Impamvu USA ihatira UAE kwitandukanya na Huawei niba ishaka indege za F-35
Ikinyamakuru Bloomberg kiravuga ko Guverinoma ya Joe Biden irimo guhatira Leta Zunze Ubumwe zâAbarabu (UAE) gusimbuza ikoranabuhanga rya Huawei Technologies Co ku muyoboro wâitumanaho ryazo, bitaba ibyo bikazagira ingaruka ku masezerano ya miliyari 23 zâamadolari yo kugura indege zâindwanyi zo mu bwoko bwa F-35 Lockheed Martin Corp na za drones UAE ishaka. Amerika yasabye UAE […]
Ikigo gishya cy’indwara zâumutima kizafasha nâabatabashaga kwigondera ubuvuzi bwazo
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo gishya cyita ku ndwara zâumutima kizubakwa ku buso bwa hegitari enye kuri enye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Abayobozi bavuga ko imirimo yo kubaka iki kigo, kizubakwa nâIkigo cyâubushakashatsi ku ndwara zâumutima kitwa âHeart Care Research Foundation Rwanda (HCRF-R)âizatangira mbere yâimpera zâuyu mwaka nkâuko byatangajwe […]
Zambia: Urukiko rwemereye Perezida Edgar Lungu kwiyamamariza indi manda
Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Zambia rwemereye Perezida uriho ubu, Edgar Lungu kwiyamamariza indi manda, bityo akaba azabasha kwitabira amatora ya perezida yo ku wa 12 Kanama. Urukiko rwanze icyifuzo cyâimiryango âLegal Resources Foundationâ, icya âChapter One Foundationâ, nâicyâumuhanga mu by’amateka, Sishuwa Sishuwa bifuzaga ko Lungu atakwemererwa indi manda, kubera […]
Bategereje ko mama azapfa kugira ngo bavuge ko ntacyo bamufiteho? â Jean-Luc Habyarimana
Ahazaza ha Agatha Habyarimana, ugeze mu za bukuru, umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo agerageza kwirinda urubanza rwa jenoside kandi akomeje kuba mu Bufaransa, ni imwe mu ngingo z’ingenzi zikomeje kuvugisha abatari bacye mu gihe hakomeje urugendo rwo gutsura umubano hagati ya Paris na Kigali umaze kimwe cya kane cyâikinyejana ari gatebe gatoki. Uyu ni […]
Mali: U Bufaransa bwishe uwagize uruhare mu iyicwa ryâabanyamakuru 2 ba RFI mu 2013
Ingabo zâu Bufaransa zivuganye Baye Ag Bakabo, umwe mu bâingenzi bakekwaho kwica abanyamakuru babiri bâAbafaransa bakoreraga RFI, Ghislaine Dupont na Claude Verlon, muri Operation yabereye mu majyaruguru ya Mali. âBitwaga Ghislaine Dupont na Claude Verlon, bari Abafaransa, bari abanyamakuru. Ku ya 2 Ugushyingo 2013, bashimutiwe muri Mali bicwa nâabaterabwoba ba al-Qaeda muri Maghreb ya kisilamu. […]
RwandAir suspend ses vols vers l’Ouganda en raison de l’augmentation de Covid
La SociĂ©tĂ© Nationale des Transports AĂ©riens, RwandAir, a suspendu tous les vols vers l’aĂ©roport international d’Entebbe alors que l’Ouganda est aux prises avec une augmentation des cas de Covid-19. « En raison d’une augmentation des cas de Covid-19 en Ouganda, RwandAir annonce la suspension de ses vols vers Entebbe Ă compter du 10 juin 2021, jusqu’Ă […]
Musanze: Perezida arayobora umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi ba ofisiye 47

Biteganijwe ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aza kuyobora itangwa ryâimpamyabumenyi ku basirikare bakuru nâabapolisi 47 basoje amasomo yâumwaka umwe bahabwaga mu ishuri rikuru rya gisirikare (Senior Command and Staff College) riherereye mu Karere ka Musanze. Aya masomo akomeye yo kuyobora yahuriyemo abasirikare nâabapolisi bari ku rwego rwa Majoro na Koloneli. Iri shuri ryashinzwe ku […]
Umuriro watse hagati yâabanyapolitiki Philippe Mpayimana na Ingabire Victoire
Nyuma yâaho kuri uyu wa Kane, itariki 10 Kamena, umunyapolitiki Philippe Mpayimana yibasiye abanyapolitiki bagenzi be batavuga rumwe nâubutegetsi bakorera hanze yâigihugu no mu Rwanda, abashinja gukorera ba mpatsibihugu, Ingabire Victoire uri mu batunzwe urutoki nawe yasubije Mpayimana avuga ko ntacyo ari cyo kuburyo yamuha amasomo. Ibi Mpayimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye nâabanyamakuru cyabereye mu […]
Minisitiri wâIntebe wa Centrafrica, Firmin Ngrebada, yeguye na guverinoma ye
Minisitiri wâIntebe wa Centrafrica, Firmin Ngrebada, kuri uyu wa Kane, yatangaje ko yashyikirije ubwegure bwe, Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra, wongeye gutorwa mu Ukuboza. “Maze gushyikiriza nyakubahwa Perezida wa Repubulika Faustin-Archange TouadĂ©ra ukwegura kwanjye ndetse nâukwa guverinoma.” Minisitiri wâintebe wa Centrafrica, Firmin Ngrebada, yabitangaje ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kamena, ashimangira […]
U Bubiligi: Abadepite basabye guverinoma kuganira nâu Rwanda uko Rusesabagina yacyurwa
Kuri uyu wa kabiri ushize,itariki 08 Kamena 2021, Komite ishinzwe Ububanyi nâAmahanga yâInteko Ishinga Amategeko yâu Bubiligi yemeje icyifuzo cyâumwanzuro wa Els Van Hoof, Perezida wâishyaka Christen-Democratisch en Vlaams (CD&V ) gisaba guverinoma gutangiza ibiganiro na Guverinoma yâu Rwanda ku bijyanye no gucyura Paul Rusesabagina (ufite ubwenegihugu bwâu Bubiligi), ubu uburanishwa i Kigali. Bwana Rusesabagina, […]
L’avocat Bukuru Ntwali s’est suicidĂ© – RIB
Un avocat de la ville dĂ©cĂ©dĂ© la semaine derniĂšre aprĂšs ĂȘtre tombĂ© d’un immeuble du centre-ville de Nyabugogo, dans le district de Nyarugenge, s’est suicidĂ©, a dĂ©clarĂ© le Bureau d’enquĂȘte du Rwanda (RIB), mettant en garde contre les personnes colportant des mensonges selon lesquelles il a Ă©tĂ© assassinĂ©. Le porte-parole de RIB, le Dr Thierry […]
Mu gihe kitageze ku kwezi abasaga 100 bamaze gufatwa bakekwaho gutera inda abana
Intara y’Iburasirazuba yatangaje ko abagabo 117 bakekwaho gutera inda abangavu bamaze gutabwa muri yombi mu gihe cy’ibyumweru bitatu bagashyikirizwa inzego z’iperereza kugira ngo bazashyikirizwe ubutabera. Guverineri w’intara, Emmanuel Gasana, yavuze ko ibyo ari bimwe mu bikorwa byahurijwe hamwe mu bukangurambaga bugamije kugira imidugudu itarangwamo ibyaha, byibanze ahanini ku guteza imbere umuryango no gukemura ibibazo byâingutu […]
Umwarimu mu bya gisirikare, intasi muri CMI, Maj (Rtd) Jessica Alupo, Visi Perezida wa Uganda
Visi Perezida mushya wa Uganda, Maj (Rtd) Jessica Alupo, wagenwe kuri uyu mwanya na Perezida Museveni kuwa Kabiri ushize, ni umugore wâumuhanga kandi wâintararibonye mu bya gisirikare, ubutasi na politiki, wavuga ko agiye gufasha umukuru wâigihugu cya Uganda muri izi nzego zose afitemo ubunararibonye bitewe nâimyanya yagiye abamo, akaba ari umugore rero utapfa gufata nkâumuntu […]
Ngoma: Akurikiranweho kwica uwari inshuti ye arangije amujugunya mu musarane
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 08 Kamena, bwaregeye mu mizi umugabo ukekwaho kwica umugabo wari inshuti ye yarangiza akamujugunya mu musarani. Kuwa 23 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rwâigihugu rwâUbugenzacyaha, RIB, rwakiriye amakuru avuye mu nzego zâibanze avuga ko mu Mudugudu wa Nkoyoyo, mu Kagari ka Basagara, mu Murenge […]
U Bufaransa bwoherereje USA indi mpano ya “Statue de LibertĂ©”
Nyuma yâimyaka 135 u Bufaransa buhaye Leta Zunze Ubumwe impano ya mbere yâikimenyetso cyâubwisanzure izwi nka âStatue de LibertĂ©â bwongeye kubaha indi mpano nkâiyi itegerejwe ku cyambu cya New York ku itariki 04 Nyakanga ubwo iki gihugu kizaba kizihiza umusinzi wâubwigenge. Biteganyijwe ko indi kopi ya Statue de LibertĂ© yahagurutse ku cyambu cya Havre ku […]
Burundi: Abayisilamu bikomye minisitiri Gervais Ndirakobuca
Abayisilamu bo mu gihugu cyâu Burundi bikomye minisitiri wâumutekano Gen. Gervais Ndirakobuca bamushinja gushaka gusenya imigenzo yâidini ryabo nyuma yâaho uyu anengeye umuhamagaro wâamasengesho ya saa cyenda zâijoro avuga ko indangururamajwi zikoreshwa ninjoro yumva atari zo zatuma umuntu usanzwe afite inshingano yo kuzinduka asenga abyuka. Mu magambo ye nkâuko tubikesha urubuga rwa UbmNews, Gen Ndirakobuca […]
Ku nshuti yâuwakubise urushyi Perezida Macron hasanzwe imbunda nâigitabo cya Hitler
Kuri uyu wa Kabiri nimugoroba, amazu yâumuntu wakubise urushyi perezida Macron nâinshuti ye yari yamuherekeje yasatswe nâabashinzwe iperereza, bivugwa ko bahasanze imbunda nâigitabo cyanditswe na Hitler. Kugeza kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita, aba basore babiri b’imyaka 28, batuye DrĂŽme, bari bagifunzwe nyuma yuko umwe muri bo akubise urushyi mu maso Perezida wâu […]
Ku nshuro ya mbere indege itagira umupilote yongereye lisansi indege yâintambara ziri mu kirere
Ku nshuro ya mbere, abayobozi bavuze ko indege idafite abapilote yongereye amavuta mu ndege yâintambara yâAbanyamerika hagati mu kirere nkâuko abayobozi babitangaje kuwa Mbere ushize. Iyi ndege yâintambara yo mu bwoko bwa F / A-18 Super Hornet na drone yakozwe na Boeing byahujwe mu nâitiyo ya pulasitike yanyujijwemo amavuta yâindege iri mu kirere kuwa Gatanu […]
Muhanga: Ubushinjacyaha bukurikiranye uwishe inshuti ye yâumumotari akamwiba moto
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, kuwa Mbere ushize bwaregeye Urukiko rwâIbanze rwa Nyamabuye, busabira ifungwa ryâagateganyo mu gihe hagikorwa iperereza umusore ukekwaho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto. Umusore wâimyaka 26 yâamavuko, akekwaho kuba yariciye umumotari mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagali ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, Intara yâAmajyepfo, ku itariki […]
Centrafrica: U Bufaransa bwahagaritse inkunga bwateraga ingengo yâimari nâubufatanye mu bya gisirikare
U Bufaransa bwemeje ko bwahagaritse inkunga bwateraga ingengo yâimari yâigihugu cya Centrafrica ndetse bwanahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare bwari bufitanye nâiki gihugu. I Paris, Minisiteri yâingabo iravuga ko hari ubukangurambaga bwihwishwe inyuma nâu Burusiya bugamije kurwanya u Bufaransa kandi abayobozi ba Centrafrica bakaba babifitemo uruhare. Abafaransa bibasiwe ni abakorerabushake batanu bakoranaga na Minisiteri yâingabo, urubyiruko, […]
Huye: Rurageretse hagati yâabaturage nâumupasiteri bashinja kubasibira inzira
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Tumba baravuga ko bahangayikishijwe nâumupasiteri uri guhinga umuhanda wo muri karitsiye bakoreshaga bataha mu ngo zabo, mu gihe uyu mupasiteri we avuga ko ntawe ukwiye kumutegeka uko akoresha ubutaka bwe. Aba baturage ni abatuye mu Kagari ka Gitwa mu Mudugudu wa Rebero bavuga ko hashize imyaka myinshi bafite […]
Abaherwe ba mbere ku Isi nka Jeff Bezos na Elon Musk baravugwaho gukwepa imisoro
Raporo yâiperereza yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri ivuga ko benshi mu Banyamerika bakize nta musoro ku nyungu batanze mu myaka mike ishize, ubwo Washington yasuzumaga ibyifuzo bishya byo gukemura ikibazo cyo kunyereza imisoro cyâabantu bakize ndetse nâamasosiyete. Raporo yateje urunturuntu, yakozwe nâikinyamakuru ProPublica gikorera i New York, yerekanye ko Umuyobozi wa Amazon, Jeff Bezos, […]
Mpfa buri munsi â Umusirikare wa Israel wafashwe bugwate na Hamas
Hamas yasohoye amajwi yâumugabo ivuga ko ari imbohe yâUmunya-Israel yafatiwe muri Gaza, nyuma yâicyumweru umuyobozi wâuyu mutwe wâabarwanyi bâAbanyapalesitine avuze ko yiteguye kugirana imishyikirano yo guhererekanya imfungwa na Israel. Mu majwi yashyizwe ahagaragara na Al-Jazeera, ishami ryayo ryâIcyarabu ku cyumweru, uyu mugabo yumvikana avuga ko ari “umusirikare wa Israel wafashwe mpiri” na Hamas kandi ko […]
Le Rwanda et l’Arabie saoudite discutent des relations bilatĂ©rales
Le ministre des Affaires Ă©trangĂšres et de la CoopĂ©ration, Dr Vincent Biruta, a accueilli lundi dans son bureau le ministre d’Etat saoudien chargĂ© des Affaires africaines, l’ambassadeur Ahmed Kattan, en visite officielle dans le pays. “Les deux ministres ont discutĂ© du renforcement des relations bilatĂ©rales et ont signĂ© un accord gĂ©nĂ©ral de coopĂ©ration”, lit-on dans […]
Yaciye agahigo kari gafitwe n’umugore wo muri Mali nyuma yo kubyara abana 10
Umugore wo muri Afurika yabyaye abana 10, aca agahigo ka Guiness World Record kari gafitwe nâUmunyamalikazi, Halima Cisse, uherutse kubyarira muri Maroc abana 9 mu kwezi gushize. Nkâuko byatangajwe nâibinyamakuru byo muri Afurika yâEpfo, Gosiame Thamara Sithole wâimyaka 37, yabanje kubagwa kugirango abyazwe abana bâabahungu 7 nâabakobwa 3, ahita aba umugore ukicuye agahigo ko kubyara […]
Amafoto: Hibutswe umwaka ushize Pierre Nkurunziza apfuye hanizihizwa Umunsi wo gukunda igihugu

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Kamena 2021, mu gihugu cyâu Burundi hizihijwe umunsi wo gukunda igihugu wahuriranye no kwizihiza umwaka ushize Perezida Pierre Nkurunziza apfuye, mu muhango wabereye mu Murwa Mukuru wa politiki, Gitega. Uyu muhango witabiriwe nâumukuru wâigihugu, Evariste Ndayishimiye nâumufasha we, bakikijwe nâumuryango wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, umugore nâabana babo, ukaba wabereye […]
ICC: Haratangwa umwanzuro ku bujurire bwâ âUmubazi wa Bosniaâ, Ratko Mladic
Mu 2017, Ratko Mladic wamenyekanye nkâ âUmubazi wa Bosniaâ yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha by’intambara byakorewe muri Bosnia hagati ya mu myaka ya za 90. Abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye basobanuye amarorerwa yakozwe n’abasirikare bayobowe na Mladic nkâamwe “mu bikorwa byâurwango biruta ibindi byamenyekanye ku bantu”. Ibyavuye mu bujurire […]
U Bufaransa bwaciye Google ihazabu ya miliyoni zisaga 200 zâAmadolari
U Bufaransa bwahanishije Google ihazabu y’amadolari miliyoni 268 kubera kwikubira isoko ryo kwamamaza nyuma yâikirego cy’amasosiyete atatu y’itangazamakuru yitwa News Corp, Figaro na Rossel. Ibi bigo byâitangazamakuru byashinje Google kubizibira amayira kandi umutungo wabyo munini uturuka mu iyamamaza, ahubwo igakoresha serivise zabyo bwite mu rwego rwo kwamamaza ibicuruzwa ku ikoranabuhanga. Ikigo cya leta cyâu Bufaransa […]
RDC: Umupfakazi wa Gen Kahimbi nâabo bareganwaga kugira uruhare mu rupfu rwe bagizwe abere
Abaregwaga bose mu rubanza rwâiyicwa rya Gen. Delphin Kahimbi, barimo umugore we na nyirabukwe bagizwe abere. Mu cyemezo cyarwo cyatanzwe ku wa mbere, tariki ya 7 Kamena muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa, Urukiko Rwisumbuye rwavuze ko nta kirego rwasigaranye ku baregwa. Mu gihe nta bimenyetso bifatika byerekeranye n’iyicwa ry’uwahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwa […]
Karasira devra faire face à des accusations supplémentaires
Le youtubeur controversĂ© Aimable Uzaramba Karasira, qui a Ă©tĂ© arrĂȘtĂ© par le Bureau d’enquĂȘte rwandais (RIB) le 31 mai, devrait faire face Ă des accusations supplĂ©mentaires en plus des accusations mentionnĂ©es prĂ©cĂ©demment de nĂ©gationnisme et d’incitation Ă la division. L’ancien professeur d’universitĂ©, qui a Ă©tĂ© limogĂ© par l’UniversitĂ© du Rwanda (UR) en aoĂ»t de l’annĂ©e […]
Hari uwambajije niba koko ngurutsa kajugujugu cyangwa ndi ikimenyetso gusa cyâumugore w’umupilote â Lt Rugazora

Umwe mu basirikare bâigitsinagore u Rwanda rufite batwara indege za kajugujugu witwa Lt Meron Rugazora, yatangajwe nâikibazo umwe mu bantu bamukurikira yamubajije yibaza niba koko atwara kajugujugu cyangwa ari ukubyitirirwa gusa, ibintu abona ari nkâimyumvire ikiri hasi yâabantu bamwe muri iki kinyejana. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter rero, Lt Rugazora yagize ati â Ejo […]
Irak: Abayobozi bâinzego zâubutasi bakomeje kwicwa mu gisa nko guhorera Gen Soleimani
Umwe mu bayobozi bakuru bubutasi bwa Irak mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yiciwe mu burasirazuba bwa Baghdad, igikorwa cya kabiri cyâubu bwoko bivugwa ko kimaze kuba mu mezi atatu ashize. Inzego zâumutekano zâiki gihugu ziravuga ko abantu bitwaje intwaro batazwi barashe uyu mukoloneri wo mu nzego zâubutasi ubwo yari arimo kwerekeza ku kazi […]
Abakuru bâibihugu 10 bafite uburinzi buhambaye muri Afurika

Mu bihugu byinshi ku isi, abaperezida batorwa nâabaturage kandi kugira ngo aba Perezida basohoze inshingano zabo neza, bahabwa uburinzi buhambaye. Ku mugabane wa Afurika, abaperezida bâibihugu byose bya Afurika nabo bahabwa uburinzi buhambaye kugira ngo imirimo ikorwe neza. Nubwo bimeze bityo ariko, abaperezida bamwe bo muri Afrika bafite uburinzi burenze ubwâabandi ubigereranyije nkâaba 10 ba […]
Umupolisi yafatiwe mu cyuho agerageza kugurisha imbunda
Igipolisi mu Karere ka Lira, mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi abagabo babiri barimo nâumupolisi bazira kugerageza kugurisha imbunda kuri miliyoni 2 zâAmashilingi. Abafashwe ni Police Constable Emmanuel Onyango, ukorera kuri station ya polisi ya Bugweri, ndetse na Isaac Ochaka, umuturage utuye mu mujyi wa Aduku, mu Karere ka Kwania. Nkâuko tubikesha urubuga Commandonepost, […]
Rwamagana: Haravugwa iraswa ryâabantu babiri bagerageje kurwanya abapolisi
Amakuru aturuka mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire, mu Mudugudu wa Kamanga, aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu ushize, polisi yarashe abagabo babiri nyuma yo gutera amabuye abapolisi bari bagiye kubaza impamvu bari kunywa inzoga basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 na nyuma yo guhohotera umupolisikazi wari ubabajije impamvu […]
Tumeze nkâuruhu rwâimbwa bajugunye ku karubanda â Umwe mu baturage ba Gisozi basenyewe
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, mu Mudugudu wâAmarembo, ho mu Karere ka Gasabo, basenyewe babwirwa ko aho batuye hatemerewe guturwa bavuga ko batarahabwa ingurane ndetse nâamafaranga bari bemerewe yo kuba bakodesha mu gihe batarahabwa ahandi ho kuba bayaheruka muri Mata umwaka ushize kuri ubu bakaba barimo kwangara batagira aho […]
Tanzania: Impunzi zâAbarundi ziri guhiga bukware mugenzi wazo zishaka kumwica
Amakuru aturuka mu nkambi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania, aravuga ko hari agatsiko kâimpunzi zâAbarundi zitwaje intwaro gakondo zimaze iminsi zihiga bukware indi mpunzi zifuza kumwivugana, uyu ngo akaba atakirara iwe. Aka gatsiko bivugwa ko kamaze iminsi karara amarondo yâijoro gashaka kwivugana mugenzi wabo wahoze ari umuyobozi wa Zone ya 21. Aka gatsiko ngo […]
Bishobotse mu minsi iri imbere Nigeria yaba yitwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Afurika (UAR)
Ese umuntu wo muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Afurika yaba ngwâiki? Igisubizo gikomeje kuraza abanyanijeriya benshi badasinziriye mu gihe bateganya guhindura izina ryâiki gihugu. Amakuru aturuka muri nigeria avuga hashize ibyumweru bibiri, abadepite bazenguruka igihugu bakusanya ibitekerezo byâabaturage kugira ngo bahindure itegeko nshinga. Igitekerezo cyari ugukusanya ibitekerezo byagenderwaho mu kuvugurura itegeko nshinga na gahunda ya […]
Uganda: Brig. Deus Sande arashinja abasivili bitangiye kurinda kuba ari bo bahindukira bakabica
Umuyobozi wa Brigade ishinzwe gukoresha ibimodoka byâintambara mu Gisirikare cya Uganda, Brig Deus Sande, yagaragaje impungenge z’impamvu ” abasirikari bibasirwa nyamara baratanze byinshi kugira ngo igihugu gikomeze kugira umutekano, ashinja abasivili barinda kuba ari bo barimo barabahindukirana bakabibasira. Kuri wa Gatanu, Brig Sande yavugiye ijambo mu ishyingurwa rya nyakwigendera Haruna Kayondo, umushoferi wa Gen Edward […]
Koreya: Umugaba wâingabo yeguye nyuma yo kwiyahura k’umusirikare wafashwe ku ngufu
Uwari Umugaba Mukuru wâingabo zirwanira mu Kirere muri Koreya yâEpfo kuri uyu wa Gatanu yeguye ku mirimo ye nyuma yâamakuru ababaje yâumusirikare wâumugore wiyahuye kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorerwaga yatanga ikirego kikirengagizwa nâabamukuriye. Iki kibazo cyafashwe nkâibara muri iki gihugu guca mu gisirikare ari itegeko ku bagabo bikaba ubushake ku bagore. Uyu mugore wiyahuye […]
Kivu yâAmajyepfo: Abarwanyi byibuze 300 bashyize intwaro hasi
Nibura abarwanyi magana atatu bashyize intwaro hasi muri teritwari enye zo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, arizo: Kabare, Kalehe, Shabunda na Walungu. Aya makuru yatanzwe mu nama yâintara ku mbogamizi nâicyizere ku ruhare rwâurubyiruko mu kubaka amahoro muri Kivu yâAmajyepfo yabaye ku ya 2 kugeza ku ya 3 Kamena i Bukavu. Nkâuko bitangazwa na Action […]
Facebook yahagaritse Donald Trump kuzageza mu 2023
Kuri uyu wa Gatanu, uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yahagaritswe kuri Facebook kuzageza muri Mutarama 2023, nk’uko byatangajwe na sosiyete yâurubuga nkoranyambaga, yongeraho ko batazongera gusonera abavuga rikijyana kuri amwe mu mahame yayo. Mu magambo ye, Visi Perezida wâibikorwa mpuzamahanga bya Facebook, Nick Clegg, yagize ati: “Dukurikije uburemere bwâibintu […]
Moubarak Muganga promu au grade de Lt. GĂ©nĂ©ral, nommĂ© chef d’Ă©tat-major des RDF
Le gĂ©nĂ©ral major Mubarak Muganga a Ă©tĂ© promu au grade de lieutenant gĂ©nĂ©ral et nommĂ© chef d’Ă©tat-major de l’armĂ©e de terre. Le dĂ©veloppement fait partie des derniĂšres promotions et nominations faites par le prĂ©sident Paul Kagame, le commandant en chef de RDF. L’annonce a Ă©tĂ© faite vendredi 4 juin dans un communiquĂ© diffusĂ© par RDF. […]
Un ressortissant ougandais arrĂȘtĂ© Ă Kigali pour avoir fraudĂ© des investisseurs
Le Bureau d’enquĂȘte du Rwanda (RIB) a prĂ©sentĂ© vendredi 4 juin aux mĂ©dias un homme soupçonnĂ© d’avoir fraudĂ© Gorah Metal Trading, une entreprise basĂ©e Ă DubaĂŻ, qui cherchait Ă acheter de l’or au Rwanda. Pour frauder Gorah Metal Trading, Mugisha Conary, un ressortissant ougandais de 33 ans, s’est fait passer pour un marchand d’or rwandais. […]
RIB yerekanye Umugande ushinjwa gutekera umutwe umushoramari wo muri Dubai yigize Umunyarwanda
Urwego rwâigihugu rwâUbugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Gatanu, itariki 4 Kamena, rwerekanye umugabo wâUmugande ukekwaho gutekera umutwe umushoramari witwa Gorah Metal Trading, ufite icyicaro I Dubai, washakaga kugura zahabu mu Rwanda. Mu gutekera umutwe iki kigo cya Gorah Metal Trading, uyu Mugande witwa Mugisha Conary, wâimyaka 33 yigize nkâumucuruzi wa zahabu wâUmunyarwanda. Kugirango arusheho kwemeza […]
Arkiyepiskopi wa Munich yeguye ku mirimo ye kubera ibikomeje kubera muri kiliziya
Kuri uyu wa Gatanu, Arkiyepiskopi wa Munich na Freising mu gihugu cyâu Budage yatangaje ko yasabye Papa Francis kwakira ukwegura kwe kubera ikibazo cyâihohoterwa rishingiye ku gitsina gikomeje kurangwa muri Kiliziya Gatolika. Mu ibaruwa itangaje yo ku ya 21 Gicurasi Karidinali Reinhard Marx yavuze ko papa yamwemereye gushyira ahagaragara, uyu mwepiskopi yasobanuye ko Kiliziya Gatolika […]
Umunyamakuru uherutse gushimutirwa mu ndege yagaragaye yicuza anashima perezida yanengaga
Umunyamakuru akaba n’impirimbanyi, Roman Protasevich, wo mu gihugu cya Belarusse uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kuyobya indege yari arimo, kuri uyu wa Kane yagaragaye kuri televiziyo yâiwabo ashimira Perezida Alexander Lukashenko, ndetse yemera icyaha guteza imvururu. Umuryango we uravuga ko yahatiwe gukora ibi. Uyu munyamakuru yagaragaye yemera icyaha nyuma yâiminsi 10 akuwe mu ndege […]
Tchad: Ivangura ryateje gukozanyaho hagati yâabasirikare mu Kigo cya Moussoro
Amakuru aturuka mu nzego zâumutekano avuga ko imirwano yabaye hagati yâabasirikare nâabasore binjijwe mu gisirikare yahitanye nibura umwe abandi 18 barakomereka, babiri muri bo bakaba bakomeretse bikomeye. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, itariki ya 3 Kamena mu nkambi ya gisirikare ya Moussoro, umujyi uherereye mu birometero 293 mu majyaruguru ya Ndjamena. Inkomoko y’amakimbirane, ngo […]
Ibisubizo bya Amb. Karega ku kuba nyina yaba ari Umunyekongokazi nâabibaza niba yazahatanira kuyobora RDC
Ambasaderi wâu Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yateye utwatsi ko hari igihe yazajya guhatanira kuba Perezida wâiki gihugu, nyuma yo kumubaza niba koko umubyeyi we umwe ari Umunyekongo, mama we, naho se akaba Umunyarwanda. Ambasaderi Vincent Karega azi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bihagije kuko ari ho yavukiye mu 1963, ahiga […]
Akanama Gahoraho ka OIF kahagaritse Mali mu muryango
Akanama Gahoraho kâUmuryango wâibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Kane, itariki 03 Kamena, kateraniye mu nama idasanzwe yigaga ku gihugu cya Mali yari iyobowe nâUmunyamabanga Mukuru wâumuryano, Louise Mushikiwabo, hafatwa umwanzuro wo guhagarika iki gihugu mu muryango. Mu mwanzuro wafashwe aka kanama gahoraho ka Francophonie (CPF) kamaganye kivuye inyuma ibiherutse kuba muri Mali byo […]
Karongi: Umugore akurikiranweho kwica uwari umukunzi we amuteye icyuma kubera gufuha
Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Kamena, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi bwaregeye Urukiko mu mizi Umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma. Icyaha cyakozwe ku itariki ya 24 Gicurasi 2021 ahagana saa mbiri zâijoro mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Ryaruhanga, Umudugudu wa Ryaruhanga, ubwo uregwa yagiye […]
L’armĂ©e de la RD Congo a capturĂ© un autre haut gradĂ© des FDLR
Des rapports indiquent que l’armĂ©e de la RD Congo a capturĂ© le week-end dernier le ‘Col’ Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora ManassĂ©, un autre haut commandant des FDLR. Les Forces dĂ©mocratiques pour la libĂ©ration du Rwanda (FDLR) comprennent les restes des cerveaux du gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsi au Rwanda. Ils ont fui vers […]
Uganda: Babiri bahaswe ibibazo kubera inkuru yakozwe ku bwicanyi bwa polisi
Umwanditsi wa kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Uganda yahamagajwe na polisi ngo ahatwe ibibazo nyuma yo gutangaza amakuru yavuye mu iperereza ryakozwe na BBC ku bwicanyi bwakozwe nâabapolisi mu mwaka ushize i Kampala. Tabu Butagira ni umwanditsi wa Daily Monitor wakoze inkuru yaje ku rupapuro rwâimbere rwâiki kinyamakuru kuwa 31 Gicurasi. Tony Glencross, umuyobozi mukuru […]
Ngoma: Abarimo umugabo wa nyakwigendera barashinjwa kumwica bakamucagaguramo ibice
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma mu mpera zâukwezi gushize bwaregeye Urukiko mu mizi abagabo bane barimo n’umugabo wa nyakwigendera bose bakekwaho kwica umugore bamuciyemo ibice barangiza bakabijugunya ahantu hatandukanye. Ni icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagali ka Kabatasi,Umurenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana, mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2021, aho abaregwa […]
Intambara 6 zikaze zimaze kubera mu nteko nshinga amategeko zâibihugu bitandukanye

Mu myaka yashize, ubushyamirane mu nteko nshinga amategeko zâibihugu bitandukanye bwagiye bwiyongera ndetse hakavukamo intambara yeruye, abadepite bagaterana intebe, ibipfunsi nâimigeri bikavuza ubuhuha. Dore intambara zikaze 6 mu nteko ishinga amategeko zimaze kubaho : Imirwano mu nteko ishinga amategeko ya Turkiya Muri 2016 ubwo mu Nteko ishinga amategeko ya Turkiya hasuzumwaga umwanzuro wo kwambura abadepite […]
Gen Katumba yihishe munsi yâimodoka ye – Umumotari wamutabaye

Hakim Kasibante umumotari wamamaye nyuma yo gutwara kwa muganga Gen. Katumba Wamala nyuma yo kurwaswaho kuwa Kabiri ushize, yahishuye ko uyu musirikare yihishe munsi yâimodoka yavamo nyuma yo kurasa agasanga umukobwa we yapfuye. Uyu mumotari uvuga ko nta gihembo ategereje kuri Gen Wamala, avuga ko igikorwa yakoze yagikoze kubwâineza nkâuko yagikora atabara umuvandimwe we nta […]
Abanyamakuru bamaze imyaka hafi 3 bafunze bataraburanishwa basubiye mu rukiko
Abanyamakuru batatu bakoreraga televiziyo yo kuri youtube izwi nka Iwacu TV, baregwa guteza imvururu muri rubanda, basabye urukiko rwâubujurire rwa Kigali kubafungura byâagateganyo bavuga ko bagiye kumara imyaka 3 bafunze mu buryo bunyuranyije nâamategeko kuko bataraburanishwa. Abaregwa uko ari batatu, Jean Damascene Mutuyimana, Schadrack Niyonsenga na mugenzi wabo Nshimiyimana Jean Baptiste, kuri uyu wa gatatu […]
Abanyarwanda bari gufatanya nâAbanyekongo gusesengura imyifatire yâIkiyaga cya Kivu
Abahanga mu bijyanye nâiruka ryâibirunga bâAbanyarwanda bari gufatanya na bagenzi babo gusesengura uko ikiyaga cya Kivu cyifashe ku ruhande rwa Congo, harebwa niba hadashobora kongera kubaho gutungurwa nyuma yâimitingito ariko yoroheje ikomeje kumvikana. Raporo yâIkigo gishinzwe gukurikirana imyifatire yâibirunga cya RDC (OVG) yo kuwa Kabiri ushize, itariki 01 Kamena, igaragaza ko habayeho kugabanyuka kwâimitingito ndetse […]
Ubwato bw’igisirikare cya Iran bwarimo 400 bwarohamye mu Kigobe cya Hormuz

Bumwe mu bwato bwa rutura bwa Irani bwarohamye nyuma yo gufatwa nâinkongi yâumuriro mu buryo budasobanutse hafi yâikigobe cya Hormuz mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yâamasaha agera kuri 20 yâibikorwa byo kugerageza kubutabara byananiranye. Igisirikare cya Iran cyavuze ko ubu bwato, bwiswe Kharg bwitirirwa ikirwa kiri hafi ya Hormuz, bwakoreshwaga mu myitozo […]
Afurika Yunze Ubumwe na yo yahagaritse Mali mu muryango nyuma ya Cedeao
Nyuma yâumuryango wa Cedeao, Afurika Yunze Ubumwe nawo wahagaritse Mali mu nzego zayo nyobozi ariko nta bindi bihano yigeze ifatira abayobozi bashya bâiki gihugu baherutse guhirika ubutegetsi bwâinzibacyuho bwari buriho mu gihe hategerejwe ishyirwaho rya minisitiri wâintebe mushya. Afurika Yunze Ubumwe ivuga ko abasirikare bahiritse ubutegetsi bagomba gusubira mu bigo byabo nkâuko yabivuze nyuma yâihirika […]