Perezida Zelensky yirukanye abayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano abita ‘abagambanyi’

Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, yaraye atangaje ko yirukanye abayobozi babiri bakuru mu nzego zishinzwe umutekano z’igihugu cye abashinja ubugambanyi. Yavuze ko ibintu bigikomeye mu gace ka Donbas gaherereye mu majyepfo ya Ukraine, bijyanye no kuba Ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zisuganyiriza hafi y’umujyi wa Mariupol zagose. Perezida Volodymyr Zelenskiy ukunze gukoresha imvugo zisa n’izizimije, […]

Gen Al-Burhan uyoboye Sudani yageneye ubutumwa Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Kane, yakiriye ubutumwa yagenewe na General Abdel Fattah al-Burhan ukuriye akanama ka gisirikare kayoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho. Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yashyikirijwe na Lt Gen Eng. Ibrahim Gabir Ibrahim na we wo muri kariya kanama, nk’uko ibiro bye Village Urugwiro byabitangaje kuri Twitter. Ubutumwa Gen Al-Burhan […]

Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Samia Suluhu wa Tanzania

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane Tariki ya 31 Werurwe yakiriye mu biro bye itsinda ry’intumwa za Tanzania, zimushyikiriza ubutumwa yagenewe na mugenzi we Samia Suluhu Hassan. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula, ari na we washyikirije Perezida Kagame ubu butumwa butatangajwe. Minisitiri […]

Nyaruguru: Abadepite bakirijwe ibibazo by’ingurane

img-20220330-wa0056.jpg

Ubwo basuraga umurenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, itsinda rigizwe na Cecile Murumunawabo, Deogratias Minani Bizimana na Jean René Niyorurema ryumvise ibibazo by’abaturage byibanze ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Ngoma zitarishyurwa, bizeza kubikurikirana bikabonerwa ibisubizo mu gihe cya vuba. Nsengiyumva André utuye mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige avuga […]

BBC yongeye kwemererwa gukorera mu Burundi, VOA ikomeza gukumirwa

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe yemereye igitangazamakuru mpuzamahanga cya BBC kongera gukorera mu Burundi, icya VOA (Ijwi rya Amerika) byari byarahagarikiwe rimwe gikomeza gukumirwa. Muri Gicurasi 2018 ubwo mu Burundi haburaga ibyumweru bibiri ngo habe amatora ya kamarampaka yasize itegekonshinga ry’iki gihugu rihinduwe, ni bwo Radiyo BBC n’Ijwi rya […]

Umuganga wa CAF yakubiswe n’abafana ba Nigeria barakajwe no kubura itike y’Igikombe cy’Isi arapfa

Umunya-Zambia Joseph Kabungo wari umuganga mu ishyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ndetse n’ishyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abafana b’ikipe y’igihugu ya Nigeria barakajwe no kubura itike y’Igikombe cy’Isi. Kabungo yari ayoboye itsinda ry’abaganga bari ku mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 The […]

Gen Muhoozi avuga ko afitiye icyizere Museveni, Kagame na Tshisekedi ku kibazo cya M23

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko afite icyizere cy’uko ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, se Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa RDC mu gihe cya vuba bazabonera igisubizo ikibazo cy’umutwe wa M23. Uyu musirikare usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yabitangaje mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, agaragaza ko […]

Sénégal yongeye gushengura imitima y’Abanya-Misiri, inzozi z’Igikombe cy’Isi RDC imaranye imyaka 48 zirangizwa na Maroc

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga yongeye gushengura imitima y’abanya-Misiri, nyuma yo kongera kubatsinda ikababuza itike y’Igikombe cy’Isi. Sénégal yatsinze Misiri banganyaga igiteranyo cy’igitego 1-1 kuri penaliti 3-1, ihita yinjira mu makipe y’ibihugu atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Mu kwezi gushize ni bwo amakipe […]

Abasirikare 8 ba MONUSCO biciwe muri RDC, M23 ishyira mu majwi FARDC

Abasirikare umunani bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), bapfuye kuri uyu wa Kabiri ubwo kajugujugu barimo yahanurirwaga mu gace k’imirwano yasakiranyaga ingabo za FARDC na M23. MONUSCO yemeje amakuru y’ihanurwa ry’iyi kajugujugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yari […]

Amavubi yabonye umutoza mushya w’umunya-Espagne

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryemeje umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Carlos Ferrer w’imyaka 47 y’amavuko, yasinye amasezerano y’umwaka umwe wonyine yo gutoza Amavubi. Ikipe y’igihugu nta mutoza mukuru yari ifite nyuma y’uko Mashami Vincent wari umaze imyaka irenga itatu ari umutoza wayo arangije amasezerano ye mu ntangiriro z’uku […]

M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo

Umutwe wa M23 wamaganye FARDC yashinje Ingabo z’u Rwanda gufatanya n’abarwanyi bawo kugaba igitero ku ngabo zayo, usobanura ko abo yerekanye ivuga ko ari abasirikare ba RDF yafashe ari abanye-Congo. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe Igisirikare cya Congo (FARDC) binyuze mu muvugizi wayo wungirije Général de Brigade Sylvain Ekenge Bomusa […]

Bidasubirwaho RDC yinjiye muri EAC, iba igihugu cya 7 kiyigize

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri yemejwe burundu nk’igihugu kinyamuryango cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iba igihugu cya karindwi mu biwugize. Congo Kinshasa yemerejwe mu nama idasanzwe ya 19 yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC kuri uyu wa Kabiri. Ni inama yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, […]

Sudani y’Epfo: Zongeye kubyara amahari hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar

Umwuka mubi biravugwa ko wongeye gututumba hagati ya Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Visi-Perezida we wa mbere, Riek Machar. The East African ivuga ko aba bagabo bombi ntibavuga rumwe ku cyifuzo cya Machar cy’uko abahoze ari inyeshyamba ze bakwinjizwa mu gisirikare gishya cy’umwuga cya Sudani y’Epfo, bakakigiramo uruhare rungana na 50%. Riek Machar […]

FARDC irashinja RDF kuba inyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo zayo mu Rutshuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirashinja icy’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bitero M23 iheruka kugaba ku birindiro by’Ingabo zacyo mu Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igitero Igisirikare cya Congo gishinja icy’u Rwanda kugiramo uruhare ni icyagabwe mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe rishyira kuri uyu wa […]

Umunyamategeko wa Ndimbati yavuze ko arwaye

Me Bayisabe Irené uri mu banyamategeko batatu bunganira Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati, yatangaje ko uyu mugabo yamubwiye ko arwaye. Me Bayisabe yabitangaje kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rumaze gusoma umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’uriya mugabo usanzwe ari umunyarwenya. Urukiko rwategetse ko Ndimbati afungwa by’agateganyo iminsi 30 […]

Perezida Macron yihanangirije Biden nyuma yo kuvuga amagambo aremereye kuri Putin

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yihanangirije mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’amagambo aremereye aheruka gutangaza kuri Vladimir Putin w’u Burusiya. Ni amagambo Biden aheruka gutangaza ubwo yari yagiriye uruzinduko muri Pologne, igihugu gihana imbibi na Ukraine imaze ukwezi kurenga ihanganye mu ntambara n’u Burusiya. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize […]

Will Smith yakubitiye Chris Rock mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars

Will Smith yakubise urushyi mu isura ya mugenzi we Chris Rock, ubwo bombi bari bahuriye mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars bihabwa abahize abandi muri sinema. Ni ibihembo byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere. Smith yakubise Chris Rock amuhora kuba yari avuze ko umugore we Jada […]

Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Papa Francis, amusaba gusura u Burundi (Amafoto)

img_20220326_170835.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe i Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisco, amusaba ko yazasura u Burundi. Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bari i Vatican kuva ku wa Kane w’iki cyumweru. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha bakiriwe […]

Perezida Kagame yakiriwe na Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri, baganirira mu muhezo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri, mbere yo kuganirira mu muhezo. Ku gicamunsi cy’Ejo ku wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri, mu ruzinduko rw’akazi yatangiye muri kiriya gihugu. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje […]

M23 irashinja Tshisekedi kwirengagiza amasezerano bagiranye, agahitamo kuyishozaho intambara

Umutwe wa M23 urashinja Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa kwirengagiza amasezerano bagiranye nyuma gato y’uko yari amaze gufata ubutegetsi, ahubwo agahitamo kuwushozaho intambara. Ni ibikubuye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu na Maj. Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’uriya mutwe. Uyu muvugizi wa M23 avuga ko ibitero abarwanyi b’uriya mutwe bari kugabwaho […]

Perezida Tshisekedi yahaye isezerano rikomeye abakinnyi ba RDC nyuma yo kugwa miswi na Maroc

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yasezeranyije abakinnyi b’ikipe y’iki gihugu ko azabaherekeza muri Maroc mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 barimo. Ku gicamunsi cy’Ejo ku wa Gatanu Ikipe y’Igihugu ya Congo Kinshasa, Les Léopards, yari yakiriye i Kinshasa Les Lions de l’Atlas ya Maroc […]

Museveni yategetse Polisi guta muri yombi abakomeje kuvuga ko Oulanyah yarozwe

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yasabye Polisi gukurikirana abaturage ba kiriya gihugu bakwije ibihuha by’uko Rt. Hon Jacob Oulanyah yaba yarishwe. Museveni yaciye iri teka mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni ubutumwa Museveni yanditse nyuma y’amasaha make se wa Oulanyah atangaje ko umuhungu we atazize urupfu rusanzwe, ko ahubwo yarozwe, mbere […]

Perezida Kagame ari i Cairo mu Misiri (Amafoto)

img_20220325_191544.jpg

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera i Cairo mu gihugu cya Misiri, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze i Cairo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byatangaje ko agomba kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri. Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu […]

Uganda: Anita Among ni we watorewe gusimbura Jacob Oulanyah uherutse gupfa

Rt. Hon Anita Among uhagarariye agace ka Bukedea mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, ni we watorewe kuba Perezidante wayo asimbuye Rt. Hon. Jacob Oulanyah uherutse gupfa. Ku Cyumweru gishize ni bwo Oulanyah wari mu banyapolitiki bubashywe muri Uganda yapfuye aguye muri Amerika, aho yari amaze iminsi arwariye. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo abadepite […]

U Butaliyani ntibuzakina Igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma yo kubabazwa na Macedonie ya Ruguru

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yabuze itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsindwa na Macedonie ya Ruguru igitego 1-0. Igitego cyo mu minota y’inyongera cya rutahizamu Aleksandar Trajkovski ni cyo cyashenguye imitima y’Abataliyani, gifasha Macedonia gutera intambwe iyiganisha mu gikombe cy’Isi cya 2022 mu gihe yaba itsinze Portugal ku wa Kabiri w’icyumweru […]

Kera kabaye Meschack Elia yemeye kongera gukinira RDC ku busabe bwa Perezida Tshisekedi

Rutahizamu Meschack Elia yongeye kwemera gukinira ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kubisabwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe ni bwo uyu mukinnyi usanzwe ukinira Young Boys yageze i Kinshasa, mbere y’umukino w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya […]

Basketball: Barame wamamaye mu amakipe arimo Espoir na APR yapfuye

Barame Aboubakar wamamaye hano mu Rwanda mu makipe atandukanye ya Basketball arimo n’iy’Igihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi. Barame yakiniye ikipe y’igihugu ya Basketball, gusa yamenyekanye mu makipe ya Cercle Sportive de Kigali (CSK), Espoir BBC, APR Basketball Club n’andi menshi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe […]

Gen Mupenzi yakiriye Gen William Zana wo mu ngabo za Amerika wari mu Rwanda (Amafoto)

img_20220324_073813.jpg

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi, yakiriye Maj Gen William Zana wo mu ngabo za Amerika uherutse kugirira uruzinduko hano mu Rwanda. Maj Gen William asanzwe ari Umuyobozi wa Taskforce y’Ingabo za Amerika ziri mu ihembe rya Afurika. Ku wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe ni bwo yasuye […]

Julian Assange agiye kurongorera muri gereza

Umunya-Australia Julian Assange washinze urubuga rwa WikiLeaks ruzwiho kumena amabanga y’ibihugu bitandukanye, byitezwe ko arongorera umukunzi we Stella Moris muri Gereza ya Belmarsh y’i Londres mu Bwongereza afungiyemo. Ni amakuru yemejwe n’itsinda rishinzwe itangazamakuru muri WikiLeaks, mu itangazo riheruka gusohora. Iri tangazo rivuga ko “Julian Assange na Stella Moris bakorera ubukwe muri HMP Belmarsh, bakikijwe […]

Constantine wigeze kugeza Amavubi ku mwanya wa 64 ku Isi mu bari mu biganiro byo gusimbura Mashami

Ishyirahanwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje amazina y’abatoza batandukanye riri mu biganiro na bo bagomba kuvamo umwe uzahabwa inshungano zo gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Iyi kipe kuri ubu nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na Mashami Vincent wari umaze imyaka irenga itatu ari umutoza wayo. Mu batoza batandukanye FERWAFA yemeje ko bari […]

Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Masudi Djuma uyishyuza hafi Frw miliyoni 60

Umurundi Irambona Masudi Djuma yamaze kugeza ikirego mu Ishyirahanwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), arega Rayon Sports ashinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Rayon Sports yabanje guhagarika by’agateganyo umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke, mbere yo gutandukana na we burundu mu ntangiriro z’uyu mwaka. Rayon Sports yamuhagaritse nyuma yo […]

Meddy n’umugore we Mimi baritegura kwibaruka imfura

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert ukunzwe mu muziki nyarwanda nka ‘Meddy’, yaciye amarenga y’uko we n’umugore we Mimi Mehfira bitegura kwibaruka imfura yabo. Ni ibikubiye mu ifoto uyu muririmbyi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze. Ni ifoto igaragaza Mimi akuriwe. Meddy yayiherekeje amagambo y’icyongereza agira ati: “Blessed Mama” mu rwego rwo kugaragaza ko umugore we ari umumama/umubyeyi […]

Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Le Messager Ngozi y’i Burundi ntukibaye

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Le Messager FC de Ngozi y’i Burundi muri iki cyumweru ntukibaye, kuko umutoza w’iriya kipe ari muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu y’u Burundi yerekeje muri Bahrain. Mu minsi ishize ni bwo Rayon Sports yari yandikiye iriya kipe iyisaba ko bahurira mu mukino wo kwipima. Le Messager biciye […]

Uganda: Col. Joseph Rutabana yahaye icyubahiro Jacob Olunyah uherutse gupfa

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, kuri uyu wa Kabiri yatambukije ubutumwa bufata mu mugongo abanya-Uganda, nyuma y’urupfu rwa Rt. Hon. Jacob Olunyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu. Ku Cyumweru tariki ya 20 Werurwe ni bwo Olunyah yapfuye aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze iminsi arwariye. […]

André Onana yakoze impanuka ikomeye

Umunyezamu André Onana wa Ajax Amsterdam yo mu Buholandi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Caméroun, yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka. Ibitangazamakuru byo muri Caméroun byatangaje ko André Onana yakoreye iyi mpanuka i Yaoundé, yitegura gusanga bagenzi be mu mujyi wa Douala mu mwiherero y’ikipe y’Igihugu. Uyu mujyi ku wa Gatanu w’iki cyumweru Caméroun izawakiriramo Algérie, mu mukino […]

Abayobozi bakomeye mu Burusiya baravugwaho gucura umugambi wo kuroga Putin

Abayobozi bakomeye mu Burusiya biravugwa ko bacuze umugambi wo ‘kuroga Perezida Vladimir Putin’, hanyuma bagashyiraho umuyobozi uzazahura ubucuruzi bwa kiriya gihugu n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ni amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi bwa Ukraine. Ubutasi bwa Ukraine bwavuze ko mu gihe Perezida Putin yaba yishwe, yahita asimbuzwa Oleksandr Bortnikov ukuriye Urwego rushinzwe Umutekano mu Burusiya […]

FC Barcelone yandagaje Real Madrid yari imaze imyaka 3 yarayigaruriye

Ikipe ya FC Barcelone yanyagiye Real Madrid ibitego 4-0, mu mukino wa shampiyona ya Espagne amakipe yombi yari yahuriyemo mu ijoro ryakeye. FC Barcelone yari yasuye Real Madrid i Santiago Bernabeu, mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya Espagne wari utegerejwe n’Isi yose. Ni Barcelone yari imaze imyaka itatu idatsinda Real Madrid, dore ko […]

APR FC yatsinze Rutsiro FC yiyushye akuya, ikomeza gukubana na Kiyovu Sports

Ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye iya Rutsiro FC igitego 1-0, ikomeza kwirukankana na Kiyovu Sports mu rugendo rugana ku gikombe cya shampiyona. Kiyovu Sports ku wa Gatandatu yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, bituma icyunyuranyo cy’amanota yayitandukanyaga na APR FC kizamuka kigera ku manota atanu. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu rero byayisabaga ko itsinda Rutsiro […]

Muheto yabaye umukobwa wo kwa ‘Afande’ ubaye Miss Rwanda ku ncuro ya 3 yikurikiranya

Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, yabaye umukobwa wa gatatu ufite umubyeyi w’umwofisiye muri Polisi no mu ngabo z’u Rwanda wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda. Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ni bwo Muheto yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ahigitse Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cye na […]

Uganda: Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko yapfuye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko Rt. Hon. Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu yapfuye, nyuma y’igihe kirekire arwaye. Perezida Museveni yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije kuri Twitter ye. Yabwiye abaturage ba Uganda ati: “Ntangarizanyije umubabaro mwinshi urupfu rwa Rt. Hon. Jacob Oulanyah, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.” Rt. […]

Ko atari amatora y’ibanze ikibazo kiri he?_Min. Gatabazi asubiza abamwibasiye bamuhora gufana Muheto

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yagaragaje ko nta kibazo abona mu kuba yagaragaje ko ashyigikiye Miss Nshuti Divine Muheto, bijyanye no kuba amatora ya Miss Rwanda atari ay’inzego z’ibanze yemwe akaba ntaho ahuriye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu akuriye. Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ni bwo Muheto yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda […]

Komite yose n’inkomamashyi zegure_Aba-Rayon nyuma yo kubabazwa na Kiyovu Sports

Abafana ba Rayon Sports bazwi nk’aba-hooligan basabye Komite y’iyi kipe kwegura, nyuma yo gutsindwa ubugira kabiri na Kiyovu Sports bafata nk’umukeba wabo. Rayon Sports ku wa Gatandatu yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere. Ni umukino iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yatsinzwemo […]

Museveni yahaye umukoro Gen Al Burhan uyoboye Sudani

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahaye umukoro Gen Abdel Fattah Abdelrahman Al Burhan ukuriye akanama ka gisirikare kayoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho wo gutegura amatora anyuze mu mucyo. Museveni yabisabye Gen Al Burhan uheruka gusura Uganda ubwo barimo baganirira mu biro bye i Entebbe. Uyu musirikare ku wa Kane yari yagiriye uruzinduko rw’umunsi muri Uganda, […]

Perezida Kagame yakiriye Gen Mahamat Idriss Déby uyobora Tchad uri mu Rwanda (Amafoto)

img_20220318_161817.jpg

Perezida Paul Kagame yakiriye ku biro bye Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno uri hano mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Gen Mahamat Idriss Déby uri mu ruzinduko hano mu Rwanda, asanzwe ari umuhungu wa Marshal Idriss Déby wahoze ayobora Tchad mbere yo kwicirwa ku rugamba muri Mata umwaka ushize. Ku gicamunsi […]

Gen Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yahise agenderera ikindi gihugu (Amafoto)

img_20220318_102754.jpg

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ingabo z’icyo gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Cairo mu Misiri aho byitezwe ko agomba kugirana ibiganiro na Perezida Abdel Fattah el-Sisi w’iki gihugu. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane ni bwo Gen Muhoozi yageze mu Misiri ku butumire bwa Perezida […]

Igisubizo cya Pedri wagereranyijwe na Messi nyuma yo gutsinda igitego cy’akataraboneka

Umunya-Espagne Pedri Gonzalez yatangaje ko byamurenze cyane, nyuma yo kugereranywa na Lionel Messi kubera igitego yatsindiye FC Barcelone ikina na Galatasaray. Mu ijoro ryakeye FC Barcelone yo muri Espagne yari yasuye Galatasaray yo muri Turkiya, mu mukino w’ishiraniro wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza cya UEFA Europa league. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Camp Nou amakipe […]

Abasirikare b’u Burusiya bafatiwe mpiri muri Ukraine baburiye Putin ko bazamuhagurukira

Abasirikare b’Abarusiya bafatiwe ku rugamba, bashinje Perezida Vladimir Putin gutuma bagaba ‘ibitero by’iterabwoba’ muri Ukraine; bamuburira bamubwira ko bazamuhagurukira. Aba basirikare bamaganye igitero ingabo z’u Burusiya mu minsi ishize zagabye ku bitaro by’ababyeyi mu mujyi wa Mariupol, bavuga ko ari igikorwa cya ki-Nazi. Ni igitero cyaguyemo abantu bane ku wa 09 Werurwe, barimo n’umugore utwite. […]

Amerika yafatiye ibihano umushoramari Alain Goetz ufitanye amahari n’u Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Alain Goetz, umushoramari w’Umubiligi kubera ubucuruzi bwa magendu ya zahabu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezidansi ya Amerika ishinja Goetz na Sosiyete ye yitwa African Gold Refinery (AGR) gukura zahabu muri muri RDC bakayinyuza mu Rwanda no muri Uganda, hanyuma amafaranga ayivuyemo agahabwa imitwe […]

Gupima umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi ntibigikenewe_MINISANTE

img_20220317_155141.jpg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gupimira umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, isaba abo bireba kubihagarika. Ni ibikubiye mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Kane. Ubu buryo bwo gupima umuriro bwari bwaratangiye gukoreshwa muri Werurwe 2020, nyuma gato y’uko icyorezo cya COVID-19 cyari […]

Rubavu: Abahinzi barasaba ko bajya bamenyeshwa ibibakorerwa

Abahinzi bo mu karere ka Rubavu basabye inzego zishinzwe kubareberera kujya zibamenyesha ibibakorerwa, mu rwego rwo kugira uruhare mu kubibungabunga no kubisigasira. Ni nyuma y’amahugurwa ya Transparency International agamije kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu bibakorerwa aba baturage bari bamazemo iminsi. Kambogo Ildephonse uyobora akarere ka Rubavu ubwo yasozaga aya mahugurwa, yatangaje ko uruhare rw’umuturage ari […]

Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye mu biro bye Antoine Cardinal Kambanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Kane yakiriye mu biro bye Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wagendereye igihugu cye. Perezidansi y’u Burundi kuri Twitter yavuze ko Cardinal Kambanda ari mu Burundi, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Inama nkuru y’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi. Perezida Ndayishimiye yakiriye mu buro bye i Gitega […]

U Rwanda rwaciwe hafi Frw Miliyoni 130 ruzira ba bakinnyi bo muri Brésil

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball ku Isi (FIVB), yaciye ishyirahanwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FRVB) amande y’ibihumbi 120 by’amafaranga y’Amasuwisi (Frw miliyoni 129) kubera gukinisha abakinnyi batemewe n’amategeko. U Rwanda rwaciwe uyu murengera w’amafaranga ruzira gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brésil muri shampiyona nyafurika y’abagore yabereye i Kigali muri Nzeri umwaka ushize. Aba barimo Aline Aparecida […]

Amerika yatangaje umubare w’abasirikare b’u Burusiya bamaze kwicirwa muri Ukraine

Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko abasirikare b’u Burusiya babarirwa muri 7,000 ari bo bamaze kugwa mu ntambara iki gihugu kirimo na Ukraine. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane huzuye ibyumweru bitatu u Burusiya butangije iyi ntambara. Mu basirikare b’u Burusiya bamaze kugwa muri iriya ntambara bivugwa ko harimo bane bo […]

Gen Muhoozi yahishuye umubare w’inyambo ‘Afande’ Kagame yamugabiye

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko Perezida Paul Kagame yamugabiye inka 10 z’Inyambo. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe ni bwo Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, amugabira ziriya nka. Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yagaragaje ko inka Perezida Kagame […]