Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yongereye igihe cya guma mu rugo

Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongereye igihe cyo kuguma mu rugo kugeza ku wa 30 Mata 2020. Iyi nama yabaye mu buryo bw’iyakure ry’amashusho, ikaba yari igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya icyorezo […]

Fan Clubs za Rayon Sports zagabanye abakinnyi kugira ngo bafashwe

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu (Rayon Sports Fan base), bwafashe icyemezo cyo gusaranganya abakinnyi b’iyi kipe amahuriro y’abafana bayo kugira ngo abafashe kubaho muri iki gihe cya guma mu rugo. Ni amakuru yemejwe na Mike Runiga uyobora Fan base ya Rayon Sports ku rwego rw’igihugu, aho yavuze ko buri fan Club […]

Abantu 47 bamwe mu baheruka kuvanwa mu mashyamba ya Congo barafunzwe

Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye, yavuze ko abantu 47 bari mu batahutse baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi bafunzwe nyuma yo gusanga bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri Busingye yabwiye The New Times ko abo ari bo bashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, bakaba bafungiye mu magereza atandukanye hirya no hino mu […]

2020: Umwaka ubihiye Abanyarwanda nyuma y’igihe bawutegereje

Amezi akabakaba kuri atanu yihiritse Abanyarwanda (n’Isi muri rusange) batangiye umwaka wa 2020, nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bawutegereje. Ni umwaka washyizweho muri 2000, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yihaga icyerekezo 2020, nk’ingamba y’igihe kirekire ku iterambere ry’u Rwanda, nyuma y’uruhererekane rw’ibiganiro ngishwanama byabereye muri “Village Urugwiro” hagati y’umwaka wa 1998 ‘uwa 1999. Uwavuga ko imyaka […]

Uganda: Abakinnyi n’abafana bahawe umuceri wo kurya

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA, ryatangaje ko ryageneye abakinnyi, abayobozi n’abafana b’amakipe yo muri kiriya gihugu inkunga y’umuceri wo kurya, mu rwego rwo kubafasha kubaho mu gihe cya guma mu rugo. Ni nyuma y’uko icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeje gushegesha isi cyanageze muri Uganda, kigakoma mu nkokora imibereho y’abaturage barimo n’abari batunzwe b’umupira […]

Uganda: Umuzamu w’ikipe yo mu kiciro cya mbere yarashwe na Polisi

Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Jinja, yarashe Larzarus Obelajo usanzwe ari umuzamu w’ikipe ya Busoga United yo mu kiciro cya mbere. Uko kurasana kwabereye mu kirwa cya Kisima giherereye mu kiyaga cya Victoria. Uwo mukinnyi yarashwe mu ijoro ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru, ubwo Polisi yageragezaga gukura abantu mu muhanda ngo bajye […]

Uburusiya n’Ubufaransa byamaganye Trump

Abayobozi mu bihugu by’Ubufaransa n’Uburusiya, bamaganye icyemezo cya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika wahagaritse inkunga igihugu cye cyageneraga Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS. Ni icyemezo Perezida Trump yatangarije itangazamakuru ko yafashe, nko kuryoza OMS imicungire mibi yayo no kuba yarananiwe kuzuza inshingano zayo z’ibanze ngo ikumire icyorezo cya Virusi […]

Espoir FC yabaye indi kipe mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakozi bayo

Ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, yabaye ikipe ya gatatu izwi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakinnyi bayo, kubera ubukene bwatewe n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye abakozi bayo (Bwiza yashoboye kubonera kopi), yababwiye ko “Uhereye ku wa 15 Mata 2020, amasezerano bagiranye na […]

Afurika y’Iburasirazuba ishobora guterwa n’inzige zikubye incuro 20 izihahaheruka

Umuryango w’Abibumbye uraburira ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ko mu minsi iri imbere bishobora kuzaterwa n’igitero cya kabiri cy’inzige, zikubye incuro 20 izahageze mu mezi make ashize. Iki gitero cya kabiri cy’inzige nk’uko Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bihingwa bw’ibiribwa FAO ribisobanura, kijyana n’uko hari ibyana byinshi biri guturagirwa mu bihugu bya Ethiopia, Kenya na Somalia […]

Mu Rwanda hagaragaye abantu babiri banduye COVID-19 uyu munsi

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko wa gatatu tariki 15 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu 2 barwaye Coronavirus, mu bipimo 923 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 136 (muri aba 54 bakaba barakize, barimo 6 bakize mu masaha 24 ashize). Minisante ivuga ko abo byatahuwe ko bahuye […]

Musenyeri Gérald Mulumba wari se wabo wa Tshisekedi yitabye Imana

Musenyeri Gérard Mulumba wari ukuriye abarinda urugo rwa Perezida wa Repibulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi akaba na se wabo, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu. Amakuru avuga ko Mulumba usanzwe ari umuvandimwe wa nyakwigendera Étienne Tshisekedi yaguye i Kinshasa, akaba yari arwaye Coronavirus. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’abagize umuryango we.Musenyeri Mulumba witabye […]

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa ubugira kane

Inama idasanzwe ya 21 yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari iteganyijwe kuri uyu wa gatatu, yongeye gusubikwa, iba incuro ya kane iyi nama isubitswe. Amakuru y’isubikwa ry’iyi nama yemejwe na Dr Vincent Biruta, umuyobozi w’inama y’Abaminisitiri b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akaba na Minisitiri w’ubanyi n’amahanga w’u Rwanda; mu ibaruwa yandikiye umunyamabanga mukuru […]

Trump yasabye guhagarika inkunga Amerika yageneraga OMS

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko yasabye ubuyobozi bwe guhagarika inkunga Amerika yageneraga ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS. Perezida Trump muri iyi minsi uri ku gitutu gikomeye, yashinje OMS “kunanirwa inshingano zayo z’ibanze”, ibyatumye icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeza gushegesha isi. Aganirira n’itangazamakuru muri White House yagize […]

Goma/Bukavu: Abayoboke ba Kamerhe mu myigaragambyo ikomeye batitaye kuri Coronavirus

whatsapp_image_2020-04-14_at_14.40.14.jpg

Mu mijyi ya Goma na Bukavu muri Kivu zombi, mu burasirazuba bwa Congo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Mata hadutse imyigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka rya UNC basabaga gufungura byihuse umuyobozi wabo, Vital Kamerhe, kuri ubu ufunze arimo gukorwaho iperereza ku ikoreshwa ry’amafaranga yari agenewe “Gahunda y’Iminsi 100” ya Perezida Felix Tshisekedi yo guhangana n’icyorezo cya […]

Museveni yongereye guma mu rugo, mu Rwanda na ho hari ibyago by’uko yakongerwa

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongereye igihe cya gahunda yo kuguma mu rugo ku baturage ba Uganda, mu gihe Abanyarwanda na bo bafite ibyago byinshi by’uko Guverinoma ishobora kongera iki gihe. Perezida Museveni mu ijambo yagejeje ku Banya-Uganda ku manywa yo kuri uyu wa kabiri, yababwiye ko gahunda ya guma mu rugo yongeweho ibyumweru bitatu, uhereye […]

Umurinzi wa Perezida Kenyatta yatawe muri yombi azira gusuzugura General

Mu ijoro ryo ku cyumweru ku wa 12 Mata, umwe mu barinzi ba Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yatawe muri yombi na Polisi ya kiriya gihugu nyuma yo gushwanira ku muhanda n’umwe mu basirikare bakomeye. Amakuru avuga ko uwo musirikare yatawe muri yombi akanamburwa imbunda yari afite, ariko ntafungwe igihe kirekire nyuma y’amabwiriza yatanzwe n’umuyobozi […]

Ivan Rakiti? yabwiye FC Barcelona ko atari ‘umufuka w’ibijumba’ ikoresha icyo ishatse

Umunya-Croatia Ivan Rakitic ukinira FC Barcelona, yabwiye iyi kipe ko ari we ufite mu biganza ahazaza he, yongeraho ko atari ‘umufuka w’ibijumba’ iriya kipe yakoresha icyo ishatse. Aya magambo Rakitic ukina hagati mu kibuga muri FC Barcelona, yayatangaje ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Mundo Deportivo. Yagarukaga ku buryo abayeho muri iyi kipe y’i Catalunya, ndetse […]

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye guhurira mu nama yiga kuri COVID-19

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bazatarena ku wa gatatu taliki ya 15 Mata 2020 mu nama izaba yiga ku cyorezo cya Virusi ya Corona. Ni amakuru yemejwe na Dr Vincent Biruta, umuyobozi w’inama y’Abaminisitiri b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu itangazo rigenewe ibihugu binyamuryango bya EAC. Iyi nama y’abakuru b’ibihugu izaba hifashishijwe uburyo bw’iyakure […]

U Burundi bwongeye kwemerera amakamyo aturutse mu Rwanda kwinjira ku butaka bwabwo

Guverinoma y’u Burundi yongeye gufungura imipaka y’iki gihugu ku makamyo atwara ibicuruzwa aturutse mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibyumweru bibiri iki gihugu cyarayifunze ku mpamvu zari ziswe izo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona. Ku wa 30 Werurwe ni bwo u Burundi bwari bwahagaritse amakamyo atwara ibicuruzwa by’ibihugu byo […]

Didier Drogba yahinduye ibitaro bye ikigo kivurirwamo Coronavirus

Umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yahaye Leta y’igihugu cye ibitaro bye ngo bikoreshwe nk’ikigo kizajya gikurikiranirwamo abanduye icyorezo cya Virusi ya Corona. Ibi bitaro bya Drogba biherereye i Abidjan, bikaba byarafunguwe muri 2016 mbere yo kwitirirwa Laurent Pokou wahoze akinira inzovu za Côté d’Ivoire wapfuye muri uriya mwaka. Amakuru y’igikorwa cya Drogba yashimangiwe na Vincent […]

Uganda: Umusirikare n’umuvandimwe we bakurikiranweho kwica nyina bamushinja kuroga

Abavandimwe babiri b’Abanya-Uganda barimo n’umusirikare w’iki gihugu, batawe muri yombi na Polisi ya kiriya gihugu bazira kwica nyina ubabyara bashinja kuroga. Uyu musirikare ni ufite ipeti rya Private wishe nyina, yitwa Saul Kyalimpa, akaba abarizwa muri diviziyo ya kabiri ikorera i Mbarara. Akurikiranweho icyaha cyo kwica nyina ari kumwe na murumuna we witwa Innocent Guma. […]

Abasirikare 11 ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za CODECO

Abasirikare 11 b’igisirikare FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biciwe mu mirwano n’inyeshyamba za CODECO. Iyi mirwano yakomerekeyemo n’abandi benshi nk’uko Radiyo Okapi yabitangaje, yabaye ku wa gatandatu ku wa 11 Mata, ibera mu mudugudu witwa Nyapala wo muri Teritwari ya Djugu iherereye ku birometelo 60 uvuye ahitwa Bunia. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, […]

Ivangura ry’abera rishingiye ku buvuzi si rishya ku Banyafurika

Abaganga babiri b’Abafaransa baherutse guteza ubwumvikane buke, ubwo bagaragazaga icyifuzo cyo kugeragereza urukingo rwa Virusi ya Corona ku Banyafurika. Abo ni Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i Paris mu Bufaransa, na Prof. Camille Locht, umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubufuransa gishinzwe ubuzima no gukora ubushakashatsi ku buvuzi, Inserm. […]

Hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo: Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo, n’ubwo ubuzima busa n’ubwahagaze bitewe n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2020, ubwo yasuraga itsinda ryihariye rigizwe n’abantu 400 rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona. Iri tsinda […]

Uwishe Perezida wa mbere wa Bangladesh mu myaka 45 ishize yishwe anyonzwe

Leta ya Bangladesh yishe inyonze uwitwa Abdul Majed, nyuma yo kugira uruhare mu iyicwa rya Sheikh Mujibur Rahman wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu ryabaye mu myaka 45 ishize. Abdul Majed wahoze ari Captain mu ngabo za Bangladesh, mu ijoro rishyira icyumweru cya Pasika yishwe amanitswe kuri gereza iri ahitwa Keraninganj, mu murwa mukuru wa […]

Umuherwe Rujugiro yahaye Uganda inkunga yo kurwanya Coronavirus

Umunyarwanda Ayabatwa Tribert Rujugiro , wahunze ndetse akaba ashyirwa mu majwi na Leta y’u Rwanda mugushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, biravugwa ko yahaye Uganda inkunga ya miliyoni 250 z’amashiringi ya Uganda, mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Muri Uganda habarurwa abantu 53 banduye iki cyorezo gikomeje gushegesha Isi. Rujugiro yahaye […]

Gen. Muhoozi avuga ko Se Museveni atari kuba igihangange nta bufasha bwa Kagame

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’umuhungu we, yatangaje ko se umubyara atari kuba umu-Jenerali ukomeye mu mateka ya Afurika atabifashijwemo n’abarimo Gen. Fred Gisa Rwigema, Gen. Paul Kagame na Gen Salim Saleh. Ni mu butumwa Muhoozi yanyujije ku rubuga rwa Twitter asanzwe anyuzaho ibitekerezo bye. Ubwo […]

RD Congo : Habonetse umurwayi wa Ebola habura iminsi ibiri ngo hatangazwe ko yakize burundu

Kuri uyu wa gatanu muri teritwari ya Beni iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara umurwayi w’icyorezo cya Ebola habura iminsi ibiri ngo hatangazwe ku mugaragaro ko Iki cyorezo cyakize burundu muri Congo Kinshasa. Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko uwagaragayeho Ebola muri Beni ari umusore w’imyaka […]

Burundi: Amb. Nyamitwe yishimiye ivanwa ku mirimo rya Nduhungirehe batacanaga uwaka

Amb. Willy Nyamitwe, umujyanama wihariye wa Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, yishimiye ihagarikwa ku mirimo rya Amb. Oliver Nduhungirehe wahagaritswe ku mirimo ye mu ijoro ryakeye. Amb. Oliver Nduhungirehe yahagaritswe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku nshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kubera “imikorere yakunze kumuranga yo […]

Capt. Bwitare uri mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu yitabye Imana

Rtd. Capt. Nkirinkindi Eulade Bwitare, uri mu ba mbere binjiye muri FPR-Inkotanyi bakanatangiza urugamba rwo kubohora igihugu, yitabye Imana kuri uyu wa 10 Mata 2020. Amakuru avuga ko Nyakwigendera Bwitare yaguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze igihe atuye. Inkuru y’uyu mugabo uri mu ba-Cadre bakomeye b’umuryango FPR-Inkotanyi, yababaje abenshi mu Banyarwanda batandukanye bayimenye. Mu […]

Abasirikare ba Uganda bishe abarobyi babiri ba RD Congo

Abarobyi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe n’abasirikare ba Uganda nyuma yo kurasanira mu kiyaga cya Albert kigabanya ibihugu byombi. Byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda. Brig. Karemire yavuze ko ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zarashe bariya barobyi, nyuma y’uko bazirasheho urufaya […]

Umukecuru w’imyaka 107 yabaye umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi ukize COVID-19

Umukecuru w’imyaka 107 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi, Cornelia Ras, yakize icyorezo cya Virusi ya Corona aba umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi ushoboye gukira icyo cyorezo. Mukecuru Cornelia yafashwe na kiriya cyorezo ku wa 17 Werurwe, nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru y’imyaka 107 y’amavuko. Ikinyamakuru AD cyo mu Buholandi, cyavuze ko Cornelia yafashwe na […]

Madagascar : Perezida yavuze ko bafite ikimera cy’umuti wa Coronavirus

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yavuze ko igihugu cye gifite ikimera kidasanzwe gishobora gutuma Madagascar ihindura amateka y’Isi ikavumbura umuti w’icyorezo cya Virusi ya Corona. Perezida Rajoelina yahishuye iby’icyo giti kidasanzwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo yari kuri televiziyo yo muri kiriya gihugu. Asobanura iby’icyo giti yagize ati ” Nakiriye ibaruwa ivuga ko Madagascar […]

Ruswa no gushaka gutoroka gereza, ibyaha bishya kuri Col. Tom Byabagamba

Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), bwatangaje ko bwongeye ibyaha bishya ku byo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu ashinjwa. Itangazo RDF yasohoye rigaragara no ku rubuga rwayo, rivuga ko “Igisirikare cy’u Rwanda kizageza Col Tom Byabagamba imbere y’urukiko rwa gisirikare, kubera ibyaha by’inyongera yakoze igihe yari afunzwe. Col Byabagamba akekwaho ibikorwa […]

Gen. Dallaire yasabye Canada guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Rtd Lt. Gen. Romeo Dallaire, umunya-Canada wari uyoboye ingabo za MINUAR zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Leta y’igihugu cye gukoresha ububasha bwose ifite igahana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabitangaje ubwo yifatanyaga na Ambasade y’u Rwanda muri Canada kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Gen. Dallaire, asanga guhakana ko […]

Museveni yishimiye imfashanyo ya mukeba we Bobi Wine ku batishoboye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahaye ikaze imfashanyo yatanzwe na mukeba we Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yo gufasha Abanya-Uganda babaye kuticwa n’inzara mu gihe cyo kutava mu rugo hirindwa Coronavirus. Museveni yagaragaje ko yishimiye inkunga yatanzwe n’agatsiko ka People Power kayobowe na Kyagulanyi, ubwo yatungurwaga no kukabona ku rutonde rw’abagiraneza bagobotse Abagande. […]

Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umuhungu we, yifatanyije na Perezida Kagame cyo kimwe n’Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku ncuro ya 26. Gen. Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko Perezida Kagame na se Museveni ari abavandimwe, bakaba badashobora […]

Ubukene muri Rayon Sports bwatumye ihagarika imishahara y’abakozi n’abakinnyi bose

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bumaze iminsi bufasha abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe, nyuma y’amezi abiri abakozi b’iyi kipe batazi uko imishahara isa. Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko yahaye ubufasha abakozi bayo 49 barimo n’abakinnyi, mu rwego kubafasha kubaho muri ibi bihe. Rayon Sports yavuze ko bahawe amafaranga ari hagati […]

Dukomeje kukuzirikana mu masengesho yacu- Kagame ahumuriza Boris Johnson urembye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yoherereje ubutumwa bw’ihumure Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, kuri ubu urembejwe n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Ku wa 06 Mata ni bwo Boris Johnson yajyanwe mu bitaro, nyuma yo kugaragara ko yanduye Coronavirus. Amakuru yiriweho kuva mu ijoro ry’ejo bundi yavugaga ko yashyizwe mu cyumba cy’indembe, bituma abantu […]

Umuhanzi Corneille yasabiye imbabazi amagambo ye yafashwe nk’apfobya Jenoside

Cornelius Nyungura, Umuririmbyi w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya ‘Corneille’, yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yanditse agafatwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa 07 Mata ubwo Abanyarwanda n’incuti zabo batangiraga icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni bwo Corneille yanditse kuri Twitter amagambo agira ati”The timing of all this is so surreal… #NeverAgain #RwandanGenocide” #genocideagainsttutsis […]

Minisitiri Shyaka yemeye ko hari aho gutanga imfashanyo igenewe abatishoboye byagenze nabi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko igikorwa cyo guha abatishoboye ibyo kurya mu gihe cyo kwirinda Coronavirus cyagenze neza, gusa yemera ko hari aho gutanga iriya mfashanyo byakozwe nabi. Ibi Minisitiri Shyaka yabitangaje ku wa 07 Mata, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ku wa 28 Werurwe ni bwo mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali […]

Inzu y’Urukiko rukuru rwa Musanze igiye guhindurwamo urwibutso rwa Jenoside

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko buri mu nzira zo gusenya ahahoze urukiko rukuru rwa Musanze hakubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyemezo cyo kubaka uru rwibutso hariya hantu nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubivuga, cyafashwe mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi biciwe mu cyumba cya ruriya rukiko mu 1994. Ku wa 15 Mata mu 1994 ni […]

Kenyatta arifuriza Guverineri wishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 gufungwa imyaka 10

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yatangaje ko ari gusenga Imana ngo Visi-Guverineri w’intara ya Kilifi, Gideon Saburi, uheruka gutabwa muri yombi azira kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus azahabwe imyaka 10 y’igifingo. Yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo yaganiraga n’imwe muri Radiyo zo muri Kenya. Ku wa 03 Werurwe ni bwo Bwana Saburi […]

Ubutumwa Loni yageneye Isi mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 26

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 26, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteres, yasabye abatuye Isi kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma ubwicanyi nk’ubwakorewe Abatutsi bwongera kubaho. Ni mu butumwa Bwana Guteres yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Umunyamabanga w’umuryango w’Abibumbye yagize ati”Abarenga miliyoni imwe bishwe mu buryo bwateguwe […]

OMS na yo yamaganye ibyo kugeragereza urukingo rwa COVID-19 ku Banyafurika

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yamaganye amagambo y’ivangura aherutse gutangazwa n’abaganga babiri b’Abafaransa bifuje ko urukingo rwa Coronavirus rwageragerezwa ku Banyafurika. Abo baganga ni Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i Paris mu Bufaransa, na Prof. Camille Locht, umuyobozi w’ubushakashatsi mu […]

Massimo Moratti arifuza Messi muri Inter Milan

Massimo Moratti wahoze ayobora ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani, yatangaje ko inzozi z’iyi kipe zo gusinyisha Lionel Messi zigishoboka, anahishura ko izabigerageza mu gihe yaba ananiranwe na FC Barcelona ku ngingo yo kongera amasezerano. Ubwo Moratti yari akiyobora iriya kipe yo mu mujyi wa Milan, yagerageje kujyana Messi i San Siro gusa […]

Umubyeyi wa Pep Guardiola yishwe na Coronavirus

Dolors Sala, umubyeyi w’Umunya-Espagne Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City, yitabye Imana kuri uyu wa 06 Mata azize icyorezo cya Virusi ya Corona. Ni amakuru yemejwe n’ikipe ya Manchester City ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Manchester City yagize iti” Buri wese ufite aho ahuriye n’ikipe yihanganishije Pep Guardiola n’umuryango we muri ibi bihe bibabaje […]

RDC: Vital Kamerhe yatumijweho n’umushinjacyaha mukuru

Vital Kamerhe, umuyobozi mu biro bya Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatumijweho n’umushinjacyaha wa Leta ngo yisobanure ku cyaha akekwaho. Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko Kamerhe akekwaho kunyereza amafaranga agenewe gahunda yihutirwa ya Perezida Felix Tshisekedi y’iminsi 100. Nta mubare w’ayo mafaranga wigeze ushyirwa mu itangazamakuru. Iyi radiyo ivuga […]

Chad: Perezida Deby yayoboye igitero cyafatiwemo intwaro nyinshi za Boko Haram-AMAFOTO

Perezida Deby mu myambaro ya gisirikare na ndembo mu kiganza

Perezida wa Chad, Idris Deby, yayoboye ingabo z’igihugu cye mu gitero cyafatiwemo intwaro nyinshi z’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram. Iki gitero cyiswe Operation Boma Anger” cyagabwe ku wa 02 Mata, amakuru yacyo amenyekana nyuma y’iminsi ibiri kibaye. Ni igitero cyabereye hafi y’ikiyaga cya Chad. Icyorezo gitero cyari kigamije kwihorera nyuma y’icyo Boko Haram yagabye ku […]

Abantu ba mbere bakize Coronavirus mu Rwanda basezerewe mu bitaro

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, abantu bane bagaragayeho bwa mbere icyorezo cya Virusi ya Corona mu Rwanda basezerewe mu bitaro, nyuma y’igihe bari bamaze barwariye ku kigo nderabuzima cya Kanyinya mu karere ka Nyarugenge. Abasezerewe barimo batatu b’Abanyarwanda n’umwe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Ni nyuma yo gutangariza ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, […]

Uruganda rukora inzoga za Corona rwahagaritse imirimo kubera Coronavirus

Uruganda rwo muri Mexique rwakoraga inzoga zo mu bwoko bwa Corona, rwahagaritse imirimo kubera icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeje gushegesha Isi. Uru ruganda rwitwa Grupo Modelo, rwavuze ko rwafashe icyemezo cyo guhagarika gukora ziriya nzoga, nyuma y’uko Leta ya Mexique itangaje ko ibikorwa by’ubucuruzi bya ruriya ruganda biri mu bitari ngombwa muri iki gihe. […]

Abakunzi ba ruhago bamaganye Perezida wa Rayon Sports wasabiye amakipe ubufasha mu gihe cyo kuguma mu rugo

Abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, bamaganye icyifuzo cya Munyakazi Sadate uyobora ikipe ya Rayon Sports wasabye ko Leta yafasha amakipe guhemba abakinnyi muri iki gihe Abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo. Ni mu butumwa Bwana Sadate yanyujije ku rukuta rwa Twitter, bwasubizaga ubwo Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju aheruka kugenera abakinnyi b’imikino itandukanye mu […]

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda barenze 100

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yatangaje ko kuri uyu wa 04 Mata mu Rwanda habonetse abantu bashya banduye icyorezo cya Virusi ya Corona 13, abanduye iki cyorezo bose bahita baba 102. Minisante yavuze ko babiri mu bagaragaye uyu minsi baje mu Rwanda baturutse i Dubai, abandi babiri bahaza baturutse muri Turkiya, mu gihe icyenda bandi ari abahuriye […]

Sierra Leone yageneye inkunga y’amafaranga amakipe y’iwayo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Sierra Leone (SLFA), ryageneye inkunga y’amafaranga amakipe y’iwayo yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri. Ibinyamakuru byo muri Sierra Léone byavuze ko iri shyirahamwe ryageneye aya makipe ibihumbi 67 by’amadorali ya Amerika yo kuyafasha kwigobotora ubukene yatewe n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Ibihumbi 42 muri ariya mafaranga bigenewe amakipe […]

Ubukungu bw’u Rwanda muri 2020 buzamanukaho 4.3% ugereranyije no muri 2019

Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF, baravuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzamanukaho 4.3% muri 2020, ugereranyije n’uko bwari buhagaze mu mwaka wa 2019. Muri 2019 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutseho 9.4%, mu gihe mu ntangiriro z’umwaka wa 2020/21 byari byitezwe ko bugomba kuzamukaho 8%. Cyakora cyo Leta iteganya ko ubukungu bushobora kuzaba buhagaze, ntiyari […]

INTERPOL yafatiye abanyabyaha ruharwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku bufatanye n’amashami ya Polisi zo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, bakoze Operasiyo simusiga yasize abanyabyaha ruharwa benshi batawe muri yombi. INTERPOL ivuga ko binyuze muri Operasiyo yiswe “Simba II”, yafashe bamwe mu banyabyaha bakomeye bahigwaga n’Isi. Iyi Operasiyo yari igamije kubaka ubumenyi burambye n’ubushobozi bw’abakozi ba INTERPOL muri Afurika […]

Tunisia: Ama-Robot ni yo ari kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kuguma mu ngo

Imashini zizwi nk’ama Robot zakwirakwijwe mu bice by’umurwa mukuru wa Tunisia, Tunis, ku irondo ryo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kuguma mu ngo, nk’imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona. Izi robot zidasanzwe zizwi nka PGuards zashyizweho na Minisiteri y’umutekano w’imbere muri kiriya gihugu, mu rwego rwo kwirinda ingendo zitemewe. […]

Ingaruka za Coronavirus : Ubukene kubari batunzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro

muyoboke.jpg

Kimwe n’abandi bafungiwe ibikorwa byabatungaga bya buri munsi mu rwego rwo gukumira icyorezo cya covid-19, abakora ibikorwa by’imyidagaduro nk’abahanzi, ababyinnyi, abatunganya umuziki, abacuruza utubari ndetse n’utubyiniro na bo bakomeje guhura n’ingaruka z’izi ngamba kuko aho bakuraga imibereho hasa n’ahahagaze. Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 1 Mata 2020 hakoreshejwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida […]

Abarimo Drogba na Eto’o bamaganye ibyo kugeragereza urukingo rwa COVID-19 ku Banyafurika

Abanyafurika barimo ibihangage muri ruhago nka Didier Drogba ukomoka muri Côté d’Ivoire na Samuel Eto’o ukomoka muri Cameroun, bamaganye icyifuzo cya bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi cy’uko urukingo rwa Virusi ya Corona rwageragerezwa ku Banyafurika. Ni icyifuzo cyazanwe na Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i […]