Ubu bubobere buratandukana ku bantu, hari abagira bwinshi n’abagira bucye, gusa hari n’abatagira na bucye ibi bikaba ari uburwayi buvurwa.Ububobere ubusanzwe buba ari ururenda rw’umweru, gusa mu gihe cy’uburumbuke birahinduka bikaba nk’umweru w’igi ribisi kandi rukarenduka.
Iyo umugabo rero yinjije igitsina cye mu cy’umugore agasanga afite urwo rurenda araryoherwa ku buryo yumva atarangiza agakomeza kwiyumvira ubwo buryohe.
Usanga igitsinagore bakunda kwivuza cyangwa kugisha inama iyo babonye impinduka mu rurenda rwabo rwo mu gitsina.Rushobora guhindura ibara, ireme, impumuro cyangwa rukaba rwinshi kurenza mbere.
Ibi bishobora kubaho mu bihe bisanzwe cyangwa bikabaho mu gihe cyo gukora imibonano.Hano tugiye kuvuga ku rurenda rusa n’umweru ruza mu gihe ukora imibonano cyangwa urangije kuyikora.
Ubusanzwe ururenda rugizwe n’amatembabuzi n’uturemangingo dukorwa n’umubiri. Rushobora kuba nta bara rufite kugeza igihe ugereye mu gihe cy’uburumbuke aho rugenda rusatira kuba umweru, rugasa n urukomera kandi rukiyongera.
Ibara ryarwo no gukomera biterwa n’impamvu zinyuranye harimo imyaka, inshuro ukoramo imibonano, imisemburo yawe, imiti ufata, cyangwa indwara ufite.
Mu gihe umubiri ugize ubushake bwo gukora imibonano ururenda ruriyongera mu koroshya aho igitsina cy’umugabo kiri bunyure. Ibi bituma kandi habaho gushyukwa nuko rugongo ikarega bigatuma ururenda rukorwa n’imvubura zo mu gitsina no ku nkondo y’umura rwiyongera.
Mu gihe cyo kurangiza rero ku bagore bamwe imikaya y’umura n’iy’igitsina irikanya ikuzura amaraso nuko bikarekura ururenda rusa n’amata ruherekezwa no kumva utuje, uruhutse kandi wishimye.
Tanga igitekerezo