Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwasanze umugore wa Twahirwa Séraphin, Uwimana Primitiva, yararubeshye ko baheruka kuvugana mu myaka y’1990 ubwo bari mu buhungiro muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Tariki ya 22 Ugushyingo 2023, Uwimana wari wagiye mu rubanza nk’umutangabuhamya ushinjura, yanze gutangira ubuhamya mu ruhame, abwira urukiko kubera impamvu zirimo umutekano we, yifuza kubutangira mu muhezo.
Abanyamategeko bunganira abaregera indishyi n’abashinjacyaha barabyanze, babwira urukiko ko hari amakuru Uwimana ashaka guhisha, kandi ko iperereza ryakozwe mu 2019 ryasanze Twahirwa yaravuganye n’uyu mugore, amutera ubwoba ngo ntazamushinje.
Uwimana yabwiye urukiko ko aheruka kuvugana na Twahirwa mu myaka myinshi ishize atibuka. Byatumye abunganira abaregera indishyi n’abashinjacyaha basaba ko telefone y’uregwa ifatwa kugira ngo isakwe, hamenyekane ukuri kwashingirwaho mu guha agaciro ubuhamya bw’uyu mugore cyangwa kubugatesha.
Ifatwa rya telefone ya Twahirwa ryatangajwe n’urukiko tariki ya 23 Ugushyingo, rumara impungenge umwunganira, Me Vincent Lurquin ko hazarebwa ku biganiro uregwa yaba yaragiranye n’umugore we gusa. Ni mu gihe uyu munyamategeko we yavugaga ko amabanga ye n’umukiriya agiye kwinjirirwa.
Mu iburanisha ryabaye tariki ya 23 Ugushyingo, Uwimana w’imyaka 53 y’amavuko yemeye gutangira ubuhamya mu ruhame, abwira urukiko ko Twahirwa nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubuhamya buhabanye n’ubwo yari yarahaye abagenzacyaha, kuko bo yari yarababwiye ko umugabo we yasambanyaga ku gahato Abatutsikazi.
Urukiko kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023 rwamenyesheje ababuranyi ko iperereza ryagaragaje ko guhera muri Mata uyu mwaka, Twahirwa na Uwimana baravuganye inshuro nyinshi kandi bakavugana umwanya munini.
Uru rukiko rwatanze ingero, aho tariki ya 17 n’iya 25 Mata 2023 Twahirwa yavuganye na Uwimana iminota 30, ku ya 7 Nyakanga bavugana iminota 10, naho ku ya 27 Nyakanga bavugana iminota 17.
Me Lurquin yabwiye urukiko ko nta tegeko cyangwa ibwiriza ribuza umugabo kuvugana n’umugabo we, yongera kugaragaza ko afite impungenge z’uko abakoze isaka baba bararebye ibyo yavuganye n’umukiriya we, n’ubwo Perezidante yabihakanye.
Tanga igitekerezo