngari, n’abandi.
Ubusanzwe, n’ubwo Salongo yiyita umupfumu, asanzwe ari umuyoboke w’itorero ry’Abadivanditisiti b’umunsi wa 7. Ku kuba yasezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya, Pasiteri Niyonzima yatangarije Urugendo TV ati: “Amahitamo ye amukuye mu Badive, amuzanye muri Gatolika. Ni uburenganzira bwe kandi.”
Pasiteri Niyonzima abajijwe ku kuba yitabiriye ubukwe bw’umupfumu, yagize ati: “Salongo ni umuntu ubana n’abantu bose. Ntabwo Salongo yatahiwe ubukwe n’abanyabupfumaguzi b’iwe, Ndimbati ntarajya gupfumaguza kwa Salongo, ni Umunyarwanda, Claude ni Pasiteri, ndi Umunyarwanda, Rurangirwa Wilson ni Umunyarwanda. Salongo rero ni umuntu w’abantu, ni yo mpamvu twamutahiye ubukwe twese.”
Ndimbati na we yasabwe kuvuga ku kuba Salongo usanzwe ari umupfumu akora ubukwe, Kiliziya Gatolika ikamushyingira, agira ati: “Erega buriya abantu batavuze ntabwo twakora. Buriya umuntu avuga umuntu atamuzi kuko umuntu ni we uba yiyizi, akaba azi agaciro ke ndetse n’ako aha abandi.”
Umuhango wo gusaba umugeni wabereye mu murenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo muri Nzeri 2023.
Tanga igitekerezo