Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Lt Gen Salem Bin Hamad Al-Nabit

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, yakiriye mu biro bye Lt Gen Salem Bin Hamad Al-Nabit uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda. Lt Gen Salem Bin Hamad asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko ari hano mu Rwanda mu ruzinduko rugamije “kunoza umubano w’ibihugu […]

Bizimana Yannick wa APR FC yatawe muri yombi

Rutahizamu Bizimana Yannick ukinira ikipe ya APR FC, yaraye atawe muri yombi na Polisi y’Igihugu nyuma yo kumufata atwaye imodoka yarengeje amasaha yo gutaha yanarengeje igipimo cy’ibisindisha umuntu adakwiye kurenza atwaye ikinyabiziga. Yannick yafatiwe i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge ahita ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi yo muri kariya gace nk’uko B&B FM yabitangaje. […]

N’abantu bavuga ngo nari nanyoye akantu, ntako nari nashyizemo_Wa mugeni wagaragaye abyina mu buryo budasanzwe

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umugeni [w’umusore] wabyinaga mu bukwe budasanzwe, bituma abazikoresha bacika ururondogoro. Mu mashusho yakwirakwiye cyane kuri Twitter uyu mukwe n’umugeni we bagaragara babyina indirimbo ‘Queen of Sheba’ y’umuhanzi Meddy, ariko we yirekuye cyane mu buryo budasanzwe. Mu busanzwe uyu mugabo yitwa Bizumuremyi Straton uzwi ku izina […]

Perezidansi y’u Rwanda yamaganye ubutumwa bwihaniza Putin bwitiriwe Perezida Kagame

img_20220301_142647.jpg

Perezidansi y’u Rwanda yamaganye ubutumwa buhimbano bwihaniza Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya bwitiriwe Perezida Paul Kagame, ivuga ko ari ‘amakuru y’ibihuha’. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa ubutumwa buri mu ishusho ya ‘Tweet’ bwitiriwe Konti ya Twitter y’Umukuru w’Igihugu. Ni ubutumwa bwihaniza Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya […]

Nizeyimana Mirafa yasezeranye n’umunya-Portugal yitegura kurongora

Nizeyimana Mirafa wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yasezeranye n’umukunzi we, Rosalyn Dos Santos ukomoka muri Portugal bitegura kurushingana. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu muhango wabaye, ubera muri Zambia aho Mirafa asanzwe akina. Uyu musore ukina hagati mu kibuga kuri ubu akinira Kabwe Warriors yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu, […]

Abanyarwanda 51 bashoboye kuva muri Ukraine amahoro bahunga, hari abo bitakundira

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda 51 ari bo bamaze kuva muri Ukraine, bakaba bashoboye kuhava amahoro bahunga intambara iki gihugu kirimo n’u Burusiya. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na RBA. Mukuralinda yavuze ko muri bariya Banyarwanda “50 bamaze kwambuka bari muri Pologne, undi umwe ari muri Hongrie.” […]

Ukraine yigambye kuba imaze kwica abasirikare 5,300 b’u Burusiya

Igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko kimaze kwivugana ingabo z’u Burusiya 5,300; nyuma y’iminsi itanu ibihugu byombi byisanze mu ntambara. Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Ingabo za z’u Burusiya zatangije ibitero muri Ukraine ku itegeko rya Perezida Vladimir Putin. Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko nyuma y’iminsi itanu imirwano itangiye kimaze […]

Gen Muhoozi agiye kugaruka i Kigali kubonana na Perezida Kagame

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yemeranyije na Perezida Paul Kagame ko agomba kugaruka i Kigali bagakemura ibibazo byasigaye by’u Rwanda na Uganda. Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Nyuma y’ikiganiro kirekire na data wacu, Perezida Kagame, muri gitondo twemeranyije ko […]

Gen Muhoozi Kainerugaba yahishuye aho ADF ikura ubufasha

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyize mu majwi ubutumwa bwa MONUSCO avuga ko hari bamwe mu baburimo bakorana n’umutwe wa ADF. Gen Muhoozi yabitangaje mu cyumweru gishize mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Arnaitwe Rugyendo. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi 100 Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]

Mangwende na Manzi babonye amanota 3 nyuma y’imikino 5, Kagere na Simba batsindirwa muri Maroc

Ikipe ya AS FAR ikinamo ba myugariro b’Abanyarwanda, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Manzi Thierry, yongeye kubona amanota atatu nyuma y’imikino itanu yikurikiranya yari imaze idatsinda. Iyi kipe y’Ingabo z’ubwami bwa Maroc yongeye kubona amanota atatu nyuma yo gutsinda Difaa El Jadida ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. Ibitego bibiri bya Ismael Khafi […]

Rayon Sports yujuje umukino wa 4 wikurikiranya idatsinda APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC 0-0, yuzuza umukino wa kane wikurikiranya idatsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe yihariyemo igice cya mbere cyawo, gusa inanirwa kurema uburyo bugaragara bw’ibitego. Uburyo bumwe […]

Ukraine yerekanye abo ivuga ko ari abasirikare b’u Burusiya yafatiye mpiri ku rugamba (Amafoto)

img_20220226_134920.jpg

Leta ya Ukraine n’igisirikare cyayo bakomeje kwerekana amafoto bavuga ko ari ay’abasirikare b’Abarusiya bakomeje gufatirwa mpiri ku rugamba. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu ingabo z’iki gihugu zinjiye mu munsi wa gatatu w’intambara zihanganyemo n’iz’u Burusiya. Amafoto Igisirikare cya Ukraine gikomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacyo yerekana amafoto ya bamwe mu bo kivuga ko […]

Tour du Rwanda: Alan Boileau yegukanye agace kabanziriza aka nyuma, kaba aka 2 atwaye

Umufaransa Alan Boileau ukinira ikipe ya B&B Hotels y’iwabo, ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2022 kaba aka kabiri atwaye. Abasiganwa kuri uyu wa Gatatu bari bahagurutse ku Ntwari mu karere ka Nyarugenge berekeza i Gicumbi, bahava bafata umuhanda wa Base bagaruka i Kigali ariko banyuze kuri Nyirangarama, mbere yo gusoreza […]

U Rwanda rwaba rufite gahunda yo gushyikiriza u Burundi abagerageje gukorera Nkurunziza Coup d’État

Intumwa zo mu rwego rw’ubutabera bw’u Burundi ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu, Domina Banyankimbona, ejo ku wa Gatanu zagiriye uruzinduko hano mu Rwanda, ziganira na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel. Ingingo impande zombi zibanzeho kurusha izindi ni ijyanye no guhererekanya abanyabyaha, dore ko zemeranyije gukomeza kugirana ibiganiro ku […]

Igisirikare cya Ukraine kirigamba kwivugana abasirikare barenga 3,500 b’u Burusiya

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kimaze kwivugana abasirikare barenga 3,500 b’Abarusiya ndetse kikanangiza ibikoresho byinshi by’igisirikare cy’iki gihugu, mu mirwano impande zombi zimazemo iminsi ibiri. Kuva mu rukerera rwo ku wa Kane w’iki cyumweru Ukraine ihanganye mu ntambara n’u Burusiya, nyuma y’uko ingabo zabwo zinjiye ku butaka bwayo. Ukraine mu butumwa Igisirikare cyayo kigenda kinyuza […]

RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)

csm_9_37b28121a4.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze bari bamaze amezi 11 bahererwa mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro aba basirikare mu ngabo z’u Rwanda wabaye ejo ku wa Gatanu, uyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Abasirikare basoje imyitozo berekanye ubumenyi bahawe mu bijyanye n’amayeri […]

Gen Muhoozi yemeje ko RDF ishobora guhuza imbaraga na UPDF bagahashya FDLR na ADF

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zishobora guhuza imbaraga n’iza RDC, bagahashya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na ADF. Gen Muhoozi yemeje aya makuru ku kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru witwa Arinaitwe Rugyendo. Iki kiganiro cyabaye muri iki cyumweru cyibanze ku […]

Umunya-Ukraine ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, Karadiyo yongera kuba uwa 3

Umunya-Ukraine Budyak Anatoli ukinira ikipe ya TSG Cycling Club, ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatanu. Saa yine z’igitondo abasiganwa bari bahagurukiye i Musanze, banyura mu karere ka Gicumbi mbere yo kugera kuri Kigali Conversation Center ahasorejwe agace k’uyu munsi. Ni urugendo rwareshyaga n’ibilometero 152. Anatoli yegukanye […]

Guverineri Habitegeko yashimagije umuturage wafatishije Gitifu w’i Rubavu waguwe gitumo yakira ruswa ya Frw 50,000

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yashimye umuturage w’i Rubavu watungiye agatoki umwe muri ba Gitifu b’utugari two muri kariya karere wamwakaga ruswa bigatuma afatirwa mu cyuho. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka guta muri yombi Turikumwenimana Apollinaire usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’kagari ka Rubavu ho mu murenge wa Gisenyi, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira Ruswa ya […]

Umunyamakuru Jado Castar arafungurwa cyangwa akomeze gufungwa kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare byitezwe ko ari bwo hasomwa umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire bw’umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu wamenyekanye nka Jado Castar. Mu mpera z’ukwezi gushize Castar yari yongeye imbabazi ku bw’icyaha yahamijwe, atakambira Urukiko Rukuru arusaba ko igifungo yahawe cyasimbuzwa ihazabu. Ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo Castar wahoze ari […]

Perezida Zelensky yashinje amahanga gutererana Ukraine nyuma y’urupfu rw’abaturage 137

Perezida Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy wa Ukraine yaraye atangaje ko abaturage be 137 ari bo bari bamaze kugwa mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya, agaragaza ko cyatereranwe muri iriya ntambara itoroshye. Perezida Zelensky yemeje aya makuru binyuze mu mashusho ye yasohowe n’ibiro bye. Yavuze ko uretse bariya baturage bapfuye hari n’abarenga 300 bakomerekeye mu bitero […]

Minisitiri w’Intebe E. Ngirente yahuriye i Kinshasa n’abarimo Museveni na Ndayishimiye

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yahuriye n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu nama ya 10 y’urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya RDC n’akarere. Ni inama yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane. Amasezerano yerekeye […]

Nyaruguru: Umubyeyi n’uruhinja yari ahetse batwawe n’uruzi

Umubyeyi witwa Yambabariye Jeanne wo mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’uruhinja rwe rw’amezi atandatu (6) yari ahetse batwawe n’uruzi rw’Akavuguto. Ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022 nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri aka gace, uyu mugore wasoromaga icyayi mu murima ukoze ku ruzi, […]

Abanyarwanda n’Abagande turi umuryango_Eddy Kenzo uri i Kigali

Umuhanzi Edrisah Musuuza uzwi mu muziki wa Uganda nka Eddy Kenzo, yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abagande ari umuryango umwe, ashimangira ko yishimiye kugaruka mu Rwanda. Uyu muhanzi uri mu bayoboye umuziki wa Uganda ari i Kigali aho yaje muri gahunda yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Bruce Melodie. Uyu muririmbyi na we uri mu bayoboye muzika nyarwanda ni […]

Abasirikare babarirwa muri 90 bamaze kugwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Nyuma y’amasaha make Ingabo z’u Burusiya zitangije ibitero kuri Ukraine, abasirikare babarirwa muri 90 bimaze kumenyekana ko ari bo bamaze gupfa ku mpande zombi. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mbere y’uko ingabo z’igihugu cye zitangira kurasa mu mijyi […]

Umunyarwanda ‘Karadiyo’ yabaye uwa 3 mu gace ka 5 ka Tour du Rwanda

Umunyarwanda Manizabayo Eric bita ‘Karadiyo’ yabaye uwa gatatu mu gace ka gatanu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Kane. Abasiganwa bavaga mu mujyi wa Muhanga berekeza i Musanze, mu rugendo rw’Ibirometero 129.9. Umufaransa Geniez Alexandre usanzwe akinira Ikipe ya Total Energie y’iwabo ni we wegukanye aka gace, akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda […]

Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Kane yatangaje ko yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mbere y’amasaha make ngo muri iki gihugu humvikane urusaku rw’amasasu. Putin yatangije ibi bitero nyuma y’ibyumweru u Burusiya buri mu biganiro n’ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi byabusabaga kureka gutera Ukraine, bitihi se bugafatirwa ibihano. Hari hashize igihe […]

UEFA Champions league: Anthony Elanga yavanye Manchester United mu nzara za Atlético Madrid

Ikipe ya Manchester United yaraye iguye miswi na Atlético Madrid igitego 1-1, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league. Manchester United yari yasuye Atlético i Wanda Metropolitano. Byasabye umunota wa 80 w’umukino ngo Manchester United ibashe kugombora igitego yari yatsinzwe ibifashijwemo na rutahizamu wayo Anthony Elanga ukomeje kwigaragaza muri iyi minsi. Hari […]

Gen Muhoozi yatangaje ko Ingabo za Uganda zimaze kwica ibyihebe bya ADF 1,000

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa zimaze kwica ibyihebe bibarirwa mu gihumbi byo mu mu mutwe wa ADF. Uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter ye. Ati: “Njyewe Lt Gen […]

Kenya: Hahishuwe umugambi mugari wo kwivugana Perezida Uhuru Kenyatta

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare umunyemari Stanley Livondo wo muri Kenya yatangaje ko hari abantu muri kiriya gihugu bafite umugambi wo kwivugana Perezida wacyo, Uhuru Kenyatta. Mu mbwirirwaruhame yuje imbamutima Livondo yavugiye mu gace ka Thika, yatangaje ko hari umuyobozi ukomeye muri Guverinoma ya Kenya wagerageje gutwara ubuzima bwa Perezida Kenyatta binyuze mu […]

Perezida Kagame yagaragaye aconga ruhago mu muhango wo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade (Amafoto)

img_20220223_005346.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye aconga ruhago n’abanyacyubahiro bagenzi be, ubwo bari mu birori byo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade yo muri Sénégal. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi Stade y’akataraboneka yubatse mu mujyi wa Diamniadio yatashywe ku mugaragaro, mu birori by’akataraboneka byasojwe n’imukino wa gicuti wahuje abakanyujijeho muri Sénégal […]

Perezida Kagame yahuriye ku meza n’abanyacyubahiro batandukanye mbere yo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade

Perezida Paul Kagame uri i Dakar muri Sénégal kuri uyu wa Kabiri yakiriwe ku meza ari hamwe n’abanyacyubahiro batandukanye, mbere yo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iriya Stade y’akataraboneka itahwa ku mugaragaro, mu birori byitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abakanyujijeho muri […]

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Kabiri. Abasiganwa bahagurukiye imbere y’inyubako ya MIC mu mujyi wa Kigali, berekeza mu karere ka Rubavu ku ntera y’ibirometero 155. Restrepo yegukanye agace ko kuri uyu wa Kabiri akoresheje amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda 10. Yakoresheje ibihe bingana n’abakinnyi batandatu […]

Perezida Paul Kagame yashenguwe cyane n’urupfu rwa Dr Paul Famer

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Dr Paul Famer, ashimangira ko kumutakaza ari igihombo kiremereye haba ku Rwanda nk’igihugu yakundaga cyane, ku muryango we ndetse no kuri we ubwe Inkuru y’urupfu rw’uyu munya-Amerika washinze Kaminuza ya Butaro rwamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, akaba yitabye Imana azize uburwayi. Iyi […]

Rayon Sports na APR FC zegukanye amanota atatu mbere yo kwesurana

Ikipe ya Rayon na APR FC zegukanye amanota atatu y’umunsi wa 18 wa shampiyona, mbere yo kwesurana ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Rayon Sports izaba yakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo APR FC yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yasuye Bugesera FC […]

Arsenal yateye utwatsi icyifuzo yahawe cyo gutabariza Rusesabagina

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yateye utwatsi icyifuzo cy’umuryango wa Paul Rusesabagina cyo kumutabariza ngo arekurwe na Leta y’u Rwanda. Rusesabagina wamenyekanye muri filime ‘Hotel Rwanda’ kuri ubu afungiye mu Rwanda, nyuma yo gukatirwa imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi. Ni ibyaha byakozwe mu izina ry’umutwe […]

Umufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umunyarwanda aba uwa 5

img_20220221_131007.jpg

Umufaransa Dujardin Sandy ukinira ikipe ya Total Energie y’iwabo, ni we wegukanye agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rya 2022 kakinwe kuri uyu wa Mbere. Ni agace kavaga mu mujyi wa Kigali kerekeza i Rwamagana, mbere y’uko abasiganwa bahindukira nanone bagasoreza mu mujyi wa Kigali babanje kuzenguruka bimwe mu bice byawo. Rwari urugendo […]

Umuhungu wa Gen Tumukunde yarongoye umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni

Amanya Nduhura Tumukunde, umuhungu wa Lt Gen Henry Tumukunde yarongoye Dr. Angela Nagasha Kakishozi, umukobwa wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Amanya yakoye Kakishozi, mu muhango wabereye iwabo w’umukobwa mu karere ka Lyantonde. Amakuru avuga ko aba bombi bamenyaniye muri Malaysia ubwo bari bahuriye muri Kaminuza. Ni umuhango witabiriwe […]

RGB yaburijemo umugambi wa ba Bishop bashakaga kwirukana Apôtre Gitwaza muri Zion Temple

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwaburijemo icyifuzo cya ba Bishop batandatu baherukaga kweguza Apôtre Dr Gitwaza Paul ku buyobozi bw’itorero rya Zion Temple. Ba Bishop: Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu baherukaga kweguza Apôtre Gitwaza bamushinja imiyoborere mibi no gushaka kugira umuryango Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center […]

Perezida Recep Tayyip Erdogan ategerejwe muri RDC

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho agomba gutangirira uruzinduko rw’iminsi ine agiye kugirira hano ku mugabane wa Afurika. Perezida Erdogan azagera muri Congo Kinshasa ejo ku Cyumweru Tariki ya 20 Gashyantare, ahave ku wa Mbere Tariki ya 21 Gashyantare nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Félix […]

Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y’amavuko

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Gashyantare 2022, Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana ndetse akaba umuvugabutumwa wuje igikundiro cyinshi yujuje imyaka 100 y’amavuko. Uyu mukambwe ari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z’Abami dore ko yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa, akaba n’Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016. […]

Zabyaye amahari hagati ya Apôtre Dr Paul Gitwaza n’abo bashinganye Zion Temple

Apôtre Dr Paul Gitwaza wari Umuvugizi Mukuru w’Umuryango ‘Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center’, yegujwe kuri ziriya nshingano n’abo bafatanyije kuwushinga bamushinja imiyoborere mibi no gushaka kuwugira uwe. Ni ibikubiye mu ibaruwa abafatanyije na Apôtle Gitwaza gushinga Zion Temple bamwandikiye ku wa 14 Gashyantare 2022. Iyi baruwa BWIZA ifitiye Kopi yashyizweho umukono n’abarimo Bishop Claude […]

Amb. Valentine Rugwabiza ashobora guhabwa undi mwanya ukomeye nyuma yo kuva i New York

Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni i New York, ashobora gusimbura umunya-Sénégal Mankeur Ndiaye ku mwanya w’umuyobozi w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MIMUSCA). Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Rugwabiza wari umaze imyaka itanu ahagarariye u Rwanda muri Loni yasimbujwe Amb. Gatete Claver wahoze ari Minisitiri […]

Akinwumi Adesina yavuze umushinga ukomeye yaganiriyeho na ba Perezida Kagame na Samia

Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Akinwumi A. Adesina, yahishuye ko we na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda cyo kimwe na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania baganiriye ku mushinga w’inzira za gari ya moshi zigomba guhuza akarere. Aba banyacyubahiro uko ari batatu baheruka guhurira i Bruxelles mu Bubiligi mu nama y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi […]

Umugore wa Perezida Macron yajyanye mu nkiko abagore bavuze ko yavukanye ubugabo

Madamu wa Perezida Emanuel Macron w’u Bufaransa, Brigitte Macron, yajyanye mu nkiko abagore babiri bamusebeje bavuga ko yavutse ari umuhungu nyuma akaza kwihinduza igitsina. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Brigitte Macron yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko yavukanye ubugabo. Byari nyuma y’inkuru yari yanditswe ku rubuga rw’abanyapolitiki bagendera ku myumvire ya kera (extrême droite), […]

Rangnick yashyize umucyo ku makuru yavugaga ko Cristiano ashobora kugirwa Kapiteni wa Manchester United

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Ralf Rangnick, yanyomoje amakuru yavugaga ko rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora gusimbura myugariro Harry Maguire ku nshingano zo kuba Kapiteni w’iriya kipe. Inkuru y’uko umutoza Rangnick afite gahunda yo gusimbuza Cristiano Harry Maguire yatangajwe ku wa Kane w’iki cyumweru n’ikinyamakuru The Mirror. Iki kinyamakuru kiri mu bikomeye byandika inkuru z’imikino mu […]

Nyaruguru: Perezida w’urukiko akurikiranweho kwaka ruswa y’igitsina

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, akurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti. RIB yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere […]

U Burundi bwashyikirije u Rwanda inka zaherukaga kwibwa i Nyaruguru

Inzego z’ubuyobozi mu gihugu Burundi ejo ku wa Kane zashyikirije iz’u Rwanda inka eshatu zaherukaga kwibwa mu murenge wa Busanze w’akarere ka Nyaruguru, mbere yo gufatirwa ku butaka bwa kiriya gihugu. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare rishyira ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare ni bwo izi nka zibwe umuturage […]

Musanze: Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwiba moto yiyita umusirikare wa RDF

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abashinzwe umutekano mu bamotari, bafashe uwitwa Habimana Céléstin w’imyaka ukekwaho kwiba moto yiyita umusirikare wa RDF. Habimana w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rukoro ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare. Moto akekwaho kwiba ni iyo mu bwoko bwa […]

Musa Esenu yafashije Rayon Sports gutsinda Rutsiro FC

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane. Rayon Sports yaherukaga gutsindirwa na Mukura VS igitego 1-0 i Huye yari yakiriye Rutsiro FC, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye i Huye. Umunota wa 18 w’umukino wari uhagije ngo Rayon Sports […]

Ishyaka FDC rya Col Besigye ryanenze uburyo u Rwanda ruri kubakamo umubano warwo na Uganda

Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) rya Col Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ryanenze uburyo Leta y’u Rwanda iri kubaka umubano wayo na Uganda rivuga ko wakabaye ushingira ku gihugu n’abantu aho kuba ku muryango wa Perezida Yoweri Museveni. FDC yatangaje ibi nyuma y’amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo y’uko Gen Salim Saleh […]

UEFA Champions league: Salah na Firmino bafashije Liverpool gutsindira Inter Milan imbere y’abafana bayo

Ikipe ya Liverpool yaraye iteye intambwe iyiganisha muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gutsindira Inter Milan imbere y’abafana bayo ibitego 2-0. Liverpool yari yasuye Inter Milan mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya San Siro. Ibitego by’umunya-Brésil Roberto Firmino n’umunya-Misiri Mohamed Salah ni byo byafashije iyi kipe y’umutoza Jurgen […]

Gen Salim Saleh na we yaba ategerejwe i Kigali aho agomba kuganirira na Perezida Kagame

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh yaba ategerejwe hano mu Rwanda aho agomba guhurira na Perezida Paul Kagame. Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS yari yatangaje ko afite amakuru y’uko Gen Saleh agomba kugera i Kigali kuri uyu wa Kane, aho […]

Musanze FC y’abakinnyi 10 yisasiye APR FC, Kiyovu Sports yihimura kuri AS Kigali

Ikipe ya Musanze FC yatsinze APR FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatatu. Iyi kipe yo mu majyaruguru y’igihugu yari yakiriye iy’Ingabo z’Igihugu yaherukaga gutsinda mu myaka irindwi ishize, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane. Igitego cyo mu minota […]