
Uwiragiye Théogène uzwi cyane nka Théo uri muri ba gafotozi babirambyemo mu mujyi wa Gicumbi, ari mu rukundo rugeze kure na Manishimwe Annualite bitegura kurushingana.
Uyu musore unazwi ku kabyiniriro ka Honesto, usibye kuba ari umu-photographe w’umwuga anasanzwe ari umwarimu w’imibare n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ndetse n’umunyamuziki.
Amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko Uwiragiye na Manishimwe bamaze umwaka urenga buri umwe yareguriye undi umutima we.
Uyu musore avuga ko iyi nkumi yayikundiye "imico, imyifatire, imyitwarire, uburere n’ubumuntu" buyiranga, ibyatumye yiyemeza kuyibera umutwe na yo ikamubera umutima.
Nta gihindutse aba bombi bazarushingana mu mwaka utaha wa 2024.
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
Ndikumana Slyvan Kuwa 21/11/23
Umva byose urye ubikora
Subiza ⇾Tanga igitekerezo