Menya ibihugu 10 bya mbere ku Isi bituwe n’Abayisilamu benshi
Igihugu cya Indonesia giherereye ku mugabane wa Aziya, ni cyo kiza ku isonga mu bihugu bifite abayoboke b’idini ya Islam benshi kurusha ibindi ku Isi. Imbuga nka Wikipedia, supportmuslimpro.com n’izindi zitandukanye, zivuga ko 87% by’abaturage ba Indonesia ari Abayisilamu, zikavuga ko kiriya gihugu gituwe n’ababarirwa muri miliyoni 222. 2. Pakistan Igihugu cya Pakistan na cyo […]
Diamond Platnunz na Zari baba bongeye gusubirana?
Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kugirana ibihe byiza n’uwari umugore we, Zarina Hassan, ku buryo abenshi bakomeje gutekereza ko aba bombi bashobora kuba barongeye gusubirana. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Zari yasesekaye i Dar es Salaam ari kumwe n’abana babiri yabyaranye na Diamond (Tiffah na Nillan), bakirwa na nyir’ubwite Diamond. Zari na Diamond bari […]
Ubwisanzure na Demokarasi bifite aho bigarukira_Perezida Magufuli
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yavuze ko ubwisanzure na demokarasi bifite aho bitagomba kurenga, mu gihe hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja gushaka kubica. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko Magufuli yaraye avugiye ariya magambo mu muhango wo kurahiza abagize inteko ishingamategeko bashya. Perezida Magufuli yavuze ko “Intego y’ubwisanzure na demokarasi ni ukuzana […]
FERWAFA yahaye ibihano amakipe arimo Rayon Sports na APR FC
Ku wa Gatanu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryafatiye ibihano amakipe ya Rwamagana City FC, Rayon Sports, Alpha FC, Rutsiro FC na APR FC, kubera gukina imikino ya gicuti nta burenganzira yabisabiye ngo anabuhabwe. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo, yavuze ko gukina imikino ya gicuti cyangwa kuyigiramo uruhare bisabirwa uburenganzira nk’uko biteganywa n’Amategeko Shingiro […]
Mu mafoto, ihere ijisho Obama kera ataraba Perezida wa Amerika

Perezida Barack Obama wigeze kuba Umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, yavutse ku wa 01 Kanama mu 1961, amara ubwana bwe mu gace ka Honolulu aho nyina umubyara yari atuye akaniga. Mu myaka yakurikiyeho nyina yaje gushaka undi mugabo, biba ngombwa ko Obama asanga se wabo muri Indonesia. Obama amaze gukura ni bwo […]
Bobi Wine aravuga ko abasirikare ba Uganda bamuhejeje ku muhanda (Amafoto)

Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) uri mu bahatanira kuyobora Uganda, aravuga ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda zamutangiriye kugira ngo atajya gukora ikiganiro kuri imwe muri Radiyo zo muri kiriya gihugu. Uyu munya-Politiki ukunze gushinja inzego zishinzwe umutekano kumuhohotera we n’abayoboke be, avuga ko abasirikare n’abapolisi bamuhejeje kuri imwe muri bariyeri, ndetse bakaba bamaze umunsi […]
Ibintu bitanu byaranze Amavubi mu mukino wayahuje na Cap-Vert
Ku mugoroba wo ku wa Kane ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Cap-Vert 0-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2022. Umukino wabereye kuri Stade y’igihugu ya Cap-Vert iherereye i Praia mu murwa mukuru. Muri rusange Cap-Vert ni yo yihariye igice kinini cy’uyu mukino yemwe inabona uburyo bwinshi bwashoboraga […]
Kera kabaye, u Bushinwa bwacyeje Biden uheruka gutorerwa kuyobora Amerika
Igihugu cy’u Bushinwa kuri uyu wa Gatanu, cyafashe umwanya wo gushimira Joe Biden uheruka gutorerwa kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe yitezweho impinduka mu mubano w’igihugu cye n’Ubushinwa. U Bushinwa na n’u Burusiya, biri mu bihugu bike ku Isi byirinze gufata iya mbere mu gushimira Biden na Kamala Harris, nyuma y’uko mu mpera […]
Ishimwe Kevin yirukanwe burundu muri APR FC
Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi, yavuze ko iyi kipe idateganya kugarura Ishimwe Kevin umaze igihe yarahagaritswe n’ubuyobozi kubera imyitwarire mibi. Ku wa 28 Ukwakira ni bwo APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo uriya mukinnyi wayo ukina ku mpande asatira izamu, Ishimwe Kevin, kubera imyitwarire mibi. Icyo gihe byavuzwe ko […]
Kwizera Olivier afashije Amavubi kuvana inota muri Cap-Vert
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yegukanye inota rya mbere mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021, nyuma yo kujya kunganyiriza na Cape-Vert i Praia 0-0. Hari mu mukino wa gatatu wo mu tsinda F Mashami n’abasore be bari bihayemo intego yo gutsinda, byaba bibi bakawunganya. Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’umukino […]
Uganda: Umuvugizi wa Kampala yakubiswe n’abafana ba Bobi Wine bamugira intere
Umuvugizi w’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala (KCCA) muri Uganda, Robert Kalumba, yashinje abarwanashyaka b’ishyaka NUP rya Bobi Wine kugerageza kumwivugana. Kalumba avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo we na bagenzi be bari ku isoko rya Owino mu mirimo isanzwe ya KCCA, yagabweho igitero n’abashyigikiye NUP bakamuhondagura bakamugira intere. Uyu mugabo bigaragara ko yakubiswe cyane, […]
Aba ni bo 11 b’Amavubi Mashami yiyambaza imbere ya Cap-Vert

Umutoza w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, amaze gushyira ahagaragara abakinnyi 11 babanza mu kibuga Amavubi akina na Cap-Vert, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Ni umukino wa Gatatu mu itsinda F ubera i Praia muri Cap-Vert. Abakinnyi 11 Mashami yiyambaza Mu izamu: Kwizera Olivier Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry […]
Ikipe yo muri Afurika yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha Mario Balotelli
Ikipe ya Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri, biravugwa ko yaba yinjiye mu biganiro byo gusinyisha rutahizamu Mario Balotelli kuri ubu udafite ikipe. Uyu Mutaliyani w’imyaka 30 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi bafite izina riremereye, nyuma yo kunyura mu makipe akomeye nka Liverpool, Manchester City, Inter Milan na AC Milan. Balotelli kandi ari mu […]
Saido Ntibazonkiza yafashije u Burundi kuva mu nzara za Mauritania
Ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, yakoze akazi katoroshye ko kujya gukura inota i Nuakchott muri Mauritania, aho yari yitabiriye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2021. Hari mu mukino wo mu tsinda E Abarundi bari basuyemo Mauritania wabereye kuri Stade Cheikha Ould Boydie, urangira amakipe yombi aguye […]
Perezida Ndayishimiye na Madamu we bamenye uko bahagaze nyuma yo kwipimisha Covid-19
Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, umugore we Angeline Ndayubaha ndetse n’abari bagize itsinda ry’intumwa z’u Burundi zaherukaga kugirira uruzinduko muri Guinée Equatoriale, bapimwe icyorezo cya Covid-19 ibisubizo bigaragaza ko bose ari bazima. Ku wa 08 Ugushyingo ni bwo Perezida Ndayishimiye n’abari bamuherekeje bageze mu Burundi bakubutse i Malabo, basohorera mu kato k’iminsi itatu. Umukuru […]
Bwa mbere Kabuga Félicien yagejejwe imbere y’urukiko rw’i La Haye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo, Kabuga Felicien ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaye ku ncuro ya mbere imbere y’Urwego rwasigiwe kurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda, ku ishami ryarwo riri i La Haye mu Buholandi. Ku cyumweru nibwo umucamanza lain Bonomy wahawe kuburanisha urubanza rwa Kabuga yari […]
Amagaju yakozweho n’uburangare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa Kabiri, ryasezereye burundu ikipe y’Amagaju mu mikino ya Playoffs yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Mu minsi ishize abakinnyi 11 b’Amagaju basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, bituma imyitozo ihita ihagarikwa ngo habanze habe indi nshuro yo gupima abakinnyi. […]
CAF Champions league: Ikipe izahura na Simba ya Kagere yigeze gutsinda ibitego 79-0
Ikipe ya Plateau United Feeders yo muri Nigeria izakina na Simba Sports Club ya Meddie Kagere mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, yigeze gutsinda ibitego 79-0 mu mukino umwe. Byabaye muri 2013 ubwo yakinaga n’Ikipe yitwa Akurba FC, mu byiciro byo hasi muri Nigeria. Muri uwo mukino igice cya mbere cyarangiye Plateau United ifite […]
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yubakiye umuturage inzu_Amafoto

Clémentine Nyirambarushimana utuye mu Mudugudu w’Uwimfizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’umuryango we bashyikirijwe inzu yubatswe na Batayo ya 51. Ni inzu uyu muryango wari waremerewe n’umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean- Jacques Mupenzi. Nyirambarushimana yashimye igikorwa cy’urukundo bagaragarijwe n’ingabo, anavuga ko agiye guharanira ko abana be […]
Tanasha agiye gutera ikirenge mu cya Zari na we ashyire Diamond umwana babyaranye
Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya, aravuga ko Tanasha Donna Oketch wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnunz ateganya gutera ikirenge mu cya mukeba we Zari Hassan, na we akajyanira uriya muhanzi umwana w’umuhungu babyaranye. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Zari afashe Tiffah na Nillan yabyaranye na Diamond akabajyana muri Tanzania, aho bakomeje kugirana ibihe […]
Abakinnyi b’Amavubi bakoze imyitozo ikomeye yo kubongerera ingufu (Amafoto)

Abakinnyi b’Ikipe y’igihugu’Amavubi’ kuri uyu wa Kabiri, bakoze imyitozo yo kubongerera ingufu, bitegura umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon uzabahuza na Cape-Vert. Ni umukino uzabera i Praia ku wa Kane w’iki cyumweru. Mu kanya kashize ni bwo abasore ba Mashami basoje imyitozo yo muri gym, bajya kuruhuka mbere yo kujya […]
Abakinnyi bane mu bo umutoza wa Cap-Vert yahamagaye ngo bitegure Amavubi ntibazaboneka
Ikipe y’igihugu cya Cap-Vert yakoze imyitozo ya mbere ku wa Mbere yitegura umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F izahuramo n’Amavubi y’u Rwanda. Ni umukino uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri z’i Kigali. Imyitozo ya mbere yayobowe n’umutoza Bubista, yitabiriwe n’abakinnyi icyenda gusa nyuma y’uko abandi bahamagawe batinze kugera […]
Umusirikare wa FARDC yishe Abofisiye babiri bagenzi be
Umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yishe bagenzi babiri bo ku rwego rwa ba ofisiye, nyuma y’ubushyamirane bwabahuje ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020. Byabereye muri Teritwari ya Nyunzu ho mu Ntara ya Tanganyika mu majyepfo ya RDC. Umuyobozi wa Teritwari ya Nyunzu, yabwiye 7Sur7.cd ko uwo musirikare yarashe bagenzi be […]
Twibukiranye uko APR FC yigeze gusezerera Gor Mahia iyandagaje
Tombora y’uko amakipe agomba guhura mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions league yabereye i Caïro mu Misiri ku munsi w’ejo, yasize ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda itomboye Gor Mahia y’i Nairobi muri Kenya. Gor Mahia ikipe ya APR FC yatomboye, ni imwe mu makipe azwi hano mu Rwanda dore ko ikunda guhura […]
Mozambique: Abarenga 50 bishwe baciwe imitwe n’inyeshyamba
Abantu barenga 50 bishwe baciwe imitwe mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique, mu bwicanyi bikekwa ko bwakozwe n’abarwanyi bo mu mutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam wa Islamic State. Amakuru avuga ko abarwanyi bafashe ikibuga cy’umupira w’amaguru bakagihindura ahantu bahuriza abantu bakabica babatemaguye. Mu wundi mudugudu ngo hari abantu benshi baciwe imitwe nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru […]
CAF Champions league: APR FC yatomboye ikipe yo muri EAC
Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza rya Total CAF Champions league rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, izahura na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya mu ijonjora ry’ibanze. Ni nyuma ya tombora ya CAF Champions yabereye i Cairo mu Misiri. Ikipe izarokoka hagati ya APR na […]
Bobi Wine yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaganga b’Abagande bahungira mu Rwanda
Umuhanzi akaba n’Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi alias Bobi Wine, yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaganga ba Uganda bava muri kiriya gihugu bakajya gushaka akazi mu bihugu birimo n’u Rwanda kubera imishahara y’intica ntikize. Bobi Wine yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaganga bahunga Uganda binyuze mu kubongerera umushahara, ubwo yari i Mbarara aho yatangirije […]
Amavubi yerekeje i Praia muri Cap-Vert na Jet Privé

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo, ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali n’indege yihariye (Jet Privé) yerekeza i Praia , aho yitabiriye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzayihuza na Cap Vert. Ni umukino uteganyijwe kuba ku wa Kane w’iki cyumweru, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha […]
Diamond na Zari bahuje imbaraga bajya gushyigikira Simba ikina na Yanga (Amafoto)

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we, Zari Hassan, baheruka guhuza imbaraga bajya gushyigikira ikipe ya Simba Sports Club ikina na Yanga Africans bahora bahanganye. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikipe ya Yanga yari yakiriye Simba, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona ya […]
Kariakoo Derby: Rwabuze gica hagati ya Yanga Africans na Simba SC
Umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Tanzania wahuje Simba Sports Club na Yanga Africans kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kugwa miswi igitego 1-1. Yanga Africans y’umutoza Kaze Cedric yari yakiriye mukeba wayo w’ibihe byose, mu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa mu mujyi wa Dar es Salaam. […]
Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa Amerika atsinze Trump bari bahanganye
Umudemokarate Joe Biden atorewe kuba Perezida wa 46 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Perezida ucyuye igihe, Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu. Biden wabaye Visi-Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cya Barack Obama, yegukanye insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma yo kugeza […]
Guinée: Ndayishimiye yasuye Kiliziya nini kurusha izindi, aca bugufi yihana ibyaha (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye umaze iminsi mu ruzinduko muri Guinée Équatoriale, yasuye ibikorwa binyuranye birimo na Kiliziya nini kurusha izindi muri Afurika yo hagati kurusha izindi yagezemo agaca bugufi ahimbaza Imana. Perezida Ndayishimiye wagiye muri Guinée Équatoriale ku wa Mbere w’Iki cyumweru, yari amaze iminsi itanu muri kiriya gihugu aho yanabonanye n’umukuru na Perezida […]
Rusizi: Abize imyuga barasaba ubufasha ngo bihangire umurimo
Abarangije amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ubufasha bwiganjemo ubw’ibikoresho kugira ngo bazabashe gushyira mu ngiro ibyo bize. Ubufasha basaba burimo ubw’ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyo bize ngo babashe kubibyaza umusaruro, kubona aho bakorera heza babasha kubona ababagana uko babyifuza no kubumbirwa hamwe ngo […]
Umukinnyi uhesha Yanga insinzi imbere ya Simba SC aregukana imodoka

Abarimo Umunya-Ghana Michael Sarpong, bashobora kwegukana imodoka cyo kimwe n’abandi bafana ba Yanga Africans, mu gihe hagira uyifasha kwegukana amanota atatu imbere ya Simba Sports Club. Saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Yanga Africans iza kuba yakira Simba Sports Club, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Tanzania ubera kuri Stade yitiriwe […]
Safi Madiba yanduye Covid-19, agenera ubutumwa abakunzi be
Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nyarwanda nka Safi Madiba, yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, aboneraho guha ubutumwa abakunzi be n’abandi muri rusange bwo gukaza ingamba zo kwirinda. Safi usigaye aba muri Canada, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yanduye Covid-19, avuga ko iki cyorezo kiriho asaba n’abantu kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima. […]
Kariakoo Derby: Simba SC yaburiye Yanga Africans ko iza kongera kuyibabaza
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Young Africans (Yanga SC) irakira mukeba wayo Simba SC, mu mukino wa Derby ya Kaiakoo utegerejwe n’imbaga y’Abanya Tanzania ndetse n’abakunzi ba ruhago mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni umukino ikipe ya Simba SC yakaniye cyane, iburira Yanga Africans ko iza kongera kuyibabaza nk’uko byagenze mu […]
Nyaruguru: Umugabo wari umaze amezi 2 arongoye umukobwa w’imyaka 15 yafunzwe
Umugabo w’imyaka 38 witwa Ndungutse James, utuye mu Mudugudu wa Kibayi, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, ubu afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwangavu twise NS. Uyu mukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Amakuru ahari avuga ko Ndungutse yamucyuye mu rugo, […]
RDC: Moïse Katumbi yakiriwe i Kinshasa nka Yezu i Yeruzalemu (Amafoto)

Umuherwe Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga iherereye mu majyepfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yageze mu murwa mukuru, Kinshasa, kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020. Uyu mugabo usanzwe ari na Perezida w’Ikipe y’Umupira w’amaguru ya TP Mazembe, yageze muri uyu murwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakirwa n’ibihumbi by’abaturage […]
Rayon Sports yasinyishije Umunya- Côte d’Ivoire wakiniraga TP Mazembe (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, yasinyishije Umunya- Côte d’Ivoire, Jean Vital Ourega; iheruka gutizwa na Tous Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ourega w’imyaka 24 y’amavuko, yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gukinira Rayon Sports. Akina hagati mu kibuga. Uyu musore ukina hagati mu kibuga, yari asanzwe ari mu Rwanda […]
Gatsibo: Umusore yakubiswe n’abanyeshuri bahorera mwarimu wabo yari akomerekeje
Umusore witwa Munezero Yves w’imyaka 19 y’amavuko bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yinjiye mu kigo cy’amashuri cya G.S Bihinga mu Karere ka Gatsibo, akomeretsa umwarimu, abanyeshuri na bo bamwahuka bahorera mwarimu wabo. Byabaye ejo ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko mu […]
Abakinnyi 11 b’Amagaju FC banduye Covid-19
Ubuyobozi bw’Ikipe y’Amagaju y’i Nyamagabe, bwatangaje ko abakinnyi bayo 11 banduye Coronavirus ndetse ko bari mu mubare w’abo Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje ko banduriye mu Karere ka Nyamagabe. Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ejo ku wa Kane mu gihugu habonetse abarwayi bashya ba Coronavirus 18, barimo 12 bagaragaye mu Karere ka Nyamagabe, umwe w’i […]
Diamond yakiranye ubwuzu Zari n’abana be nyuma y’imyaka ibiri batabonana (Amafoto)

Ibihumbi by’Abanya-Tanzania bongeye kuzura imihanda yo muri iki gihugu, ubwo Umunya-Uganda Zari Hassan yasesekaraga i Dar es Salaam ari kumwe n’abana be babiri bajya guhura n’umuhanzi Diamond Platnunz. Iki cyamamare mu muziki wa Tanzania n’uwa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, cyakiranye ubwuzu abana be na Zari ubwo bageraga ku kibuga cy’indege, nyuma y’imyaka ibiri nta wuca […]
Umutoza wa Dynamo Kiev yakoreye Messi ibidasanzwe muri ruhago
Umutoza w’ikipe ya Dynamo Kiev yo mu gihugu cya Ukraine, Mircea Lucescu, yakoze agashya katari kamenyerewe mu mupira w’amaguru asaba Lionel Messi wa FC Barcelona bari bahanganye umwambaro. Gusabana imyambaro ku bakinnyi ni ibisanzwe mu mupira w’amaguru, gusa kuba umutoza yawusaba umukinnyi w’ikipe bahanganye ni agashya katamenyerewe mu mupira w’amaguru. Mu ijoro ryakeye FC Barcelona […]
Umukinnyi wigeze kubabaza Amavubi yerekeje muri Atletico Madrid
Ikipe ya Atletico Madrid yo mu gihugu cya Espagne, yatangaje ko yamaze gusinyisha Umunya Repubulika ya Centrafrica, Geoffrey Kondogbia, wakiniraga ikipe ya Valencia. Uyu mugabo usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu cye, yasinyiye Atletico Madrid amasezerano y’imyaka ine. Iyi kipe y’umutoza Diego Simeone yamuhaye ikaze ibinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter. Kondogbia w’imyaka […]
Inzira zongeye kuba nyabagendwa ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC
Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo, Abanyarwanda n’Abakongomani batangiye kwambuka imipaka ihuza ibihugu byombi ihuza umujyi wa Gisenyi na Goma, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije kuyifungura. Icyemezo cyo gufungura imipaka ihuza Goma na Rubavu ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo mu nama […]
Magufuli yarahiriye kuyobora Tanzania muri manda ye ya nyuma
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Joseph Magufuli, yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, nyuma yo gutorerwa kukiyobora mu cyumweru gishize. Umuhango w’irahira rya Perezida Magufuli wabereye mu mujyi wa Dodoma, witabirwa n’imbaga y’Abanya-Tanzania ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Abanyacyubahiro barimo Ali Hassan Mwinyi na Jakaya Mrisho Kikwete bayoboye Tanzania, bari […]
Misiri: Bwa mbere abakeba bagiye guhurira ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League
Ikipe ya Zamalek y’i Cairo mu gihugu cya Misiri, yaraye ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma wa CAF Champions League, ihasanga mukeba wayo Al Ahly ku nshuro ya mbere mu mateka. Zamalek yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League nyuma yo gusezerera muri 1/2 cy’irangiza ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc […]
Sergio Ramos amaze gutsindira Real Madrid ibitego byinshi kurusha Zidane na Kaka
Myugariro Sergio Ramos, yaraye atsindiye Real Madrid asanzwe abereye Kapiteni igitego cy’ijana, arusha ibitego ibihangange nka Zinedine Zidane na Kaka ugereranyije n’ibitego byatsindiye iriya kipe y’i Madrid. Ramos yatsindiye Real Madrid igitego cy’ijana, ubwo yatsindaga Inter Milan ibitego 3-2, mu mukino wa UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryakeye. Ibitego 100 amaze gutsindira Madrid birimo […]
RIB yafashe Nsengiyumva yashakishaga imukekaho kwica umugore we
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengiyumva Jean Claude rwari rumaze iminsi rushakisha, kubera icyaha cyo kwica umugore we akekwaho. Ku wa 31 Ukwakira 2020 ni bwo Nsengiyumva w’imyaka 40 y’amavuko yishe Benimana wari umugore we, ahita atoroka. Byabereye mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Mubuga ho […]
Ethiopia: Abiy yasabye igisirikare kwihorera ku mutwe wa TPLF wakigabyeho igitero
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, yasabye igisirikare kugaba igitero cyo guhashya umutwe umaze igihe ushaka ubwigenge bwa leta ya Tigray, nyuma y’ikivugwa ko ari igitero wagabye ku kigo cya gisirikare. Dr Abiy yashinje ishyaka riri ku butegetsi muri iyo leta rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) kuba ari ryo ryagabye icyo gitero. Mu […]
Uganda: Gen. Muhoozi na Bobi Wine batangiye guhigana ubutwari
Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, akanaba umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye guterana amagambo na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu gihe habura amezi atatu yonyine muri Uganda hakaba amatora y’umukuru w’Igihugu. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Bobi Wine yatanze Kandidatire ye mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri […]
RBA yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’u Rwanda
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kabiri ryasinyanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) aruha uburenganzira bwo gutambutsa (kuri Televiziyo) amarushanwa ritegura. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Remera ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, hagati ya Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascène uyobora FERWAFA na Arthur Asiimwe uyobora RBA. Perezida wa FERWAFA yavuze ko […]
RIB yafashe ukekwaho kwica umuturanyi we, iracyahiga undi wishe umugore we
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengimana Damien wakekwagaho kwica uwitwa Uwimana Pelagie wari umuturanyi we, runatangaza ko rushakishwa uwitwa Nsengiyumva Jean Claude ukekwaho kwica umugore we. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020, Nsengimana Damien yishyikirije inzego za Polisi Station ya Jabana. RIB ku wa Mbere tariki 2 […]
Rayon Sports yaba yisubiye ku kwirukana Jean Paul?
Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports, bwavuze ku makuru yavugaga ko Nkurunziza Jean Paul wari Umuvugizi wa Rayon Sports FC yakuwe ku mirimo, buvuga ko atari ukuri. Mu kiganiro Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ubu nka perezida w’ikipe ari we […]
Abatekereza ko bakoresha igisirikare barwanya Museveni bararota ku manywa_Gen Muhoozi
Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umujyanama we wihariye mu by’umutekano, yavuze ko abasirikare ba Uganda bose bafata Museveni nka se cyangwa sekuru, akurira inzira ku murima abibwira ko igisirikare gishobora kumutera umugongo. Yabitangaje mu gihe muri Uganda imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanyije, aho amashyaka akomeje kwemeza abakandida […]
Umwe mu mipaka uhuza u Rwanda na RDC wafunguwe
Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byafashe icyemezo cyo kongera gufungura umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Icyemezo cyo kongera gufungura uriya mupaka cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, mu nama yabereye i Goma ihuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira […]
Kera kabaye abakinnyi ba APR FC berekeje mu mwiherero w’Amavubi
Abakinnyi 11 ba APR FC berekeje mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ i Nyamata ho mu karere ka Bugesera, nyuma yo gusoza gahunda y’imyitozo bari bahawe n’abatoza ba APR FC. Tariki ya 7 Ukwakira ni bwo Mashami Vincent utoza ’Amavubi’ na bagenzi be, bahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F Amavubi azahuramo […]
Zabyaye amahari hagati y’igisirikare cya Uganda n’icya Sudani y’Epfo
Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyanyomoje ibiheruka gutangazwa na Guverinoma ya Sudani y’Epfo ku bijyanye n’imirwano yahuje abasirikare b’ibihugu byombi ikagwamo babiri. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Kuva icyo gihe […]
Rubavu: Uwari waranyazwe inka ye na Lieutenant muri RDF yayisubijwe n’iyayo
Umuturage wo mu Murenge wa Kanzenze w’Akarere ka Rubavu witwa Banyeretsurwango Eustache wari waranyazwe inka n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant, yamaze kuyisubizwa iri kumwe n’iyayo. Mu minsi ishize uyu muturage yavugaga ko mu mwaka ushize ari bwo yaguze iyo nka na mugenzi we witwa Kabayiza utuye mu Mudugudu wa Tubindi, […]
Ndacyakugenda imbere_Perezida Kagame abwira Dr Tedros na we wungutse umwuzukuru
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Dr Tedros Adhanom Ghebreyusus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) wungutse umwuzukuru, amubwira ko akimuri imbere. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ni bwo Dr Tedros yatangaje ko yakiriye umwuzukuru we wa mbere w’umukobwa, amuha ikaze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Ubuzima bushya ni […]