Manzi Thierry yerekeje muri FAR Rabat aguzwe akayabo

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Manzi Thierry, yamaze kwerekeza mu kipe ya AS FAR y’Igisirikare cy’ubwami bwa Maroc yamutanzeho akayabo. Manzi wahoze ari Kapiteni w’amakipe ya Rayon Sports na APR FC, yari amaze amezi atandatu akinira FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia, gusa ntiyabonaga umwanya uhoraho wo gukina. AS FAR y’i Rabat […]

Umukino APR FC yari yamaze gutsindwamo na Mukura VS wasubitswe

Umukino w’ikirarane wa shampiyona wahuzaga ikipe ya APR FC na Mukura VS, wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. APR FC ni yo yari yakiriye Mukura mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona utarakinwe ku gihe, bijyanye no kuba iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika. Imvura […]

Ingabo za Burkina Faso n’iz’u Bufaransa zishe ibyihebe 60

Ibyihebe bibarirwa muri 60 byishwe n’Ingabo za Burkina Faso zifatanyije n’iz’u Bufaransa ziri muri kiriya gihugu, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Bufaransa. Itangazo iki gisirikare cyasohoye rivuga ko “inshuro enye hagati y’itariki ya 16 n’iya 23 Mutarama 2022, imitwe y’ibyihebe yarabonwe, iramenywa hanyuma yicwa n’Ingabo za Burkina Faso n’iz’amahanga ziri kuzifasha. Muri rusange ibyihebe 60 ni […]

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yabwiye urukiko igifungo yifuza ko rwamukatira

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, yasabye Urukiko rw’Ubujurire kumugabanyiriza igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yahawe byibura rukamukatira imyaka itanu. Sankara yabisabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama, ubwo hakomezaga iburanisha ry’ubujurire mu rubanza ahuriyemo na Paul Rusesabagina n’abandi 19, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bakoze baba mu mitwe ya MRCD/FLN na FDLR/FOCA. […]

Rutahizamu wa Manchester United yafunzwe azira guhohotera umukunzi we, bagenzi be bamugira igicibwa

Polisi y’i Manchester mu gihugu cy’u Bwongereza, yataye muri yombi rutahizamu Mason Greenwood ukinira ikipe ya Manchester United akurikiranweho ibyaha birimo gufata ku ngufu no guhohotera; nyuma y’ibirego bimushinja byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga. Iyi Polisi yavuze ko yamenye “iby’amafoto n’amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umugore wavugaga ihohoterwa yakorewe.” Yunzemo iti: “Dushobora kwemeza ko uyu mugabo […]

Gen Muhoozi yavuze imyato Perezida Kagame na se Museveni

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvuga imyato Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’umubyeyi we Yoweri Museveni abita ‘intwari ze’. Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije kuri Twitter yagize ati: “Aba baracyari intwari zanjye! Ugarwa [Uganda+ Rwanda] …bizakomeza gutsinda!” Amagambo ya Gen Muhoozi yari aherekeje ifoto ya Perezida Yoweri Museveni […]

Amajyepfo: Ikipe ikinamo Iradukunda ufite ubumuga bw’amaguru yombi ni yo izahagararira Intara muri Sitball

img-20220130-wa0003.jpg

Ikipe y’umukino w’intoki w’abafite ubumuga, Sitball, y’akarere ka Nyanza iyobowe na Emeritha Iradukunda, umukobwa w’imyaka 22, akaba afite ubumuga bw’amaguru yombi, ni yo izahagararira Intara y’Amajyepfo mu mikino ya Sitball y’abagore. Naho mu bagabo, Amajyefo akazahagararirwa n’amakipe abiri: Iy’Akarere ka Gisagara n’iy’Akarere ka Ruhango. Ayo matike yo guhagararira intara mu mukino wa Sitball yabonetse mu […]

Ikindi cyihebe gikuru mu mutwe wa ADF cyatawe muri yombi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama cyataye muri yombi uwitwa Salim Rashid Mohamed kivuga ko yari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa ADF. Rashid ufite ubwenegihugu bwa Kenya, yafatiwe n’inzego z’ubutasi za Congo Kinshasa ahitwa Kazaroho, agace kari muri Gurupoma ya Batangi-Mbau ho muri Teritwari ya […]

Angola yishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna

Guverinoma ya Angola yatangaje ko yishimiye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna uhuriweho n’u Rwanda na Uganda. Angola yagaragaje ko yishimiye iki cyemezo binyuze muri Ambasade yayo y’Ububanyi n’Amahanga. Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri buvuga ko “Repubulika ya Angola yakirije yombi icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura […]

Igisubizo cya Perezida Paul Kagame ku bamwita ‘umunyagitugu’

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba hari igice cye adashobora guhindura ku buryo hari abananirwa gukorana na we bishobora kuba ari byo bituma hari abamubona nk’umunyagitugu. Ni nyuma abenshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakunze kumunenga bamwita umunyagitugu. Ababivuga bashyira ku mukuru w’Igihugu ibirego bitandukanye, harimo ngo kuba adaha ubwisanzure abo badahuje umurongo wa Politiki. […]

ADF ni ikibazo gikomeye kitareba Uganda gusa_Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa ADF atari ikibazo kireba igihugu cya Uganda gusa, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu kugikemura. Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 20 Mutarama, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuri ubu Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa ziri mu bikorwa bya gisirikare byo bigamije kurandura […]

Icyo Perezida Kagame avuga ku birego by’uko u Rwanda rwaba hari aho ruhuriye na M23

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahakanye ko u Rwanda hari aho rwaba ruhuriye n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, avuga ko ntaho ruhuriye na wo. Uyu mutwe kuri ubu umaze igihe warubuye ibitero ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse muri iki cyumweru bivugwa ko wishe abasirikare barenga 40 ba kiriya […]

Jado Castar yatakambiye urukiko asaba ko igifungo yahawe cyasimbuzwa ihazabu

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yongeye gusaba imbabazi ku bw’icyaha yahamijwe, atakambira Urukiko Rukuru arusaba ko igifungo yahawe cyasimbuzwa ihazabu. Ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo Castar wahoze ari Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka ibiri rumuhamije […]

Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye amakuru avuga ko hari abasirikare bacyo bari muri RDC

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko nta basirikare bacyo bagiye kurwanira muri Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inyuma y’aho amashyirahamwe yigenga akorera muri kiriya gice atangarije ko ahangayikishijwe n’abasirikare b’Abarundi bagatejemo umutekano muke muri iyi minsi. Abasirikare b’u Burundi bakomeje kuvugwa muri Uvira, bivugwa […]

Uganda yashimiye u Rwanda nyuma yo kwemera gufungura umupaka wa Gatuna

Guverinoma ya Uganda yashimiye iy’u Rwanda nyuma y’icyemezo yafashe cyo gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi wa Gatuna wari umaze imyaka hafi itatu ufunzwe. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufungura uyu mupaka guhera ku wa Mbere tariki ya 31 Mutarama. Guverinoma yemeje aya makuru binyuze mu itangazo ryanyujijwe ku […]

P. Kagame yagaragaje impamvu Afurika ikomeje kwibasirwa na Coup d’Etat n’icyo atekereza ku kuba mu Rwanda yahaba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko za Coup d’Etat zikomeje kwibasira umugabane wa Afurika cyane mu burengerazuba bwawo ari umusaruro w’imiyoborere mibi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike uwari Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bamunengaga kutabafasha […]

Rayon Sports yisubije babiri bayihozemo barimo uwirukanwe na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bahoze bayikinira, barimo Umurundi Kwizera Pierrot na Bukuru Christophe wahoze akinira APR FC. Pierrot wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya AS Kigali, yakiniye Rayon Sports hagati ya 2015 na 2018, mbere yo kuyivamo yerekeza mu kipe ya Aloroubah Club yo muri Oman. Amakuru avuga ko Pierrot […]

Ikipe y’Igihugu ya Eritrea ntabwo izitabira Tour du Rwanda 2022

Ikipe y’Igihugu ya Eritrea y’umukino wo gusiganwa ku magare, yamaze gutangaza ko itazitabira isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rya Tour du Rwanda 2022, nyuma yo gusanga itashobora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 azaba agenga ririya siganwa. Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 14, iteganyijwe hagati y’itariki ya 20 n’iya 22 […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera apolisi barenga 4,000 barimo ba Ofisiye bakuru

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi 4,592 barimo ba Ofisiye bakuru. Iteka ry’Umukuru w’Igihugu rizamura mu ntera aba bapolisi ryemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama. Mu bazamuwe mu ntera harimo ba Ofisiye bakuru bane bari bafite ipeti […]

Gisagara: Dr Iyamuremye yashyikirije abagizweho ingaruka n’ibiza, inkunga ya Perezida Kagame

img-20220126-wa0039.jpg

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Dr Iyamurenye Augustin, yashyikirije abaturage bo mu murenge avukamo wa Save, mu karere ka Gisagara, bagizweho ingaruka n’ibiza, inkunga yihutirwa, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabageneye, anabasaba kumwita “Gusitini”, nk’umuturage uhavuka aho kumwita”Perezida wa Sena” mu rwego rwo gushyikirana na bo. Iyo nkunga ya Perezida wa Repubulika igizwe […]

Col Mamady Doumbouya yababariye abakinnyi ba Guinée-Conakry

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamady Doumbouya, yababariye abakinnyi b’Ikipe y’igihugu cye nyuma yo kunanirwa gukora ibyo yari yabasabye mu mikino y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Caméroun. Mbere y’uko Syli National ihaguruka i Conakry yerekeza muri Caméroun ariko ibanje kunyura i Kigali, Col Doumbouya yari yasabye abakinnyi gutwara Igikombe cyangwa bagasubiza amafaranga abarirwa muri […]

Abasirikare 26 ba FARDC barimo Colonel bishwe na M23

Abasirikare 26 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo umwe ufite ipeti rya Colonel, baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Amakuru avuga ko iyi mirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere w’iki cyumweru. Ni imirwano yabereye mu gace ka Nyesisi ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara […]

Rayon Sports yasinyishije umusimbura wa Youssef Rharb (Amafoto)

img_20220126_122913.jpg

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Musa Esanu wakiniraga ikipe ya Bul Jinja FC yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda. Uyu munya-Uganda yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda. Rayon Sports yasinyishije Esanu nk’umusimbura w’umunya-Maroc Youssef Rharb watandukanye na yo mu minsi ishize agasubira iwabo, nyuma yo […]

Gen Mubarakh Muganga yasabye APR FC gutera ikirenge mu cya RDF

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka akanaba umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutera ikirenge mu cy’Ingabo z’u Rwanda buri gihe bakarangwa n’intsinzi nka zo. Gen Muganga yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo yasuraga iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu myitozo, yitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona igomba […]

Museveni yakoze izindi mpinduka mu gisirikare zasize hari uwari Private yagize Major

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yakoze impinduka zitandukanye mu gisirikare cye zasize hari umusirikare wari ku rwego rwa Private yahaye ipeti rya Major. Mu mpinduka zabaye ku munsi w’ejo harimo kuba Maj Gen Abel Kandiho wari ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare CMI yarambuwe Izi nshingano, zigahabwa […]

CAN: Sénégal yageze muri 1/4 cy’irangiza isezereye Cap-Vert y’abakinnyi 9

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Teranga, igeze muri 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kiri kubera muri Caméroun, nyuma yo gusezerera Cap-Vert ku bitego 2-0. Cap-Vert yakinnye igice kinini cy’uyu mukino ifite abakinnyi 9 mu kibuga bonyine, nyuma y’uko abakinnyi bayo babiri beretswe amakarita atukura. Umunota wa 21 w’umukino wari uhagije ngo […]

Gen Abel Kandiho wakunze kwikomwa n’u Rwanda yambuwe inshingano zo kuyobora CMI

Perezida wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yambuye Maj Gen Abel Kandiho inshingano zo kuyobora Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI). Maj Gen Kandiho yoherejwe mu butumwa bwihariye muri Sudani y’Epfo, asimburwa na Maj Gen James Birungi wari umaze umwaka urenga akurikirana ibikorwa byo kugenzura no gusubiza […]

Huye: Barasabwa kutimenyereza inkende

img-20220125-wa0030.jpg

Abatuye n’abagenderera umujyi wa Huye mu majyepfo y’u Rwanda barasabwa kutimenyereza inkende nyinshi zihagaragara kuko bituma zibakunda, zigahora zisohoka ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda rizwi nka Arboretum, zigateza igisa n’umutekano muke. Imikumbi y’inkende z’agasozi (Chrorobus Pugyrethrus) ibarirwa mu magana, ibisikana n’abantu mu mihanda n’utuyira two mu makaritsiye (quartiers) amwe n’amwe y’umugi wa Huye atuwe n’abantu, […]

Perezida wa Burkina Faso byavugwaga ko yatawe muri yombi n’igisirikare yagize icyo atangaza

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yagize ubutumwa aha abaturage b’igihugu cye n’abasirikare bafashe intwaro bagambiriye kumurwanya, nyuma y’amasaha atari make hatangajwe amakuru y’uko yaba yafunzwe n’igisirikare. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere abasirikare bigometse bataye muri […]

Mutabazi Yves wari waraburiwe irengero yabonetse ari muzima

Amakuru aturuka muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aravuga ko Mutabazi Yves wari waburiwe irengero yongeye kuboneka ari muzima. Inkuru y’ibura ry’uyu musore uri mu bakinnyi beza ikipe y’Igihugu ya Volleyball ifite yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize. Umuryango we wavugaga ko amaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero, bityo ugasaba ko wafashwa kumushakisha. Inkuru […]

Rwatubyaye Abdul yagize imvune ikomeye izatuma amara igihe kirekire adakina

Myugariro Rwatubyaye Abdul w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yagize imvune ikomeye igomba gutuma amara hanze y’ikibuga amezi umunani. Rwatubyaye yavunikiye mu mukino wa gicuti ikipe ye ya FC Shkupi yo muri Macedonia y’Amajyaruguru iheruka kunyagirwamo na Lech Poznan yo mu cyiciro cya mbere muri Pologne ibitego 4-1. Ni umukino wabereye mu mujyi wa Istanbul mu murwa mukuru […]

Burkina Faso: Lt Col wize ibya gisirikare mu Bufaransa ni we uvugwaho guhirika ubutegetsi

Lieutenant Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba ni we wafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, nyuma yo guta muri yombi uwari Perezida wa kiriya gihugu, Roch Marc Christian Kaboré. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere abasirikare bigometse bataye muri yombi Perezida Kaboré, […]

U Rwanda rwihanganishije Uganda ku bw’urupfu rwa Mutebile

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yafashe mu mugongo igihugu cya Uganda ku bw’urupfu rwa Prof Emmanuel Tumusiime Mutebile rwababaje abarimo Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Inkuru y’urupfu rwa Mutebile wari usanzwe ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama. Uyu mukambwe waburaga iminsi itatu ngo […]

Haruna Niyonzima hari ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yatangaje ko hari ubutumwa afitiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bwagira umusaruro mwiza butanga kuri ruhago nyarwanda no ku kipe y’Igihugu. Haruna yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio 1 mu mpera z’icyumweru gishize. Uyu mugabo umaze gukinira Amavubi imikino irenga 100, yavuze ko hari ubutumwa afitiye Perezida Kagame mu […]

Nigeria yahabwaga amahirwe yo kwegukana CAN 2021 yasezerewe na Tunisia

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, The Super Eagles, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cy’Ibihugu kiri kubera muri Caméroun, nyuma yo gutsindwa na Les Aigles du Cartage igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Stade Roumdé Adjia mu mujyi wa Garoua. Igitego cyo ku munota wa 47 w’umukino cya […]

Rusizi: Umujura yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwiba ikofi y’umunya-Gisaka

Umusore bivugwa ko asanzwe akorera ubujura mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi, yahuye n’uruva gusenya ubwo yibaga ikofi yarimo amafaranga y’umugabo ukomoka mu karere ka Kirehe bikarangira ayimugaruriye atiriwe ajya kumushakisha. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama. Bigitangira uriya mugabo witwa Dr Kigoma usanzwe ari umuvuzi gakondo, […]

Umusirikare wo mu barinda Museveni wari ufungiye mu Rwanda yarekuwe ku itegeko rya Perezida Kagame

Umusirikare wo mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (SFC) wari ufungiye mu Rwanda, yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’ubusabe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagejeje kuri Perezida Paul Kagame. Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni ndetse akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yari yagiriye uruzinduko rw’imunsi umwe […]

Umwe hagati ya Sadio Mané na Mohamed Salah ntabwo azakina Igikombe cy’Isi

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar muri uyu mwaka, yasize Sadio Mané na Mohamed Salah bombi bakinira Liverpool yo mu Bwongereza bagomba kwishakamo umwe utazakina ririya rushanwa. Iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatandatu hagati y’ibihugu 10 byayoboye amatsinda y’ijonjora rya kabiri, yayobowe na El-Hadji […]

Uganda: Minisitiri w’Intebe yirukanishije umunyamakuru wa UBC washyize hanze amashusho amusebya

Umunyamakuru Ivan Kaahwa w’ikigo Uganda Broadcasting Corporation (UBC), yirukanwe ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, nyuma yo y’amashusho ye amusebya yashyize ku karubanda. Amakuru avuga ko mbere y’uko uriya munyamakuru yirukanwa Minisitiri w’Intebe Nabbanja yari yateye itsinda ry’abanyamakuru bose ba Televiziyo ya UBC bari kumwe na we ubwo ayo mashusho yafatwaga ababwira ko ari […]

Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi, umuhungu wa Museveni (Amafoto)

img-20220122-wa0060.jpg

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe hano mu Rwanda; mbere yo kugirana ibiganiro. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi unasanzwe ari mfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akanaba umujyanama we wihariye […]

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze kugera i Kigali (Amafoto)

img_20220122_134300.jpg

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwawe n’indege ya Uganda Airlines, yakirwa n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda […]

Arnold Schwarzenegger ‘Komando’ yakoze impanuka y’imodoka

Umunyamerika Arnold Schwarzenegger wamamaye muri sinema nka Komando, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California. Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka enye zagonganaga ku mugoroba w’ejo. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka yo mu bwoko bwa SUV iri mu zakoze impanuka iri hejuru y’izindi ebyiri, mu masangano y’ahitwa […]

Umutoza mushya wa AS Kigali yavuze ko ibyo Haruna Niyonzima yakoze ari ‘ubugoryi’

Umunya-Uganda Mike Mutebi uheruka guhabwa inshingano zo gutoza ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko kuba Haruna Niyonzima yarasohotse mu mwiherero wayo nta ruhushya yabiherewe ari ‘igikorwa cy’ubugory’ kitagombaga kwihanganirwa. Ku wa Mbere tariki ya 17 Mutarama ni bwo AS Kigali yahagaritse Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni wayo ibyumweru bibiri, azira gusiba imyitozo yo ku Cyumweru […]

Perezida Filipe Nyusi yongeye gusura Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado (Amafoto)

img_20220122_083712.jpg

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, ejo ku wa Gatanu yongeye gusura Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo bari mu bikorwa byo guhashya ibyihebe mu turere twa Palma na Afungi ho mu ntara ya Cabo Delgado. Perezida Nyusi ubwo yasuraga izi ngabo yakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Mozambique, barimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige […]

Miss Ingabire Grâce ari mu bakobwa 57 basezerewe muri Miss World 2021

Nyampinga w’u Rwanda Ingabire Grâce wari uruhagarariye mu irushanwa rya Miss World 2021, ari mu bakobwa 57 bamaze gusezererwa muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo uyu mukobwa yahagurutse i Kigali yerekeza muri Puerto Rico, aho yari yitabiriye Miss World yabaga ku nshuro yayo ya 70. Cyakora cyo bijyanye […]

RDC: Abarenga180 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu ruzi rwa Congo

Abantu barenga 180 baburiwe irengero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu ruzi rwa Congo. Abayobozi muri RDC babwiye AFP ko iyi mpanuka ikomeye yabereye mu ntara ya Equateur, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa kiriya gihugu. Imibare yatangwaga mu kanya kashize yerekaga ko imirambo itatu yonyine ari yo yari imaze […]

Ansu Fati yongeye kuvunika, asohoka mu kibuga mu marira menshi (Amafoto)

img_20220121_101610.jpg

Rutahizamu ukiri muto Ansu Fati wa FC Barcelona, yaraye yongeye kugira ikibazo cy’imvune biba ngombwa ko asohoka mu kibuga arira. Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yavunikiye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza cya Copa Del Rey ikipe ye yaraye itsinzwemo na Athletic Bilbao ibitego 3-2. Byasabye iminota 120 y’umukino ngo amakipe yombi akiranukire muri uyu mukino […]

CAN: Algérie ifite igikombe giheruka yasezerewe isebye

Ikipe y’Igihugu ya Algérie, Les Fennecs, yaraye isezerewe nabi mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera muri Caméroun nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire ibitego 3-1. Algérie ifite Igikombe cya Afurika giheruka yasabwaga gutsinda Côte d’Ivoire mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E ubundi ikabona itike ya 1/8 cy’irangiza, gusa itungurwa no kurangiza […]

Ousmane Dembélé yanze kuva ku izima nyuma yo kwirukanwa na FC Barcelone

Umufaransa Ousmane Dembélé yatangaje ko atagomba guterera iyo, nyuma y’uko FC Barcelone akinira ifashe umwanzuro wo kumwirukana. Kuri uyu wa Kane ni bwo FC Barcelone yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukinnyi, nyuma y’igihe yarayishyize mu gihirahiro akanga kongera amasezerano. Iyi kipe binyuze muri Mateu Alemany usanzwe ari Umuyobozi wayo ukuriye ibikorwa bya siporo yemeje ko […]

Musanze FC yatsinze Gasogi United, amagambo ya KNC ashira ivuga

Ikipe ya Musanze FC yacecekesheje Perezida Kakooza Nkuliza Charles (KNC) wa Gasogi United, nyuma yo gutsinda iyi kipe ye igitego 1-0. Musanze FC yari yakiriye Gasogi United, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane. Igitego rukumbi cyatsinzwe n’umunya-Nigeria Samson Irocan Ikechuku ku munota wa 14 w’umukino ni cyo cyafashije Musanze FC […]

Rutsiro: Minisitiri Gatabazi yasangiye ibya saa sita n’abanyeshuri

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, kuri uyu wa Kane yasangiye ifunguro rya saa sita n’abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Kinihira rwo mu murenge wa Kigeyo w’akarere ka Rutsiro. Minisitiri Gatabazi ari muri aka karere kari muri turindwi tugize intara y’Uburengerazuba, mu ruzinduko rw’akazi yakagiriyemo kuri uyu wa kane. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye abanyeshuri ba […]