Raporo yakozwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, igaragaza ko ukwihuza kw’abagize ihuriro ry’amashyaka FCC "Common Front for Congo" riyibowe na Joseph Kabila na CACH ( birambuye) irindi huriro ry’ amashyaka riyobowe na Felix Antoine Tshisekedi, ari byo byabaye intandaro nyamukuru yo kugira ngo iri huriro ry’amashyaka ritsindwe mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi raporo yibanda ku micungire mibi y’umutungo w’igihugu mu gihe Kabila yari ku butegetsi bw’ icyo gihugu.
Iyi raporo ivuga ko ubugambanyi, gutinda kwemeza umukandida wagimbaga guhagararira ishyaka mu matora, gutanga amafaranga y’ibikorwa byo kwiyamamaza bidaciye mu mucyo, ukwikunda n’amakimbirane hagati y’abarwanashyaka ba FCC ari zimwe mu mpamvu zakomye mu nkokora ririya iryo huriro.
Ku wa 23 Ukuboza 2019, FCC iyobowe na Joseph Kabila yatesheje agaciro imyanzuro yari yarafatiwe mu nama yabaye mu Ugushyingo. Ni inama yari yabereye ahitwa Mbuela Lodge mu gace ka Kisantu, mu ntara ya Congo Central.
Mbere y’uko iyi myanzuro itemewe, FCC yavumbuye amwe mu masezerano y’ubufatanye yari yarasinywe na Kabila umwaka umwe mbere y’ishyirwaho ry’iriya myanzuro, gusa inasesengura ibyihishe inyuma yo kugira ngo ishyaka ryabo ritsindwe mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2018.
Kimwe mu byatahuwe bigaragaza impamvu FCC yakubiswe incuro, harimo imicungire mibi mu gihe Kabila yari perezida.
Iyi raporo igaragaza ko Impamvu nyamukuru zatumye Emmanuel Ramazani Shadary wari watanzwe na FCC atsindwa amatora y’umukuru w’igihugu, zarimo ukutumvikana niba amatora yaragombaga kuba, gukwirakwiza nabi ibikoresho byari kwifashishwa mu matora, gucunga nabi umutungo cyangwa imari yari gukoreshwa mu matora ndetse n’intonganya zabaye mu banyamuryango ba FCC habura umunsi umwe kugira ngo amatora abe.
Ibi byose ni ibyatumye Ramazani Shadary wari wimitswe nk’umusimbura wa Kabila atsindwa.
Iyi raporo inashimangira ko ukutumvikana kwa Kabila na Kiliziya Gatulika mbere gato y’uko amatora aba yabaye intandaro yo kugira ngo Shadary akubitwe incuro na Perezida Tshiseked mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ibi bijyana no kutigirira ikizere cy’umukandida wa FCC mbere gato y’uko amatora y’umukuru w’igihugu atangira.
Nka mbere gato y’uko Shadary ahatana mu matora y’umukuru w’igiugu, yasabye ko amatora yasubikwa, ariko Kabila arabyanga.
Kubwa Perezida Joseph Kabila, ukwihuza na CACH ya Tshisekedi byari ingirakamaro cyane ngo kuko byamufashije gushyira mu bikorwe mu amavugurura menshi mu bya Politiki, mu bukungu ndetse n’umutekano.
Ati” Ndi umugabo uhagarara ku ijambo ryanjye. Nasinyanye amasezerano na Tshisekedi kandi nzayubahiriza.”
Tanga igitekerezo