Perezida Filipe Nyusi yakoze impinduka mu gisirikare na Polisi ya Mozambique

Perezida wa Mozambique akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo na Polisi bya kiriya gihugu, Filipe Nyusi, yirukanye ku mirimo Timóteo Bernardo wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi. Perezida Nyusi yamusimbuje Fernando Francisco Tsucana wahoze ari Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru rya Polisi ya Mozambique ry’Ubumenyi (ACIPOL), nyuma yo kumuzamura mu ntera akamuha ipeti rya Deputy Commissioner of Police. […]

UEFA Champions league: Byasabye umunota wa nyuma ngo PSG ibabaze Real Madrid

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze Real Madrid igitego 1-0, mu mukino wa UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Iyi kipe y’i Paris yari yakiriye Real Madrid yo muri Espagne mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabereye i Parc des Princes. PSG ibifashijwemo n’umurindi w’abafana bayo yihariye igice cya mbere cy’umukino, […]

FDLR yahakanye yivuye inyuma ibyo iheruka gutangazwaho na Perezida Kagame

Umutwe wa FDLR wahakanye wivuye inyuma iby’imikorere ishobora kuba hagati yawo na ADF nk’uko biheruka gutangazwa na Perezida Paul Kagame, uvuga ko nta masezerano ugirana n’ibyihebe. Uyu mutwe wasubizaga ku byo uheruka gutangazwaho na Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abaminisitiri baheruka kwinjira muri Guverinoma ku itariki ya 08 Gashyantare. Perezida Kagame ubwo yari […]

Martin Fayulu yandikiye ba Perezida b’ibihugu bya AU ashyira mu majwi u Rwanda na Uganda

Umunya-Politiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, yandikiye abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ashyira mu majwi u Rwanda na Uganda kubera amasezerano ibi bihugu byasinyanye na Guverinoma ya Congo. Ni ibaruwa uyu mugabo usanzwe akuriye ishyaka Engagement pour la Citoyenneté et le Développement (ECIDé) yanditse ku itariki ya 05 Gashyantare […]

Rubavu: Niyonsaba wibwe inka yavuzwemo Col muri RDF ikanahanisha Gitifu yashumbushijwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashumbushije umuturage wo mu murenge wa Rugerero witwa Niyonsaba Vestine, nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya Girinka bikarangira yibwe. Muri 2015 ni bwo Niyonsaba yibwe inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka muri 2012, nyuma iza gufatirwa mu gikuyu cy’umusirikare ufite ipeti rya Colonel wa RDF giherereye mu murenge wa […]

Baziki wari umaze imyaka 8 muri Staff y’Amavubi yapfuye

Baziki Jean Pierre wari umaze imyaka umunani muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere azize uburwayi. Baziki ‘Peter’ yari asanzwe ari Kit Manager (ushinzwe ibikoresho) mu kipe y’igihugu. Inkuru y’urupfu rwe yanemejwe na FERWAFA, yihanganisha umuryango we. FERWAFA kuri Twitter yagize iti: “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uwahoze ari […]

Nyuma yo guhagarika umuvuduko wa APR FC, Mukura VS yanisasiye Rayon Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sports yaherukaga guhagarika umuvuduko wa APR FC yari imaze imikino 50 yikurikiranya idatsindwa, yanisasiye Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0. Iyi kipe y’umugoza Toni Hérnandez yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye. Igitego cyo ku munota wa 82 w’imikino cyatsinzwe kuri penaliti na […]

Fofo ukina muri Papa Sava yitabiriye Miss Rwanda 2022

Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, ari mu bakobwa 117 bitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda mu mujyi wa Kigali. Fofo yabwiye abagize akanama nkemurampaka ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko yiyumvamo ubushobozi kandi ashaka kuvuganira benshi. Yavuze ko afite umushinga ujyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akaba ateganya kujya aganiriza abakobwa ku bijyanye […]

Karake ukora mu Rukiko rw’Ikirenga yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’arenga Frw miliyoni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafatiye mu cyuho Karake Afrique ari kwakira ruswa ya Frw 1,400,000; nka avance y’umuntu yizezaga ko azafasha agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere. Karake usanzwe ari umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022, afatirwa mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge. Nk’umuntu ukora mu Rukiko […]

Hamenyekanye umunsi u Burusiya bushobora kugabiraho ibitero bya mbere kuri Ukraine

Ibiro bishinzwe ubutasi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (CIA) byatangaje amakuru y’ibanga y’uko u Burusiya buteganya kugaba ibitero bya mbere kuri Ukraine ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha. Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje ko CIA na Perezidansi ya Amerika bakiriye amakuru y’ibanga y’umugambi urambuye w’u Burusiya uteganyijwe ku itariki ya 16 Gashyantare. Amakuru […]

Sadio Mané agiye kwitirirwa imwe muri Stade zo muri Sénégal

Umunya-Sénégal Sadio Mané agiye kwitirirwa imwe muri Stade zo mu gihugu cye, nyuma yo kugihesha Igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku nshuro ya mbere. RMC Sports dukesha iyi nkuru yatangaje ko Mané usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza azitirirwa Stade yo mu mujyi avukamo wa Sédhiou. Kuva mu ikipe ya Metz yo mu Bufaransa kugeza muri […]

Gen Muhoozi yavuze intambara yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda

photocollage_1644646132958.jpg

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko intambara yonyine yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyahuza abagore bo mu bihugu byombi mu rwego rwo kureba abeza kurusha abandi. Ni ibikubiye mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter, urubuga […]

Rwamagana: bana 4 bariye ibiyege, umwe arapfa abandi bajyanwa mu bitaro

Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya inkwi zo gucana ibiyege, babiriye bamererwa nabi kugeza umwe apfuye abandi bajyanwa mu bitaro. Ibiyege ni ibimera bijya gusa n’ibihumyo bikunze kuboneka mu kinani. Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye itangazamakuru ko ibi bimera n’ubwo bimeze nk’ibyobo byo bisanzwe bibamo uburozi […]

FARDC yaba yitabaje FDLR mu guhiga abarwanyi ba M23

Umutwe wa M23 watangaje ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyitabaje abarwanyi ba FDLR mu bitero birimo kuwutegurwaho. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, wavuze ko ibirindiro byabo byagoswe n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Gen de Brigade Ruhinda. Yabwiye ikinyamakuru Taarifa ati: “Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye […]

Perezida Joe Biden yategetse Abanyamerika bari muri Ukraine guhita bavayo bwangu

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye Abanyamerika bose bari ku butaka bwa Ukraine kuhava vuba na bwangu, mu rwego rwo kwirinda ko bagirwaho ingaruka n’ibitero by’Ingabo z’u Burusiya byegereje. Perezida Biden yatanze ubu butumwa mu kiganiro yagiranye na NBC News. Ati: “Abanyamerika bakwiye kuhava nonaha. Duhanganye na kimwe mu bisirikare binini […]

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yagendereye u Rwanda

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yagiriye uruzinduko hano mu Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame na Nyusi “baganiriye ku byiza bimaze kugerwaho n’u Rwanda na Mozambique mu bufaranye bukomeje bwo kugarura umutekano muri Cabo Delgado ndetse n’izindi nzego […]

Myugariro ukinira u Bufaransa ari mu mazi abira azira guhohotera injangwe

Myugariro Kurt Zouma ukinira Ikipe ya West Ham United yo mu Bwongereza, ari mu mazi abira azira guhohotera injangwe y’iwe mu rugo. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hagiye ahagaragara amashusho y’uyu myugariro w’Umufaransa akubita imigeri iriya njangwe, nyuma yo kumena aka vase [akabindi bashyiramo indabo]. Ni amashusho yafashwe n’umuvandimwe w’uriya mukinnyi witwa Yoan, mbere […]

Gen Muhoozi yahakaniwe na Perezida Kagame ko Kakwenza yaba yahungiye mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame akamuhakanira ko nta Kakwenza Rukira uri mu Rwanda. Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko uyu mugabo usanzwe ari umwanditsi yaba yahunze Uganda akaza hano mu Rwanda, nk’inzira yo kumujyana ku mugabane […]

U Burundi ku mwanya wa 2 mu bihugu 10 bya Afurika byageragejwemo Coups d’Etat nyinshi

Ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022 Ingoro ya Perezida Umaro Sissoco Embalò wa Guinée-Bissau yagabweho igitero cy’abo yavuze ko bashakaga kumuhirika ku butegetsi, cyakora cyo iyo Coup d’Etat iza gupfuba. Abantu 11 ni bo Minisiteri y’Itumanaho muri kiriya gihugu yatangaje ko baguye muri icyo gitero. Coup d’Etat yageragejwe muri iki gihugu cyahoze cyarakoronijwe […]

Perezida Kagame yahuje imvugo na Museveni ku muzi w’ikibazo cy’ibyihebe byo muri Cabo Delgado

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umuzi w’ikibazo cy’ibyihebe byo mu mutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah wayogoje intara ya Cabo Delgado ari ADF ifite ibirindiro mu mashyamba ya Congo, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’akarere kose mu kugikemura burundu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Kabiri, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Dr Nsabimana Ernest uheruka kugirwa Minisitiri […]

Gabaski yahishuye ibyo Salah na Mané bamubwiraga mbere y’uko akuramo Penaliti ya Sénégal

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohamed Abou Gabal ‘Gabaski’, yahishuye amagambo Mohamed Salah na Sadio Mané bamubwiye mbere y’uko akuramo Penaliti ya Sénégal bari bahuriye mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika. Ku Cyumweru gishize ni bwo Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Misiri […]

RDF na FADM birukanye ibyihebe mu duce tubiri byaherukaga kwigarurira

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zigaruriye uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma twaherukaga kwigarurirwa n’ibyihebe. Utu duce twombi tuzwiho kubamo imirima myinshi y’imyumbati, duherereye mu karere ka Palma ho mu ntara ya Cabo Delgado, nko ku bilometero 55 uvuye mu mujyi wa Palma. Ibyihebe byaherukaga kujya kutwihishamo by’agateganyo, mu rwego rwo kongera kwisuganya, […]

Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC mu mukino wo kwipima

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Kabiri. Aya makipe yombi afatwa nk’amavandimwe yari yahuriye mu mukino wo kwipima wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports yiteguraga umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona uzayihuza na Mukura VS. Rayon Sports yafunguye […]

Perezida Kagame yaciye amarenga ko RDF igiye guhiga FDLR muri RDC

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaciye amarenga y’uko bishobora kuzarangira ingabo z’u Rwanda zigiye guhiga abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka 27 bafite ibirindiro mu mashyamba ya Congo. Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Dr Nsabimana Ernest uheruka kugirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Eng. Uwase Patricie uheruka kugirwa Umunyamabanga […]

Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko hari icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora gusubira mu buryo mu minsi iri imbere, nyuma y’imyaka hafi itandatu ibihugu byombi bidacana uwaka. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka guhabwa inshingano muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Barimo Dr Nsabimana Ernest uheruka […]

UPDF na FARDC batangije icyiciro cya kabiri cy’ibitero karundura ku birindiro bya ADF

Igisirikare cya Uganda (UPDF) na FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangije icyiciro cya kabiri cy’ibitero biremereye ku birindiro by’umutwe wa ADF hifashishije indege n’ibimodoka by’intambara. Ibirindiro bya ADF byibasiwe n’ibi bitero ni ibiherereye mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Intego y’ibi bitero ngo ni ikurandura burundu uriya mutwe wakunze kwifashisha amashyamba ya […]

Cabo Delgado: Ingabo za RDF, FADM na SAMIM zaguye mu gico cy’ibyihebe zirabyica

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iza SADC, zishe zirashe abagabo batanu babarizwaga mu mutwe w’ibyihebe byayogoje intara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique. Ibi byihebe byiciwe mu mirwano yabereye mu gace kitwa Zambezi ho mu karere ka Macomia ku wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare, nk’uko urubuga Moz 24h rwabitangaje. Aka […]

APR FC yongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri ngenderwaho ibahaye akayabo (Amafoto)

img_20220208_062107.jpg

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano abakinnyi bayo babiri; Ishimwe Anicet na Lague Byiringiro. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo aba basore bombi bakiri bato bongereye amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Lague w’imyaka 21 y’amavuko na Ishimwe Anicet w’imyaka 20, basanzwe bakina basatira izamu. Bombi bongereye amasezerano y’imyaka ine yo […]

Ba Banyarwanda 8 birukanwe burundu ku butaka bwa Niger, bagomba gusubizwa i Arusha

Leta ya Niger yanzuye burundu ko Abanyarwanda umunani yari yarirukanye ku butaka bwayo mu mpera z’umwaka ushize bahava bagasubizwa i Arusha muri Tanzania. Ku wa 27 Ukuboza mu mwaka ushize Leta ya Niger ni bwo yari yahaye bariya Banyarwanda umunani barimo abagizwe abere ku byaha bya Jenoside n’abarangije ibibano bari bahawe iminsi irindwi yo kuba […]

Guinée-Bissau: Hongeye kumvikana urundi rusaku rw’amasasu nyuma y’icyumweru ingoro ya Perezida igabweho igitero

Nyuma y’icyumweru kimwe ingoro y’umukuru w’igihugu cya Guinée-Bissau igabweho igitero n’abitwaje intwaro, urusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana mu murwa mukuru wa kiriya gihugu kuri uyu wa Mbere. RFI yavuze ko igitero cyo kuri uyu wa Mbere cyibasiye Radiyo yitwa Capital FM iherereye mu gace kitwa Bairro Militar. Iyi Radiyo ifatwa nk’ikoranira bya hafi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi […]

Uko byagenze ngo umusifuzi asabe Mohamed Salah gusifura umukino Misiri yatsinzwemo na Sénégal

Rutahizamu Mohamed Salah yasabwe n’umusifuzi amahirwe yo kuyobora umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ikipe y’Iyihugu cye cya Misiri yaraye itsinzwemo na Sénégal, undi arabyanga. Mu ijoro ryakeye ni bwo Sénégal yatsinze Misiri kuri Penaliti 4-2, yegukana ku nshuro ya mbere Igikombe cya Afurika cyaberaga muri Caméroun. Rutahizamu Sadio Mané wari wahushije Penaliti ku munota […]

Ifoto y’umunsi: Col Burabyo wa RDF yatereye isaluti Perezida Museveni

Col James Burabyo ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, yagaragaye aterera isaluti Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Col Burabyo ni umwe mu bashyitsi bari bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Tarehe Sita’ byabaga ku ncuro ya 41, hizihizwa umunsi Perezida Museveni yatangirije urugamba rwo kubohora Uganda rwashyize iherezo ku butegetsi bw’umunyagitugu […]

Abasirikare hafi 20 b’u Burundi bamaze kurohama mu ruzi rwa Rusizi mu cyumweru kimwe

Abaturage bo mu ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, baravuga ko kuva ku itariki ya 30 Mutarama bamaze gutoragura imirambo 20 y’abasirikare b’u Burundi bagiye barohama mu ruzi rwa Rusizi. Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyavuze bamwe mu bakora mu gisirikare cy’u Burundi bagihaye amakuru y’uko bariya basirikare barohamye ubwo bageragezaga kwambuka […]

Museveni yavuze impamvu ikomeye yise umuhungu we ‘Muhoozi’

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko yise umuhungu we Muhoozi, kugira ngo azamuhorere mu gihe hari ikibi cyaba kimubayeho. Museveni yabivuze ku wa Gatanu ubwo yatangirizaga umwaka w’ubucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Kampala. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 47 y’amavuko, asanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umujyanama we mukuru mu bikorwa […]

Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ari umufana ukomeye w’Ikipe ya APR FC, gusa avuga ko atemeranya n’ubuyobozi bwayo kuri Politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa bwihaye. Bamporiki yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka guha umunyamakuru Rigoga Ruth wa Televiziyo y’u Rwanda. Muri iki kiganiro Bamporiki yavuze ko yakuze akunda cyane umupira […]

Nyabihu: inyamaswa ikekwaho kujujubya aborozi ibarira amatungo yishwe

Inyamaswa yo mu bwoko bw’imbwebwe bikekwa ko ari yo yari imaze igihe irya amatungo y’aborozi bo mu karere ka Nyabihu baturiye Parike ya Gishwati-Mukura, yishwe kuri uyu wa Gatanu. Amafoto y’iyi nyamaswa yashyizwe kuri Twitter bwa mbere na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey. Minisitiri Gatabazi ni umwe mu bari batabajwe n’aborozi bo mu […]

APR FC yasoje ibirarane byayo itsinda Rutsiro FC yahushije penaliti 2

Ikipe ya APR FC yarangije imikino ya shampiyona y’ibirarane yari ifite itsinda Rutsiro FC ibitego 2-0, mu mukino iyi kipe yo mu Burengerazuba bw’igihugu yahushijemo penaliti ebyiri. APR FC yaherukaga gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0 mu wundi mukino w’ikirarane, yari yasuye Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona utarakiniwe […]

ADF yateye ibirindiro bya FARDC hafi n’umupaka wa Uganda, itorokesha imfungwa

barwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa ADF, bagabye igitero ku birindiro by’ingabo na Polisi ya RDC mu mujyi wa Nobili uri hafi y’umupaka wa Uganda, batorokesha imfungwa zirenga 20. Abantu bane barimo umwaka n’umugore utwite ni bo bivugwa ko bishwe n’amasasu, abandi bapfira mu muvundo bagerageza guhungira muri Uganda. AFP yavuze ko ibitero bya ADF […]

Gen Felix Kulayigye yasubijwe ku nshingano yahoze akora muri UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbaddi, yasubije Brig Gen Felix Kulayigye ku nshingano zo kuba Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF). Brig Kulayigye yasimbuye kuri uyu mwanya Brig Flavia Byekwaso mu minsi ishize wagiye ku masomo. Lt Col Ronald Kakurungu ni we wari umaze iminsi avugira Igisirikare cya Uganda by’agateganyo. Kulayigye wakunze kutavugwaho rumwe, […]

CAN: Misiri yasanze Sénégal ku mukino wa nyuma itsindiye Caméroun imbere y’abafana bayo

Ikipe y’igihugu ya Misiri, Les Pharaohs, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika isezereye Caméroun yacyakiriye kuri penaliti 3-1. Ni nyuma y’uko iminota irenga 120 y’uyu mukino wa 1/2 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Olembe yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ni umukino abenshi bafata nk’uwa nyuma wakiniwe imburagihe kubera ubushongore n’ubukaka amakipe yombi […]

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ISIS yiciwe ku rugamba n’Ingabo za Amerika

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko kuri uyu wa Kane ingabo z’igihugu cye ziciye ku rugamba Umuyobozi w’umutwe witerabwoba wa Islamic State. Perezida Biden kuri Twitter ye yavuze ko kiriya cyihebe gikuru muri IS cyiciwe muri Syria. Ati: “Mu ijoro ryakeye ingabo za Amerika ziri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa […]

Ibibazo bya Ethiopia, Sudani zombi na Somalia mu byo Perezida Kagame na Kenyatta baganiriyeho

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Uhuru Kenyatta wa Kenya, kuri uyu wa Kane bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibibazo bishingiye kuri Politiki byugarije ibihugu bya Somalia, Ethiopia, Sudani na Sudani y’Epfo. Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byabereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’umwanya muto. Kuri ubu […]

Abakinnyi ba Guinée-Equatoriale bakirijwe imidari y’ishimwe n’akayabo k’amafaranga bashimirwa uko bitwaye muri CAN

Abagize Ikipe y’Igihugu ya Guinée-Equatoriale, Nzalang Nacional, bambitswe imidari y’ishimwe na Visi-Perezida Teodoro Nguema Obiang bashimirwa uko bitwaye neza mu mikino y’Igikombe cya Afurika iri kubera muri Caméroun. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu ni bwo iyi kipe yakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu, abayigize bambikwa imidari yo mu bwoko bwa Silver na Knight. Uretse iyi […]

RDB yahawe umukoro wo gufatira umwanzuro cya gikoko cyazengereje abaturiye Parike ya Gishwati

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyahawe umukoro wo kumenya no gufatira umwanzuro inyamaswa ikomeje kwica amatungo y’abaturage baturiye Parike ya Gishwati-Mukura. Ni ibikubiye mu myanzuro y’inama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ubwa Polisi ikorera muri iyi ntara ndetse n’ikigo RDB. Ni inama yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko […]

Sadio Mané yafashije Sénégal kongera kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Teranga, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera muri Caméroun itsinze Les Etalons ya Burkina Faso ibitego 3-1. Hari mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Ahmadou Ahidjo i Yaoundé. Waranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi, gusa Sénégal ikarusha Burkina […]

Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kuburira ibyihebe bya ADF

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuburira abarwanyi bo mu mutwe wa ADF abasaba kwishyikiriza UPDF na FARDC ndetse bahagarika ibitero ku basivile, bitihi se bagakomeza kwishyura ikiguzi gikomeye. Gen Muhoozi yongeye kuburira abarwanyi b’uriya mutwe mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye. Ati: “Dukomeje gusaba ibyihebe byose guhita bihagarika […]

Guinée-Bissau: Perezida Embalò warokotse Coup d’Etat yemeje ko abenshi mu basirikare be bishwe

Ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’état) ryageragejwe muri Guinée-Bissau, ryasize abenshi mu bagize inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu bishwe nk’uko byemejwe na Perezida Umaro Cissoko Embaló. Perezida Embalò yavuze ko ibyabaye mu gihugu cye kuri ubu biri gucungwa na Guverinoma, abyita “Coup d’Etat yapfubye yashakaga kurwanya Demukarasi.” Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 01 […]

Guinée-Bissau: Urusaku ruremereye rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro Perezida Embalò

Urusaku ruremereye rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro ya Guverinoma ya Guinée-Bissau kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare, ubwo Perezida Umaro Sissoco Embaló w’iki gihugu yari ayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri. AFP ivuga ko Perezida Embaló, Minisitiri w’Intebe, Nuno Gomes Nabiam cyo kimwe n’abaminisitiri bari bateraniye muri iriya ngoro ubwo ariya masasu yumvikanaga. Ibi biro ntaramakuru […]

Mukura VS yabaye ikipe ya mbere ikuyeho agahigo ka APR FC yari imaze imikino 50 idatsindwa

Ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinze APR FC igitego 1-0, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere utarakiniwe igihe. Ni umukino wagombaga gukinwa ejo ku wa Mbere, gusa uza gusubikwa kubera imvura y’amahindu yaguye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino wasubitswe nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Mukura […]

Cabo Delgado: RDF na FADM bishe ibyihebe birimo n’igikuru

Inzego z’umutekano za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda, ziheruka kwicira muri Cabo Delgado ibyihebe bibiri byo mu mutwe wa Islamic State birimo n’igikuru. Ni amakuru aherutse gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael, ubwo yari mu gace ka Magoma ahabereye igikorwa cyo kwerekana ibikoresho byinshi bya gisirikare byiganjemo intwaro zambuwe ibyihebe. Aha muri Magoma […]