Niyigena Clément wa Rayon Sports mu mwambaro wa APR FC

Myugariro Niyigena Clément wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yagaragaye mu mwambaro wa APR FC, bishimangira ko yamaze gusinyira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Ifoto yamaze gukina hanze yerekana uyu musore ari mu biro bya APR FC, yambaye umwambaro wayo anasoma ikirango cyayo. Iyi foto yagiye hanze nyuma y’amakuru yari amaze avuga ko uyu musore yamaze gusinyira […]

Cardinal Ambongo abona ikibazo rukumbi cyugarije igihugu cye cya RDC ari abayobozi bacyo

Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yatangaje ko ikibazo rukumbi abona cyugarije igihugu cye cya Congo Kinshasa ari abayobozi bacyo badatega amatwi abaturage ngo bumve ibibazo byabo. Uyu mushumba yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Televiziyo yitwa KTO ya Kiliziya Gatolika. Yagize ati: “Nizera ko ikibazo cyacu muri Congo ari ikibazo cy’abantu, ikibazo cyo […]

Nta muntu n’umwe turi kwinginga ngo dushyirwe mu ngabo zizajya muri RDC_Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nta muntu n’umwe u Rwanda ruri kwinginga kugira ngo ingabo zarwo zemererwe kujyana n’iza EAC kugarura amahoro muri RDC, agaragaza ko kuba zitajyayo ari byo bifite inyungu ku Rwanda. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere Tariki ya 04 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Ni […]

Gabriel Jesus muri Visit Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’umukinnyi wa Arsenal (Amafoto)

20220704_101929.jpg

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze gusinyisha umunya-Brésil Gabriel Jesus wakiniraga Manchester City. Arsenal yahaye ikaze uyu rutahizamu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Amafoto iyi kipe y’i Londres yashyize kuri Twitter yayo yerekana Gabriel Jesus ari muri Stade ya Emirates, yambaye umwambaro wa numéro 9 mu mugongo, wanditseho amagambo ‘Visit Rwanda’ ku kaboko. Ni numéro […]

Ingabo za Uganda zigaruriye ibirindiro bikomeye bya ADF

Ingabo za Uganda zafashe ibirindiro bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa ADF, mu gace ka Kasindi ho muri Terirwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umwe mu basirikare bakuru muri UPDF yatangaje ko ibi birindiro bizwi nka Lisulubi byafashwe ejo ku cyumweru. UPDF yafashe ibi birindiro bya ADF, nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize isubukuye […]

Young Africans yisubije rutahizamu bari baratandukanye nabi ajya muri Simba SC

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yemeje ko yamaze kwisubiza umunya-Ghana Benard Morrison wakiniraga mukeba wayo Simba Sports Club. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yemeje aya makuru binyuze muri videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo. Ni videwo yari iherekejwe n’amagambo avuga ko Benard Morrison “yagarutse”. Uyu munya-Ghana yasinyiye Young Africans […]

Cristiano Ronaldo yasabye Manchester United ko batandukana

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yamaze gusaba ikipe ya Manchester United ko batandukana akerekeza ahandi, mu gihe haba habonetse ikipe yifuza kumutangaho amafaranga ahagije. Ni nyuma y’umwaka umwe wonyine ayigarutsemo, dore ko yayigezemo mu mpeshyi ya 2021 avuye muri Juventus yo mu Butaliyani. Mu mwaka umwe yari amaze muri iyi kipe, yashoboye kuyitsindira ibitego 24 mu marushanwa […]

M23 yerekanye umurundo w’intwaro yambuye FARDC (Amafoto)

20220702_120531.jpg

Umutwe wa M23 werekanye intwaro z’amoko atandukanye uheruka kwambura Ingabo za Congo Kinshasa bamaze igihe bahanganye mu mirwano. Igikorwa cyo kwerekana izi ntwaro cyayobowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma. Mu mashusho uyu mutwe wanyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter, hagaragaramo intwaro nyinshi z’amoko atandukanye zatawe n’Ingabo za FARDC ubwo zari zisumbirijwe zigakizwa n’amaguru. Intwaro […]

KDF yivuganye ibyihebe bitari bike bya Al Shabaab nyuma yo kubigwa gitumo

Igisirikare cya Kenya (KDF), cyatangaje ko cyivuganye ibyihebe 10 by’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, nyuma yo kubigabaho igitero gitunguranye. Operasiyo yo guhiga ibi byihebe Ingabo za Kenya zayikoreye mu ishyamba ryitwa Boni, mu duce twa Sarira na Kolbio. KDF mu itangazo yasohoye yavuze ko biriya byihebe byari byapanze kugaba ibitero mu muhora wa Lamu Port-South […]

Perezida Evariste Ndayishimiye yikomye u Bubiligi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yikomye igihugu cy’u Bubiligi agishinja kuba nyirabayazana w’ibibazo birimo amacakubiri yatumye u Burundi buyogozwa n’intambara mu bihe bitandukanye. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi, ubwo yari ayoboye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 u Burundi bumaze buhawe ubwigenge n’abakoloni b’Ababiligi. Yavuze ko ingaruka z’ubukoloni ari zo […]

Loni yongereye ibihano yafatiye RDC

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye, kongerereye ibihano kafatiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’umwaka umwe. Ibihano bya RDC byongerewe mu nama ya kariya kanama yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibihugu 10 birimo u Buhinde, Mexique, Brésil na Leta Zunze Ubumwe […]

Tottenham yasinyishije rutahizamu ukomeye w’umunya-Brésil

Ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu gihugu cy’u Bwongereza yemeje ko yamaze gusinyisha umunya-Brésil Richarlson wakiniraga ikipe ya Everton. Uyu rutahizamu uca ku mpande yasinyiye Everton amasezerano y’imyaka itanu, nyuma yo kumutangaho miliyoni 60 z’ama-Pounds. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Tottenham yari yatanze miliyoni 40 z’ama-Pounds, gusa Bill Kenwright uyobora Everton ayatera utwatsi. Byarangiye amakipe […]

RDC iri kotsa igitutu MONUSCO ngo ivuge ko ihanganye n’u Rwanda aho kuba M23

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yokeje igitutu MONUSCO, iyisaba kuvuga ko Ingabo zayo zihanganye mu ntambara n’iz’u Rwanda aho kuba inyeshyamba za M23. MONUCO ni ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Gatatu Bintou Keita, ukuriye buriya butumwa, yabwiye Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ko […]

Kenya: Uwiyamamariza kuba Perezida yahigiye kujya amanika abayobozi bazajya barya ruswa

Umunyapolitiki George Wajackoyah, yarahiriye kwica amanitse abayobozi muri Kenya bazajya bagaragaraho ruswa mu gihe yaba atorewe kuyobora iki gihugu. Uyu munyapolitiki wo mu Ishyaka Roots party yabigarutseho mu kiganiro naCapital FM News. Yavuze ko abayobozi bose barya ruswa bakwiye guhanishwa kumanikwa, bijyanye no kuba igira ingaruka mbi ku mibereho ya rubanda, bityo iki gihano kikaba […]

Myugariro wakiniraga AS Kigali yerekeje muri APR FC nyuma yo kuyizonga

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha myugariro Ishimwe Christian wakiniraga ikipe ya AS Kigali. Uyu musore ukiri muto ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, we ubwe yemereye B&B FM-Umwezi ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iriya kipe y’Ingabo z’igihugu. Ishimwe Christian yerekeje muri APR FC, nyuma y’amasaha make yitwaye neza mu mukino AS Kigali yaraye iyitsinzemo […]

Vital Kamerhe yakiriwe na Tshisekedi nyuma yo kuva mu buroko (Amafoto)

img_20220629_090409.jpg

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye Vital Kamerhe nyuma yo kuva mu buroko baraganira. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi yarekuwe, nyuma y’imyaka ibiri afungiye muri Gereza ya Makala i Kinshasa. Yafunguwe nyuma yo kugirwa umwere ku cyaha cyo kunyereza amafaranga ya […]

Ingabo za Angola zagose zinafunga umupaka wayo na RDC

Ingabo za Angola kuri uyu wa Kabiri zagose zinafunga umupaka uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uherereye mu gace ka Kamako. Kamako ni agace gaherereye mu ntara ya Kasaï yo hagati ihana imbibi na Angola. Impuruza yo kuba bariya basirikare ba Angola bagose uriya mupaka yatanzwe na Guy Mafuta, umudepite ku rwego […]

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC

Ikipe ya AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo ya kane mu mateka, nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Igitego cyo ku munota wa 30 w’umukino cya Kalisa Rashid ni cyo cyafashije AS Kigali kwegukana igikombe cy’Amahoro cya […]

Kevin Muhire yanenze Blaise na Kwizera Olivier batereranye Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin, yanenze bagenzi be batereranye iyi kipe ntibaze gukina imikino isoza umwaka w’imikino, avuga ko bidakwiye. Yabigarutseho nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yanyagiyemo Police FC ibitego 4-0. Ibitego bya Kevin Muhire, Ishimwe Kevin na Musa Esenu watsinze bibiri ni byo byahesheje Rayon Sports […]

APR FC yashimiwe na FIFA

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yashimiye APR FC ku bwo kwegukana igikombe cya 20 cya shampiyona. APR FC yashimiwe biciye mu ibaruwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yandikiye Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA). Ati: “N’ibyishimo byinshi ndagira ngo nshimire APR FC ku kuba yaratwaye Igikombe cya shampiyona cya […]

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ngenderwaho wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, yasinyishije Ngendahimana Eric wakiniraga Rayon Sports. Ngendahimana ukina mu mutima w’ubwugarizi no mu kibuga hagati, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Amakuru avuga ko Eric yahawe na Rayon Sports Frw miliyoni 15. Ngendahimana Eric yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC na Kiyovu Sports. Yasinyiye Kiyovu Sports […]

Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)

img_20220627_070758.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense, yitabiriye amasengesho yo gusabira no gushyigikira ingabo ze zimaze igihe zisumbirijwe na M23. Ni amasengesho yabaye ku wa Gatandatu Tariki ya 25 Kamena, abera muri Stade Des Martyrs y’i Kinshasa ari na yo nkuru mu gihugu. Aya masengesho yari yateguwe n’amatorero atandukanye […]

Umweyo uravuza ubuhuha muri Musanze FC

Ikipe ya Musanze FC yamaze gutangaza ko yasezereye abakinnyi batanu, nyuma yo gusoza amasezerano yabo. Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yayo kuri uyu wa Gatandatu, yemeje ko yamaze gutandukana na Niyitegeka Idrissa wari usanzwe ari Kapiteni wayo cyo kimwe na myugariro Niyonkuru Vivien. Aba bombi biyongera ku bandi bakinnyi batatu iyi kipe yemeje ko yasezereye […]

U Burusiya bwaba bwamaze kuvana abenshi mu bajenerali babwo muri Ukraine

Igisirikare cy’u Burusiya biravugwa ko cyamaze kuvana abenshi mu bajenerali bacyo muri Ukraine, nyuma y’amezi atanu bari muri iki gihugu. Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza imaze igihe ikurikiranira hafi intambara y’ibihugu byombi. Iyi Minisiteri kuri Twitter yavuze ko “Kuva mu ntangiriro za Kamena, ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya burasa cyane n’ubwavanye abenshi mu […]

U Rwanda kuri ubu ruyoboye Commonwealth na La Francophonie icyarimwe

Itariki ya 24 Kamena 2022 yinjiye mu mateka, iba umunsi u Rwanda rwabereye igihugu kiyoboye umuryango wa Commonwealth n’uwa Organisation Internationale de la Francophonie (OIF) icya rimwe. Ni imiryango yombi kuri ubu iri mu ikomeye ku Isi. U Rwanda rwesheje uyu muhigo ku munsi w’ejo ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagirwaga Umuyobozi Mukuru wa […]

Arsenal yegukanye rutahizamu ukomeye wa Manchester City

Ikipe ya Arsenal yamaze kumvikana na Manchester City ko igomba kuyigurisha umunya-Brésil Gabriel Jesus. Sky Sports yatangaje ko Arsenal igomba kugura uyu rutahizamu miliyoni 45 z’ama-Pounds, gusa hakaba hakiri utuntu duke tugomba kunozwa harimo n’ikizamini cy’ubuzima. Nyuma ya Gabriel Jesus Arsenal bivugwa ko igomba guhita ireba uko yarangizanya na Leeds United kuri deal ya Rafinha. […]

Abasirikare barinda Tshisekedi bamusabye kubaha intwaro ubundi bakinjira mu Rwanda

Abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bamusabye kubaha intwaro ubundi bakaza mu Rwanda kurangiza intambara. Aba basirikare bahaye Perezida Tshisekedi uyu mukoro ubwo bari mu mihanda ya Kinshasa, mu ngendo abanye-Congo muri iyi minsi bari gukora mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye ingabo zabo ziri ku rugamba zihanganye […]

Perezida Kagame yakiriye Museveni wakoze agashya (Amafoto)

img_20220624_135111.jpg

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, yakiriye mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uri mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM 2022. Perezida Kagame yakiriye Museveni muri Kigali Conversation Center, ubwo yatangizaga inama y’Umuryango wa Commonwealth. Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54 zigize uriya muryango. Perezida Kagame […]

I Nairobi mu mpaka Uganda yashyigikiye u Rwanda, u Burundi bujya inyuma RDC

Ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye i Nairobi muri Kenya mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ni inama yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ari na we wayiyoboye, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, […]

Perezida wa FIFA azatorerwa mu Rwanda

Akanama k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), kahaye u Rwanda kwakira Inteko Rusange ya 73 y’iyi mpuzamashyirahamwe izasiga hatowe Perezida wayo. Kuri uyu wa Kane ni bwo abagize aka kanama (Perezida wa FIFA na ba Perezida b’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku migabane itandatu y’Isi) bateranye bayobowe na Perezida Gianni Infantino wa FIFA. Banzuye ko Inteko Rusange […]

Bakame yigaramye Ndoli umushinja kumuroga bagikinana muri APR FC

Umunyezamu wa Police FC n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, yigaramye Ndoli Jean Claude umushinja kumuroga avuga ibyo amushinja ari we usanzwe ubikora. Ndoli na Bakame bakinye imyaka ine muri APR FC, nyuma y’uko uyu wa kabiri ageze muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu avuye muri ATRACO FC. Icyo gihe aba banyezamu bombi bari banasanzwe bagenderwaho […]

Museveni yakiranwe ubwuzu mu Rwanda, binyura umuhungu we (Amafoto)

img_20220623_155828.jpg

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yakiranwe ubwuzu n’urugwiro rudasanzwe ubwo yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane, binyura umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 23 Kamena ni bwo Perezida Museveni yageze mu mujyi wa Kigali, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Gouverinoma z’umuryango wa […]

Perezida Museveni ari mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu atahagera

img_20220623_120801.jpg

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamaze kugera i Kigali hano mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza. Mu minota mike ishize ni bwo Museveni yageze hano i Kigali. Mu masaha yashize ni bwo Perezida Museveni yahagurutse i Kampala na kajugujugu y’Igisirikare cya Uganda […]

RIB yafunze Nzeyimana uheruka kwirukanwa muri FERWAFA n’umwe mu basifuzi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Nzeyimana Félix wahoze ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA cyo kimwe n’umusifuzi witwa Tuyisenge Javan. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye umunyamakuru wa BWIZA ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na FERWAFA gikomoka kuri ruswa bakekwaho ifite aho ihuriye n’amarushanwa y’umupira w’amaguru, RIB ikaba yatangiye […]

Ibihugu 2 bishya bya Afurika bigiye kwinjirira muri Commonwealth i Kigali

Ibihugu bya Gabon na Togo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena, byitezwe ko bizaba abanyamuryango bashya b’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Gabon na Togo bazinjirira muri uyu muryango mu nama y’abakuru b’ibihugu byawo na za Guverinoma ikomeje kubera i Kigali. Commonwealth isanzwe igizwe n’ibihugu 54, birimo 19 bya hano ku mugabane wa […]

Twese tuzagukumbura cyane_Mo Salah asezera kuri Sadio Mané

Umunya-Misiri Mohamed Salah yasezeye kuri Sadio Mané bari bamaze igihe bafatanya kuyobora ubusatirizi bwa Liverpool, amumenyesha ko azakumburwa cyane. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu Sadio Mané yerekeje muri Bayern Munich yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu. Iyi kipe yo mu Budage igomba kumutangaho miliyoni 41 z’ama-Euro. Mané yari umukinnyi wa Liverpool kuva muri 2016 nyuma […]

Igihugu cya mbere cya Afurika cyashyigikiye ibirego byerekeye M23 bya RDC ku Rwanda

Afurika y’Epfo yabaye igihugu cya mbere gishyigikiye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha M23. Afurika y’Epfo yashyigikiye ibirego bya RDC ku Rwanda binyuze muri Perezidante w’Inteko ishinga amategeko yayo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula. Ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena uyu mugore cyo kimwe n’abandi bakuru b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika […]

RDC ngo ntishoboye kurwana n’u Rwanda na Uganda icyarimwe

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Mboso, yongeye gushimangira ko Uganda yafatanyije n’u Rwanda mu gufasha M23 kwigarurira Bunagana, gusa ashimangira ko igihugu cye kidashobora guhangana n’ibi bihugu byombi icyarimwe. Mboso yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo kuri ba Perezida b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika. Yavuze ko ku wa Mbere w’icyumweru […]

APR FC yakuriye inzira ku murima amakipe arimo Rayon Sports yifuzaga abakinnyi bayo bakomeye

Ikipe ya APR FC yakuriye inzira ku murima amakipe arimo Rayon Sports yifuzaga bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, ivuga ko nta n’umwe muri bo iteganya kurekura. Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ishobora gutakaza abarimo Omborenga Fitina na Ndayishimiye Dieudonné bombi bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo cyo kimwe na Ruboneka Jean Bosco […]

Zabyaye amahari hagati ya Espoir FC na Gatera Moussa wahoze ayitoza

Ikipe ya Espoir FC yatangaje ko iteganya kunengera mu ruhame Gatera Moussa wahoze ari umutoza wayo mukuru, kubera imyitwarire mibi na ruswa imushinja. Gatera yari umutoza mukuru w’iyi kipe y’i Rusizi kuva mu myaka ibiri ishize, mbere yo gutandukana na yo akerekeza muri Gorilla FC. Umwuka mubi hagati y’uyu mutoza n’ubuyobozi bw’iriya kipe wadutse ubwo […]

Ndoli J. Claude wamaze gusezera kuri ruhago yageneye impanuro Kwizera Olivier

Umunyezamu Ndoli Jean Claude wamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru, yageneye impanuro mugenzi we Kwizera Olivier amusaba gushyira umutima ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye. Ndoli uri mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mbere yo guhagarika ruhago. Uyu mugabo avuga ko Kwizera Olivier ari umunyezamu ufite […]

Gen Kazura n’Abagaba bakuru b’Ingabo bagenzi be mu nama ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, aherutse kwitabira inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena. Yitabiriwe n’abarimo Gen Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya Gen, […]

Haringingo yerekeje muri Rayon Sports ateye umugongo mukeba

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya n’Umurundi Haringingo Francis Christian ko agomba kuyibera umutoza mukuru. Kigali Today yatangaje ko Haringingo wari umaze umwaka umwe atoza Kiyovu Sports yasinyanye na Rayon Sports amasezerano yo kuyitoza mu mwaka umwe. Kiyovu Sports uyu mugabo yashoboye kurangiza shampiyona yo mu mwaka w’imikino ushize, by’umwihariko ishobora gutsinda Rayon Sports mu […]

Ingabo za RDF ntiziri mu za EAC zizajya kurwanya inyeshyamba muri RDC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko mu byumweru biri imbere ari bwo Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizinjira muri iki gihugu kuhagarura umutekano, gusa zikazaba zitarimo iz’u Rwanda. Congo Kinshasa yatangaje ibi nyuma y’inama yiga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwayo ejo ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena yahuje […]

Muhire Henry yahagaritswe ku bunyamabanga bukuru bwa FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryahagaritse ku mirimo Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru waryo kubera ibyo agomba kubazwa bijyanye n’inshingano ze. FERWAFA yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, gusa ntiyahishura ibyo Muhire agomba kubazwa. Uyu mugabo cyakora cyo yahagaritswe nyuma y’amanyanga yari amaze igihe avugwa muri FERWAFA. Ni […]

Umunyamakuru Clarisse Uwimana yambitswe impeta n’umusore witegura kumurongora

Umunyamakuru Clarisse Uwimana uri mu ba Siporo bubashywe hano mu Rwanda, yambitswe impeta n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus bitegura kurushingana. Uwimana asanzwe akorera igitangazamakuru cya B&B FM-Umwezi. Ku mugoroba wo ku Cyumweru ni bwo Kwizera yasabye iyi nkumi y’uburanga ko yayibera umutwe na yo ikamubera umutima, ibyo Clarisse yemeye atazuyaje. Amakuru avuga ko aba bombi […]

Perezida Zelensky wa Ukraine arageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, kuri uyu wa Mbere arageza ijambo ku nshuro ya mbere ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni nyuma y’amezi abiri n’igice agejeje icyo cyifuzo kuri Perezida Macky Sall wa Sénégal kuri ubu uyoboye uyu muryango. Perezida Zelensky byitezwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ageza ijambo ku bagize […]

Myugariro wa APR FC yirukanwe n’ikipe yari yaratijwemo ashinjwa kurya ruswa

Ikipe ya Marines FC yamaze gusezerera myugariro Hakizimana Félcien bita Cannavaro yari yaratijwe na APR FC, imushinja kuyigambanira binyuze mu kurya ruswa. Cannavaro wari usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe y’i Rubavu, Marines FC yamushinje kurya ruswa ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona iheruka gutsindwamo na Kiyovu Sports ibitego 2-0. Marines FC mu ibaruwa yandikiye […]

APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat

Ikipe ya APR FC yanyomoje inkuru yiriwe icicikana kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko igiye gusinyisha umunya-Zimbabwe Khama Billiat, ishimangira ko nta gahunda na nto ifite yo gukinisha abanyamahanga. Khama Billiat usanzwe agenderwaho n’ikipe y’Igihugu cye cya Zimbabwe, yakiniye amakipe arimo Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo gusa kuri ubu akinira Kaizer Chiefs na yo […]

Musenyeri Sikuli ngo ntiyumva uko RDC ijujubywa n’agahugu nk’u Rwanda karutwa na Diyosezi ye

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butembo iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Sikuli Paluku Melchisédech, yatangaje ko atumva impamvu igihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihungabanywa n”agahugu k’agaturanyi karutwa mu bunini na Diyosezi’ ayoboye. Uyu mushumba yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 17 Kamena, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, mu mujyi wa Lubero. Yavuze ko […]

Perezida Embalò yongeye kugenderera u Rwanda nyuma y’amezi 3 aruvuyemo

Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yatangiye urundi ruzinduko rw’akazi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Embalò yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bagirana ibiganiro. Biti: “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri […]

RDC yavuze ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zinjira ku butaka bwayo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yakiranye yombi icyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta cyo kohereza Ingabo za EAC kugarura amahoro muri iki gihugu, gusa ivuga ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zijyayo. Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aheruka gusaba ko Ingabo z’akarere zitegurwa zikoherezwa muri […]

Sadio Mané ntakiri umukinnyi wa Liverpool

Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Bayern Munich yo mu Budage ko igomba kuyigurisha rutahizamu Sadio Mané. Uyu munya-Sénégal agomba kwerekeza muri Bayern Munich kuri miliyoni 41 z’ama-Euro. Ku ikubitiro Bayern Munich igomba kumutangaho miliyoni 32 z’ama-Euro, nyuma ikazamutangaho miliyoni 6 bitewe n’imikino azakina ndetse n’izindi miliyoni 3 zizatangwa bitewe n’ibikombe azahesha […]

Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Boris Johnson, amusaba kurwotsa igitutu

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yashinje u Rwanda kugerageza kwigarurira uduce tw’igihugu cye dukungahaye ku mabuye y’agaciro, asaba Minisitiri w’Intebe Boris Johnson w’u Bwongereza kurwotsa igitutu. Ni ibikubiye mu butumwa Tshisekedi yageneye abazitabira inama ya Commonwealth iteganyijwe kubera i Kigali, kuva kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena kugeza ku wa Gatandatu ku ya […]

M23 yahanuye kajugujugu y’intambara ya FARDC

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu, watangaje ko wahanuye kajugujugu y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). M23 yemeje aya makuru mu itangazo ryasohowe na Major Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi wayo. Major Ngoma yavuze ko iyi kajugujugu yahanuwe n’imbunda zo mu bwoko bwa RPG7 za M23, nyuma yo kugaba ibitero ku […]

Umutoza Adil yashyize ahazaza he muri APR FC mu biganza bya ba Jenerali 3

Umutoza w’Ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi, avuga ko ahazaza he muri iyi kipe hari mu biganza bya ba Jenerali batatu; akaba ari bo bagomba kugena niba agomba gukomezanya n’iyi kipe cyangwa azatandukana na yo. Uyu munya-Maroc kuri ubu ari mu mpera y’amasezerano ye, nyuma y’imyaka itatu atoza iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu. Kuri uyu […]