Masisi: M23 yafashe utundi duce

Nyuma y’agace ka Nyabyondo ko muri Masisi inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe, uyu mutwe wanigaruriye uduce twa Busoro na Kaanja. Inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zigaruriye utu duce twombi nyuma yo kutwirukanamo ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa APCLS bazifasha ku rugamba. Kugeza mu […]
Ubwoba bw’intambara ikomeje gututumba mu kindi gihugu cya EAC

Ibihugu by’amahanga bikomeje kugira impungenge z’uko intambara ishobora gututumba muri Sudani y’Epfo, nyuma y’umwuka wongeye kuba mubi mu ihuriro riyoboye iki gihugu. Impungenge z’uko Sudani y’Epfo ishobora gusubira mu ntambara ya gisivile zabaye nyinshi, nyuma y’imirwano iheruka kubera muri Leta ya Upper Nile. Ni imirwano yasakiranyije ihuriro rishyigikiye Perezida Salva Kiir n’izishyigikiye Visi-Perezida we, Riek […]
M23 yigaruriye Nyabyondo

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe, wigaruriye agace ka Nyabyondo ko muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 yigaruriye aka gace, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije ingabo zayo n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zafashwaga n’inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS wa Gen Janvier Karairi. Agace ka Nyabyondo M23 […]
Prince Kid yafatiwe muri Amerika

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné izwi nka Prince Kid wari umaze igihe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Uru rwego ruzwi nka ICE, rwatangaje ko Ishimwe w’imyaka 38 y’amavuko rwamufatiye muri Leta ya Dallas, ku wa 3 Werurwe 2025. Rwavuze ko rwamutaye muri yombi nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo […]
M23 ku makuru y’uko yavuye muri tumwe mu duce twa Bukavu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wanyomoje amakuru yavugaga ko ingabo zawo zaraye zivuye muri tumwe mu duce two mu mujyi wa Bukavu. Ni amakuru yaramutse akwirakwizwa na bamwe mu banyamakuru basanzwe babogamira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uwitwa Daniel Michombero usanzwe azwi ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yatangaje […]
Mu bakeneye amabuye y’agaciro ya RDC u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100: P. Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda atari rwo ruza imbere mu gukenera amabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubwo iki gihugu n’inshuti zacyo birushinja gukigasura amabuye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana Mario Nawfal uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa X na YouTube. U Rwanda rumaze […]
Kicukiro: Ababyeyi barengeje igihe cyo kubyara barashinja ibitaro bya Masaka kubarangarana

Ababyeyi biganjemo abarengeje igihe cyo kubyara boherejwe ku bitaro bya Masaka biherereye mu karere ka Kicukiro, barashinja ibi bitaro kubarangarana ku buryo mu gihe bakomeza kudafashwa byagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’ubw’abo batwite. Uwimana Zacée utuye i Kagasa ho mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro, avuga ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ari […]
Burundi: Abanyamulenge bakomeje gufungwa bashinjwa gukorana na M23

Abanyamulenge basanzwe ari impunzi mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Bujumbura, bakomeje gusahurwa ari nako bafungwa bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23. Byatangiye mu minsi ishize ubwo M23 yigaruriraga imijyi ya Goma na Bukavu yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo n’Ingabo z’u […]
Simba SC yanze kujya gukina ‘derby’ yayo na Yanga

Ikipe ya Simba Sports Club yatangaje ko ititabira umukino wa shampiyona ya Tanzania wagombaga kuyihuza na Young Africans, nyuma y’ibikorwa bigayitse ivuga ko yakorewe. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo amakipe yombi yagombaga guhurira mu mukino w’ishiraniro w’umunsi wa 23 wa shampiyona Yanga yagombaga kwakira. Ni umukino wagombaga gukinwa mu gihe Yanga […]
RDC yashyize za miliyoni z’amadorali ku mitwe y’abarimo Nangaa na Gen. Makenga

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatanze za miliyoni z’amadorali ku washobora kuyiha amakuru yaganisha ku ifatwa ry’abayobozi bakuru ba M23/AFC. Minisitiri Constant Mutamba mu itangazo yasohoye, yatangaje ko yiteguye gutanga $ miliyoni 5 ku wamuha amakuru yamufasha guta muri yombi Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa umwungirije […]
Lubero: Ingabo za Uganda zafashe agace M23 yavuyemo

Umutwe wa M23 ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe wavuye mu gace ka Kagheri ko muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Sosiyete Sivile yo muri ako gace yabwiye Radio Okapi ko M23 yavuye muri kariya gace itarwanye, mu gihe yari yarakigaririye ku wa 2 Gashyantare nyuma y’imirwano yayisakiranyije n’Ingabo za […]
Bwa mbere Ukraine yakoresheje Mirage 2000 yahawe n’u Bufaransa

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyaraye cyifashishije indege z’intambara zo mu bwoko bwa Mirage 2000 yahawe n’u Bufaransa, mu guhanura za missiles na drones u Burusiya bwakoresheje buyirasaho. Ukraine ivuga ko missiles 58 na drones 194 ari zo yasohoye. Ni bwo bwa mbere iki gihugu cyari cyifashishije ziriya ndege cyahawe n’u Bufaransa mu kwezi gushize.
Bukavu: Ikindi gitero cyiciwemo abantu

Amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu aravuga ko mu ijoro ryacyeye hagabwe igitero cyiciwemo abantu, abandi benshi barakomereka. Byabaye mu ijoro ryacyeye ubwo abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana bateraga ingo z’abaturage muri Komine za Ibanda na Kadutu, bakica bamwe muri ba nyiri urugo mbere yo kwiba bimwe mu bintu by’agaciro bari batunze. Amakuru kandi avuga […]
Rwamucyo wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni agiye gusimburwa

Ambasade Rwamucyo Ernest wari uhagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, muri uku kwezi azasoza inshingano ze. Ku wa 25 Werurwe 2025 ni bwo uyu mudipolomate byitezwe ko azasoza inshingano ze, nyuma y’umwaka n’amezi ane ahagarariye u Rwanda muri Loni. Iby’aya makuru bigaragarira mu ibaruwa aheruka kwandikira ubutumwa bw’u Rwanda muri Loni asezera […]
Uko abazungu bitambitse u Rwanda mbere yo guha inzira abacanshuro barekuwe na M23

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yatangaje ko hari ibihugu byijunditse u Rwanda ubwo rwahaga inzira abacanshuro bari baragiye kurwanya M23 bakarunyuramo bataha iwabo. Mu kwezi gushize ni bwo abo bacanshuro 288 bo mu bihugu bya Romania, Georgia n’u Bufaransa banyuze mu Rwanda bataha iwabo. Ni nyuma yo gutsindwa na […]
Icyoba kuri Tshisekedi cy’uko Ndayishimiye ashobora kumutera umugongo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta y’igihugu cye, biravugwa ko bafite impungenge z’uko u Burundi bwabafashaga mu ntambara barwanamo n’umutwe wa M23 bushobora kubatererana. U Burundi bumaze igihe bwarohereje muri RDC ingabo zirenga 10,000 zo gufasha FARDC mu ntambara irwanamo na M23. Izi ngabo na FARDC bari bahuriye mu […]
Inzara iravuza ubuhuha muri Rayon Sports WFC

Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports Women Football Club barangajwe imbere na Rwaka Claude wari umutoza mukuru, bamaze guhagarika akazi muri iyi kipe nyuma yo kumara igihe badahembwa. Umutoza Rwaka yafatanye icyo cyemezo n’uwari umwungiriza we ndetse n’uwari umutoza w’abanyezamu. Amakuru avuga ko aba batoza bafashe icyo cyemezo nyuma yo kumara amezi atatu badahabwa umushahara ndetse […]
Uwafunze umuhanzi Justin Timberlake yahawe igihembo cy’Umwaka

Umupolisi wo muri Sag Harbor wabaye ikirangirire nyuma yo gufata Justin Timberlake atwaye imodoka yanyweye, yahawe igihembo cya “Ofisiye w’Umwaka.” Michael Arkinson, umupolisi mushya mu ishami rya polisi ya Sag Harbor, yashimiwe n’umuyobozi wa polisi Rob Drake mu birori biheruka. Yavuzweho kugira uruhare rukomeye mu kazi ke no mu muryango mugari. Uyu mupolisi yayoboye bagenzi […]
Goma: M23 yafashe abasirikare 130 ba FARDC bari bihishe mu bitaro

Umutwe wa M23 watangaje ko abantu babarirwa mu 130 Umuryango w’Abibumbye wise abarwayi ukawushinja kubashimuta ukabavana mu bitaro by’i Goma bari barwariyemo ari abasirikare ba FARDC. Ku wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, ni bwo Umuryango w’Abibumbye biciye mu muvugizi w’Ishami ryawo rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Ravina Shamdasani, washinje M23 gushimuta abo bantu. Shamdasani yavuze […]
U Bwongereza bwakuriye inzira ku murima u Rwanda rubwishyuza za miliyari

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga izishyira u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano yerekeye abimukira ibihugu byombi byari byarasinyanye. Londres yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko yishyuza u Bwongereza miliyoni 50 z’ama-Pounds (Frw miliyari 89). Ni nyuma yo kubushinja kwica amasezerano y’icyizere ibihugu byombi […]
U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi wa Canada

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku wa Kabiri yahamagaje Ambasaderi wa Canada i Kigali, nyuma y’amagambo igihugu cye giheruka gutangaza ku Rwanda. Ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe ni bwo Canada yatangaje ko yafatiye u Rwanda ingamba zo kuruhana, nyuma yo kurushinja kugira uruhare mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
U Rwanda rwakiriye Mbonyunkiza wirukanwe na Amerika

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe, bwakiriye Umunyarwanda witwa Ahmed Napoleon Mbonyunkiza, nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yirukanwe nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 15 yari yahamijwe kubera icyaha cyo gusambanya ku gahato yakoreye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko […]
Kivu y’Amajyepfo: M23 yinjiye muri Teritwari ya 6

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe winjiye muri Teritwari ya Mwenga yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, iba iya gatandatu mu zigize iriya ntara ugezemo. Amakuru avuga ko ku wa Mbere M23 yarwaniye na Wazalendo mu gace ka Kilungutwe; mbere yo kuzikwiza imishwaro. Teritwari ya Mwenga M23 yagezemo yiyongereye ku zindi […]
Ibibazo byo muri RDC: U Rwanda rwamaganye ‘icyemezo giteye isoni’ cya Canada

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye iya Canada yarwitiriye gukorera ibyaha birimo ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe ni bwo Canada biciye muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly, Ahmed Hussen ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Mary Ng ushinzwe Guteza Imbere ibyoherezwa mu mahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga ndetse n’Iterambere ry’Ubukungu; yasohoye […]
U Rwanda rurishyuza u Bwongereza arenga Frw miliyari 89

Leta y’u Rwanda iri gusaba iy’u Bwongereza kuyishyura miliyoni 50 z’ama-Pounds (arenga Frw miliyari 89), nyuma y’uko amasezerano yerekeye abimukira ibihugu byombi byari bifitanye ananiwe kujya mu bikorwa. Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse ko u Rwanda rwamaze gusaba u Bwongereza kurwishyura ariya mafaranga rwari rwemeye guhara ubwo ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza ryatangazaga ko rigiye gusesa amasezerano […]
Ahubwo turashaka n’imodoka zinywa amazi: Dr Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yatanze icyifuzo cy’uko mu Rwanda haza imodoka zinywa amazi mu cyimbo cy’ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Habineza yabikomojeho ubwo yavugaga ku misoro Leta y’u Rwanda iheruka kongera. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025, ni yo yafashe icyemezo cyo […]
Icyo FDLR ivuga kuri Gén. Gakwerere M23 yashyikirije u Rwanda

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wemeje ko Général de Brigade Gakwerere umutwe wa M23 uheruka gushyikiriza u Rwanda yari umwe mu bayobozi bakuru bawo. Mu cyumweru gishize ni bwo Gakwerere uzwi ku yandi mazina nka Ézéchiel, Jean Baptiste, Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stanys yashyikirijwe u Rwanda. Gakwerere wari usanzwe ari Umuyobozi […]
M23 yishe Wazalendo zari zateye Bukavu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Werurwe, wishe abarwanyi benshi b’imitwe ya Wazalendo bari bateye Umujyi wa Bukavu. Amashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abo barwanyi babarirwa muri za mirongo bari ahitwa Camp TV, muri Komine ya Kadutu i Bukavu. Amakuru avuga ko abo barwanyi bari boherejwe n’uwitwa Foka Mike nta […]
UPDF yohereje izindi ngabo muri Congo

Igisirikare cya Uganda (UPDF), ku Cyumweru cyatangaje ko cyohereje izindi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; mu bikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu. UPDF yavuze ko ziriya ngabo yazohereje mu mujyi witwa Mahagi wo mu ntara ya Ituri, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Congo. Umuvugizi wayo, Brig […]
Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku Cyumweru yari i Kigali aho yari yitabiriye inama yo mu rwego rwo hejuru yagombaga kumuhuza na Perezida Paul Kagame. Gen Muhoozi mu cyumweru gishize yari yatangaje ko ateganya gusinyana amasezerano y’igihango hagati ya Uganda n’u Rwanda. Icyo gihe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko […]
M23 yashyikirije u Rwanda Jenerali wa FDLR na bagenzi be yafatiye ku rugamba

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2025, yashyikirije u Rwanda Général de Brigade Gakwerere Ezéchiel wo mu mutwe wa FDLR na bagenzi be wafatiye ku rugamba. Gakwerere uzwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stanys, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibiro bya gisirikare muri FDLR. M23 yamufatiye […]
Ndayishimiye yatangiye gusaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu rwego rwo kwirinda intambara ishobora guhuza ibihugu byombi. Ingingo yerekeye ibiganiro n’u Rwanda Perezida w’u Burundi yayizamuye ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare, ubwo yari yakiriye mu biro bye abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Burundi. Mu minsi […]
Zelensky yashwaniye na Trump mu biro bye

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuye imburagihe muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo guterana amagambo na Perezida Donald Trump. Ishwana ry’aba bombi ryanatumye ikiganiro bagombaga kugirana n’itangazamakuru nyuma yo guhura kitaba. Trump abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yashinje Zelensky wari wamugendereye kutubaha Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse […]
M23 yashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare, washyizeho Manu Birato Rwihimba nka Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Birato yahoze ari umurwanashyaka ukomeye w’Ishyaka Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie (PPRD) rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu kandi ubwo umunyapolitiki Vital […]
Twarishimye tubona ibisasu Congo yarashe i Gisenyi bisamwa: Dr. Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko umutwe wa M23 ufite uburenganzira bwo kwirwanaho; ashimangira ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC akwiye kuganira na wo. Dr. Habineza yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Rwanda Sun TV. Ni ikiganiro yakoze mu gihe u Rwanda rumaze […]
Ubujurire bwa Mironko wishyuzaga u Rwanda za miliyari yaguriyemo intwaro leta ya Habyarimana bwatewe utwatsi

Urukiko rw’Ubujurire rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Gatanu rwateye utwatsi ubujurire bw’umunyemari Mironko François Xavier wari wararuregeye leta y’u Rwanda asaba ko yamwishyura za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda yakoresheje agurira intwaro leta ya Habyarimana. Mironko yari amaze igihe aburana mu nkiko na Leta, ayishyuza ariya mafarang amafaranga y’isoko ryo kugura intwaro avuga […]
Igihugu cya 3 cy’i Burayi cyahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Suède ku wa Kane yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda i Stockholm, kugira ngo atange ibisobanuro ku byiswe ibitero Ingabo z’u Rwanda na M23 bakomeje kugaba mu burasirazuba bwa Congo. Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye, yavuze ko guhamagaza Ambasaderi Dr. Diane Gashumba “biri mu rwego rwo gufata icyemezo gisobanutse, nka EU n’ibihugu byinshi […]
Hahishuwe undi mugambi abateye ibidasu i Bukavu bari bafite

Umutwe wa M23 watangaje ko imibare y’abaguye ndetse n’abakomerekeye mu gitero cy’ibisasu byatewe i Bukavu wiyongereye, kuko abapfuye bavuye kuri 11 bakagera kuri 13, barimo abagore n’abana. Ibyo bisasu byatewe ahazwi nko kuri Place de l’Indépendence mu mujyi wa Bukavu ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare, ubwo Corneille Nangaa n’abandi bayobozi bakuru bo muri […]
U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza i Kigali, kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika aheruka gutangaza kuri mugenzi we w’u Rwanda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Minisitiri Collins of Highbury, yahuje Minisitiri Olivier Nduhungirehe n’impfu z’abantu 70 bishwe n’umutwe w’iterabwoba […]
M23/AFC yatangaje umubare w’abahitanwe n’ibisasu by’i Bukavu

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe witwaje intwaro wa M23, ryatangaje ko abantu 11 ari bo bahitanwe n’ibisasu byarashwe ahaberaga inama yaryo mu mujyi wa Bukavu. Ni ibisasu byaturikijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025. Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yabwiye itangazamakuru ko “abantu 11 barimo umupapa umwe n’uwagabye igitero” ari bo […]
Tshisekedi yarize ay’ingona nyuma y’ibisasu byahitanye abantu i Bukavu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu mujyi wa Bukavu kigahitana umubare utaramenyekana w’abantu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare ni bwo i Bukavu harashwe ibisasu, ubwo ubuyobozi bwa M23/AFC bwari mu nama n’abatuye uyu mujyi. Ubuyobozi bw’uyu mutwe ndetse ubw’ihuriro Alliance Fleuve Congo […]
Coupe de la CAF 2023-2024 : La RS Berkane se félicite de la décision du TAS confirmant le résultat des demi-finales contre l’USM Alger

La Renaissance sportive de Berkane de football (RSB) s’est félicitée, mercredi, de la décision du Tribunal arbitral du sport (TAS) confirmant la victoire du club marocain sur l’USM Alger, en demi-finale de la Coupe de la CAF 2023-2024. En effet, Le Tribunal Arbitral du Sport (TAS) a rendu son verdict, confirmant la […]
Ibisasu byishe abantu i Bukavu: M23 yashyize mu majwi ingabo z’u Burundi

Umutwe wa M23 washyize mu majwi ingabo z’u Burundi, uvuga ko zifite aho zihuriye n’ibisasu byaturikirijwe mu mujyi wa Bukavu bikica abantu. Kuri uyu wa Kane ni bwo ibyo bisasu byaturikirijwe ahitwa Place du 24, aho umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23, Corneille Nangaa n’abandi bayobozi bakuru bo muri M23 bari bahuriye n’abaturage. Kugeza ubu bitekerezwa […]
M23 igiye gushyiraho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo

Umutwe wa M23 watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo uyu mutwe ubarizwamo, Corneille Nangaa, ubwo kuri uyu wa Kane yari mu nama n’ibihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu. M23 yigaruriye uyu mujyi muri uku kwezi nyuma yo kuwirukanamo ihuriro […]
Samsung250 yadabagije abifuza Telefoni zigezweho za Samsung Galaxy S25

Samsung250 Rwanda yatangaje ko igiye kugeza ku isoko ryo mu Rwanda Telefoni zo mu cyiciro cya Samsung Galaxy S25 zimaze igihe gito zigeze ku isoko mpuzamahanga. Mu kwezi gushize ni bwo izi Telefoni zirimo S25, S25 Plus, na S25 Ultra zatangiye kugera ku masoko yo mu bihugu bitandukanye. Samsung250 ivuga ko yatanze amahirwe ku bifuza […]
M23 yemeje ko Gén Omega wa FDLR atakiriho

Umutwe wa M23 wemeje ko Gén. Ntawunguka Pacifique Alias Omega wahoze ari Umuyobozi w’igisirikare cy’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (FDLR-FOCA) atakiriho. Byemejwe n’Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr Oscar Balinda, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni bwo bwa mbere M23 yari ivuze ku rupfu rw’uriya mugabo. Ubutumwa bwa Dr Balinda bwari […]
RDC yanze kwitabira inama ya Francophonie i Kigali

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itazitabira inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iteganyijwe kubera i Kigali, ngo keretse igihugu kizayakira gihindutse. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya 46, izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF. Kinshasa yatangaje ko itazayitabira kubera icyo yise igitero gihoraho cy’u Rwanda kuri yo. […]
Ngoma: 3 bafunzwe bakekwaho gutemagura inka z’umuturage

Polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu bo mu karere ka Ngoma, ikaba ibakekaho kwirara mu ifamu y’umuturage bagatemagura inka ze. Mu ijoro ryacyeye ni bwo abantu batahise bamenyekana biraye mu ifamu ya Nahimana Innocent iherereye mu Murenge wa Jarama muri Ngoma, batema inka ze esheshatu. Inka enye mu zatemwe zahise zipfa, ndetse […]
FARDC n’Ingabo z’u Burundi bari kwisuganya ngo batere M23

Umutwe wa M23 watangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje kwisuganya, kugira ngo riwugabeho ibitero. Byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025. Ni nyuma y’uko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ryirukanwe mu bice bitandukanye by’Intara za Kivu zombi, […]
U Rwanda rwasubije u Bwongereza bwarufatiye ingamba zo kuruhana

Leta y’u Rwanda yanenze ingamba zigamije kuruhana u Bwongereza bwafatiye u Rwanda burushinja kuvogera ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko bwabogamiye ku ruhande rumwe. Ku wa Kabiri tariki ya 25 ni bwo u Bwongereza bwatangaje izo ngamba. Ni ingamba zirimo kuba nihatagira intambwe igaragara iterwa mu gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa […]
U Bwongereza bwateguje u Rwanda ibihano no kuruhagarikira inkunga

Leta y’u Bwongereza yatangaje ko igiye guhagarika zimwe mu nkunga yageneraga u Rwanda, inaruteguza ibihano byo mu rwego rwa dipolomasi kubera icyo yise uruhare rwarwo mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo. U Bwongereza bwateguje ibi bihano nyuma y’iminsi mike Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, David Lammy avuye i Kigali, aho yahuriye akanaganira na Perezida Paul […]
John Rwangombwa ntakiri Guverineri wa BNR

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR. Itangazo rigira Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente warishyizeho umukono mu izina ry’Umukuru w’Igihugu. Hakuziyaremye wari Guverineri wungirije wa BNR, yasimbuye John Rwangombwa wasoje manda ze ebyiri. Kugirwa Guverineri wa BNR […]
Gen (Rtd) Kabarebe yakomoje ku bihano Amerika yamufatiye

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yanenze amahanga akomeje gukangisha u Rwanda kurufatira ibihano, agaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga ari wo wakabihawe. Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagezaga ikiganiro ku bagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Ni ikiganiro yatanze nyuma y’iminsi mike Leta Zunze […]
Ni iki cyagenzaga Ndayishimiye uherutse kwa Tshisekedi rwihishwa?

Perezida w’u Burundi, Gén. Evariste Ndayishimiye, ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare yagiriye uruzinduko rwa rwihishwa i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yaba Perezidansi y’u Burundi cyangwa iya RDC nta wigeze avuga kuri uru ruzinduko. Umwe mu bakora ku kibuga cy’indege cya Ndjili, yabwiye AFP ko Ndayishimiye yavuye i Burundi atwawe n’indege nto […]
Luxembourg yitambitse ibihano bya EU ku Rwanda

Igihugu cya Luxembourg ku wa Mbere cyitambitse ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washakaga gufatira u Rwanda, urushinja guha ubufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo byari byitezwe ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize EU bemeza ibihano ku Rwanda no kuri […]
3 bahoze ari abayobozi bakomeye bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wahoze ari uwa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, bagizwe abahuza b’ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo. Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare ni bwo imiryango ya EAC na SADC yabatangaje nk’abahuza muri biriya biganiro, […]
Abasirikare ba SADC bari baragiye kurwanya M23 binjiye mu Rwanda imbokoboko

Itsinda ry’abasirikare 194 bo mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango wa SADC bari baragiye gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu ntambara n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Mbere ryatashye riciye mu Rwanda. Iri tsinda rigizwe n’abasirikare 129 ba Afurika y’Epfo, 40 ba Malawi na 25 ba Tanzania biganjemo abakomerekeye ku […]
Uwahoze ari rutahizamu wa AS Kigali yaguye mu mpanuka

Rutahizamu Abubakar Lawal wahoze akinira ikipe ya AS Kigali, yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare azize impanuka. Lawal wari ufite imyaka 29 y’amavuko, yakiniraga Vipers kuva muri 2022 nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Kigali. Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria, mu mwaka we wa mbere nk’umukinnyi wa Vipers yayifashije kwegukana Igikombe cya […]
Kabila yagaragaje Tshisekedi nka nyirabayazana y’ibibazo byugarije RDC

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje imiyoborere mibi ya Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wamusimbuye ku butegetsi nk’intandaro y’ibibazo bitandukanye byugarije kiriya gihigu. Kabila wayoboye RDC mu gihe cy’imyaka 18, yanenze Tshisekedi wamusimbuye mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo. Agaruka ku bibazo bitandukanye byugarije […]
Ingabo za SADC zari zaragiye kurwanya M23 zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda

Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) zari zaragiye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda. Kuri iki Cyumweru ni bwo izi ngabo ziza kwakirwa mu karere ka Rubavu mbere yo gukomereza i Kigali, aho zigomba kuva zisubira iwazo. Ingabo za SADC zituruka mu […]