Hari abatazi impamvu baribwa iyo bari mu gihe cy’imihango:Dore ikibitera

period-instagram_trans_nvbqzqnjv4bqqvzuuqpflyliwib6ntmjwfsvwez_ven7c6bhu2jjnt8_1_.jpg

Ni ibintu bisanzwe ko umukobwa wese ugeze mu gihe cy’ubwangavu agira imihindagurikire haba ku mubiri , mu mitekerere mu gihe nta kindi kibazo cyihariye afite. Muri iyo mihindagurikire harimo ko ajya mu mihango burikwezi.Abakobwa bamwe bagira uburibwe mbere yayo abandi bakaribwa mu gihe bayirimo, ubwo buribwe nibwo bakunze kwita dysmonerrhea mu cyongereza). Ikinyamakuru gynsurgicalsolutions.com, cyivuga […]

Umusifuzi yibasiwe n’abo yasifuriraga umwe muri bo amumena amajigo

bamwirundiyeho barakubita

Muri championa yo muri Australie mu cyiciro cya mbere habereye isanganya, nyuma y’uko umusifuzi yibasiwe n’abakinnyi bamukubita umwe muri bo amukura amenyo. Ikinyamakuru smh.com.au cyatangaje ko umusifuzi witwa Khodr Yaghi, yahuye n’isanganya ku mukino wahuzaga ikipe ya ya Padstow Hornets na Greenacre Eagles aho yakubiswe n’abo yasifuriraga atabarwa n’abashinzwe umutekano ariko basanga amaze kumenwa urwasaya. […]

Nkore iki?Mukadata ashaka ko dusambana nyuma yo kubwirwa ko ndi kizigenza

how-to-spice-things-up-in-the-bedroom.jpg

Umukunzi wacu yatwandikiye atugisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo mukase amurarikiye ngo amusambanye yitwaje ko bamubwiye ko ari umuhanga mu mibonano mpuza bitsina. Yagize ati” Amazina yanjye ntabwo ndibuyababwire kuko hari abantu bashobora guhita bamenya bityo bikaba byakwangiza ubuzima bwite bwanjye” Ubusanzwe mfite imyaka 25 ndacyaba kwa Papa kuko niga muri kaminuza imwe ikorera […]

Afurika y’Epfo iri kwingingira Putin kutitabira inama ya BRICS kugira ngo itazamuta muri yombi

Leta ya Afurika y’Epfo biravugwa ko yaba irimo kwinginga iy’u Burusiya, isaba ko Perezida Vladimir Putin atitabira imbonankubone inama ya BRICS iteganyijwe kubera i Durban mu rwego rwo kwirinda ko yatabwa muri yombi. Ni inama iteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 22 n’iya 24 Kanama, ikazitabirwa n’abayobozi barimo abakuru b’ibihugu bya Brésil, u Burusiya, u Buhinde, […]

Ku myaka 7, yarokoye bagenzi be nyuma y’uko umushoferi wari ubatwaye ataye ubwenge

Dillon Reeves warokoye bagenzi be

Muri Leta ya Michigani ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasakaye inkuru y’umwana w’imyaka 7, watabaye ubuzima bwa bagenzi be nyuma y’uma y’uko umushoferi wari ubatwaye ataye ubwenge Bus bari barimo igata umuhanda. Uyu mwana witwa Dillon Reeves wiga mu ishuri rya “LOUISE E. Carter Middle School” ngo akimara kubona ko umushoferi ubatwaye agize […]

Kwa Tshisekedi ntibishimiye ishyirwaho rya Gen Alphaxard Muthuri nk’umugaba w’Ingabo za EACRF

Mu Cyumweru gishize Maj Gen Jeff Nyagah wari Umugaba w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), yeguye ku nshingano ze. Byari nyuma yo kugaragaza impungenge z’uko umutekano we muri Congo wari ubangamiwe ndetse ukaba wari uri no mu kaga, ibyahuriranye n’igitutu yari amaze igihe ashyirwaho n’abategetsi b’i […]

Bisi ya Ritco yari itwaye abagenzi 57 yahiye ihinduka umuyonga

Imodoka nini ya sosiyete itwara abagenzi ya Ritco Limited, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yafashwe n’inkongi ihinduka umuyonga ubwo yari igeze mu karere ka Kamonyi. Iyi Bisi ifite Plaque RAD 262 K yari itwaye abagenzi 57, yari ivuye i Nyabugogo yerekeza mu karere ka Ngororero. Yafashwe n’inkongi ubwo yari igeze ahitwa i Rugobagoba […]

Ese umuntu utarwaye akwiye kwihagarika inshuro zingahe ku munsi?

urinatingimage.jpg

Mu mireho yamuntu ntashobora kubaho atanywa cyangwa atarya kuko umubiri kugirango ukomeze ukora neza uba ukeneye amazi n’intungamubiri zituruka mubyo arya. Iyo umuntu yafashe ibyo kunywa n’ibyo kurya rero, akenera kujya mu bwiherero kwihagarika cyanywa c kwituma. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu muzima utarwaye ashobora kujya kwihagarika nibura hagati y’inshuro 6 na zirindwi ku munsi. Ntabwo […]

APR FC na Kiyovu Sports zatsikiye, Rayon Sports ibyungukiramo

Ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu zombi zananiwe kubona amanota atatu, ziha Rayon Sports bahanganiye igikombe cya shampiyona amahirwe yo kongera kuzotsa igitutu. APR FC yari yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Bugesera, mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera. Ni umukino byari byitezwe ko […]

RDC yeruye, ivuga ko mu byatumye ishyira igitutu kuri Gen Jeff Nyagah harimo u Rwanda

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kirarega Maj Gen Jeff Nyagah kugirana umubano n’abarimo abasirikare b’u Rwanda; ikaba imwe mu mpamvu urugendo rwe nk’Umugaba w’Ingabo za EAC zoherejwe muri Congo rwarangiye. Ku wa Kane tariki ya 27 Mata ni bwo Maj Gen Nyagah yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba amumenyesha ko yeguye […]

Perezida Kagame yinjije abuzukuru be mu muryango wa Arsenal

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje ko abuzukuru be bateye ikirenge mu cye ku buryo na bo batangiye kwihebera ikipe ya Arsenal. Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter bwari buherekeje ifoto y’abuzukuru be babiri bambaye imyambaro y’iriya kipe y’i Londres. Ati: “Turi aba-Gunners (uko abafana ba Arsenal bakunda kwiyita), abashya […]

Filme nshya Celine Dion yahuriyemo na Priyanka Chopra irerekanwa vuba

Celine Dion agiye kugaragara muri filme

Umuririmbyi Celine Dion wamamaye mu ndirimbo zakunzwe kugeza n’ubu zikaba zikiri mu mitima y’abamukunda, yatanze integuza kuri Filme ye yise “Love again” igiye kujya hanze. Ni Filme yitabajemo umuhindekazi Priyanka Chopra nawe wamamaye muri Filme z’abahinde, aho yibanda ku rukundo, umuryango no gusetsa ikaba kandi ikinnye no mu rurimi rw’icyongereza. Muri iyi Filime Priyanka Chopra […]

Neymar muri Manchester United?

Sheikh Jassim bin Hamad al Thani ushaka kugura Man United

Neymar da Silva Santos Jàºnior, umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain biravugwa ko muri uku kwa Gatandatu ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United. Kuza muri iyi kipe bishoboka mu gihe iyi kipe byaba byemejwe ko igurwa n’umuherwe wo muri Quatar Sheikh Jassim bin Hamad al Thani ukomeje kuyitangaho akabo ka miliyali 6 z’amafaranga akoreshwa […]

Byanzuwe ko mu ntangiro za Gicurasi abahinde bari bube benshi ku isi

19india-china-zkcj-videosixteenbynine3000.jpg

Ubushakashatsi bugaragaza ko bitarenze mu mpera z’iki cyumweru umubare w’abaturage b’abahinde , uraba munini ugereranyije n’uw’abashinwa wari umaze igihe uyoboye urutonde. Ni imibare yashyizwe hanze n’umuryango w’abibumbye, aho ugaragaza ko uburumbuke bw’abahinde bwabaye bwinshi bigatuma habaho kubyara cyana. CNN itangaza ko gahunda yo kuboneza imbyaro mu Bushinwa mu myaka yashize yabaye intandaro yo kugabanuka, aho […]

Amabanga yerekeye RDF abasivile batemerewe kumenya

Iteka rya Perezida wa Repubulika N°35/01 ryo kuwa 03 Nzeri 2012, rigena ibikoresho bya gisirikare bijyanye no kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano ariko bigomba kugirwa ibanga rikomeye. Umenye amakuru yerekeranye na byo akayasakaza aba agambaniye igihugu. Ibikoresho ingingo ya gatatu y’iri teka iteganya ko bikwiriye kugirwa ibanga birimo intwaro n’amasasu yazo, imodoka za gisirikare zirimo izikoreshwa […]

Min.Dr Bizimana yakomoje ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi na mbere ya jenocide yo 1994

rszfu151a9.jpg

Umwaka w’1994 ntuzibagirana mu mateka y’Abanyarwanda ndetse no ku isi hose, bitewe n’uko Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri uwo mwaka bazize uko bavutse. Ni muri urwo rwego rero, mu Rwanda n’ubundi buri mwaka hashyirwaho Gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bishwe muri uwo mwaka, hakomeza ibikorwa bitandukanye byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. […]

Kenya yateye utwatsi ibyo umuryango wa Kabuga wifuzaga ku mitungo ye

Urukiko Rukuru muri Kenya ku wa Kane tariki ya 27 Mata rwategetse ko imitungo Kabuga Félicien afite i Nairobi ikomeza gufatirwa, kugeza igihe Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruzafatira umwanzuro ku rubanza aregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuryango wa Kabuga wasabaga ko umwanzuro w’urukiko wo ku wa 06 Gicurasi 2008 wo gufatira inzu […]

CAF Champions league: Simba SC yasezerewe kigabo na Wydad Casablanca

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yaraye isezerewe mu mikino ya CAF Champions league, nyuma yo gutsindwa na Wydad Athletic yo muri Maroc kuri penaliti 4-3. Byari nyuma y’uko amakipe yombi yari arangije imikino yombi anganya igitego 1-1. Simba yari yasuye Wydad ifite Igikombe cya CAF Champions league cy’umwaka ushize mu […]

RDC yasobanuye impamvu yirukanye Maj Gen Jeff Nyagah ku butaka bwayo bikitwa ko yeguye

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasobanuye ko ari yo yagize uruhare mu gutuma Maj Gen Jeff Nyagah wari ukuriye Ingabo za EAC zagiye kuyigaruramo amahoro yirukanwa; gusa bikitwa ko yeguye. Ku wa Kane tariki ya 27 ni bwo Gen Nyagah yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki amumenyesha ko yafashe icyemezo cyo kwegura ku nshingano […]

Urubanza rwa Prince Kid nanone rwabaye Mutesi Jolly yarigendeye

855395b877ef9df96bba539825ee7c.jpg

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hongeye gusubukurwa urubanza rwa rwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, nyuma y’uko muri Werurwe rusubitswe hakanzurwa ko rusubukurwa kuri uyu wa Gatanu taliki 28 2023. Uyu munsi urubanza rwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bari barimo umunyamakuru David Bayingana, na bamwe muri ba nyampinga barimo nka Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane. Ikindi kandi […]

Hashyizwe akadomo ku ntambara yari hagati ya Katy Perry n’umunya Australie

Katy Perry yatsinzwe

Umuhanzikazi Katheryn Elizabeth Hudson uzwi nka Katy Perry, ari mu ntambara ikomeye n’umunyamideli Katie Jane Taylor bapfa ikirango cy’izina. Katie Jane Taylor, ni umunya Australie washinze inzu y’imideli ayitirira izina rye rya “Ketie perry”, mu mwaka wa 2017 nyuma y’uko abikundishijwe n’urugendo yari yagiriye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Uyu munyamideli ngo yaje gutangazwa n’uko uyu muhanzikazi […]

Gen Jeff Nyagah wari ukuriye Ingabo za EAC ziri muri RDC yeguye

whatsapp_image_2023-04-28_at_13.00_35.jpg

Umunya-Kenya Maj. Gen Jeff Nyagah wari ukuriye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (EACRF) yamaze kwegura ku nshingano yari afite. Ku wa Kane tariki ya 27 Mata ni bwo uyu musirikare yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe Umunyamabanga Mukuru bwa EAC, Amb. Peter Mathuki. Muri iyi baruwa, Maj Gen Nyagah yavuze ko yahisemo […]

Urujijo ku cyateye umusore kwica umukunzi we akamushyira mu gafuka

Agafuka kashyizwemo nyakwigendera

Umusore ubarizwa mu gace ka Kamakis,muri Ruir mu gihugu cya Kenya, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica uwari umukunzi we akamushyira mu ivarisi nyuma akajya kumujugunya. Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 28, yatahuwe ubwo amashusho (CCTV ) ajyanye umurambo kuwujugunya mu kilometero uvuye aho bari batuye. Iperereza ryakozwe hifashishijwe amashusho ritangaza ko uyu musore yagaragaye […]

Uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Munyentwali Alphonse wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’iy’Uburengerazuba, yagizwe umuyobozi mukuru w’Ikipe ya Police FC. Ni inshingano yahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ari na yo ifite Police FC. Polisi ku rubuga rwayo yavuze ko Munyentwali wanabaye Meya w’akarere ka Nyamagabe agomba kungirizwa na Superintendent of Police (SP) Régis Ruzindana. Umunyamabanga Mukuru wa […]

Umusogongero w’ibyishimo Angelina Jolie yagiriye muri White House

capture1-4.png

Umukinnyikazi wa cinema ya Holly Wood Angelina Jolie ari mu byishimo byo gusangira n’ibikomerezwa birimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibirori byabaye muri icyi cyumweru, ubwo habaga umuhango wo kwakira Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-yeol n’umugore we Kim Keon-hee ariko hanizihizwa ubushuti ibi bihugu bifitanye. Angelina Jolie wari kumwe n’umuhungu we […]

Col. Doumbouya yasheshe umutwe w’abasirikare bari bashinzwe kumurinda

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Colonel Mamadi Doumbouya, yaraye asheshe batayo yabarizwagamo umutwe w’abasirikare bari bashinzwe kumurinda. Icyemezo cyo gusesa uyu mutwe cyemerejwe mu iteka ry’Umukuru w’Igihugu ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa Kane tariki ya 27 Mata 2023. Ni Colonel Doumbouya wasabye Minisitiri w’Ingabo za Guinée ndetse n’Umugaba Mukuru wazo gushyira mu bikorwa ririya teka […]

Dore impamvu ukwiye kurya Cucumber

image_2023-04-27_081730071.png

Abantu benshi bakunda kurya amafunguro asanzwe amenyerewe nk’atera imbaraga gusa ntibite ku yandi arimo izindi ntungamubiri zitandukanye. Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe akamaro k’urubugo cyangwa urubuto rwa Cucumber. Abantu benshi ntibazi akamaro k’uru ruboga ariko abahanga mu by’imirire batanga inama zo kururya byaba mbere y’amafunguro cg na nyuma yaryo. Reka turebere hamwe imimaro 5 […]

RDC yemeje ko imaze igihe ihemba abasirikare barenga 300,000 ba baringa

Guverinoma ya Congo Kinshasa yatangaje ko yari imaze igihe iha umushahara abasirikare ba baringa barenga ibihumbi 300, ku buryo Leta y’iki gihugu buri kwezi yatakazaga $ miliyoni 70 (Arenga Frw miliyari 70) ihemba abasirikare batabaho. Ni ibyatangajwe n’Urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’imari muri Congo Kinshasa; nyuma y’igenzura ryimbitse ruheruka gukora. Ni ubugenzuzi bwibanze ku nzego zirimo […]

Nkore iki? Umukozi wo mu rugo arandyohera kuruta umugore wanjye

image_2023-04-27_054749393.png

Umukunzi wa bwiza.com yasabye ubufasha bw’icyo ashobora gukora nyuma y’uko byamunaniye kudaca umugore we inyuma, ahubwo akaba arimo kwiyumvamo umukozi wabo wo mu rugo ndetse ngo akaba amuryohera kuruta umugore bashakanye . Uyu mugabo yatangiye agira ati”Nitwa Flugence(Irindi ntabwo turivuga mu rwego rw’umutekano we), ndi umunyarwanda ariko utuye muri Uganda.Nashatse umugore mu mwaka wa 2021, […]

Perezida Paul Kagame yagendereye Tanzania (Amafoto)

20230427_133453.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Dar es Salaam muri Tanzania; mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri iki gihugu. Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri Umukuru w’Igihugu yatumiwemo na mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania. Perezida Paul Kagame akigera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri Guverinoma ya Tanzania […]

Rema yahishuye ibyahishwe ku itandukana rye na Eddy Kenzo rimaze imyaka 4

image_2023-04-27_015626297.png

Rema Namakula wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo, yavuze ibyo atari yaravuze mu gihe yatandukanaga n’uyu muhanzi . Hashize imyaka igera hafi kuri itanu, hamenyekanye inkuru y’itandukana ry’aba bombi, nyuma y’uko batumvikanye ku by’urugo n’ibindi batifushe gutangaza. Nyuma y’iyo myaka yose rero bagiye birinda kuvuga byinshi kuri iryo tandukana, gusa kuri iyi nshuro Rema yashyize […]

Erling Haaland na Kevin De Bryune, imvano y’intsinzi ya Man.City

70278845-12017801-image-a-6_1682550915470-8d416.jpg

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, nibwo abantu benshi bari bategereje umukino w’ishiraniro hagati ya Arsenal na Manchester umukino waje kurangira ari ibitego 4-1 . Uyu mukino waranzwe n’igitutu kinshi ku makipe yombi haba kuri Arsenal na Man. City kuko zose zirimo gukoza imitwe y’intoki ku gikombe. Erling Haaland, Kevin De Bryune, ni bo […]

Perezida Paul Kagame agiye gusura kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda

Perezida Paul Kagame kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mata 2023, aratangira uruzinduko rw’akazi muri Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania yatangaje ko uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri iki gihugu rugomba kumara iminsi ibiri. Ni ku butumire bwa mugenzi we, Samia Suluhu Hassan. Perezida Kagame nagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga […]

Gen Muhoozi yasoje Operasiyo yaherukaga gushingwa na Museveni

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yamaze kwakira abaturage bayo barenga 200 bari baraheze muri Sudani kubera intambara ikomeje kubera muri iki gihugu. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo aba Bagande 211 bageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe bakubutse muri Ethiopia, aho buririye indege bavuye muri Sudani. Ku kibuga cy’indege bakiriwe n’umujyanama mukuru […]

Kenya: Umubare w’abapfuye bategetswe kwiyiriza ukomeje gutumbagira

ap23113589975709-1682304988.jpg

Abantu 95 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa nyuma y’uko uyu munsi hongeye gutahurwa imirambo itanu yiyongera kuri 90 yari yatangajwe kuri uyu wa kabiri. Ni inkuru yasakaye mu ntangiro z’iki cyumweru aho bivugwa ko umupasiteri witwa Pastor Paul Mackenzie ubarizwa mu rusengero rwitwa Good News International Church, byvuzwe ko yategetse abantu kwiyiriza iminsi […]

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata, yakiriye itsinda ry’intumwa z’u Rwanda zamushyikirije ubutumwa yagenewe na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Izi ntumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh ari na we wamushyikirije ubwo butumwa. Mu bari bamuherekeje harimo Maj Gen Vincent […]

Rayon Sports yikuye mu nzara za Police FC yari yabanje ibitego 3 yiyushye akuya

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze bigoranye Police FC ibitego 3-2; mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu. Police FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade Régional ya Muhanga. Ni umukino utarabereye kimwe n’indi bijyanye n’uko Rayon Sports yari imaze igihe igitegereje ko […]

Ese kugira Isesemi no kuruka ku mugore utwite bitangira ryari bikarangira ryari?

vomiting-during-pregnancy.jpg

Iyo umugore yasabye, usanga hari igihe agira isesemi ya buri kanya ndetse ugasanga hari n’ibiryo ahurwa ku buryo iyo abikubise amaso ahita amokorwa . Ibi tujya tubibona ku bayeyi benshi aho usanga mu gihe mwegereye ameza usanga hari igihe akojejemo ikiyiko bikaba birangiriye aho. Ku bakobwa basamye ariko bakabigira ubwiru wenda ari inda zitateganyijwe bashaka […]

Hari umushinga ukakaye uri kwigwaho ngo Messi agaruke muri FC Barcelona

image_2023-04-26_042044826.png

Nyuma y’uko hashize imyaka 2, umukinnyi Lionel Messi avuye mu ikipe ya FC Barcelona bitewe no kubura amafaranga yo kumuhemba ngo abe yakongera amasezerano, kuri ibi iyi kipe irimo kwiga ku mushinga uzatuma agaruka . Uwo mushinga nta wundi uretse gukora umushinga wo gukura ikipe y’abato(Academy) yabarizwaga iruhande rwa stade ya Camp nou hagahindurwa ahantu […]

Umugabo yafashwe ashaka ugura ubugabo yaciye ku musaza

image_2023-04-26_015522436.png

Muri Afurika y’Epfo haravugwa umugabo wagejejwe mu butabera akurikiranyweho gushaka kugurisha igitsina cy’umusaza w’imyaka 68 . Uyu mugabo wafashwe na Polisi ubwo yageraga mu gace ka Tambo ubwo yajyaga mu guriro gushaka umuguzi. Polisi ivuga ko, umusaza waciweho ubugabo, arembye ariko akaba arimo gukurikiranwa n’ibitaro yatwawemo igitaraganya. Naho ushinjwa kumuhohotera akaba yagejejwe mu rukiko rwisumbuye […]

RDF yibarutse irushanwa rishya rigiye gukinwa bwa mbere

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko cyibarutse irushanwa Liberation Cup Tournament rijyanye n’umunsi wo Kwibohora, rikazasozwa ku wa 04 Nyakanga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo kwibohora. RDF yateguye iri rushanwa nyuma y’uko imikino ya gisirikare ya 2022/23 yasojwe muri Mutarama uyu mwaka igenze neza; ibyatumye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u […]

Itandukana rya Platini n’umugore we rikomeje kuba igitaramo

img-20210328-wa0021-4685371616916744.jpg

Muri iyi minsi nta kindi gikomeje kuvugwa mu myidagaduro, uretse inkuru y’itandukana ry’umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka (Platini P) na Olivia Ingabire bari bamaranye imyaka 2. Itandukana ry’aba bombi ryasakaye mu bitangazamakuru mu ntangiro z’icyi cyumweru, nyuma y’uko uyu muhanzi amenye ko umwana yari azi ko yabyaranye n’uyu mugore atari uwe. Incamake y’uko yamenye ko […]

Abanyarwanda 2 bangiye Leta y’u Rwanda ko ibavana muri Sudani

Leta y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda babaga muri Sudani bose bamaze kuhavanwa, uretse babiri bahisemo gukomeza kuba ku butaka bw’iki gihugu ku bushake bwabo. Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye The New Times ko Abanyarwanda 36 ari bo Leta y’u Rwanda yamaze kuvana muri Sudani ibajyana i Cairo mu Misiri; mu rugendo rw’amasaha 30 […]

Kenya yashyize ibiri kubera muri Sudani ku mutwe w’abarimo u Burusiya

Leta ya yatangaje ko kuba u Burusiya ndetse n’ibihugu byo mu kigobe [byo mu burasirazuba bwo hagati] byivanga muri Politiki yo muri Sudani, biri mu biri gutuma muri iki gihugu hatarangwamo amahoro. Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Kenya ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Alfred Mutua, ubwo yari kumwe na mugenzi we Anthony Blinken wa Leta Zunze Ubumwe za […]

Ushinja Trump kumusambanya ku ngufu mu myaka irenga 20 ishize yongeye kubura Dossier

cc-606x400.jpg

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, aregwa gufata umugore ku ngufu mu myaka irenga 20 ishize . E. Jean Carroll wahoze ari umujyanama w’ikinyamakuru ELLE akaba n’umwanditsi, yongeye kugeza ikirego cye mu rukiko rwa Manhattan i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ashinja Donald Trump kumusambanya ku […]

Museveni yashinze Gen Muhoozi kuyobora Operasiyo yo guhungisha Abagande bari muri Sudani

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yashinze umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba kuyobora Operasiyo yo gucyura abanya-Uganda bahejejwe muri Sudani n’intambara ikomeje kuhabera. Abagande babarirwa muri 300 barimo abadipolomate, abacuruzi ndetse n’abanyeshuri ni bo baheze muri Sudani. Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yamaze gutegeka Joseph Ocwet ukuriye […]

Arteta yaburiye abakomeje kumutega Guardiola ku mukino wa Arsenal na Man.City

image_2023-04-25_043418667.png

Muri Shampiyona yo mu Bwongereza, nta gikomeje kuvugisha benshi nk’umukino utegerejwe kuri uyu wa Gatatu, uretse umukino uzahuza ikipe ya Arsenal itozwa na Arteta na Manchester City itozwa na Guardiola . N’ubwo hakibura imukino irenga itanu ngo Premier League iyi sezo(season), benshi bavuga ko uzagaragaza ubukaka bwa Arsenal niba isatira gutwara igikombe cyangwa niba igomba […]

Ubusesenguzi bwa Bebe Cool kuri Gen Muhoozi mu gihe yaba asimbuye Se

Bebe Cool nk’umuhanzi ukonze kugaragara ashyigikiye ishyaka NRM rya Perezida Museveni,akomeje kugaragaza amarangamutima ye, aho usanga akomeje kugaragaza amarangamutima ye kuri Jenerali Muhoozi . Bebe Cool usibye kuba agaragara mu bikorwa by’iri shyaka, asanzwe ari inshuti y’uyu mugabo aho kuri iyi nshuro atatinye no gusesengura ko mu gihe Muhoozi yaba abaye Perezida wa Uganda ariwe […]

Colonel Doumbouya yirukanye uwari intasi nkuru ya Guinée

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Colonel Mamadi Doumbouya, ku wa Mbere tariki ya 24 Mata yirukanye ku mirimo Lt Col Ismael Keita wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare. Iteka ry’Umukuru w’Igihugu cya Guinée ryasohotse kuri uyu wa Mbere rivuga ko Lt Col Keita yirukanwe azira “amakosa akomeye yakoze”, gusa ntirisobanura ayo makosa ayo ari yo. Uyu musirikare […]

Komeza wibere ingaragu niba utarabona umukunzi wujuje izi ndangagaciro 5

image_2023-04-25_004943576.png

Bajya bavuga ko uwo urukundo rushatse rumusanga ruramusanga aho usanga umuntu runaka akunda umuntu runaka nta kintu kidasanzwe mu bigaragara inyuma amukurikiyeho, nyamara buriya witegereje usanga amarangamutima ye afite icyayakuruye . 1. Ugutega amatwi Igihe cyose umusore cyangwa umukobwa agize uwo abengutse, ni byiza ko agenzura niba amutega amatwi ibyo amubwira kandi akabasha ku musangiza […]

U Rwanda rurateganyiriza iki Abanyarwanda babarirwa muri 70 bari muri Sudani?

Leta y’u Rwanda yatangaje ko iri gukora ibishoboka ngo ihungishe Abanyarwanda babarirwa muri 70 bari i Khartoum muri Sudani hakomeje kubera intambara. Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye BBC ko mu Banyarwanda bari muri Sudani harimo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abanyeshuri. Yavuze ko “abo bose ambasade y’u Rwanda […]

Museveni yatangiye kuganira n’abo bahoranye muri NRA ku bijyanye no kuba Gen. Muhoozi yamusimbura

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangiye ibiganiro n’abantu ba hafi ye bafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda, aho bari kuganira ku ngingo zerekeye ahazaza h’igihugu by’umwihariko ijyanye no kuba Gen. Muhoozi Kainerugaba yamusimbura ku butegetsi. Inama za Perezida Museveni na bariya bantu biganjemo abo babanye muri NRA (National Resistance Amry), ziri kubera mu nzuri ze […]

Cristiano yigaragaje mu yindi mpano atarazwiho

captureas.png

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter nta kindi kiri kuhavugwa usibye umukinnyi Cristiano wongeye kwigaragaza mu yindi shusho yo gufotora atamenyereweho . Ku rukuta rwe rwa Twitter hakomeje gusakara amafoto, uyu mugabo afite camera afotora bagenzi be ubwo bari bari mu myitozo ku kibuga ikipe ye yakoreragamo imyitozo. Aba bakinnyi batunguwe no kubona Critiano […]

Indirimbo zirimo iza Bruce Melodie zakumiriwe i Burundi

20230424_152020.jpg

Ikigo cy’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, cyakumiriye ku butaka bw’iki gihugu indirimbo 31 zirimo n’iz’Umunyarwanda Bruce Melodie. Umwanzuro uhagarika izi ndirimbo watangajwe na Amb. Vestine Nahimana ukuriye inama y’Igihugu y’itumanaho mu Burundi (NCC), mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama. Yasabye ibitangazamakuru by’i Burundi kudakina izi ndirimbo kuko zirimo amagambo y’urukozasoni. […]

Mu bihugu 10 bituwe cyane ku Isi harimo 1 gusa cyo muri AFURIKA-Dore urutonde

image_2023-04-24_050708233.png

Uko imyaka igenda yihirika ni nako isi igenda igira umubare munini w’abaturage bagenda biyongera. Muri ibyo bihugu tugiye kureba uko bikurikirana mu mibare y’abaturage tugiye kurebera hamwe 10 bya mbere ku Isi, muri byo hakaba harimo igihugu kimwe cyo muri Afurika nkuko urubuga rwa worlddata.info rubitangaza . 10.Mexico mexico, ni kimwe mu bihugu bibarizwa mu […]

Kajala yahishuye aho urukundo rwe yarwerekeje nyuma yo gutandukana na Harmonize

aa1kydk6ou5iultejimewtey3687hv7dygdmzv49.jpg

Frida Masanja Kajala wahoze akundana na Harmonize, nyuma yo kumara igihe nta kintu atangaza ku by’urukundo rwe na Harmonize, ku rubu yabohotse arabivuga ariko yirinda gutangaza uwo yamusimbuje gusa avuga ko ahari . Nairobinews itangaza ko Kajala aganira n’umunyamakuru Mambo Mseto, yavuze ko yatandukanye na Hamonize kuko yari akiri muto yashakaga umwanya uhagije ngo arusheho […]

Wari uziko ibihugu bikize byibasirwa n’ubugumba kuruta ibikennye?

origin-2.jpg

Ikibazo cyo kubura urubyaro ku bagabo n’abagore cyimaze kuba icyitarusange, kuko usanga ibigonderabuzima n’ibitaro biganwa n’abafite icyo kibazo ari benshi. Ku Isi ikigereranyo cy’abafite ikibazo cy’ubugumba bujuje imyaka y’ubukure, usanga ijanisha ryerekana ko ari 17.5% ariko nanone bikagendera ku bice bitandukanye by’isi aho usanga ibihugu bimwe na bimwe biba bifite imibare yo hejuru abandi iri […]

Ibyaha 3 Gen Alain-Guillaume Bunyoni akurikiranweho n’aho afungiye

Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu afungiwe ibyaha bitatu, birimo icyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bunyoni byakekwaga ko yaba yarahungiye muri Tanzania yatangiye gucicikana ku manywa yo ku wa Gatanu tariki 21 Mata 2023. Uyu wari umaze iminsi ashakishwa […]

Kenya: Hamaze gutabururwa imirambo y’abakabakaba 50 ‘biyicishije inzara’ ngo bahure na Yesu

Polisi ya Kenya yatangaje ko imaze gutaburura imirambo y’abantu 47 hafi y’umujyi wa Malindi uri hafi y’inyanja y’Abahinde, mu gihe hakomeje iperereza ku mukuru w’idini ushinjwa gukangurira aba bantu kwiyicisha inzara kugeza bapfuye. Mu bamaze gutabururwa harimo imibiri y’abana. Gushakisha indi mibiri birakomeje aho yahambwe mu buryo budakwiye mu ishyamba rya Shakahola. Mu cyumweru gishize […]