Iruka rya Nyiragongo: Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana no muri Kigali

Imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Gisenyi nk’uko abahatuye babivuga ndetse iyi mitingito ikaba iri no kumvikana mu Mujyi wa Kigali ariko ku rugero rwo hasi nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abatuye mu Mujyi wa Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda […]

U Bufaransa n’u Bwongereza bikomeje kwanikirwa n’u Buyapani na Koreya y’Epfo mu ngufu za gisirikare

a565749026934fcfcda370b6e179f519.jpg

Ibihugu byo mu Burayi byahoze ari ibihangange mu gisirikare nk’u Bufaransa, u Bwongereza ndetse n’u Budage bikomeje kwanikirwa n’ibihugu byo muri Aziya nk’u Buyapani na Koreya y’Epfo mu ngufu za gisirikare nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Global Firepower Index. Nk’u Budage bwo, ntabwo bugaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere. Dore ibihugu 10 bya mbere No […]

Uganda: Yasanzwe yarapfuye nyuma y’umunsi asoje amasomo muri Kaminuza ya Makerere

Igipolisi cya Uganda gitegereje ibizava mu bizamini by’Ibitaro bya Mulago ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’umusore w’imyaka 27 witwa James Eyangu, wapfuye nyuma y’umunsi umwe asoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza ya Makerere wasanzwe aho yari acumbitse yapfuye. Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor, James Eyangu yari yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya […]

Kicukiro: Arishyuzwa arenga miliyoni 4 z’imisoro y’ubutaka atazi n’uko miliyoni isa, byamunanira akagurisha

img-20210426-wa0011_1-2.jpg

Mu Murenge wa Gatenga, Akagali ka Nyanza, Akarere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Sabaganga, haravugwa inkuru y’umusaza Ntahonsigaye Donat uba mu nzu yenda kumugwira yananiwe no kwisanira ariko urimo urishyuzwa akayabo ka miliyoni 4 z’imisoro y’ubutaka. Ubuyobozi bubagira inama yo kugurisha kugirango abone uko yishyura. Iyi ni inkuru ikurikira iyabanje Bwiza TV na Bwiza.com byakoreye […]

Refus de comparaitre du chef des séparatistes, Brahim Ghali, devant la Justice espagnole

Salem Lebsir, le dauphin de Brahim Ghali et numĂ©ro 2 du front polisario, a, lors d’une interview exclusive accordĂ©e au mĂ©dia espagnole”OKDIARIO”, dĂ©clarĂ© que Ghali envisage de quitter l’Espagne dans les prochains jours sans se prĂ©senter devant la Cour nationale, oĂč il est accusĂ©, entre autres, de crimes de terrorisme, de gĂ©nocide, de torture et […]

RIB iraburira abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruraburira abantu kugira amakenga no kwigengesera mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bazinjiramo bakazifashisha mu bikorwa by’uburiganya n’ubujura. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, asobanura ko hari abasigaye bakoresha whatsapp z’abandi, bagamije ubujura kuko mu miterere yayo ushobora kuyimurira mu yindi telefoni. Agira ati “Hari imibare bigusaba whatsapp […]

Burundi: Umunyarwanda wari umucuruzi w’inyama z’ingurube amaze iminsi aburiwe irengero

Umunyarwanda ucuruza inyama z’ingurube muri Zone Ndava, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi amaze iminsi itandatu yaraburiwe irengero, aho bivugwa ko hari umuntu wabanje kumuhamagara kuri telephone mbere yo kubura. Uyu mugabo uvugwa ni uwo bahimba Mwarabu, bivugwa ko yahamagawe kuwa Kabiri ushize akajya aho bari bamuhamagaye, ariko kuva icyo gihe […]

L’attaque du FLN Ă  Bweyeye dĂ©jouĂ©e par RDF

Hier soir, dimanche 23 mai 2021, entre 21 h 15 et 21 h 35, environ une section d’assaillants ennemis du FLN de Giturashyamba dans la commune de Mabayi au Burundi, a traversĂ© la riviĂšre Ruhwa le long de notre frontiĂšre et est entrĂ©e Ă  environ 100 mĂštres Ă  l’intĂ©rieur du territoire rwandais Ă  Bweyeye, cellule […]

Myanmar: Bwa mbere kuva yahirikwa ku butegetsi, Aung Suu Kyi yagaragaye mu rukiko

Aung San Suu Kyi wahoze ari Perezida wa Myanmar uherutse guhirikwa ku butegetsi n’abasirikare kuri uyu wa Mbere, yagaragaye mu rukiko ku nshuro ya mbere nyuma y’amezi hafi ane ahiritswe. Uyu wahoze ari umuyobozi yitabye urukiko agiye kwiregura ku byaha birimo gushishikariza kwigomeka nk’uko abanyamategeko be babitangaza. Suu Kyi yari afungiwe mu nzu adasohoka kuva […]

Amasaha y’akazi y’umurengera ahitana abantu 745,000 buri mwaka – OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riravuga ko amasaha y’akazi y’umurengera ahitana abantu ibihumbi magana ku mwaka. Ubushakashatsi bwa mbere nk’ubwo ku isi bwerekana ko abantu 745.000 bapfuye mu 2016 bazize indwara yo mu bwonko cyangwa indwara z’umutima kubera amasaha menshi y’akazi. Raporo yasanze abantu batuye mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya no mu karere […]

RDC: Umubare w’agateganyo w’abazize iruka rya Nyiragongo umaze kuba 15

Mu kiganiro cyatambutse mu maradiyo akorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru, itariki 23 Gicurasi 2021, Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya yatangaje ko abantu 15 ari bo bamaze kumenyekana bahitanwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo. Yagize ati “Imibare y’agateganyo ni abantu 15 barimo 9 bazize impanuka yo mu muhanda, bane bageragezaga gucika muri […]

Abatuye i Goma batangiye kwirunda ku mupaka bashaka ubuhungiro mu Mujyi wa Gisenyi

capture-7.jpg

Abanyekongo bo mu Mujyi wa Goma batangiye kugera ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashaka guhungira iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo mu Mujyi wa Gisenyi bahana imbibi. Biravugwa ko umuriro watewe n’iruka ry’iki kirunga wamaze gufunga umuhanda Goma-Rutshuru ugana Kibumba. Nk’uko bigaragara kuri twitter y’ikinyamakuru Mediacongo.net, abatangabuhamya bari I Goma nk’uwitwa Innocent […]

Tshisekedi yatangaje ko hafashwe abantu bakekwaho kwica Ambasaderi Attanasio

Perezida Felix Tshisekedi aremeza ko abantu bakekwaho kwica uwari Ambasaderi w’u butaliyani, Luca Attanasio, bari mu maboko y’ubutabera iperereza rikomeje ku bufatanye n’inzego z’u Butaliyani, avuga ko abakoze iki cyaha ari agatsiko k’abagizi ba nabi ariko gafite abantu bagakoresha atatangaje abo ari bo. Ibi Perezida Tshisekedi yabihishuriye itangazamakuru ryo mu Bufaransa mu kiganiro aherutse kugirana […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yabujije Abarundi kugurisha ubutaka abanyamahanga

Perezida Evariste Ndayishimiye yihanije Abarundi ababuza kujya bagurisha ubutaka bwabo abanyamahanga ubwo yari mu kiganiro aganira n’urubyiruko rw’u Burundi ku nyigisho zo gukunda igihugu mu Ntara ya Ngozi, aho yabibukije ko ‘ agataka k’u Burundi ari ak’umunyagihugu w’Umurundi gusa.’ Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yagiriye inama Abarundi ababwira ko “iyo ugurishije isambu ku munyamahanga uba urimo […]

RDC: Imirwano hagati y’imitwe ibiri y’inyeshyamba yakuye abaturage mu byabo

Imitwe y’inyeshyamba ya NDC RĂ©novĂ© na FPP/Kabido kuri uyu wa Gatandatu, itariki 22 Gicurasi yakozanyijeho mu giturage cya Mbwayinywa, muri Teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru. Umubare w’abiciwe cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano ntabwo iramenyekana, ariko sosiyete sivile iravuga ko abayobozi bavuga ko hari amaduka yasahuwe n’amazu yatwitswe. Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, […]

Afurika y’Epfo: Bategerezanye amashyushyu umuyobozi uzava mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ategerejwe muri kwezi gutaha muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’amateka mu rwego rwo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi nyuma y’igihe kirekire warajemo igitotsi. Minisitiri ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yabwiye ikinyamakuru News24 ati “ Dufitiye amashyushyu uruzinduko kubera ko tutakunze kubonana kw’abayobozi kuri urwo […]

U Bufaransa buzagena ambasaderi wabwo mushya mu ruzinduko rwa Macron i Kigali

Perezida Emmanuel Macron yitezweho kuzagena ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ubwo azahagirira uruzinduko mu minsi iri imbere mu rwego rwo gutera intambwe ya nyuma igamije gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi itarigeze imera neza kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yarangira. Iyi nkuru ya ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda yatangajwe kuri uyu wa […]

Hajj yabuze nyuma y’aho abana 2 bahiriye mu nzu ye bigishirizwamo ibya kisilamu

Abana b’abahungu babiri bari bari kwigishwa ibijyanye n’idini ya Islam bahiriye mu nzu bigiragamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ahitwa Nalumunye Kasenge, mu Karere ka Wakiso, ho mu gihugu cya Uganda, Umu Hajj wari wabajyanye ahita aburirwa irengero. Biravugwa ko nyiri inzu yahiye, ari we Hajj Mwalimu Mwelinde Abdul Karim, asanzwe akusanya abana […]

Ethiopia: Umunyamakuru wa The New York Times yirukanwe abuzwa no gusezera umuhungu we

Leta ya Ethiopia yirukanye ku butaka bwayo umunyamakuru wa The New York Times yari iherutse kwambura uburenganzira bwo gukorera muri iki gihugu kubera inkuru yakoze ku mirwano yo muri Tigray. Iki cyemezo cyo kwirukana umunyamakuru Simon Marks, Umunya-irlande wabaga muri Ethiopia, cyamaganwe bikomeye n’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) watangaje ko ari ubwa mbere […]

RDC: Guverineri na Visi Guverineri b’Intara ya Maniema na bo birukanwe ku mirimo yabo

Umweyo ukomeje kuvuza ubuhuha mu bayobozi b’intara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho nyuma ya Guverineri w’Intara ya Tanganyika, Zoe Kabila, kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Gicurasi, Guverineri w’Intara ya Maniema, Auguy Musafiri n’uwari umwungirije, Jean-pierre Amadi, na bo birukanwe ku mirimo yabo. Abadepite b’Intara ya Maniema, nibo bongeye gutora ubugira kabiri kuvana […]

Kinshasa: Urukiko rwemeje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uwahoze akuriye ubutasi

Kuri uyu wa Kane, itariki 20 Gicurasi, Urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa rwatangaje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Kalev Mutond wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi (ANR). Urukiko rwavuze ku rwego Kalev Mutondo yariho nk’umuyobozi mukuru mu buyobozi bwa Leta. Kubera iyo mpamvu, agomba kwitaba urukiko rw’ubujurire. Umunyamategeko Muyambo akaba yasezeranyije ko kujuririra iki cyemezo […]

Minembwe: Umutwe wa Gumino urashinjwa gushimuta abakozi ba Action Aid

Abakozi bane b’imiryango itegamiye kuri leta ishinzwe ubutabazi harimo aba Action Aid biravugwa ko bamaze iminsi barashimuswe n’inyeshyamba z’umutwe wa Gumino wa Col Makanika muri Teritwari za Fizi na Uvira. Babiri muri aba bantu bakorera Action Aid bari mu maboko y’inyeshyamba bivugwa ko ari iza Gumino kuva ku itariki 18 Gicurasi. Igisirikare cya FARDC gishinja […]

Umuntu wese arashaka kuturuma ariko ababishaka tuzabakura amenyo – Perezida Putin

Kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko hari bamwe mu banzi b’abanyamahanga bo muri iki gihugu barota kuruma uduce twinshi tw’igihugu, aburira ko Moscou “izabakura amenyo” nibaramuka babigerageje. Mu ijambo rikomeye ubwo yahamagazaga inama n’abayobozi, perezida w’u Burusiya yavuze ko imbaraga z’amahanga zo gukumira u Burusiya guhera mu binyejana byashize. Putin […]

Nyanza: Arashinjwa kwica umwana w’imyaka 12 wamubonye avuye kwiba ihene y’iwabo

Umugabo w’imyaka 35 ukekwaho kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko amunize amuziza ko yamubonye avuye kwiba ihene y’iwabo akurikiranwe n’ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye. Ni icyaha uregwa avugwaho kuba yarakoze ku itariki ya 09 Gicurasi 2021 mu gihe cya saa munani mu ishyamba ry’inturusu riherereye mu Mudugudu wa Saruhembe, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa […]

Umugabo yakangaranyije abashinzwe kurinda Perezida Kenyatta ubwo yamusatiraga

Abashinzwe umutekano wa Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Kane bahatiwe gukumira umucengezi wagerageje kumusatira mu birori byo gutangiza icyambu cyo mu mujyi wa Lamu. Ibyabaye byafashwe igice no kuri televiziyo byabaye mu gihe Perezida yafataga ijambo, hashize akanya nyuma yo gutangiza icyambu gishya cya Kenya muri Lamu. Nk’uko bigaragara mu mashusho yabonywe n’urubuga rwa […]

Lady Gaga yahishuye ibintu byamuhungabanyije yakorewe na producer afite imyaka 19

lady-gaga-apple.jpg

Umuhanzikazi wakunze kuvugisha benshi kubera udushya yakundaga gukora, Lady Gaga, yahishuye ukuntu yagize ihungabana rikomeye mu mutwe ubwo yafatwaga ku ngufu n’umuntu utunganya umuziki afite imyaka 19 yarangiza akajugunywa ku muhanda atwite. Uyu muririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ufite imyaka 35 ibi yabitangaje mu kiganiro “The Me You Can’t See” […]

Nyamasheke: Akurikiranweho gukura ibice by’umubiri ku murambo w’umuturanyi

Umugabo w’imyaka 78 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke ushinjwa guca ibice by’umubiri by’umuntu wari wapfuye yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2021, nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Kagano bwareze busaba ifunga ry’agateganyo ry’iminsi 30 uyu mugabo w’imyaka 78 ukekwaho guca imyanya y’umubiri ku murambo w’umusaza w’imyaka 80 wari […]

Canada: Hemejwe ko ihanurwa ry’indege ya Ukraine yahanuwe na Iran ari igikorwa cy’iterabwoba

Kuri uyu wa Kane, urukiko rwo muri Canada rwemeje ko iraswa ry’indege ya Ukraine International Airlines PS752 yarashwe na Iran ryakozwe nkana kandi ko ari “igikorwa cy’iterabwoba,” bikaba biharura inzira y’indishyi zishoboka ku miryango y’abahohotewe. Urukiko Rwisumbuye rw’Ubutabera rwa Ontario rwasanze “ku buryo bushoboka” ibitero bibiri bya misile byibasiye indege nyuma gato yo guhaguruka ku […]

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagumijwe uko byari bimeze nubwo byiyongereyeho 17%

e12vhmuxmac-8bk.jpg

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kiratangaza ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutseho 17%, ibiciro mu rwanda biguma uko byari bimeze. Kubw’ibyo, igiciro cya lisansi mu Rwanda ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri litiro, mu gihe icya mazutu kitagomba kurenza 1,054 nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuri […]

Paris: Hatangiye urundi rubanza ruregwamo Nicolas Sarkozy ku cyaha gishya

Urubanza rushya rw’uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, rwatangiriye i Paris, ariko uyu wahoze ari umuyobozi utavugwaho rumwe ntabwo yari ari mu rukiko. Sarkozy akurikiranyweho kuba yarateye inkunga mu buryo butemewe n’amategeko kwiyamamaza kwe ashaka kongera gutorwa mu mwaka wa 2012. Uru rubanza ruje nyuma y’ibyumweru bike uwahoze ari perezida ahamwe n’ibyaha bya ruswa […]

Nigeria: Umuyobozi wa Boko Haram yakomerekeye mu mirwano yabahuje na Islamic State

Umuyobozi w’umutwe wa Boko Haram, Abubakar Shekau, yakomerekeye mu mirwano ikomeye abarwanyi be banga ko afatwa mpiri n’umutwe batavuga rumwe ushamikiye kuri Islamic State, mu majyaruguru ya Nigeria, nk’uko amakuru aturuka mu bantu begereye inzego z’ubutasi agera kuri AFP abyemeza. Nyuma y’imirwano yabahuje n’abarwanyi b’ishami rya Islamic State, ryo muri Afurika y’uburengerazuba (ISWAP, ngo Abubakar […]

RDC: Biravugwa ko Imbonerakure zaba ziri gufatanya na Gumino kurwanya Mai-Mai na Red-Tabara

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri uyu wa Gatatu hadutse imirwano yahuje agatsiko k’insoresore zo mu ishyaka CNDD-FDD zizwi nk’Imbonerakure bivugwa ko zifite ibirindiro muri Gurupoma ya Lemera, ndetse n’inyeshyamba za Mai-Mai Ilunga zikorana bya hafi n’inyeshyamba za Red-Tabara z’Abarundi. Imbonerakure ngo zaba ziri gufatanya n’umutwe w’Aabanyamulenge uzwi nka Gumino […]

Cote d’Ivoire: Hatangiye urubanza rwa Soro uregwa gushaka guhirika Perezida Ouattara

Guillaume Soro, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, ndetse wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, kuri uyu wa Gatatu hatangiye urubanza aregwamo, adahari, ibyaha byo kugambanira guhirika Perezida Alassane Ouattara. Urubanza rwatangiye ari umuriro abunganira Soro bashimangira ko bakeneye igihe kinini cyo gusuzuma ibimenyetso bivugwa kuri Soro n’abandi 19 baregwa muri uru rubanza. Kubera iyo mpamvu, […]

Pour la premiÚre fois au Rwanda, des services de transplantation rénale seront bientÎt lancés

L’hĂŽpital King Faisal a annoncĂ© son intention d’offrir des services avancĂ©s de traitement des reins, y compris la transplantation rĂ©nale, ce qui en fait le premier hĂŽpital Ă  introduire la pratique dans le pays. Cette dĂ©cision a Ă©tĂ© rĂ©vĂ©lĂ©e mercredi par le directeur gĂ©nĂ©ral adjoint de l’hĂŽpital, le Dr Egdar Kalimba, alors qu’il s’adressait aux […]

France: Minisitiri w’umutekano yatunguranye yifatanya n’abigaragambyaga imbere y’inteko

image_kcn2d01hm.jpg

Minisitiri w’umutekano w’u Bufaransa, GĂ©rald Darmanin, kuri uyu wa Gatatu yavugirijwe induru ku rundi ruhande arashimagizwa ubwo yatunguranaga akifatanya n’abari mu myigaragambyo yabereye imbere y’inteko ishinga amategeko isaba ibihano bikomeye ku bitero bikomeje kwibasira abapolisi. Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu bagera mu 35,000, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za politiki, yadutse I Paris, nyuma y’ibyumweru bibiri […]

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kujya hatangirwa serivisi zo guhinduranya impyiko

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje gahunda yo gutanga serivisi zinoze zo kuvura impyiko, harimo no guhinduranya impyiko, bikaba ibitaro bya mbere byatangije iyi mikorere mu gihugu. Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara n’umuyobozi mukuru w’ibitaro Dr. Egdar Kalimba, kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yari aherekeje Prof. Miliard Derbew, umuyobozi mukuru w’ibitaro. Kalimba yavuze ko iki […]

RDC: Inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanyarwanda 19 biganjemo abana

Abanyarwanda 19 kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Gicurasi bafashwe n’inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri teritwari ya Nyiragongo binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni umugabo umwe, abagore 4 n’abana 14 bafatiwe mu gace ka Chabwato, muri Gurupoma ya Kibati nk’uko byemezwa na sosiyete sivile yo muri iki gice, […]

Musanze: Akurikiranweho gushaka kwica umugore we amuziza 50,000Frw

Ku italiki ya 18 Gicurasi 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo umugabo ukomoka mu Karere ka Gakenke washatse kwica k’ubushake umugore we amujijije amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Ibikorwa ukekwaho icyaha akurikiranweho yabikoze ku italiki ya 11/04/2021 ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo abikorera mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, […]

Amatariki yateganyijwe mbere y’ibizamini bya leta ntazahinduka

Minisiteri y’Uburezi irateganya gukomeza amatariki y’ibizamini bya leta ku by’ibyiciro byose by’abakandida nubwo hari impinduka zabanjirije izi mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri. Ibizamini bya leta mu byiciro byose; amashuri abanza, urwego rusanzwe (O-Level) n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bizaba muri Nyakanga. Nyuma y’igihembwe cya mbere cyagenze neza, icya kabiri cyane cyane mu mashuri afite […]

Burundi: Umuntu umwe yiciwe mu kindi gitero cy’abitwaje intwaro

Igipolisi ko umuntu umwe yiciwe mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu muri Komini Fota, hagati mu gihugu cy’u Burundi. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Igipolisi, Pierre Nkurikiye, ngo amasasu yavugiye mu masaha ya saa tanu z’ijoro muri Fota cyahitanye umuturage witwa uwitwa Dismas Ngendakuriyo. Abagabye iki gitero […]

RDC: Undi muyobozi mu idini ya Islam muri Beni, Sheikh Moussa Djamali, yishwe

Sheikh Moussa Djamali, umwe mu bayobozi b’Abayisilamu bo muri Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yaraye yishwe arashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi ubwo yari avuye mu masengesho ya nimugoroba, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Beni, Donat Kibuana avugana na AFP. Umuntu utamenyekanye niwe wamurashe ahita aburirwa irengero. Ni […]

Umwe mu bareganwa na Rusesabagina arasanga atari akwiye kuba muri uru rubanza

e1veueexiaakxzn.jpg

Uwitwa Kwitonda, umwe mu bantu 20 bareganwa na Paul Rusesabagina bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba aravuga ko nta ruhare yagize muri jenoside ndetse nta ruhare yagize mu bitero by’iterabwoba agasanga atari akwiye kuba muri uru rubanza. Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasubukuwe uru rubanza rwa Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa nawe rubera mu rukiko Rukuru rushinzwe gukurikirana ibyaha […]

Ni ibiki bikubiye mu butumwa budasanzwe Perezida Biden yoherereje Museveni ?

e1speukxiaio-b1.jpg

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yoherereje Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, nyuma y’aho uyu arahiriye manda ye gatandatu, na nyuma y’ibihano Amerika iherutse gufatira bamwe mu bayobozi ba Uganda bibabuza gukandagira ku butaka bwa Amerika nyuma yo kubashinja ibikorwa byo kubangamira demokarasi mu gihe cy’amatora rusange yo muri Mutarama 2021. Perezida […]

Ubushinjacyaha bwasabiye Nkundabanyanga kujya kurangiza igifungo cy’imyaka 30 yahawe na gacaca

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye uwitwa Nkundabanyanga Eugenie gufatwa akajya kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 buvuga ko yakatiwe n’inkiko gacaca nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside, mu gihe uregwa avuga ko bamwibeshyeho ari kuzira imitungo ye itimukanwa irimo amasambu. Ibyaha aregwa ni ibyaha akekwaho ko yakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata […]

ADF yashyize ahagaragara amafoto y’abarwanyi bashya ba yo biganjemo abana bato

e1uqapex0agmmky-1024x576.jpg

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite icyicaro muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musa Baluku, yagaragaye ku mafoto ya poropagande yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ari kumwe n’abasirikare b’abana bakekwa ko babyawe n’abarwanyi be. Ni amafoto yafashwe ubwo bizihizaga umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan uzwi nka Eid ul Fitr, amashusho […]

Ngoma: Umubyeyi akurikiranweho kwiyicira umwana amuziza ibijumba

Ku wa 17 Gicurasi 2021 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwashyikirije Urukiko umugore ukekwaho kwica umuhungu we amuhoye ko yamuhekenyeye ibijumba yari agiye guteka. Ibi byabereye ku itariki ya 03 Gicurasi 2021, mu Mudugudu wa Irebero, Akagali ka Rukoma, Umurenge wa Sake, Akarere ka Ngoma, ubwo umugore yarimo ahata ibijumba hanyuma umuhungu we akaza […]

Amafoto: Abanyarwanda mu Bufaransa bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Kagame

e1rixdoxoaitn0r.jpg

Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’abandi baturutse mu mpande zitandukanye z’u Burayi kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi bakoze imyigaragambyo yo mu mahoro yari igamije kugaragariza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu murwa mukuru w’iki gihugu kuva ku Cyumweru, gishize ko bamushyigikiye. Abakoze imyigaragambyo bari bafite ibyapa biriho ubutumwa butundukanye bishima Perezida Kagame, harimo […]

U Bufaransa bwemeye kuguriza Sudani asaga miliyari y’amadolari yo kwishyura umwenda ibereyemo IMF

Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagombaga kwakira abayobozi ba Afurika, abadipolomate n’abatanga inguzanyo mu nama yari igamije gufasha Sudani nyuma y’imyaka y’amakimbirane. Minisitiri w’imari w’u Bufaransa, Bruno le Maire, yatangaje ko igihugu cye kizaguriza Sudani miliyari 1.5 z’amadolari yo gufasha iki gihugu cy’Afurika kwishyura umwenda munini kibereyemo ikigega mpuzamahanga cy’imari nyuma […]

RDC: Ibyatangajwe na Perezida Kagame kuri Dr Denis Mukwege byafashwe nk’igitutsi

“Mukwege yahindutse ikimenyetso, igikoresho cy’izo mbaraga tutabona. Yakiriye igihembo cyitiriwe Nobel abwirwa icyo avuga,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gicurasi mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI, abazwa kuri Dr Denis Mukwege n’ibirego yashinje u Rwanda muri Mapping Report, bikaba bitishimiwe na bamwe mu bagize Sosiyete sivile […]

Ngoma: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’uwiyitaga umukozi wa ONG akambura abaturage

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko dosiye y’umugabo ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’ ubwambuzi bushukana n’ ububeshyi aho yiyitaga umukozi wa PLAN INTERNATIONAL RWANDA akambura abaturage .Yabasabaga gutanga amafaranga 5000 kuri buri mwana wiyandikisha ngo azarihirirwe n’uwo mushinga. Ku itariki ya 04 Gicurasi 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano […]

Bamwe mu baherwe batunze akayabo k’amamiliyari badafite abana bazayaraga

jan-koum-001.jpg

Hari abantu bamwe bakomoka ku baherwe ba mbere ku Isi bafite amahirwe yo kuzaragwa imitungo yabo ibarirwa mu ma miliyoni n’amamiliyari, ariko hari n’abo baherwe batigeze bagira amahirwe yo kugira abana bazasigarana imitungo yabo nk’aba batanu tugiye kugarukaho. Jan Koum Jan Koum, yahoze ari umukozi wa Yahoo, kandi ni umwe mu bantu b’ingenzi ubwenge bwabo […]

Kisoro: Mwene Nyirahabakwiha yasohowe mu rugo rw’iwabo yicirwa imbere y’ababyeyi be

Igipolisi mu Karere ka Kisoro kiri mu iperereza ku iyicwa ry’umusore w’imyaka 24 wasohowe mu nzu y’ababyeyi be akicirwa imbere yabo n’abantu batamenyekanye. Nyakwigendera ni uwitwa Anatoli Musinguzi, umuturage wo mu Mudugudu wa Kigezi, mu Karere ka Kisoro, mu burengerazuba bwa Uganda. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bo mu muryango we, ngo uwishwe yatashye yiruka amaguru […]

Urwego rw’ingufu rurabura 90% by’amafaranga rugomba gukoresha muri uyu mwaka

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) yatangaje ko mu mwaka wa 2024, ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) cyahawe hafi 10 ku ijana by’amafaranga bari bakeneye muri uyu mwaka kugira ngo batange ingufu mu rwego rw’intego yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze mu 2024. Bwana Ron Weiss yagize icyo abivugaho kuri uyu wa Mbere, […]

Perezida wa Turkiya yasabye Papa Fransisiko guhamagarira Abakirisitu kwamagana Israel

Perezida Recep Tayyep Erdogan wa Turkiya kuri uyu wa Mbere yasabye Papa Fransisiko gufasha mu gushishikariza Isi gufatira ibihano Israel ku cyo yita ubwicanyi irimo gukorera Abanyapalestina mu ntara ya Gaza. Guhamagarana kuri telefoni hagati ya Erdogan na Papa byaje mu gihe Turkiya ikomeje intambara ya dipolomasi yo guhatira guhagarika imenwa ry’amaraso rimaze gutwara ubuzima […]

Abaturage 12 biciwe mu karere katavugwaho rumwe hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo

Abaturage 12 biciwe mu karere k’umupaka ukungahaye kuri peteroli katavugwaho rumwe hagati ya Sudani na Sudani y’Amajyepfo mu byo abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze kuri uyu wa Mbere ko ari ubwicanyi bwakozwe n’aborozi. Igitero cyagabwe mu gitondo cyo ku cyumweru mu mudugudu uri ku birometero 40 mu burasirazuba bw’umujyi wa Abyei, akarere gakunze gutera amakimbirane karinzwe […]

CNDD-FDD irashinjwa kuba inyuma y’amacakubiri akomeje kugaragara mu ishyaka UPRONA

Nyuma y’umwuka mubi ukomeje kugaragara mu ishyaka UPRONA ryatumye abayoboke baryo batatu bakuru barimo uwahoze ari visi perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, kuri ubu w’umudepite yirukanwa mu minsi ishize na bagenzi be babiri, biravugwa ko umwiryane uri muri iri shyaka waba urimo guterwa n’ishyaka CNDD-FDD. Iyi miterere y’amacakubiri mu ishyaka ryashinzwe n’igikomangoma Louis Rwagasore ikomoka […]

Urubanza rwa ruswa ruvugwamo Jacob Zuma n’ikigo gicuruza intwaro cyo mu Bufaransa rwasubitswe

Urubanza rwa ruswa rurebana n’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, ndetse n’ikigo gicuruza intwaro cyo mu Bufaransa kitwa Thales rufitanye isano n’amasezerano y’icuruzwa ry’intwaro ya miliyari 2 z’Amadolari rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere rwimuriwe ku itariki 26 Gicurasi, aho uwunganira Zuma avuga ko umukiriya we atazemera icyaha ubwo urubanza ruzatangira. Urubanza rwa […]