U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n’iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa
Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta ntumwa yigeze yohereza ngo ziherekeze iza Uganda, mu biganiro zagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa byari bigamije kumumenyesha ko nta bufasha buturutse i Kampala we n’umutwe wa RNC ayoboye bazongera guhabwa. Ni nyuma y’amakuru aherutse kujya hanze avuga ko Uganda yohereje intumwa zo kuganira na Gen Nyamwasa mu rwego […]
U Rwanda rwamaganye ibirego rwashyizweho na HRW, ruyishinja guhora irutoteza
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego yashyizweho n’Umuryango Human Right Watch uharanira uburenganzira bwa muntu, iwushinja guhora uyitoteza wisunze ibirego bitari ukuri. Ni nyuma y’inyandiko Human Right Watch yasohoye kuri uyu wa Gatatu ishinja ubutabera bw’u Rwanda guhonyora uburenganzira bw’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bwo kuvuga ibyo batekereza. Iyi nyandiko ndende ishinja u Rwanda kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, […]
Gen Muhoozi yahuriye mu rwuri n’imfura na bucura ba Perezida Kagame (Amafoto)

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahuriye mu rwuri rwa Perezida Paul Kagame n’abahungu be babiri muri batatu afite. Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ari mu Rwanda kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru mu ruzinduko rugamije gushyira iherezo ku bibazo byanzambije umubano w’igihugu […]
Umunya-Somalia wari umuyobozi mukuru muri ADF yivuganwe n’Ingabo za Uganda
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ingabo zacyo zifatanyije n’iza Congo Kinshasa zishe uwitwa Abu Aden, umunya-Somalia wari umuyobozi mukuru mu mutwe w’iterabwoba wa ADF. UPDF mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye yavuze ko Abu Aden yiciwe mu mirwano yabereye mu gace ka Malulu, ku bilometero birindwi uvuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Boga. Boga ni […]
U Burusiya bwafatiye ibihano Perezida Joe Biden wa Amerika n’abandi bategetsi
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko yafatiye ibihano Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abandi bayobozi 12 bo mu gihugu cye. Abandi bari mu bo u Burusiya bwafatiye ibihano umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano, Antony Blinken, Minisitiri w’Ingabo, Lloyd Austin na Jen Psaki ukuriye itangazamakuru. Uru […]
Manchester United yasezerewe muri UEFA CL na Atlético, yandika amateka mabi yaherukaga mu myaka 40
Ikipe ya Manchester United yaraye isezerewe mu mikino ya UEFA Champions league itarenze 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cyayo na Atlético de Madrid igitego 1-0. Manchester United yasabwaga gutsinda yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 2-1, nyuma y’uko umukino ubanza wabereye muri Espagne mu byumweru bibiri bishize amakipe yombi yari yawunganyijemo ibitego 2-2. Igitego cyo […]
Perezida Kagame yagabiye inka Gen Muhoozi Kainerugaba (Amafoto)

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu rwuri rwe umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, amugabira inka. Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ari hano mu Rwanda kuva ejo ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe, mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Intego nyamukuru yamuzanye hano […]
Gen Muhoozi waraye i Kigali yagaragaye akina Basketball muri Kigali Arena (Amafoto)

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yasuye inyubako ya Kigali Arena agaragara akina Basketball. Uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni yageze i Kigali ejo ku wa Mbere. Yaherukaga muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022. Ku […]
Gen J.B Kazura yagiranye ibiganiro na mugenzi we Burkhard uyobora Ingabo z’u Bufaransa (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard. Gen Kazura ari mu ruzinduko rw’akazi i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yagiye ku butumire bwa mugenzi we Gen Burkhad. Ni uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagiyemo aherekejwe n’abarimo Brig. Gen Patrick Karuretwa […]
RED-Tabara yemeje ko abarwanyi bayo baguye mu mirwano n’Ingabo z’u Burundi
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko abarwanyi bawo bane baheruka kwicirwa mu mirwano yawusakiranyije n’Ingabo z’u Burundi. Uyu mutwe ubinyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter watangaje ko bariya barwanyi biciwe mu mirwano n’Ingabo z’u Burundi yabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gitondo cyo ku cyumweru Tariki ya 13 Werurwe. Ni imirwano […]
Musanze: Abandi bantu barohamye mu kiyaga cya Ruhondo, 2 baburirwa irengero
Abantu babiri bo mu kagari ka Murwa ho mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, bamaze iminsi ibiri baraburiwe irengero nyuma yo gukorera impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Ruhondo. Mu ijoro ryo ku itariki ya 13 Werurwe 2022 ahagana Saa yine n’igice ni bwo ubwato bwavaga ahitwa i Kigarama ho mu murenge wa Gacaca […]
Mgr Hakizimana yatangaje igihe Bazilika ya Kibeho izubakirwa

Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Hakizimana Celestin yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga 2022, ibuye ry’ifatizo rizashyirwa aho Kiliziya nini yitiriwe Bikira Mariya Nyina wa Jambo izubakwa. Rikazashyirwa aho Bikira Mariya yerekanye ubwo yabonekeraga Anataliya Mukamazimpaka na bagenzi be. Ni ukuvuga hafi y’ingoro ya Bikira Mariya ihari ubungubu. Musenyeri yavuze kandi ko bitazasaba kwimura […]
Perezida Kagame yongeye guhura na Gen Muhoozi, umuhungu wa Museveni
Perezida Paul Kagame yahuye n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wongeye kugirira uruzinduko hano mu Rwanda; bagirana ibiganiro. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yageze i Kigali, yakirwa n’abarimo Brig Gen Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’Ingabo […]
Ndimbati ukekwaho gusambanya umwana ntiyarekuwe, aracyafunze
Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati, byavugwaga ko yarekuwe nyuma y’iminsi itatu afunzwe akekwaho gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, aracyafunzwe. Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Ndimbati uzwi muri filime y’urwenya ya ‘Papa Sava’ yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo y’uru rwego ya Rwezamenyo. Umuvugizi […]
Amb. Karega yasubije abanye-Congo bavuga ko batewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Kinshasa, Vincent Karega, yasubije abanye-Congo bavuga ko batewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Paul Kagame avuga ko uburyo bayasobanuyemo buhabanye n’ibyo we yashakaga kuvuga. Amb. Karega yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Ouragan.cd. Amagambo ya Perezida Kagame abanye-Congo bavuga ko yabateye ubwoba ni ayo yavuze ku itariki ya 08 Gashyantare […]
Neymar na Messi bagaragarijwe urwango rukomeye n’abafana ba PSG
Abafana b’Ikipe ya PSG bagaragarije urwango rukomeye Lionel Messi na Neymar Jr., mu mukino wa shampiyona y’Abafaransa iriya kipe yatsinzemo Girondin de Bordeaux ibitego 3-0. PSG yari yakiriye Bordeaux i Parc des Princes, mu mukino wa shampiyona wabaye ejo ku Cyumweru. Ibitego bya Kylian Mbappé, Neymar Jr na Leandro Paredes ni byo byafashije PSG kwegukana […]
Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko abasirikare 1,300 ba Ukraine ari bo bamaze kugwa mu ntambara ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’iz’u Burusiya. Perezida Zelensky yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru. Perezida wa Ukraine yavuze ko n’ubwo igihugu cye cyatakaje bariya basirikare, hari ab’u Burusiya bari […]
Rayon Sports yahagamwe na Espoir FC mbere yo kwakira Kiyovu Sports
Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Espoir FC y’i Rusizi igitego 1-1, mbere y’uko yakira Kiyovu Sports mu mukino utegerejwe na benshi uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha. Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona. Espoir FC yafunguye amazamu ku munota wa 14 […]
Gen Peter Elwelu yicishije bugufi imbere y’Imana bituma benshi bamutaramiraho (Amafoto)

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yagaragaye yicishije bugufi imbere y’Imana bituma abatari bake mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamutaramiraho. Gen Elwelu n’abandi basirikare bakomeye muri Uganda ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu, ejo ku wa Gatanu bateraniye ku kibuga cya Kololo mu isengesho ryo gushima Imana rijyanye n’umunsi mukuru wahariwe […]
Abasirikare ba kimwe mu bihugu bya Afurika batangaje biteguye kujya gufasha u Burusiya guhangana na Ukraine
Abasirikare bo mu ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), batangaje ko biteguye kujya muri Ukraine mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu “abavandimwe babo” b’Abarusiya. Amashusho y’aba basirikare bagaragara bambaye impuzankano ya FACA yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 10 Werurwe. Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe mu […]
Ingabire Immaculée ngo afite amakuru yizewe y’uko Fridaus yatewe inda na Ndimbati agejeje ku myaka 18
Umuyobozi w’umuryango Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko afite amakuru y’uko Kabahizi Fridaus uvuga ko yabyaranye na Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yatewe inda yaramaze kugeza ku myaka y’ubukure. Muri iki cyumweru ni bwo Ndimbati uzwi muri filime y’urwenya ya ‘Papa Sava’ yatawe muri yombi na RIB akekwaho icyaha […]
U Buhinde bwarashe missile muri Pakistan
Minisiteri y’ingabo z’u Buhinde yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zarashe ku butaka bwa Pakistan mu buryo bw’impanuka igisasu cyo mu bwoko bwa missile, gusa nticyagira uwo gihitana. Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye ntiyasobanuye ubwoko bwa missile yarashwe muri Pakistan, gusa yavuze ko iperereza ryo mu rwego rwo hejuru ryahise ritangira. Yavuze ko iriya missile yaguye […]
Rupiah Banda wabaye Perezida wa Zambia yapfuye
Rupiah Bwezani Banda wahoze ari Perezida wa Zambia, yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 11 Werurwe ku myaka 85 y’amavuko aguye iwe mu rugo. Abo mu muryango we bemeje ko yazize kanseri yari amaranye imyaka ibiri. Umuhungu we wa kabiri witwa Andrew yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters by’Abongereza ko yapfuye mu ma saa moya z’umugoroba. Rupiah […]
Abanyamakuru bo mu Rwanda bashobora kugorwa no kwitabira amatora ya Ballon d’Or
Ikinyamakuru France Football gitanga igihembo cya Ballon d’Or, cyatangaje impinduka zizajya zigenderwaho mu gutanga iki gihembo zitandukanye n’ibyashingirwagaho gitangwa; zizasiga abanyamakuru bo mu Rwanda bafite amahirwe make yo gutora kubera imyitwarire y’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Mu mpinduka enye zatangajwe n’umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru cyo mu Bufaransa, Pascal Ferre waganiraga n’ikinyamakuru l’Equipe harimo ingengabihe izajya ikurikizwa. Mu […]
Cya giti cyari cyateje impagarara kubera ‘imyuka y’abakuru’ yari ikirimo cyaranduwe
Urukiko rwo mu karere ka Mpigi muri Uganda rwategetse ko igiti byavugwaga ko kirimo imyuka y’abakuru bo mu bwoko bw’aba-Lugave cyari ahagombaga kunyuzwa umuhanda Mpigi-Kampala kirandurwa. Iki giti bivugwa ko cyari kimaze imyaka ibarirwa muri 100 abo muri buriya bwoko bari baranze ko cyarandurwa, ngo keretse Leta ya Uganda ibahaye miliyoni 500 z’amashiringi mu rwego […]
PSG yaba yafashe icyemezo cyo kwikiza Neymar umaze kuyirambira
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kugurisha umunya-Brésil Neymar Jr., nyuma yo kumurambirwa kubera imyitwarire mibi. Ni inkuru yatangajwe n’umunyamakuru Romain Molina uri mu bakomeye mu Bufaransa. PSG byavuzwe ko ishaka kwikiza Neymar, nyuma y’uko bivuzwe ko uyu munya-Brésil aheruka kurwana na Gianluigi Donnarumma usanzwe ari umunyezamu wa PSG, […]
Uganda: Igiti kirimo imyuka y’abakuru cyateje impagarara, ba nyiracyo basaba Leta Shs miliyoni 500 ngo gitemwe
Imirimo yo kubaka umuhanda uhuza akarere ka Mpigi n’Umujyi wa Kampala, yahagaze mu buryo butunguranye kubera igiti bivugwa ko kirimo imyuka y’abakuru kiri aho wagombaga kunyura. Ni ibyatangajwe na Minisitiri wa Uganda w’umurimo n’ubwikorezi, Gen Katumba Edouard Wamala, ubwo yari yitabye inteko ishinga amategeko ngo mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku mishinga imwe n’imwe yagiye […]
Mashami Vincent ntakiri umutoza w’Amavubi
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryandikiye uwari umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, rimumenyesha ko atazakomeza inshingano zo gutoza iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano ye. Mashami yari umutoza w’Amavubi kuva muri Kanama 2018 asimbuye Umudage Antoine Hey wari umaze amezi arindwi yirukanwe. Muri Werurwe umwaka ushize uyu mugabo yari yongereye amasezerano y’umwaka […]
Le Messager Ngozi y’i Burundi yakirije yombi icyifuzo cya Rayon Sports
Ikipe ya Le Messager FC de Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi yemeye ubusabe bwa Rayon Sports yifuje ko bazahurira mu mukino wa gicuti. Rayon Sports yaherukaga kwandikira iyi kipe isaba ko bazahurira mu mukino wa gicuti ugomba kubera i Kigali ku wa 26 Werurwe. Mu ibaruwa Perezida wa Le Messager Ngozi, Marc Manirakiza yandikiye […]
Karim Benzema yasezereye PSG, ageza Real Madrid muri 1/4 cya UEFA Champions league
Ikipe ya Real Madrid yakatishije itike ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gutsinda PSG ibitego 3-1 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2. PSG yari yaratsinze Real Madrid igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Parc des Princes, yari yasuye Real Madrid mu mukino wo kwishyura wabereye i Santiago Bernabeu. Ni umukino Real Madrid […]
Niyonzima Olivier ‘Seif’ yanyomoje ibyo APR FC yamutangajeho batandukana
Niyonzima Olivier ‘Seif’ kuri ubu ukinira ikipe ya AS Kigali, yagarutse ku buryo yatandukanyemo n’ikipe ya APR FC avuga ko atahavuye kubera imyitwarire mibi nk’uko bivugwa. Seif yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2019 avuye muri Rayon Sports, akinira iyi kipe y’Ingabo z’igihugu imyaka ibiri mbere yo gutandukana na yo. Uyu mukinnyi ukina hagati […]
Museveni yangiye umuhungu we ko asezera mu gisirikare cya Uganda
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yangiye umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba gusezera mu ngabo za kiriya gihugu imburagihe. Ejo ku wa Kabiri ni bwo Gen Muhoozi yatunguranye atangaza ko asezeye mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 28. Kuri Twitter ye yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 ndi […]
Liverpool yatsinzwe na Inter na Bayern Munich yandagaje Salzburg zageze muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA C.L
Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, zabimburiye andi makipe mu kugera muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league. Liverpool yari yakiriye i Anfield Road Inter de Milan yo mu Butaliyani mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza, itsindwa igitego 1-0 ariko ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Ni nyuma yo […]
Rurageretse hagati ya Ndimbati na Kabahizi umushinja kumusindisha akamutera inda y’impanga
Umukobwa witwa Kabahizi Fridaus ukomoka mu karere ka Nyaruguru, arashinja Uwihoreye Mustafa uzwi muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati kumutera inda bamara kubyarana impanga akamutererana. Ndimbati yemera koko yabyaranye n’uyu mukobwa uvuga ko yatewe inda afite imyaka 17 y’amavuko. Iby’aba bombi bigitangira nk’uko Kabahizi yabitangarije Televisiyo ya ISIMBI ikorera kuri YouTube, hari muri 2019 ubwo yavaga […]
Ukraine irigamba kwica undi mujenerali w’u Burusiya
Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Ukraine, rwatangaje ko Ingabo z’iki gihugu ziheruka kwicira ku rugamba undi musirikare w’u Burusiya wo ku rwego rwa Jenerali. Uwo Ukraine ivuga ko iheruka kwivugana ni Maj Gen Vitaly Gerasimov. Ubutasi bwa Ukraine buvuga yishwe ku itariki ya 04 Werurwe arasiwe mu mirwano yabereye hafi y’umujyi wa Kharkiv. Ni […]
Gen Muhoozi Kainerugaba yasezeye mu gisirikare cya Uganda
Uwari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko asezeye mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 28. Lt Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 ndi mu kazi mu gisirikare cyanjye nkunda […]
Gen Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC isumbirijwe na Kiyovu gushyiramo ingufu bagatwara shampiyona
Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC bwasabye abakinnyi bayo kongera umuhate n’imbaraga, kugira ngo intego bihaye zirimo gutwara igikombe cya shampiyona bahanganiye na Kiyovu Sports zigerweho. Abakinnyi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu babisabwe ku wa Mbere, ubwo bagiranaga n’ubuyobozi bwayo inama iyi kipe ivuga ko yari igamije kubibutsa intego n’icyerekezo by’ikipe. Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen […]
2022: U Rwanda ntiruri mu bihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi birimo Mozambique na Centrafrique
Urubuga rw’Abanyamerika rusesengura ibya gisirikare ruzwi nka Global Firepower, rwasohoye urutonde rw’ibihugu 140 bifite igisirikare gikomeye ku Isi muri uyu mwaka wa 2022 bitarimo u Rwanda. Ni urutonde ruriya rubuga rusohora buri mwaka. Global Firepower ikora ruriya rutonde igendeye ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’abasirikare bari mu kazi ndetse […]
Kagere yavuye ku ntebe y’abasimbura, afasha Simba gutsinda Dodoma Jiji ya Masudi
Ikipe ya Simba Sports Club ibifashijwemo na rutahizamu Meddie Kagere, yatsinze Dodoma Jiji ibitego 2-0 biyifasha gukomeza kwirukanka kuri Young Africans. Dodoma Jiji y’umutoza Irambona Masudi Juma wahoze atoza Rayon Sports, yari yasuye Simba kuri Stade ya Benjamin Mkapa ihatsindirwa ibitego 2-0. Hari mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ya Tanzania. Meddie Kagere yari […]
Musanze: Umusore utaramenyekana yasanzwe mu mugezi wa Mukungwa yapfuye
Umurambo w’umusore utamenyekanye watoraguwe mu mugezi wa Mukungwa mu karere ka Musanze kuri uyu wa Mbere. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Werurwe ni bwo uyu murambo watoraguwe mu mugezi wa Mukungwa, murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, NSENGIMANA Aimable, yabwiye BWIZA ko imyirondoro y’uyu musore itaramenyekana. […]
Perezida Embalò uheruka gusimbuka Coup d’Etat ari mu Rwanda
Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau yageze i Kigali hano mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Werurwe ni bwo Perezida Embalò yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Perezida wa Guinée-Bissau byitezwe ko asura ibikorwa […]
Harry Maguire yibasiwe bikomeye n’abafana ba Manchester United nyuma yo kunyagirwa na Man City
Kapiteni w’ikipe ya Manchester United, Harry Maguire, yibasiwe bikomeye n’abafana b’ikipe y’iki kipe nyuma y’umukino wa Shampiyona y’Abongereza yanyagiwemo na Manchester City ibitego 4-1. Manchester United yari yasuye Manchester City mu mukino wa 186 wa Derby y’i Manchester. Umunota wa gatanu w’umukino wari uhagije ngo City y’umutoza Pep Guardiola ifungure amazamu ibifashijwemo na Kevin De […]
Perezida Kagame yasezeye kuri Oliver Wonekha wari umaze imyaka 5 ari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, yakiriye mu biro bye Ambasaderi Oliver Wonekha wari umaze imyaka itanu ahagarariye Uganda mu Rwanda, mu rwego rwo kumusezeraho. Wonekha w’imyaka 71 y’amavuko yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva muri 2017, nyuma yo kuhagera avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ahagarariye […]
Kiyovu Sports yakuye amanota 3 i Musanze, ikomeza gukubana na APR FC yatsinze Gasogi United
Amakipe ya Kiyovu Sports na APR FC yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 20 wa shampiyona, akomeza guhanganira igikombe cya shampiyona. Kiyovu Sports yari imaze imyaka irindwi idakura amanota atatu kuri Stade Ubworoherane, yari yahasuye ikipe ya Musanze FC iyihatsindira bigoranye ibitego 2-1. Umunota wa karindwi w’umukino wari uhagije ngo iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis ifungure […]
Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine yibasiye NATO
Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine, yibasiye Umuryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO) nyuma yo kwanga kubahiriza icyifuzo cye cyo gushyira mu gihugu cye agace katemerewe kunyuramo indege. Perezida Zelensky mu ijambo yavugiye mu biro bye, yashinje NATO gutererana amamiliyoni y’abaturage ba Ukraine mu gihe bakeneye ubufasha. Yabwiye uyu muryango ko […]
RDB yafunze by’agateganyo Hilltop Hotel yanenzwe gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda
Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo Hoteli ya Hilltop Hotel and Country Club iherereye mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kunengwa gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda ya 2022. RDB yashinje iyi Hoteli kunanirwa kubahiriza ibikubiye mu itegeko rigenga ubukerarugendo mu Rwanda, harimo n’ibijyanye n’isuku n’umutekano; iyifunga by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi […]
Umuntu iyo atsitaye ntabwo umukurikiza inyundo ngo umutsinde ahongaho_APR FC kuri Jacques
Ikipe ya APR FC yasubije abakomeje kunenga umusaruro wa Kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge, ivuga ko kuvuga ko nta musaruro atanga nyamara yari amaze igihe kirekire yaravunitse ari ugukabya. Nta gihe kinini gishize Jacques Tuyisenge agarutse mu kibuga, nyuma y’igihe kirekire yaravunitse. Uyu rutahizamu yari yaravunitse muri Gashyantare umwaka ushize ubwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinaga na […]
Kigali: Polisi yataye muri yombi wa mugore wagaragaye agaramye ku Gisimenti yasinze
Polisi y’Igihugu yatangaje ko iheruka guta muri yombi umugore witwa Umutoni Divine, nyuma yo kugaragara mu mashusho yafatiwe ku Gisimenti mu mujyi wa Kigali yasinze. Umutoni yatawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 03 afatiwe mu kagari ka Nyakabanda ho mu murenge wa Kicukiro w’akarere ka Kicukiro, akaba akurikiranweho icyaha cyo gusindira mu ruhame […]
Ni umusinzi wataye umutwe_U Burusiya ku musenateri wa Amerika wasabye ko Putin yakwicwa
Guverinoma y’u Burusiya yise Senateri wa Amerika, Lindsey Graham ‘umusinzi w’umutamutwe’, nyuma yo gusabira Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kwicwa. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu musenateri wo mu ishyaka ry’aba Republicain yatangaje ko bibaye byiza Perezida Putin akicwa intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine yahita irangira. Abinyujije kuri Twitter ye yibajije niba […]
Gen Muhoozi yashimiye ‘se wabo’ Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo ku butaka
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kongera kwemera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka y’u Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe ni yo yemeje ko imipaka y’u Rwanda yo ku kubata yongera gufungurwa nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri ifunze. […]
Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa
Guverinoma y’u Rwanda yoroheje izindi ngamba zari zimaze igihe zarashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, zirimo gukuraho isaha ntarengwa abagenzi bagomba kuba bageze mu ngo zabo. Icyemezo cyo koroshya izi ngamba cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022, nyuma y’uko u Rwanda rumaze […]
APR FC yatangaje icyo iteganyiriza Bizimana Yannick ugifunzwe
Ikipe ya APR FC yemeje ko rutahizamu Bizimana Yannick agifunze, ivuga ko mu gihe azaba yarekuwe iteganya kumuganiriza no kumucyaha kugira ngo agaruke mu murongo mwiza. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu rutahizamu yamenyekanye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nyuma yo gufatirwa i Nyamirambo atwaye imodoka yarengeje isaha yo gutaha ndetse yanarengeje igipimo cy’ibisindisha umuntu atagomba […]
Perezida Zelensky yagezwe amajanja n’abancancuro bashakaga kumwivugana arusimbuka ubugira 3
Kuva mu cyumweru gishize Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine yagezwe amajanja n’abancancuro b’Abarusiya bashakaga kumwivugana, gusa arusimbuka incuro eshatu zose. Abacancuro bo mu mutwe wa Wagner ndetse n’abasirikare badasanzwe bo mu mutwe wa Chechen ni bo bashakaga kwivugana Perezida Zelensky. Iyi mitwe yombi ngo yari yatumwe na bamwe mu bakozi bashinzwe kurwanya intambara mu rwego […]
Wakwishimira kugaruka mu Rwanda ariko ntiwakwishimira kugaruka muri Hoteli yaducumbikiye_Louis Bendixen
Umunya-Denmark Louis Bendixen ukinira ikipe ya Team Coop y’iwabo, yanenze serivisi mbi yahawe n’imwe mu mahoteli yo mujyi wa Kigali yari acumbitsemo mu gihe cya Tour du Rwanda 2022, avuga ko ubwiza bw’u Rwanda yabonye ntaho buhuriye na serivisi yahawe. Ni mu butumwa uyu mukinnyi aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter. Bendixen yanenze serivisi […]
Nyaruguru: Abasoromyi b’icyayi bafite impungenge nyuma y’aho umugezi wishe mugenzi wabo

Nyuma y’aho ku wa 22 Gashyantare 2022, umubyeyi wasoromaga icyayi hafi y’umugezi w’Akavuguto, anyereye ku gateme k’ibiti yambuka akagwamo agapfana n’umwana we w’amezi atandatu yari ahetse, impungenge ni nyinshi mu basoromyi b’icyayi cy’uruganda rwa Mata, mu karere ka Nyaruguru, gihinze mu kibaya cy’urwo ruzi. Aba basoromyi barasaba ko amateme bambukiraho bari mu kazi ka buri […]
Buri munyafurika wese uri ku Isi akwiriye gushyigikira Perezida Putin muri uru rugamba_Gen Muhoozi
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Umunyafurika wese aho ari ku Isi gushyigikira u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine. Ni mu butumwa uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter. Ni nyuma y’uko igihugu cye cya Uganda kiri muri 35 biheruka […]
Macron yaburiye Isi ko iby’u Burusiya na Ukraine bigiye kuba bibi kurushaho nyuma yo kuganira na Putin
Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa byaburiye Isi ko iby’u Burusiya na Ukraine bigiye kuba bibi kurushaho, nyuma yo kugirana na Perezida Vladimir Putin ikiganiro cyamaze iminota 90. Aba bombi kuri uyu wa Kane bagiranye ikiganiro kuri terefoni cyamaze isaha n’igice, nyuma y’uko Putin yari ahamagaye uriya mugenzi we w’u Bufaransa. Umwe mu bakozi […]
Umuherwe Roman Abramovich yemeje ko ashaka kugurisha Chelsea
Umuherwe Roman Abramovich, yaraye atangaje ko yifuza kugurisha ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza yari amaze imyaka hafi 20 yaraguze. Uyu mucuruzi ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yemeje aya makuru binyuze mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa Internet rw’ikipe ya Chelsea. Yavuze ko icyemezo cyo kugurisha iriya kipe yafashe ari “icyemezo gikomeye kandi kibabaje.” […]
U Rwanda rwatoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara burimo na Ukraine
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yatoye umwanzuro usaba ko u Burusiya bwahagarika intambara bumazemo hafi icyumweru n’igihugu cya Ukraine. Ni umwanzuro watorewe mu nteko rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022. Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize u Burusiya na Ukraine bari mu ntambara, nyuma y’uko […]
U Burusiya bwatangaje umubare w’abasirikare babwo bamaze kwicwa uhabanye n’uwo Ukraine ivuga
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare ba kiriya gihugu 498 ari bo bamaze kugwa mu ntambara Ingabo zacyo zihanganyemo n’iza Ukraine. Ni bwo bwa mbere u Burusiya butangaje imibare y’abasirikare babwo bapfiriye muri Ukraine kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo ingabo zabwo zatangiraga kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu. Iki gihugu […]