Manchester City yandagaje Leipzig mu mukino Haaland yandikiyemo amateka

_128986961_whatsubject.jpg

Manchester City yandagaje Leipzig iyitsinda ibitego 7-0, ihita inakatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League 2022/2023. Manchester City yari yakiriye RasenBallSports Leipzig kuri Etihad Stadium mu mukino wo kwishyura wa ? mu UEFA Champions League, nyuma y’uko banganyirije mu Budage mu mukino ubanza igitego 1-1. Ku munota wa 18, Manchester City […]

Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI bahembwe na CAF

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umwami Mohammed VI wa Maroc, kuri uyu wa Kabiri bahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”. Ni igihembo bahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo. Umuhango wo kukibashyikiriza wabereye muri Kigali […]

Ibyamamare byitabira Inteko ya FIFA mu Rwanda

Kuri uyu wa 13 Werurwe kugeza ku wa 17 mu Rwanda haraba habera Inteko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), aho ihuriza hamwe abasaga ibihumbi 2 baturutse mu mashyirahamwe, impuzamashyirahamwe, n’abafatanyabikorwa mu mupira w’amaguru bo mu bihugu bigera kuri 211. Kimwe mu bikorwa bitegereje kubera muri iyi nteko ya FIFA ni amatora ya Perezida wa […]

Ba mudahushwa b’u Burusiya barashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4

Ukraine irashinja abasirikare babiri b’Abarusiya gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine y’amavuko, ndetse no gufata nyina ku ngufu bamufatiyeho imbunda imbere y’umugabo we. Ubushinjacyaha bwo muri Ukraine mu kirego buheruka gutanga, buvuga ko bariya basirikare bo muri Brigade ya 15 ishinzwe gukoresha imbunda ziremereye bakoze ariya mahano muri Werurwe 2022, bayakorera mu karere ka Brovary kegereye […]

Abarenga 100 bahitanwe n’inkubi y’umuyaga muri Mozambique na Malawi

Ibihugu bya Malawi na Mozambique byongeye kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga kuri uyu wa 13 Werurwe, abarenga 100 bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Inkubi y’umuyaga yiswe Freddy yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe, ihera muri Mozambique isenya amazu, inateza umwuzure ukomeye ku cyambu cya Quelimane. Nyuma gato uyu muyaga wahise ukomereza mu gihugu cya Malawi, aho […]

Abiy Ahmed yagiye muri Sudani y’Epfo guhosha umwuka mubi watutumbye

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yagiriye uruzinduko muri Sudani y’Epfo aho yahuye na Perezida w’iki gihugu Salva Kiir ndetse na Visi-Perezida Riek Machar batari gucana uwaka, abasaba amahoro. Tariki ya 13 Werurwe 2023 ni bwo Abiy Ahmed yageze i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kugarura amahoro hagati ya Perezida […]

Byiringiro Lague yavuze ibyamunyuze muri Suède

fq1u_krwiaatt1p.jpg

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Sandvikens IF n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Byiringiro Lague yakoze imyitozo ya mbere mu ikipe nshya maze avuga ku uko yabonye ubuzima bushya muri Suède. Mu kiganiro gito yagiranye n’iyi kipe nyuma y’imyitozo ye ya mbere yaranzwe n’urubura yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Werurwe 2023 nyuma yo kugera […]

Perezida Kagame ntiyishimiye uburyo umunye-Congo yagizwemo umuyobozi wa Africa CDC

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko atigeze anyurwa n’uburyo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watoyemo umunye-Congo, Dr Jean Kaseya, ngo abe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC). Ku itariki ya 19 Gashyantare ni bwo Inteko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yatoye Dr Kaseya ngo ayobore kiriya kigo muri […]

Ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka

Ikirunga cya Nyamulagira giherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyatangiye kuruka kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga, Observatoire Volcanologue de Goma (OVG) mu masaha yatambutse cyari cyatangaje ko iki kirunga kiri kugaragaza ibimenyetso byo kuruka, gusa gisaba abaturage kutagira ubwoba ku mpamvu […]

Amavubi agiye gukina umukino wa gicuti mbere yo kwesurana na Bénin

img-20230310-wa0010.jpg

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze gutegura umukino wa gicuti na The Walia ya Ethiopia, mbere yo guhura na Les Guépards ya Bénin mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Ku itariki ya 22 Werurwe ni bwo Amavubi azahurira na Bénin mu mukino ubanza wo mu itsinda L uzabera kuri Stade […]

Lesotho yungutse Général-Major wa mbere w’umugore, aba umusirikare wa 4 ukomeye mu gihugu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Lesotho, Lt Gen Mojalefa Letsoela, mu cyumweru gishize yazamuye mu ntera Brigadier ’Matumelo Ramoqopo amuha ipeti rya Général-Major. Ramoqopo wari usanzwe afite agahigo ko kuba umugore wa mbere ufite ipeti rya Général de Brigade mu gisirikare cya Lesotho yahise ashyiraho akandi gahigo ko kuba uwa mbere ubaye Général-Major; ipeti rya kabiri […]

Perezida Kagame yaciye amarenga y’uko ashobora kuzababarira Rusesabagina

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaciye amarenga y’uko bishobora kuzarangira ahaye imbabazi Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiye mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba. Umukuru w’Igihugu yabikomojeho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’Umunyamerika Steve Clemons usanzwe ari umunyamakuru w’ikinyamakuru cyitwa Semafor. Rusesabagina afungiye i Kigali kuva muri Kanama 2020, nyuma yo kwisanga ku kibuga mpuzamahanga […]

Arsène Wenger yagarutse mu Rwanda

Umufaransa Arsène Charles Wenger wamenyekanye cyane nk’umutoza wa Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, ari i Kigali aho yitabiriye Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi. Iyi nteko iteganyijwe kuba ku wa 16 Werurwe 2023, ikazasiga i Kigali hatorewe Perezida wa FIFA nta gihindutse ugomba gukomeza kuba Gianni Infantino uyiyobora. Mu bagomba kuyitabira […]

UPDF na RDF dukwiye gusinyana amasezerano yo gutabarana vuba bishoboka_Gen Muhoozi

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yifuza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na UPDF cya Uganda basinyana amasezerano yo gutabarana, ku buryo mu gihe umwe yaba atewe undi yahita amutabara byihuse. Gen Muhoozi usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri […]

Rubavu: RDF yarashe abanye-Congo babiri

Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryakeye zarashe abanye-Congo babiri, nyuma y’uko zibahagaritse bagerageza kwinjira mu Rwanda bakabyanga. Byabaye ahagana Saa mbili n’iminota 15 z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, bibera ku mupaka wa Kabuhanga mu mudugudu wa Kambonyi, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana w’akarere ka Rubavu. Raporo BWIZA […]

M23 yemeye kurekura utundi duce 6 mu two yari yarafashe

Umutwe wa M23 watangaje ko ugiye kurekura uduce dutandatu turi mu two yari yarigaruriye, mu rwego rwo gushaka uko yakemura amakimbirane ifitanye n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe wemeje ko ugiye kuva muri utwo duce nyuma y’uko wari waremeje ko ugomba kuba wahagaritse imirwano n’Ingabo za Leta ya Congo bitarenze ku itariki […]

Maï Maï Yakutumba na yo yinjiye mu ntambara ya FARDC na M23

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï Maï Yakutumba wakoreraga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zamaze guhabwa ibikoresho mbere yo kwinjira mu ntambara ya FARDC na M23. Amashusho Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yashyize kuri Twitter ye, yerekana abarwanyi ba Yakutumba bamaze guhabwa ibikoresho birimo impuzankano z’Igisirikare cya Congo, imbunda ndetse n’amasasu. Muri aya mashusho bagaragara […]

Isasu rikomeje kuvuza ubuhuha hagati ya M23 na FARDC

Imirwano kuri uyu wa Gatandatu yakomeje hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’umunsi w’ejo waranzwe no kurasana gukomeye hagati y’impande zombi. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri na 35 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. […]

Yateye umugongo u Bubiligi bwa 4 ku Isi ahitamo Amavubi! Sahabo Hakim ni muntu ki?

arton8379.jpg

Sahabo Hakim ukinira Lille OSC U-19 yo mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo gutera umugongo u Bubiligi bwamwifuzaga maze ahitamo u Rwanda ku myaka 17 gusa. Uyu musore ukiri muto ari mu bakinnyi umutoza Carlos Alós Ferrer kuri uyu wa Gatanu yahamagaye, mu kwitegura imikino ibiri Amavubi azahuramo na Bénin. Ni inshuro ye ya Kabiri ahamagarwa […]

Papa Francis yakiriye ba Musenyeri bo mu Rwanda i Roma

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa Gatanu yakiriye i Roma abepiskopi umunani bo mu Rwanda bari kuhagirira uruzinduko rwo ku rwego rwa Kiliziya ruzwi nka Visit ad Limina Apostolorum. Ni uruzinduko aba bepiskopi bagomba kumaramo icyumweru. Mu busanzwe uru ruzinduko ruba nyuma ya buri myaka itanu rwagombaga kuba muri 2019, gusa […]

Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yahishuye ko yigeze guhamagara kuri terefoni Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ kuri ubu uyoboye umutwe wa FDLR, yamusaba gutaha mu Rwanda undi akamukurira inzira ku murima. Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro byabereye mu kigo cya Mutobo […]

Cristiano yatuye umujinya amacupa y’amazi nyuma yo kuririmbirwa n’abafana ba Al-Ittihad izina ‘Messi’

Cristiano Ronaldo yatuye amacupa y’amazi umujinya ayakubita imigeri, nyuma yo kumva abafana b’ikipe ya Al-Ittihad baririmba izina ‘Messi’ ubwo we na bagenzi be bari bamaze gutsindwa. Byabaye nyuma y’umukino wa shampiyona ya Arabie Saoudite Al-Nassr ya Cristiano yatsinzwemo na Al-Ittihad igitego 1-0, ihita inatakaza umwanya wa mbere. Ni umukino wari uwa kabiri wikurikiranya Cristiano Ronaldo […]

Ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho hejuru ya 30% muri Gashyantare 2023

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatagaje ko mu kwezi gushize kwa Gashyantare uyu mwaka ibiciro mu gihugu hose byiyongereyeho 30.3% ugereranyije no muri Gashyantare 2022. Ni ibigaragarira muri raporo iki kigo giheruka gusohora. Ni raporo iki kigo cyasohoye mu gihe Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bakomeje kwinubira izamuka rikabije ry’ibicuruzwa, by’umwihariko ibyo kurya. […]

Rayon Sports yisubiriye ku cyemezo cyo kwivana mu Gikombe cy’Amahoro yaherukaga gufata

Ikipe ya Rayon Sports yisubiriye ku cyemezo cyo kwivana mu Gikombe cy’Amahoro yaherukaga gufata, yemera gusubira muri iri rushanwa. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yari yatangaje ko ivuye mu Gikombe cy’Amahoro, kubera icyo Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari Perezida wayo yise akajagari kari mu mitegurire ya ririya rushanwa. […]

Kisoro: Abacuruzi 200 batakambiye Perezida Kagame ngo afungure Kibyeyi ufungiye mu Rwanda

Abacuruzi babarirwa muri 200 bakorera i Kisoro muri Uganda, baratakambira Perezida Paul Kagame bamusaba kugirira impuhwe mugenzi wabo witwa Kibyeyi Valence ufungiye mu Rwanda, agafungurwa. Uyu Kibyeyi amaze igihe afungiye mu Rwanda azira kunyereza imisoro. Muri Mutarama 2021 ni bwo uyu mugabo wakoreraga ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), […]

Gutera u Rwanda ni ukwiyahura_Col Nshimiyimana wahoze ari intasi ya FDLR

Colonel Nshimiyimana Augustin Alias ‘Bora Manasseh’ wahoze akuriye ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, yakuriye inzira ku murima abarwanyi b’uyu mutwe bafite gahunda yo gutera u Rwanda, avuga ko kubigerageza ari ukwiyahura bijyanye n’ingabo yasanze rufite. Muri Kamena 2021 ni bwo Colonel Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero rw’ahitwa Rubaya ho muri Teritwari ya Masisi iri […]

Robertinho yirukanishije mwene wabo waherukaga kumusimbura muri Vipers

Ikipe ya Vipers Sports Club y’i Kampala muri Uganda yamaze kwirukana umunya-Brésil Beto Bianchi wari umaze amezi abiri ari umutoza wayo mukuru. Iyi kipe yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Iti: “Vipers Sports Club iratangaza ko amasezerano y’umutoza mukuru Beto Bianchi yasheshwe kandi icyo cyemezo kigahita gishyirwa mu bikorwa. Ikipe irashimira Bianchi […]

Impamvu u Rwanda rwaba ‘ruha ubufasha M23’ mu mboni y’ubutasi bwa Amerika

Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, nk’impambu u Rwanda rwaba ruha ubufasha umutwe wa M23. Ni ibigaragara muri raporo Ikigo cya Amerika gishinzwe ubutasi (CIA) cyagejeje ku nteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu ku wa Gatatu tariki ya […]

RDC: Batandatu bashinjwa kwica Ambasaderi w’u Butaliyani basabiwe gukatirwa urwo gupfa

Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Congo Kinshasa bwasabiye abantu batandatu bakekwaho kwica Luca Attanasio wahoze ari ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC n’abo bari kumwe guhabwa igihano cy’urupfu. Ku itariki ya 22 Gashyantare 2022 ni bwo Ambasaderi Luca Attanasio, Vittorio Lacovacci wari umurinzi we cyo kimwe na Mustapha Milambo wari utwaye imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku […]

Bayern Munich yasezereye PSG itayirebeye mu izamu

1678315267709.jpg

FC Bayern Munich yongeye gusezerera Paris Saint-Germain itarenze ? nyuma yo kuyitsinda amajya n’amaza ibitego 3-0 ihita inakatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League. Hari mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe, aho Bayern Munich yari yakiriye Paris Saint-Germain mu mukino wo kwishyura wa ? mu mikino ya […]

APR FC yasezereye Ivoire Olympic yiyushye akuya

APR FC ntiyorohewe n'uyu mukino

APR FC yasezereye Ivoire Olympic nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 bituma inakomeza muri ¼ cy’irangiza mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro 2023. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ishimwe Christian kuri ‘coup franc’ yatereye kure cyane maze umuzamu akayifata yarenze umurongo, ni cyo cyakoze icyinyuranyo muri uyu mukino. Mu mukino wabanje iyi kipe ya Ivoire Olympic yari yahagamye […]

Rayon Sports yabaye ikipe ya 3 isezeye mu Gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusezera mu gikombe cy’Amahoro cya 2023, iba ikipe ya gatatu igisezeyemo. Ni amakuru Perezida w’iyi kipe, Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle yemereje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu. Rayon Sports ni imwe mu makipe yari yitabiriye […]

Ingabo z’u Burundi zanyomoje FARDC yashinje M23 kuzigabaho igitero

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyanyomoje FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gushinja inyeshyamba za M23 kugaba igitero ku birindiro by’abasirikare bacyo bari muri Congo. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, ni we uheruka gushinja M23 gutera ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC mu butumwa bwa EAC […]

Museveni yasabye ba Jenerali ba UPDF kuryamira amajanja

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye ba Jenerali mu ngabo z’igihugu cye kuryamira amajanja mu rwego rwo gutabara Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo mu gihe byaba bibaye ngombwa. Amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko abayobozi bakuru mu ngabo za Uganda basabwe kuryamira amajanja, basabwa kwitegura kujya kuri Perezidansi ya Sudani […]

RDF yujuje isoko ry’amafi i Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique, zashyikirije abatuye Umujyi wa Mocimboa da Praia isoko ry’amafi rya kijyambere ziheruka kubuzuriza. Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko iri soko ryuzuye ritwaye abarirwa muri Frw miliyoni 25. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaye umuhango wo […]

Chelsea yatsinze Borussia Dortmund, Graham Potter akomeza gusunika iminsi

1678228488361.jpg

Chelsea yisengereye Borussia Dortmund iyitsinda ibitego 2-0 ihita ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League ari na ko umutoza Graham Potter yigabanyiriza igitutu nyuma yo gushora menshi. Mu ijoro ryakeye, tariki 7 Werurwe 2023, Chelsea yari yakiriye Borussia Dortmund yo mu Budage ku kibuga Stanford Bridge mu mukino wo kwishyura wa […]

Général Marcel Gatsinzi yapfuye

Général (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe 2023 azize uburwayi. Gen. Gatsinzi yaguye mu bitaro by’i Brussels mu Bubiligi ari na ho yari amaze igihe atuye. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri. Général Gatsinzi wari ufite imyaka […]

Rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23 yari yahagaritse imirwano

Imirwano yongeye kubura hagati y’uruhande rw’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, nyuma y’amasaha make uyu mutwe utangaje ko uhagaritse imirwano. Mu itangazo yasohoye ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, M23 yari yatangaje ko ihagaritse imirwano “mu rwego rwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro byahuje umutwe wa M23 na nyakubahwa Perezida João […]

M23 yahagaritse imirwano na FARDC, isiga iteze umutego

20230307_115254.jpg

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe watangaje ko wahagaritse imirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira (FARDC), gusa utangaza ko witeguye kwirwanaho mu gihe cyose uzaba ugabweho igitero. Uyu mutwe wabyemeje binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka. Mu cyumweru gishize abayobozi bakuru muri uyu mutwe barangajwe imbere na Perezida wawo, […]

Amafoto: REG BBC yerekeje i Dakar muri Senegal mu mikino ya BAL

fqmhwxfxoaiwywd_1_.jpg

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya REG BBC yerekeje i Dakar muri Senegal, aho igiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya BAL, Sahara Conference, izatangira tariki 11 Werurwe 2023. REG BBC yagiye iyobowe n’abatoza bayo aribo Dean Murray na Maxime Marrius Mwiseneza ndetse n’abakinnyi 12. Abakinnyi 12 REG yahagurukanye i Kigali barimo […]

Mukura VS yorohereje abanyeshuri, abanyonzi, abamotari, n’abagore bifuza kureba umukino wayo

Mukura VS yatumiye abakunzi b’umupira w’amaguru mu mukino wo kwishyura wa ? cy’Ikombe cy’Amahoro izakiramo Rutsiro FC by’umwihariko abamotari, abanyonzi, abanyeshuli n’abagore n’abakobwa. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, yatanze poromosiyo ku bifuza kureba umukino uzayihuza na Rutsiro FC kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga […]

RDC yeruye, yemeza ko igiye kwitabaza imitwe yitwaje intwaro mu guhangana na M23

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu, mu rwego rwo kurinda ubusugire bwayo ivuga ko buri mu byago kubera umutwe wa M23. Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe amashuri yisumbuye ndetse n’aya Kaminuza, Muhindo Nzangi Butondo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa […]

Amatora yaba ataba, ku wa 23 Mutarama Tshisekedi agomba gupakira ibikapu bye akagenda_Fayulu

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje Perezida Félix Tshisekedi ko atagomba guhirahira ngo arenze itariki ya 23 Mutarama 2024 akiri ku butegetsi. Fayulu na Tshisekedi bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri 2018, gusa uyu wa kabiri byemezwa ko ari we wayatsinze n’ubwo ibyayavuyemo bitigeze bivugwaho rumwe. Bivugwa ko […]

Nari nabwiye Liverpool gutsinda Man United, gusa sinari nayitegetse kuyikorera ubwicanyi _Perezida Geingob

screenshot_20230306-090820_1.png.jpg

Perezida Hage Gueingob wa Namibia ari mu bakozwe ku mutima n’intsinzi y’amateka Liverpool yaraye ikuye kuri mukeba wayo Manchester United, nyuma yo kuyinyagira ibitego 7-0. Perezida Geingob abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ibyo Liverpool yihebeye yakoreye Manchester United ari ubwicanyi. Ati: “Nari nababwiye (Liverpool) gutsinda, ariko sinari nabahaye amabwiriza yo gukorera ubwicanyi […]

Perezida Salva Kiir yirukanye Minisitiri w’Ingabo za Sudani y’Epfo, birakaza umugabo we

Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, yirukanye abaminisitiri muri Guverinoma barimo Angelina Teny wari uw’Ingabo, biteza umwuka mubi mu gihugu. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Perezida Kiir yasohoye iteka ryirikana ku mirimo Minisitiri Teny cyo kimwe na mugenzi we Mahmoud Solomon wari uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Nyuma yo kwirukana aba bombi yahise ashyira […]

Perezida Paul Kagame yagenewe ubutumwa na Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku Cyumweru yakiriye mu biro bye intumwa z’Igihugu cy’u Burundi, zimushyikiriza ubutumwa yagenewe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Izo ntumwa zari ziyobowe na Ezéchiel Nibigira usanzwe ari Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akanaba intumwa yihariye ya Perezida Evariste Ndayishimiye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri […]

Liverpool yabatije Manchester United ‘Nyandwi’

imago1025233093h.jpg

Liverpool yanyagiye Manchester United ibitego 7-0, bishimangira ko kubona intsinzi ku kibuga Anfield bizasaba izindi mbaraga ari na ko Liverpool ifata umwanya wa gatanu hafi y’amakipe ane ya mbere. Umukino watangiye ukinirwa ku muvuduko wo hejuru nk’uko bisanzwe kuri aya makipe yose akina umukino wihuta ariko nta buryo bukomeye imbere y’izamu. Ku munota wa 13, […]

Abakinnyi babiri ba La Jeunesse batawe muri yombi nyuma yo kwibasira umusifuzi

13279.webp

Abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC batawe muri yombi bashinjwa guhohotera umusifuzi Toni Karemera nyuma y’umukino w’icyiciro cya kabiri iyi kipe yatsinzwemo na A.S Muhanga igitego 1-1 kuwa 5, tariki ya 3 Werurwe 2023 kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga. Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’aho bigaragariye ko bishoye mu mvururu zibasiye umwe mu basifuzi […]

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino w’amakarita atukura

fqdv9vvx0agtwuw.jpg

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino waranzwe n’imirwano ibitego 2-0 bituma igaruka ku mwanya wa kabiri maze Musa Esenu na Nshimiyimana Abdou babona amakarita atukura. Rayon Sports kuri icyi Cyumweru tariki ya 5 Werurwe yari yakiriye Etincelles FC kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda. Rayon Sports […]

Nyaruguru: Imyaka 4 irarenga bategereje ingurane y’imitungo yabo yangijwe

Mukakarangwa Appolinarie yangirijwe imyumbati n'ibiti by'imbuto

Abaturage benshi bo mu midugudu ya Kabacura na Kalimba, mu kagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, bavuga ko nyuma yo gusinyira amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa kabulimbo Huye-Nyaruguru mu 2019, bategereje kugeza uyu munsi bakaba batarayabona. Uko gutinda kwishyurwa byabagize ingaruka zitandukanye zirimo ubukene no kutagira aho kuba. Nk’uko […]

Perezida Kagame yishimiye bikomeye intsinzi igoranye ya Arsenal kuri AFC Bournemouth

imago1025167246h.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabwe n’ibyishimo, nyuma y’uko Arsenal yihebeye yari imaze gutsinda bigoranye AFC Bournemouth ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona y’Abongereza. Perezida Paul Kagame kuri Twitter ye yagize ati: “Mbega ibihe by’ibyishimo kuri Arsenal, umutoza, Nelson natwe twese abafana, nta ko bisa!” Arsenal yari yakiriye Bournemouth kuri Emirates stadium mu mukino w’umunsi […]

Mwananiwe kurinda ubusugire bwanyu, ntimugashakire abanyabyaha hanze_Macron ku banye-Congo

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yasabye abanye-Congo kureka gushakira nyirabayazana w’ibibazo igihugu cyabo gifite hanze yacyo, ababwira ko igisubizo gifitwe na bo ubwabo. Hari mu kiganiro Perezida Macron yagiranaga n’itangazamakuru ry’i Kinshasa muri Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023. Aha i Kinshasa Macron ahari kuva mu ijoro ryakeye, mu ruzinduko rw’akazi […]

APR FC yagushije imvura y’ibitego kuri Rutsiro FC, ikomeza kuyobora shampiyona

fqyc3zjwcaqisdv.jpg

Ikipe ya APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1, ihamya umwanya wa mbere ari na ko igaragaza ko izagira ijambo rikomeye kuri shampiyona y’uyu mwaka. Iyi kipe y’Ingabo yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe. Ni […]

2023: U Rwanda mu bihugu bya mbere by’bihangange muri Afurika

U Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi mu bihugu bya Afurika bifatwa nk’ibihange kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2023, nk’uko bigaragazwa na raporo ya ‘ 2023 Global Soft Power Index’. Ni raporo y’ubushakashatsi ikigo Brand Finance cyo mu Bwongereza gikora buri mwaka, bukagaragaza uko ibihugu by’Isi bikurikirana mu buhangange, hagendewe ku ngingo zitandukanye. Brand […]

Ba General Kazura na Tshiwewe wa FARDC bagaragaye baganirira i Roma

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, amaze iminsi i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize umugabane wa Afurika. Ni inama yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe umugabane wa Afurika (US AFRICOM). General Kazura muri nama yaherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi usanzwe […]