RDC ntishobora kuducecekesha: Perezida Kagame 

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazigera rwemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irucecekesha, mu gihe iki gihugu gikomeje guteza ibibazo by’umutekano ku Rwanda. Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare, ubwo yari i Dar Es Salaam muri Tanzania aho yari yitabiriye inama yahuje Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) […]

Moussa Faki yasohowe mu nama ya ba Perezida ba EAC na SADC

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Gatandatu yasohowe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC yabereye muri Tanzania. Faki wari watumiwe muri iyi nama yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yitabiriye umuhango wo kuyifungura, ndetse yari mu cyumba yabereyemo ubwo Perezida William Ruto […]

Perezida Kagame yageze i Dar Es Salaam 

Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye inama idasanzwe ihuza imiryango ya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC). Ni inama iza kuba ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari intambara ihuza ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa […]

Goma: Gen. Makenga yasuye kwa muganga inkomere za FARDC

Umuyobozi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, ku wa Gatanu yasuye abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomerekeye ku rugamba ubwo bari bahanganye mu mirwano n’uriya mutwe. Abasirikare basuwe n’uyu Jenerali ni abarwariye mu bitaro bya Camp-Katindo biherereye mu mujyi wa Goma. Ni bwo bwa mbere Gen. […]

Tshisekedi yanze kwitabira inama yari buhuriremo na P. Kagame

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntari bwitabire inama y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC iza kwigira hamwe ku kibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo. Ni inama iza kubera i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu. Mu gihe byari byitezwe ko ba Perezida Paul […]

Amerika yateguje ibihano abayobozi b’u Rwanda na RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Minisiteri yazo y’Ububanyi n’Amahanga, zateguje ko zishobora gufatira ibihano abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urwandiko iyo Minisiteri yoherereje Kenya, ruvuga ko kugira ngo umutekano uboneke mu karere “bizasaba ko igisirikare cy’u Rwanda kivana ingabo n’intwaro zacyo zikomeye muri Congo.” Perezida William Samoei […]

Green Party yasubukuye ibikorwa

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), kuri uyu wa Gatanu ryasubukuye ibikorwa byaryo nyuma y’amatora yabaye mu mwaka ushize. Ibikorwa by’iri shyaka byari byarahagaze nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite yabaye muri Nyakanga umwaka ushize; n’ubwo hari imishinga ibyara inyungu iri shyaka ryafashijemo abaturage bo hirya no hino […]

M23 yafashe Kalehe

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare, wigaruriye Centre ya Kalehe yo muri Teritwari ya Kalehe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wigaruriye iyi Centre nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigizwe na Wazalendo, FARDC n’Ingabo z’u Burundi. Kalehe yafashwe na M23 […]

Goma: M23 irashinja MONUSCO kurekura FARDC na FDLR barenga 100 ngo bajye kwica abaturage 

Umutwe wa M23 urashinja Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) kurekura abasirikare bo mu ngabo za Leta ya kiriya gihugu n’abarwanyi ba FDLR bafite intwaro, kugira ngo bajye kwica abaturage bo mu mujyi wa Goma. Byatangajwe n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye ku wa Kane tariki ya […]

Ramaphosa yaciye amarenga y’uko yaba agiye gucyura ingabo za SANDF ziri muri RDC 

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ku wa Kane yaciye amarenga y’uko iki gihugu cyaba kigiye gucyura abasirikare bacyo bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Ramaphosa yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye. Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ingabo mu burasirazuba bwa RDC zoherejweyo gufasha ku rugamba ingabo […]

I Bukavu batangiye kwikanga M23

Amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu aravuga ko ibikorwa bimwe na bimwe byatangiye gufunga imiryango, mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zakwigarurira uyu mujyi. Kaminuza y’Abagatolika y’i Bukavu iri mu yafashe iya mbere mu kuba ihagaritse ibikorwa byayo, ku mpamvu z’umutekano. Iyi Kaminuza mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, […]

U Rwanda rwafashe u Budage mu mugongo

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yafashe u Budage mu mugongo nyuma y’urupfu rwa Horst Köhler wabaye Perezida w’iki gihugu. Köhler [ari kumwe na Perezida Kagame ku ifoto] wabaye Perezida w’u Budage hagati ya 2004 na 2010, yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, ku myaka 81 y’amavuko. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga […]

RDC yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Nangaa wa AFC/M23

Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa. Izo mpapuro mpuzamahanga zisaba ko uzabona Nangaa ahantu aho ari ho hose yahita amuta muri yombi, mbere yo kumushyikiriza inzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni Nangaa usanzwe uba […]

Perezida Chakwera yategetse MDF gucyura ingabo zayo ziri muri RDC

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yategetse ubuyobozi bw’Ingabo za Malawi gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare bayo bari mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo za Malawi zari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC). Itangazo rya Leta ya Malawi rivuga […]

M23 yashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru 

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, kuri uyu wa Gatatu ryashyizeho Bahati Musanga Joseph nka Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bahati yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari n’umusaruro muri M23. Ishyirwaho rigaragarira mu iteka umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC, Corneille Nangaa, yashyizeho umukono kuri uyu wa Gatatu. Usibye Guverineri, M23 yanashyizeho Manzi Ngarambe […]

M23 yigaruriye Nyabibwe

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, wigaruriye Centre ya Nyabibwe yo muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ifatwa ry’iyi Centre ryakurikiye imirwano ikomeye yasakiranyije inyeshyamba z’uriya mutwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  Ni imirwano yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu, […]

FARDC n’abambari bayo mu mirwano na M23 muri Kivu y’Amajyepfo

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko imirwano yongeye kubura hagati y’ihuririro ry’ingabo za Leta ya kiriya gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, mu bice bya Teritwari ya Kalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo. Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, imirwano ikomeye yarimo ijya […]

M23 yatanze umucyo ku bihumbi by’imirambo yatoraguwe ku mihanda ya Goma

Umutwe wa M23 watanze umucyo ku bihumbi by’imirambo yatoraguwe ku mihanda yo mu mujyi wa Goma mbere yo gushyingurwa, uvuga ko ari iy’abasirikare bo mu ngabo za leta ya RDC n’abazifasha ku rugamba biciwe ku rugamba. Amakuru aheruka gutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), igaragaza ko ku mihanda ya Goma hamaze gutoragurwa imirambo […]

Perezida Kagame yasubije RDC yasambiye kuri Visit Rwanda

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gupfusha ubusa imbaraga zayo, nyuma yo gusaba amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi gusesa amasezerano y’ubufatanye afitanye n’u Rwanda. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, yandikiye amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo […]

Gen. Muhoozi yateguje itabwa muri yombi ry’Abacanshuro basigaye muri RDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko hari abacanshuro b’abazungu 150 kuri ubu bari mu mujyi wa Bukavu; ateguza ko na bo bazatabwa muri yombi. Ni nyuma y’iminsi mike ababarirwa muri 288 barwanaga n’umutwe wa M23 mu bice bya Goma na Sake bafashwe mpiri bagasubizwa mu gihugu cya Romania leta ya Repubulika […]

M23 yabaye itanze agahenge

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe icyemezo cyo kuba utanze agahenge, mu rwego rwo korohereza abakeneye ubutabazi kubuhabwa. Uyu mutwe wabyemeje biciye mu itangazo Lawrence Kanyuka uwuvugira mu bya Politiki yasohoye ku wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025. Kanyuka yavuze ko guhera kuri uyu wa 4 Gashyantare M23 yahagaritse imirwano, ku mpamv zirebana n’ibikorwa […]

Uzibeshya agakora ku Rwanda azaba atangije intambara kuri Uganda: Gen. Muhoozi 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uwo ari we wese uzashotora u Rwanda bivuze ko azaba anatangije intambara kuri Uganda. Gen Muhoozi yabitangaje biciye mu muvugizi we, Maj. Chris Magenzi. Maj. Magezi mu butumwa yanditse kuri X mu izina rya Gen. Muhoozi yagize ati: “CDF Gen. Muhoozi Kainerugaba: Nabivuze kenshi. Nihagira […]

Amerika yasabye abaturage bayo bari muri RDC kuhava bwangu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025, zasabye abaturage bazo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwihutira kuhava. Ni mu itangazo Amerika yatanze biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa. Iyi Ambasade yavuze ko bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu mujyi wa Kinshasa yafashe icyemezo cyo kuba igabanyije […]

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yasubije Trump

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yasubije mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko igihugu cye leta ayoboye nta butaka yigeze ifatira. Trump mu masaha yashize yari yashize yari yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko igihugu cye kuzahagarika inkunga cyahaga Afurika y’Epfo, nyuma yo gushinja Leta y’iki gihugu […]

Zabyaye amahari hagati ya Trump na Afurika y’Epfo 

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikomye Afurika y’Epfo ndetse ayiteguza ko Amerika igomba guhagarika imfashanyo yayigeneraga. Perezida Trump abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social post, yashinje Afurika y’Epfo kuba “ifata nabi cyane igice cy’abaturage bamwe”, bityo ko agomba kuyihagarikira inkunga kugeza igihe icyo kibazo kizakorerwaho iperereza. Yagize ati: “Afurika […]

FARDC yemeje ko Col. Rugabisha yivuganwe na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyemeje ko Colonel Alexis Rugabisha wari umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba ingabo zayo zirwanamo n’umutwe wa M23 yishwe. Colonel Rugabisha yari umuyobozi wa Brigade ya 12 y’Ingabo za RDC zirwana na M23. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ejo ku wa Gatandatu, mbere y’uko FARDC irwemeza binyuze mu […]

TPDF yatangaje umubare w’abasirikare bayo baguye mu mirwano na M23

Igisirikare cya Tanzania (TPDF), kuri iki Cyumweru cyatangaje ko abasirikare babiri bacyo baherutse kugwa mu mirwano bari bahanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi bifite muri RDC Ingabo byahohereje ngo zijye gufasha iza kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo na M23; biciye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika […]

Col. Rugabisha yaba yishwe

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Col. Rugabisha Alexis wari umwe mu basirikare ba RDC bayoboye urugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’umutwe wa M23 yaba yishwe. Colonel Rugabisha yari umuyobozi w’ingabo za FARDC zarwaniraga mu duce twa Ngungu na Nyabibwe. Kugeza ubu haracyari urujijo ku rupfu rw’uyu Ofisiye w’Umunyamulenge, […]

Abacanshuro bari bamaze iminsi mu Rwanda batashye

Abacanshuro 288 b’abanya-Romania bari bamaze iminsi mu Rwanda nyuma yo kuhagera bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bafashaga ku rugamba ingabo z’iki gihugu zari zihanganyemo n’umutwe wa M23, batashye iwabo. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo aba bacanshuro uko ari 288 bahagarutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeza muri […]

Hamenyekanye umubare w’abaguye mu mirwano yasize Goma ifashwe

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko imirwano yasize umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma mu cyumweru gishize, yazize hapfuye abantu barenga 700 na ho abarenga 2,800 barakomereka. Byatangajwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Stéphane Dujarric yavuze ko iriya mibare yamenyekanye biciye mu isuzuma Loni yakoze ifatanyije na Guverinoma ya Repubulika Iharanira […]

Ibyifuzo 3 ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri RDC zahaye M23

Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasabye umutwe wa M23 ubufasha burimo ubwo kwifashisha ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma bacyura imirambo ya bagenzi babo baguye mu ntambara. Afurika y’Epfo ivuga ko imirwano yasakiranyije ingabo zayo na M23 mu bice bya Goma na Sake, yayitakarijemo abasirikare 16. Izi […]

Ndayishimiye aravuga ko u Rwanda ruri gutegura gushoza intambara ku Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yamenye amakuru y’uko u Rwanda ruri gutegura gushoza intambara ku gihugu cye. Ndayishimiye yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, ubwo yari yakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu Burundi. Ijambo yabagejejeho ryibanze kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje […]

Nta bushobozi bwa gisirikare dufite bwo kurwana n’u Rwanda: Julius Malema

Umunyapolitiki Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yatangaje ko iki gihugu nta bushobozi gifite bwo kuba cyajya mu ntambara n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Malema usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka EFF, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yagezaga ijambo ku ntumwa za ririya shyaka zari zahuriye mu nama yabereye mu […]

M23 yafashe Sukhoi-25 ya FARDC n’imbunda nyinshi zayo ziremereye

Umutwe wa M23 uheruka kwigarurira Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wafashe ibikoresho byinshi Ingabo za leta zifashishaga mu ntambara yari ihanganyishije impande zombi, birimo n’indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25. Iyi ndege n’izindi ntwaro nyinshi zirimo izo mu bwoko bwa Katyusha, BM-21 n’izindi nyinshi z’imisada, M23 yazifatiye mu kibuga cy’indege cya […]

Ikibazo cy’u Rwanda si ngombwa kukivugaho buno: Perezida Trump

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirinze kugira icyo avuga ku makimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko icyo kibazo atari ngombwa kukivugaho muri iki gihe. Trump wari mu kiganiro n’itangazamakuru, yasubizaga umunyamakuru wari umubajije niba hari icyo ateganya gukora ngo amahoro hagati y’u Rwanda na RDC kuri […]

RDF yungutse abasirikare kabuhariwe barenga 500

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama cyungutse abasirikare 531 bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi 11 bahererwa mu kigo cya Nasho ho mu karere ka Kirehe. Muri bariya basirikare basoje amasomo, harimo 46 bo ku rwego rwa ba Ofisiye na 485 bato. Umugaba […]

Abanyarwanda barenga 300 ku rutonde rw’abimukira Amerika iteganya kwirukana 

Abanyarwanda babarirwa muri 338, bari ku rutonde rw’abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki gihugu giteganya kwirukana ku butaka bwacyo. Abimukira barenga 1,400,000 ni bo Amerika iteganya kwirukana; nk’uko imibare itangwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu ibyerekana. Politiki yo kwirukana abimukira baba muri Amerika iheruka gutangazwa na Perezida Donald Trump; ndetse […]

Icyo ba Perezida ba EAC basabye Tshisekedi nyuma y’ifatwa rya Goma

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa Gatatu wasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi. Byasabiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iyi nama yateranye nyuma y’iminsi mike inyeshyamba zo mu […]

P. Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kujya mu mirwano na Afurika y’Epfo 

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kujya mu mirwano na Afurika y’Epfo, mu gihe iki gihugu cyaba gihisemo amahitamo y’intambara. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025. Kuva inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigarurira Umujyi wa Goma, […]

Ramaphosa yikomye u Rwanda na M23, aca amarenga y’uko SANDF igomba gukomeza intambara

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yookeje u Rwanda igitutu nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma. Izo nyeshyamba ziragenzura Goma kuva mu masaha abarirwa muri 72 ashize. Ni nyuma yo gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo n’ingabo za Afurika y’Epfo, mu mirwano yasize […]

Kagame na Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika baganiriye ku ntambara yo muri RDC

Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,  Marco Rubio. Rubio ni we wasimbuye Antony Blinken wari ufite ziriya nshingano mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden. Perezida Kagame yemeje ko bagiranye ibiganiro, mu […]

N’ubwo Gén. Cirimwami yanyakiriye mu cyubahiro, sinshobora kumwunamira: Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje ko adashobora kunamira na rimwe Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nduhungirehe yasubizaga mugenzi we, Thérèse Wagner Kayikwamba wa RDC wamushinje kuba ubwo kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga inama y’akanama gashinzwe […]

SANDF yavuze ku by’uko ingabo zayo zarwanaga na M23 zaba zayamanitse

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyahakanye ko Ingabo zacyo ziri muri Kivu y’Amajyaruguru zitamanitse amaboko imbere ya M23 barwanaga, ko ahubwo zazamuye ibendera ryera mu rwego rwo kubahiriza agahenge. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza abasirikare b’abanya-Afurika y’Epfo barwaniraga mu mujyi wa Goma bazamura ibendera […]

Abandi basirikare 4 ba Afurika y’Epfo bishwe barwana na M23

Afurika y’Epfo yemeje ko abandi basirikare bayo bane bapfiriye mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bituma umubare w’abo imaze gupfusha kuva mu cyumweru gishize ugera kuri 13. Inkuru y’urupfu rw’aba basirikare yemejwe na SABC News, igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo. Afurika y’Epfo iri mu bihugu bigize umuryango wa […]

Iby’ingenzi kuri ‘Iron Dome’ RDF yakoresheje ipfubya ibisasu bya FARDC na FDLR

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama ubwo imirwano ikomeye yarimo ijya mbere hagati i Goma hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC, u Rwanda rwarashweho ibisasu gusa ibyinshi muri byo biraswa n’ingabo zarwo. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko ibi bisasu byarashwe mu karere ka Rubavu […]

Tuzi ko ibintu bishobora guhinduka imirwano ikaba yagera mu Rwanda: Brig. Gen. Rwivanga 

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibizi neza ko ibintu bishobora guhinduka imirwano ikomeje gusakiranya umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ikaba yagera mu Rwanda, gusa kivuga ko cyiteguye mu buryo bushoboka guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose cyakwambuka umupaka. Byatangajwe n’umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yagiranye na RBA. […]

RDF yemeje ko FARDC na FDLR barashe mu Rwanda, bica 5

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama cyemeje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR barashe ku butaka bw’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu duce tw’akarere ka Rubavu by’umwihariko mu […]

Abasirikare ba FARDC batangiye guhungira mu Rwanda (Amafoto)

Abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), batangiye guhungira mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa n’inyeshyamba za M23 mu mujyi wa Goma. M23 iragenzura uwo mujyi kuva mu ijoro ryacyeye. Kuri uyu wa Mbere ni bwo abasirikare ba FARDC babarirwa muri 20 binjiye mu karere ka Rubavu, bishyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda […]

Goma: M23 yakiriwe nka Yesu i Yeluzalemu

Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere bakiranwe ubwuzu n’ibyishimo n’abatuye umujyi wa Goma, ubwo bawinjiragamo. Mu ijoro ryacyeye ni bwo uyu mutwe wemeje ko ‘wabohoye’ uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Mbere […]

Ruto yahamagaje Kagame na Tshisekedi mu nama y’igitaraganya

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akanaba umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yahamagaje ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama y’igitaraganya. Ni nyuma y’uko imirwano mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. […]

M23 yafashe Umujyi wa Goma

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama watangaje ko wabohoye Umujyi wa Goma, usaba abawutuyemo gutuza. M23 yabyemeje mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, ubwo yatangazaga ko nyirantarengwa y’amasaha 48 uriya mutwe wari wahaye ingabo za Leta ngo zibe zamaze gushyira intwaro hasi yarangiye. Yagize ati: “Kuri […]

M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Goma, ifunga ikirere

Umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru wigaruriye ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma, uhita unafunga ikirere cyo muri uyu mujyi. M23 yigaruriye ikibuga cya Goma ku manywa yo kuri iki Cyumweru, nyuma yo kucyirukanaho Ingabo za Leta za kirindaga. Itangazo uyu mutwe wahise usohora wavuze ko ikirere cya Goma kuri ubu gifunzwe, ibisobanuye ko […]

Nyuma ya SANDF, MDF na yo yemeje ko hari abasirikare bayo bishwe na M23

Igisirikare cya Malawi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama, cyatangaje ko hari abasirikare batatu bo mu ngabo zacyo biciwe mu mirwano n’inyeshyamba za M23. Umuvugizi w’Igisirikare cya Malawi (MDF), Major Emmanuel Calvin Mlelemba, yavuze ko abo basirikare “bapfuye ubwo barimo bakora umukoro wabo, mu mirwano n’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC.” […]

M23 yahaye Ingabo za FARDC ziri i Goma igihe ntarengwa cyo kuba zashyize intwaro hasi

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wasabye imgabo z’iki gihugu ziri mu mujyi wa Goma gushyira hasi intwaro bitarenze amasaha 48 ari imbere. Ni ubutumwa uyu mutwe watanze biciye mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka. Kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama, ibice bitandukanye by’Umujyi […]

Afurika y’Epfo yemeje ko hari abasirikare bayo M23 yishe

Ihuriro ry’abasirikare bo mu ngabo za Afurika y’Epfo (SANDU), ryatangaje ko hari abasirikare batatu bo mu ngabo z’iki gihugu baguye mu mirwano bari bahanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Iri huriro ryabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, risobanura ko abo basirikare bishwe  ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama. Usibye […]

Gén. Omega wayoboraga FDLR yapfuye

Gén. Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ wari Umuyobozi Mukuru w’Igisirikare cy’umutwe wa FDLR (FDLR-FOCA), birahwihwiswa ko yaba yishwe na bombe yatewe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu kibaya cya Kibumba. Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko Gén. Omega yaba yishwe n’ibikomere byaturutse kuri bombe yatewe ubwo yari mo gupanga urugamba mu kibaya cy’ikirunga cya Nyiragongo. Urupfu […]

Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano na M23

Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko hari abasirikare icyenda bo mu ngabo zabwo bakomerekeye mu mirwano n’umutwe wa M23. MONUSCO mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabereye i Sake ku wa Kane no ku wa Gatanu; mbere yo kujya […]