Ba General Kazura na Tshiwewe wa FARDC bagaragaye baganirira i Roma
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, amaze iminsi i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize umugabane wa Afurika. Ni inama yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe umugabane wa Afurika (US AFRICOM). General Kazura muri nama yaherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi usanzwe […]
M23 yahaye Perezida João Lourenço igihe ntarengwa cyo kuba yamaze guhagarika imirwano
Umutwe wa M23 wijeje Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola ko ugomba kuba wahagaritse imirwano mu bice byose by’uburasirazuba bwa Congo bitarenze tariki ya 07 Werurwe 2023 saa sita z’amanywa. Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Perezida wa Angola bibinyujije ku rubuga rwabyo rwa Facebook, gusa uruhande rwa M23 ntacyo rurayatangazaho. M23 yemeye ko igomba […]
Burundi: Abarenga 20 batawe muri yombi bazira ubutinganyi
Inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Burundi zataye muri yombi abantu 24, mu mukwabu zirimo wo guhiga bukware abakwirakwiza ibikorwa by’ubutinganyi. Ku wa Gatanu ni bwo bariya bantu 24 batawe muri yombi bafatiwe i Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi. Byabaye ubwo abagize umuryango utegamiye kuri Leta wibanda cyane ku cyorezo cya Virusi itera SIDA witwa […]
Abasirikare 27 bayobowe na Colonel bitandukanyije na FARDC biyunga kuri M23
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari abandi basirikare 27 barimo Colonel bitandukanyije n’Igisirikare cy’iki gihugu (FARDC), biyunga kuri M23. Aba basirikare bayobowe na Colonel Moïse Byinshi nk’uko amakuru yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe. Colonel Byinshi watorokanye na bagenzi be 26, ni umwe mu basirikare b’Abanyamulenge bari […]
Perezida Emmanuel Macron yatangiye uruzinduko rw’akazi muri RDC
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yamaze kugera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Macron yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, ahakirirwa na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde wari kumwe na Minisitiri Christophe Lutundula w’Ububanyi n’Amahanga cyo kimwe na Patrick Muyaya […]
Abakinnyi ba La Jeunesse FC bakubise umusifuzi asohoka arandaswe

Abakinnyi ba La Jeunesse FC baravugwaho gukubita umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande witwa Ruhumuriza Pacifique nyuma yo kutishimira ibyemezo byabo mu mukino batsinzwemo na AS Muhanga 1-0. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yakomezaga, aho i Muhanga ikipe ya A.S Muhanga yari yakiriye La Jeunesse […]
Sunrise FC yasubije abatoza bayo mu kazi nyuma y’iminsi ibahagaritse
Sunrise FC yagaruye mu nshingano umutoza Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimama Gilbert ‘Cannavaro’ mu kazi nyuma y’uko ibiganiro bigenze neza ku mpande zombi. Aba batoza bari bamaze iminsi bahagaritswe kubera umusaruro utari mwiza. Nyuma y’ibiganiro hagati y’umutoza Seninga Innocent n’ubuyobozi bwa Sunrise FC, uyu mutoza wari warahagaritswe mu gihe cy’ukwezi we n’umwungiriza we Tugirimana Girbert […]
Martin Fayulu yateguye imyigaragambyo karundura ‘yo kwamagana Tshisekedi na Kagame’
Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gutegura imyigaragambyo yo kwamagana icyo yita ‘umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda’ kuri RDC. Fayulu mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru yavuze ko iriya myigaragambyo karundura izaba ku wa 11 Werurwe 2023. Uyu munyapolitiki w’ihuriro […]
Icyo FERWAFA yashimye Carlos utarahesha na rimwe Amavubi amanota 3 cyatumye imusabira kongererwa amasezerano
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko hari ibyo ryashimye umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer byatumye rimusabira kongererwa amasezerano. FERWAFA iheruka kwandikira Minisiteri ya Siporo isaba ko uriya mutoza w’umunya-Espagne yakongererwa amasezerano, nyuma y’uko amasezerano y’umwaka umwe yari yarahawe muri Werurwe umwaka ushize ari mu nzira zo kurangira. Nta gihindutse Carlos Alos […]
Abitwaje intwaro babwiye Lionel Messi ko bazamwica
Abagabo bitwaje intwaro bateye ubwoba Lionel Messi bamumenyesha ko bazamwica, nyuma yo kurasa amasasu kuri supermarket ya baramu be iherereye mu mujyi wa Rosario w’iwabo muri Argentine. Nta muntu n’umwe wigeze akomerekera muri iki gitero cyabaye mu gitondo cy’ejo ku wa Kane, ndetse ntibizwi n’impamvu abakigabye bifuza kugirira nabi Messi. Polisi ya Argentine yatangaje ko […]
Abayobozi bakuru ba M23 batumiwe i Luanda na João Lourenço
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko abayobozi bakuru mu mutwe wa M23 bari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola, aho bitabiriye ubutumire bwa Perezida João Lourenço wa kiriya gihugu. Abo bivugwa ko bari i Luanda barimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wa M23, umuvugizi mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka ndetse […]
Rayon Sports yahembye umukinnyi wahize abandi muri Mutarama (Amafoto)

Rayon Sports kuri uyu wa Kane yatanze igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2023, cyegukanwa na myugariro Mitima Isaac. Ni igihembo uyu myugariro w’Umunyarwanda yegukanye ahigitse Ngendahima Eric ‘Gasongo’, na Nkekwe Félix bari bagihanganiye, bose bafashije bikomeye iyi kipe. Mitima Isaac atowe nyuma y’icyumweru Rayon Sports isohoye aba bakinnyi bahanganiraga iki gihembo ndetse inasabye abafana bayo […]
Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahamirije urwo bakundana imbere y’amategeko (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Werurwe 2023, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid yasezeranye imbere y’amategeko na Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2017. Aba bombi basezeraniye ku biro by’Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane. Ishimwe Dieudonné yamenyekanye cyane kubera Rwanda Inspiration Back […]
Imaramatsiko ku kipe ya 3 ikomeye igiye gukorana n’u Rwanda nyuma ya Arsenal na PSG
Ku wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ko hari indi kipe ya gatatu ikomeye u Rwanda ruri kuganira na yo, ku buryo impande zombi zishobora kugirana imikoranire. Ni nyuma y’uko kuva muri 2018 u Rwanda rukorana n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu […]
Lionel Messi yageneye bagenzi be batwaranye Igikombe cy’Isi impano ya Terefoni z’akataraboneka
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yamaze gutumiza terefoni z’akataraboneka 35 zo guha bagenzi be bakinana mu kipe y’igihugu; nk’ishimwe ryo kuba baratwaranye Igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar. Terefoni Messi yamaze gutumiza ni izo mu bwoko bwa iPhone 14 ziri mu zigezweho zikorwa n’uruganda rwa Apple. Izi zo cyakora cyo zirihariye kuko […]
Lt Gen Constant Ndima yakemuye ikibazo cyerekeye ‘imyitwarire ya kidayimoni’ M23 yamushinjaga
Ubuyobozi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuva ku wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe bwemeye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’Umujyi wa Goma n’ibice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’umutwe wa M23. Ni icyemezo cyafashwe na Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, nyuma y’uko ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Goma bwari […]
Muhozi Fred yemeje ko Kiyovu yahawe penaliti itari yo

Umukinnyi wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu ya Amavubi, Muhozi Fred, yiyemereye ko ikipe ye yahawe penaliti itari yo. Hari mu mukino ubanza wa ? cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro wabaye ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 1 Werurwe 2023, aho Kiyovu Sports yari yakiriye La Jeunesse FC kuri Sitade Muaamena. Muri uwo mukino wari wabereye kuri sitade […]
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gukorana n’indi kipe ikomeye

Perezida, Paul Kagame yemeje ko mu u Rwanda rugiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’indi kipe ikomeye y’umupira w’amaguru, nyuma ya Arsenal na Paris Saint Germain zisanzwe zikorana n’u Rwanda mu kurumenyekanisha. Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023, aho yakomoje ku musaruro mwiza wavuye mu mikoranire y’u Rwanda na Arsenal […]
Perezida Kagame yirukanye Dr Nsabimana wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yirukanye ku mirimo Dr Nsabimana Aimable wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic). Byemejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; mu itangazo yasohoye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame. Iryo tangazo rivuga ko Dr Nsabimana yirukanwe […]
Igikombe cy’Amahoro: APR FC yahagamwe na Ivoire Olimpic, Mashami na Police ye bakomeza kwitwara neza

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yanganyije na Ivoire Olimpic ikina mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda 0-0, mu mukino w’igikombe cy’amahoro. Hari mu mukino ubanza ya ? mu gikombe cy’amahoro wabaye none tariki ya 1 Werurwe 2023, aho APR FC itari yakoresheje abakinnyi bayo bakomeye yari yakiriye na Ivoire […]
U Rwanda rufite Coltan y’umwimerere kurusha n’iboneka muri RDC_Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yongeye gusubiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja Ingabo z’u Rwanda kuyitera kugira ngo ruyibe amabuye y’agaciro, avuga ko na rwo rufite amabuye y’agaciro kandi y’umwimerere kurusha ayo muri Congo. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryaba iry’imbere mu gihugu ndetse n’iryo […]
Shampiyona y’u Rwanda igiye gusubikwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryandikiye amakipe y’icyiciro cya mbere ko umunsi wa 24 wari gukinwa hagati ya tariki ya 17 n’iya 18 Werurwe 2023 usubitswe kugira ngo ikipe y’igihugu itangire umwiherero wa Benin. Ibi FERWAFA yabinyujije mu ibaruwa yandikiye amakipe. Imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, yari iteganyijwe […]
Museveni yambitswe umudari w’ishimwe na Perezida Cyril Ramaphosa
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yambitswe na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo umudari w’ishimwe uzwi nka ‘Order of South Africa’, mu rwego rwo kumushimira ku bw’umusanzu we mu kubohora abaturage ba Afurika y’Epfo ingoyi y’ubukoloni. Museveni kuva ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare yari i Pretoria muri Afurika y’Epfo, mu ruzinduko rw’akazi […]
Leta yiyamye Umujyi wa Kigali guhatira abaturage kujya muri ‘Ejo Heza’

Leta y’u Rwanda yiyamye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali guhatira abaturage kwizigama muri ‘Ejo Heza’, ibwibutsa ko kujya muri iyo gahunda ari ubushake. Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; ndetse n’abayobozi nshingwabikorwa b’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tuwugize. Ibikubiye muri iyi baruwa byamenyeshejwe abarimo […]
Perezida Paul Kagame n’umwami Mohammed VI bagiye guhabwa igihembo gikomeye
Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami Mohammed VI wa Maroc, bagiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”. Ni igihembo bazahabwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo. Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI bazahererwa kiriya gihembo i Kigali […]
David Alaba ukinira Real Madrid yakorewe irondaruhu azira Messi
David Alaba wa Real Madrid yasobanuye uko byagenze ngo yitwe inkende nyuma yo gutora Messi muri FIFA The Best. Myugariro w’Umunya-Austria ukinira Real Madrid, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje akarengane yagize nyuma yo gutora Messi nk’umukinnyi mwiza mu mwaka wa 2022. Uyu David Alaba arashinjwa cyane cyane ku kuba yaragombaga gutora Kapiteni we […]
Lionel Messi yegukanye igihembo cya FIFA mu bihembo byihariwe na bene wabo

Umunya-Argentine Lionel Messi yongeye kugaragaza ko izina rye rizahora ku gasongero k’ubuhangangange muri ruhago, ubwo yahigikaga mugenzi we bakinana muri PSG Kylian Mbappé maze akegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2022 ndetse kikaba n’igihembo cya 77 yegukanye nk’umukinnyi ku giti cye. Hari mu birori by’akataraboneka byo guhemba abakinnyi b’indashyikirwa ba ruhago i byaberaga Paris mu […]
U Rwanda rwakajije ingamba zo kurinda ikirere n’imipaka yarwo ibitero bya FARDC na FDLR
Leta y’u Rwanda yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko yamaze gukaza ingamba zo kurinda imipaka ndetse n’ikirere cyarwo, ku mpamvu z’uko impungenge zo kuba rwahungabanyirizwa umutekano n’Igisirikare cya Congo ndetse n’umutwe wa FDLR zikomeje kwiyongera. Bikubiye mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ikomoza ku makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kugeza ubu u Rwanda na […]
M23 yaba yahanuye indege y’intambara ya FARDC
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023, wahanuye indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Amashusho arimo akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyi ndege irimo iguruka, mbere yo guhita iraswa. Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, yemereye BWIZA ko aya mashusho yizewe ndetse anayihamiriza koko ko […]
P. Kagame yahaye gasopo ba Jenerali ba RDF na ba Minisitiri bishoye mu bintu bya ‘Chia Seeds’
Perezida Paul Kagame yahaye gasopo abarimo ba Jenerali mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse n’abaminisitiri muri Guverinoma bahururiye ibintu bya ‘Chia Seeds’ bakabishoramo amafaranga, avuga ko bakwiye kubifungirwa aho kubifashirizwa na Leta. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare, ubwo yatangizaga inama y’umushyikirano wa 2023. Iyi nama yatangiye mu gihe hirya no […]
Abaturage b’u Rwanda barenze miliyoni 13, abagore ni bo benshi
Ibarura Rusange rya gatanu ku baturage n’imiturire, rigaragaza ko u Rwanda kuri ubu rutuwe n’abaturage barenga miliyoni 13, biyongereyeho miliyoni zikabakaba eshatu mu myaka 10 ishize. Ni ibyavuye muri ririya barura ryakozwe muri Kanama umwaka ushize biza kumurikwa kuri uyu wa Mbere yariki ya 27 Gashyantare, ubwo haza kuba haba inama y’umushyikirano wa 2023. Imibare […]
M23 yigaruriye agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro itarwanye
Umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), waraye wigaruriye agace ka Rubaya kari mu dukungahaye ku mabuye y’agaciro muri Congo Kinshasa. Rubaya ni agace gaherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Sake, kakaba kandi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Umujyi wa Masisi. Kazwiho gukungahara cyane ku mabuye y’agaciro, by’umwihariko ayo mu bwoko […]
APR FC yumviye Lt Gen Mubarakh Muganga, inyagirira Musanze FC iwayo

APR FC yanyagiye Musanze FC ihamya umwanya wa mbere mu gihe Musanze FC yo imikino ibaye 10 itazi uko intsinzi isa. Musanze FC yari imaze imikino 9 nta ntsinzi yari yakiriye APR FC imeze neza kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda. APR FC yaje gukina […]
Abasirikare barinda Tshisekedi ‘bagerageje gushimuta’ Musenyeri Fulgence Muteba
Diyosezi Gatolika ya Lubumbashi, yashinje abasirikare barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa kugerageza gushimuta Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu usanzwe ari Umushumba wayo. Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru iriya Diyosezi yasohoye kuri uyu wa Gatandatu. Iryo tangazo rivuga ko bijya gutangira imodoka yarimo abasirikare bari bafite intwaro nyinshi yinjiye aho Musenyeri Muteba atuye “bavuga […]
Rayon Sports yakuye intsinzi y’ingume kuri Rutsiro FC, irarana umwanya wa mbere

Rayon Sports FC kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, mu mukino w’ishiraniro watumye abasifuzi basohoka mu kibuga baherekejwe na Polisi. Rutsiro FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino yagiye gukina izi neza ko kuwutsinda bihita biyihesha […]
U Rwanda rwungutse abapolisi bashya barenga 1,600 (Amafoto)

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare, yungutse abapolisi bashya barenga 1,600 nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze ibemerera kwinjira muri Polisi. Umuhango wo gusoza amasomo y’aba bapolisi wabereye mu Ishuri rya Polisi ry’i Gishari, ukaba wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred. Umuhango wo gusoza icyiciro cya 18 cy’amahugurwa y’Abapolisi bato waranzwe […]
Nta ntumwa y’u Rwanda yagaragaye i Kinshasa mu nama y’Abakuru b’ibihugu bya CEEAC
Leta y’u Rwanda yanze kugira intumwa yohereza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahabereye inama ya 22 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC). U Rwanda ni kimwe mu bihugu 11 bigize uyu muryango. Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iriya nama ya CEEAC harimo Denis Sassou […]
Umutaliyani yegukanye étape ya 7 ya Tour du Rwanda Umunyarwanda yigaragarijemo
Umutaluyani Manuele Tarozzi ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2023 Nsengimana Jean Bosco yigaragarijemo. Uyu munsi, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwaga agace ka karindwi ka Tour du Rwanda katangiriye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba kerekeza mu Mujyi wa Kigali, kakaba n’aka nyuma aho kareshyaga n’ibilometero 115,8. Ibi […]
Mason Greenwood n’umukunzi we wari waramufungishije bagiye kwibaruka imfura

Rutahizamu Mason Greenwood wahagaritswe na Manchester United yahoze akinira, aritegura kwibarukana imfura n’umukobwa wari waratumye afungirwa ibyaha birimo gufata ku ngufu. Greenwood w’imyaka 21 y’amavuko, kuri ubu aritegura kwibaruka umwana we wa mbere hamwe n’uwari yaramufungishije Harriet Robson nyuma y’uko bigaragaye ko atwite. Byongeye kandi ngo umuryango wa Mason Greenwood witeze ko aba bombi barushinga […]
RDC yongereye umubare w’abacancuro yitabaje ngo bayifashe guhangamura M23
Ku itariki ya 07 Gashyantare Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye abasirikare b’abazungu bashya 150, bageze i Goma baturutse i Bucarest muri Roumanie. Umutwe wa M23 wemeza ko aba bazungu ari abacancuro, ibyanashimangiwe na Lt Colonel Nkusi Frank uheruka gutoroka Igisirikare cya Congo (FARDC) akiyunga kuri uriya mutwe. Uyu muntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko mu […]
RDC yasabye CEEAC kuyitabara ku bwo ‘guterwa n’u Rwanda’ bayihuriyemo
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yahamagariye ibihugu bihuriye na Congo mu muryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati (CEEAC) kugira icyo byakora ku Rwanda ashinja gushoza intambara ku gihugu cye. Lukonde yabigarutseho ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yafunguraga ku mugaragaro imirimo y’inama y’Abaminisiti b’ibibihugu bigize CEEAC yaberaga i Kinshasa. Ni […]
P. Kagame yifurije imirimo myiza CDG Namuhoranye na CP Sano barahiriye kuyobora Polisi y’u Rwanda
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare yakiriye indahiro z’abayobozi bashya ba Polisi y’u Rwanda, abifuriza kuzagira imirimo myiza. Abarahiriye kuyobora Polisi y’Igihugu ni DCG Félix Namuhoranye uheruka gusimbura CG Dan Munyuza ku nshingano z’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, cyo kimwe na CP Vincent Sano uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije […]
Kera kabaye FARDC yemeye ko M23 yayirukanye mu gace ka Mushaki
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyemeje ko umutwe wa M23 kuri ubu ari wo ugenzura agace ka Mushaki nyuma y’imirwano imaze iminsi igasakiranyirizamo impande zombi. Mushaki ni agace nyaburanga gakunda gukorerwamo ubukerarugendo, ikaba iherereye hagati ya za Groupement Mufuni-Matanda na Mufuni Karuba, muri Chefferie ya Buhunde ho muri Teritwari ya Masisi. Aka […]
Abakinnyi bane ba Man United bo kwitondera ku mukino wa nyuma wa Carabao mu mboni za Kieran Trippier

Kapiteni wa Newcastle United Kieran Trippier yahishuye abakinnyi 4 ba Manchester United bagomba kwitondera kugira ngo batware igikombe cya Carabao. Ibi bije mu gihe habura umunsi n’amasaha make gusa ngo New Castle United yesurane na Manchester United ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao Cup. Mu bakinnyi bane bo kwitega Trippier yavuze, barimo Marcus Rashford […]
Tour du Rwanda: Mugisha Moïse yavuye mu isiganwa imburagihe
Umunyarwanda Mugisha Moïse uri mu bo Abanyarwanda bari bahanze amaso muri Tour du Rwanda ikomeje, yamaze kuva muri iri siganwa ritararangira. Uyu musore wa Team Rwanda yavuye muri Tour du Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ubwo hakinwaga agace ka gatandatu kayo kavuye i Rubavu kerekeza i Gicumbi. Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda kugeza ubu ntiburatangaza […]
Perezida Evariste Ndayishimiye yerekeje i Kinshasa
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (CEEAC). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura yerekeza i Kinshasa. Yari aherekejwe n’umufasha we, Angeline […]
Manchester United yaturutse inyuma itsinda Barcelona ihita inakatisha itike ya ¼

Manchester United yakatishije itike y’imikino ya ¼ cy’irangiza muri Europa League ku giteranyo cy’ibitego 4-3 nyuma yo guturuka inyuma igatsinda Barcelona ibitego 2-1. Manchester United yari yakiriye FC Barcelona kuri Old Trafford mu mukino wo kwishyura wa ? mu mikino ya UEFA Europa League wasifuwe na Clement Turpin. Umukino watangiye Manchester United isatira cyane, ndetse […]
Uko abarimo Real Madrid, FC Barcelona na Bayern Munich bigeze kugererwa mu kebo bagereramo andi makipe

Nta gihe gishize Real Madrid yandagaje Liverpool iyisanze iwayo ikayihatsindira ibitego 5; ibyatumye abantu basubiza amaso inyuma bakareba intsinzwi zikomeye amakipe akomeye i Burayi yaba yaragize cyane cyane mu mikino ya UEFA Champions. Muri ruhago ikipe ishobora gutsindwa ibitego byinshi atari uko isanzwe ari ikipe mbi, ahubwo ari umukino wayibereye mubi hakibazwa niba ari iyo […]
Nigeria: Umukandida ku mwanya wa sena yarashwe, umubiri we uratwikwa
Oyibo Chukwu wari Umukandida uhatanira umwanya muri Sena ya Nigeria, yiciwe hamwe n’abo bari kumwe bavuye kwiyamamaza imirambo iranatwikwa. Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, nibwo Oyibo Chukwu hamwe n’abo bari kumwe barashwe bahita bahasiga ubuzima, imirambo yabo itwikwa n’abari bagabye igitero ubwo bari bavuye muri Leta ya Enugu mu majyepfo ya Nigeria. […]
Tour du Rwanda: Chris Froome yahuye n’umwaku, umunya-Afurika y’Epfo atwara étape ya 5
Umunya-Afurika y’Epfo Callum Ormiston ukinira ikipe y’Igihugu cye ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2023, nyuma y’uko Umwongereza Christopher Froome wahabwaga amahirwe yo kukegukana nyuma yo kukayobora igihe kirekire agize ikibazo cy’igare. Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kuri uyu wa Kane kavaga mu karere ka Rusizi kerekeza i Rubavu, […]
Emery Bayisenge yamaze gusinyira Gor Mahia yo muri Kenya

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Emery Bayisenge, yamaze gusinyira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya amasezera y’umwaka n’igice. Emery Bayisenge wari asanzwe akinira ikipe ya yamaze gusinyira ikipe ikomeye ifite igikombe cya Shampiyona muri Kenya Gor Mahia. Yasinyanye n’iyi kipe amasezerano y’amezi 18 ariko arimo indi ngingo yo kongera undi mwaka mu gihe yakwitwara neza. Bayisenge […]
Cristiano Ronaldo mu myambaro gakondo n’inkota mu kiganza yifatanyije na Arabie Saoudite mu munsi mukuru

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yagaragaye mu myambaro gakondo yo mu Burasirazuba bwo Hagati yifatanya n’igihugu cya Arabie Saoudite mu birori ngarukamwaka byo kwizihiza ishingwa ry’iki gihugu. Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo yafotowe yambaye igishura gakondo, afite inkota ishashagirana mu kiganza cy’iburyo ndetse yiteye ibendera ry’igihugu cya Arabie Saoudite mu bitugu mu […]
Icyo Musoni wahoze ari Visi-Perezida wa FDLR asaba bagenzi be bagitegereje gutera u Rwanda
Musoni Straton wahoze ari Visi-Perezida w’umutwe wa FDLR, yasabye bagenzi be bakiri mu mashyamba ya Congo bafite umugambi wo gutera u Rwanda gutahuka, kuko “nta cyiza nko kuva mu bibi ujya mu byiza.” Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Musoni yageze mu Rwanda ahoherejwe n’igihugu cy’u Budage, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka umunani yari yarakatiwe […]
Perezida Zelensky wa Ukraine yanejejwe no kuvugana bwa mbere na Museveni
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Gatatu yahamagaye kuri terefoni mugenzi we Volodymyr Zelensky wa Ukraine baganira ku bibazo biri mu nyungu z’ibihugu byabo. Amakuru avuga ko ari bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bari baganiriye ku kuba Ukraine na Uganda byagirana umubano. Perezida Zelensky mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa […]
Manchester City yananiwe gukura itsinzi mu Budage, Lukaku agaruka atsindira Inter Milan

Manchester City yananiwe gukura intsinzi mu Budage mu mukino Pep Guardiola atasimbujemo umukinnyi n’umwe, Romelu Lukaku agaruka abonera Inter Milan igitego. RB Leipzig yo mu Budage yari yakiriye Manchester City ku kibuga Red Bull Arena Leipzig mu mukino ubanza wa ? cy’irangiza wasifuwe na Serdar Gozubuyuk. Ni umukino Kevin De Bruyne atakinnye kubera icyibazo cy’uburwayi. […]
Uwahoze ari Meya w’Umujyi wa Kigali yahawe imirimo na Perezida wa Bénin
Perezida Patrice Talon wa Bénin, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare yahaye imirimo mishya Nyamurinda Pascal wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Nyamurinda yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Irangamuntu muri Bénin (ANIP). Ni inshingano Perezida Patrice Talon yamuhaye ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri. Ikigo ANIP gifite mu nshingano kumenya no kubarura abantu bavukiye […]
Tour du Rwanda: Thomas Bonnet ni we wegukanye agace ka kane

Umufaransa witwa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energie bihita binamuhesha kwambara umwambaro w’umuhondo nyuma yo gukandagira igare bikomeye muri metero 300 za nyuma. Agace ko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, kari aka Kane kahagurukiye i Musanze kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 138,3. Aka gace kagiye gutangira Umunya-Eritrea Henok Henok Muluebrhan […]
Real Madrid yanyagiriye Liverpool mu rugo, SSC Napoli yikomereza ibyayo

Real Madrid yagaragaje ko ari ubukombe mu irushanwa rya UEFA Champions League yihanangiriza Liverpool ku kibuga cyayo, naho Napoli ikomeza gushimangira ko uyu mwaka ari uwayo. Wari umukino wa ? cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League aho Liverpool yabaye iya 2 mu itsinda A yari yakiriye Real Madrid yazamutse iyoboye itsinda F ku kibuga […]
Umunya-Eritrea Mulubrhan yegukanye agace ka gatatu Tour du Rwanda

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ni we wegukanye agace karekare kurusha utundi muri Tour du Rwanda 2023. Yari étape ya gatatu ya Tour du Rwanda 2023 aho bahagurukiye i Huye berekeza mu karere ka Musanze, nyuma y’uko Ethan Vernon yegukanye étapes 2 ziherutse za Kigali – Rwamagana na Kigali – Gisagara ; ibyatumye ari we wahagukanye umwenda […]
Umutingito wongeye gukomeretsa benshi muri Siriya na Turukiya

Nyuma y’umutingito wahitanye ibihumbi muri Siriya na Turukiya mu minsi ishize, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023 wongeye guhitana abantu batatu muri Turukiya, abandi amagana barakomereka mu bihugu byombi. Abashinzwe ubutabazi muri Turukiya bongeye gushakisha abantu bagwiriwe n’inyubako nyuma y’umutingito mushya wibasiye iki gihugu, ugahitana byibuze abantu batatu. Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 6.4 […]