Niba ‘His Excellency’ yarahaye umuturage ijambo wowe urinde uryaka Umunyarwanda- Uncle Austin kuri FERWAFA

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin avuga ko ibyakozwe n’umukozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yambura umunyamakuru ijambo bidakwiriye mu gihe Perezida Kagame ashyigikiye ko abaturage bamubwira ibibazo bafite. Ubwo habaga ikiganiro ku rugendo rw’Amavubi muri Cameroon, umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu yambuwe ijambo, agitanga igitekerezo. Ni ibintu bikomeje kugarukwaho cyane ariko abenshi barabinenga. Austin […]

HRW ivuga ko kuraza abantu muri za sitade hirindwa COVID-19 ari ukubahutaza

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch(HRW), watangaje raporo ivuga ko leta zigera kuri 83 ku isi zahonyoye ubwisanzure bwa muntu gusa byagera ku Rwanda ikamagana ibyo kujyana abantu muri za sitade igihe barenze ku masaha yagenwe, hirindwa COVID-19 ivuga ko binyuranye n’amategeko. HRW ivuga ko Leta z’ibihugu zabangamiye uburenganzira bw’abaturage burimo: ubwo kuvuga, […]

Abanywa urumogi bararira ayo kwarika

Bamwe mu banywa urumogi mu gihugu cya Jamaica baratabaza ngo ako gatabi karabuze bwa mbere mu mateka y’igihugu. Abarunywa babwiye ibinyamakuru birimo The Guardian, The Sun, ABC ko rwabye iyanga ku isoko bitewe n’uko ruteze neza, abarukeneye bo bakaba ari uruhuri. Indi mpamvu itungwa agatoki ni ukuba abaruhinga baragabanutse ndetse n’ubukangurambaga bwo kururwanya bukaba bukomeje […]

Kwaba ari ukugambanira ukuri-Amb. Mukantabana asubiza uwavuze ko u Rwanda ruri kugana mu gitugu

unnamed-9.jpg

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana avuga ko ibyatangajwe na Anjan Sundaram, umwanditsi akaba n’umunyamakuru uvuga ko ifatwa rya Rusesabagina ku Rwanda ari “ukugana mu gitugu” ari inkuru ibogamiy bityo ko kutayinyomoza byaba ari ukugambanira ukuri. Mu nyandiko ye yahise mu kinyamakuru Foreign Policy, Mukantabana avuga ko Sundaram yiyongereye […]

MINEMA ivuga ko kuba PAM yagabanyije ibiryo by’impunzi kuri 60% ‘nta mpungenge biteye’

capture-42.png

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, PAM/WFP riratangaza ko ryafashe icyemezo cyo kuganya ibiribwa byahabwaga impunzi ziri mu Rwanda ku kigero cya 60%, u Rwanda rwo rukavuga ko nta mpungenge biteye. Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa PAM i Kigali ibyo biraterwa n’igabanuka ry’inkunga PAM yagenerwaga n’abaterankunga ngo ni icyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi […]

Uganda: Abitwa Abalaalo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bikomwe n’abatuye Amuru

Abaturage batuye mu Karere ka Amuru muri Uganda bikomye abazwi nk’Abalaalo, babashinja gufatanya n’igisirikare cya Uganda (UPDF) mu Karere ka Amuru, mu kubinjiramo, bakahaba bitemewe. Abalaalo biganjemo abavuga Ikinyarwanda, benshi bafite inkomoko mu Rwanda gusa hari ababa bahaheruka kera batanakivuga neza, bakoresha cyane Olunyankole. Ni aborozi bimuka uko babonye urwuri rw’inka zabo. Inkuru ya Daily […]

Nta mpamvu u Rwanda rwaba umwihariko- Ange Kagame kuri Rusesabagina

Umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda, Ange Kagame avuga ko ntaho ku Isi nzima, abayobozi n’amatsinda y’imitwe yitwaje intwaro, batashakishijwe ngo bagezwe imbere y’ubutabera, bityo ngo u Rwanda narwo si umwihariko kuri iyi ngingo. Kuri Twitter, Ange Kagame yatangaga igitekerezo ku byanditswe na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana […]

UCI yemeje igihe Tour du Rwanda izabera

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) ryemeje ko isiganwa rya Tour du Rwanda rya 2021 rizaba guhera tariki 2-9 Gicurasi 2021. Tour du Rwanda yagombaga kuba muri uku kwezi kwa Gashyantare ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19. Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 gusa nta Munyarwanda urayegukana kuva yajya […]

Ingurube z’ i Gicumbi zisigaye zihabwa amata

Aborozi n’abacunda amata bo mu Karere ka Gicumbi, bafashe umwanzuro wo guha ingurube amata kuko babuze isoko, abatazifite bakayabogora. Harerimana Jean de Dieu ni umworozi akaba n’ucunda nawe yagize ati “Ubu ikintu turi gukura mu bworozi bw’inka ni ifumbire gusa naho amata nta kigenda kuko udafite ingurube ubu ari kuyabogora (kuyamena) kuko n’umuturage uri kuyamuhera […]

Musanze: Uruhinja rw’iminsi itatu rwakuwe mu musarani ari ruzima

Amakuru yamenyekanye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021 ahitwa Karwasa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ni ay’umwana w’umuhungu bivugwa ko yari amaze iminsi itarenze itatu avutse, yakuwe mu musarani w’ishuri aho yajugunywemo n’umuntu utahise amenyekana. Uyu mugore akimara kumva uwo mwana yagize amatsiko yegera aho aririra […]

Nairobi: Umwe yapfuye nyuma yo kujugunywa hanze y’imodoka igenda ku bwa Ksh 200

capture-41.png

Polisi ya Kenya irashakisha abagabo babiri; umushoferi na konvuwayeri (convoyeur) bajugunye abantu babiri hanze y’imodoka igenda ahitwa Juja muri Nairobi kuko bari banze kwishyura Ksh 200 (1,800Rwf) umwe akaza gupfa. Umukobwa w’imyaka 26, Judy Wanjiku Nyaga ukomoka ahitwa Kiharu, yapfuye ku cyumweru ubwo yari ajyanwe ku Bitaro bya Thika ataka umutwe nyuma yo kujugunywa hanze […]

Burya si buno- Bamporiki ku bahakana jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga wa Leta muri Minsiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edoaurd Bamporiki avuga ko abahakana, bagapfobya jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kumenya ko ibihe byahindutse kuko ubu ntawabashyigikira, avuga ko bakwiriye kwamaganwa. Yifashishije Twitter, Bamporiki avuga ko abarurwanira ishyaka bakwiriye kugira icyo bakora. Ati ” U Rwanda nirweme, abarurwanira ishyaka, turahe akamo abamamaza urwango, burya si buno!” Kuri ubu […]

Karongi: Umubyeyi yakuye abana be mu ishuri kuko Imana yamubwiye ko agapfukamunwa itakemera

whatsapp_image_2021-02-04_at_13.jpg

Umuturage witwa Nyirarukundo Marie Rose utuye mu Kagari ka Ruragwe Umurenge wa Rubengera akarere ka Karongi,yabujije abana be gusubira mu ishuri kubera ko imyemerere ye itamwemerera ko abana be bambara agapfukamunwa. Uyu muturage Nyirarukundo Marie Rose ari mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko avuga ko bitewe n’imyemerere ishingiye ku idini abana be babiri batambara agapfukamunwa kubera […]

Yagize nyina w’imyaka 88 intere amubaza Se umubyara

Umugabo w’imyaka 55, John Kainuthia utuye i Nairobi muri Kenya, yakubise nyina, Naomie Kamuyu w’imyaka 88 amugira intere ubwo yamubazaga aho se umubyara ari n’uwo ari we. Kainuthia yakubise nyina aramuvunagura, yagiza igikapu cye na telefone ubwo yamukubitaga nyina utuye ahitwa Riruta nk’uko Nairobinews ibitangaza. Uyu mugabo yakubise nyina ingumi mu mbavu, atabarwa n’abaturanyi kuko […]

Amakuru y’ibanga ku rupfu rwa Radio yashyizwe hanze, Washington ashinjwa kumwica

Amakuru yashyizwe hanze n’inshuti ya Moses Nakitinje Ssekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio yitwa John Miles na we w’umuhanzi, avuga ko Radio atazize kurwana n’ushinzwe umutekano mu kabari, ko ahubwo yarozwe n’umugabo utunganya umuziki, David Ebangit uzwi nka Washington. Miles kuri shene ya Youtube yitwa Kasuku, yavuze ko yari yavuganye na Radio saa moya, nyuma […]

Umunyamakuru Ndayizera yavuze akamuri ku mutima mbere yo gukatirwa

Umunyamakuru Phocas Ndayizera uregwa ibyaha by’iterabwoba kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021, yahawe ijambo n’urukingo ngo agire icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundu basabiwe n’ubushinjacyaha. Muri uru rubanza rumaze imyaka ibiri, aba bagabo 13 na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza ubu uburanishwa adahari, baregwa gucura umugambi wo gukora iterabwoba mu mujyi wa Kigali. […]

Impuguke ivuga ko Dr Nsanzabaganwa agiye muri komisiyo ya UA mu bihe bitoroshye

Impuguke muri politiki, akaba n’Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira imiyoborere myiza na demukarasi, (Governance for Afrika), Nkusi Cyrus avuga ko Dr Monique Nsanzabaganwa ategerejwe n’akazi katoroshye mu nshingano afite kuri ubu haba mu bijyanye n’imiyoborere n’ubukungu bw’ibihugu n’imiryango y’uturere ibihugu bya Afrika bibarizwamo. Kuri iki cyumweru nibwo Dr Monique Nsanzabaganwa yarahiriye kuba Visi Perezida wa Komisoyo […]

Indwara y’amayobera yadutse muri Tanzania

Indwara itaramenyekana iyo ari yo iri kuvugwa mu burengerazuba bushyira amajyepfo ya Tanzania aho abayirwaye barangwa no kuruka amaraso, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Ibi binyamakuru bivuga ko amakuru yatanzwe n’abashinzwe ubuzima mu karere ka Chunya ari uko hari bamwe mu bayirwaye bapfuye mu gihe cy’amasaha. Minisiteri y’ubuzima yo yatangaje ko yohereje ikipe y’inzobere gukora iperereza […]

Ebola yongeye kugaragara muri DR Congo

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari umuntu urwaye Ebola wongeye kuboneka muri iki gihugu, yica umugore w’ahitwa Biena hafi y’umujyi wa Butembo. Itangazo rya OMS/WHO rivuga ko uwo mugore yaje kwivuza ku kigo cy’ubuzima kiri hafi ye afite ibimenyetso bya Ebola, ivuga kandi ko umugabo we yari mu bantu bakize […]

Musanze: Abo mu muryango wa Barangirana bamaganye ibivugwa ku mubyeyi wabo

Umuryango w’umusaza w’umukire, Barangirana, utuye mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze uvuga ko utishimiye kandi wamaganye amakuru yatangajwe na bamwe mu baturage avuga ko uyu mubyeyi yajyaga kwituma ku karere ka Musanze mu gihe amaze igihe arwaye. Abo muri uyu muryango babwiye BWIZA ko umusaza Barangira ubu arwaye bityo ko abavuga […]

Abarwanya NRM ni indiririzi- Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko nta muntu ukwiriye kuba arwanya ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) uretse indiririzi (parasites), bakwiriye kuba bashyirwa ku ruhande kuko iri shyaka ryakoze byinshi. Ibi biri mu ijambo rya Museveni ku munsi wa Tarehe Sita, umunsi hizihizwa intangiro y’urugamba rwamaze imyaka itanu, rukageza Museveni ku butegetsi. […]

Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha

pastor.jpg

Umuryango w’umugabo witwa Merchades Buberwa, wiyita pasiteri utuye ahitwa Kasarani, mu Karere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania ntutunga telefon cyangwa televiziyo, wanze kujyana abana ku ishuri kuko Imana yawo itabyemera. Umuryango wa Buberwa, ntureba televiziyo nta na telefoni utunze kandi nta n’zindi gahunda zireba abaturage ujyamo kuko ngo ibyo bihabanye n’ugushaka kw’Imana. […]

Gasabo: Umuturage yarwanye n’umukozi w’umurenge bapfa umugore

Umusore w’imyaka 25 wakoraga ibiraka byo gufasha umukozi w’Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yarwanye n’umuturage bivugwa ko bari barimo gusangira ariko uyu we akavuga ko yamufashe amusambanyiriza umugore. Mu nzu byabereyemo hari harimo intebe za pulasitiki ijagaraye, televiziyo yo muri urwo rugo yashwanyaguritse, bigaragara ko hasa nk’abahereye imirwano ikomeye cyane. Amakuru IGIHE yamenye […]

Rayon Sports isenyutse mwafana njye cyangwa Gasogi?- Shaddy Boo

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo kuri ubu aribaza uwasigara afite abafana benshi mu Rwanda hagati ye na Gasogi mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaba isenyutse. Kuri Twitter (https://twitter.com/shaddyboo__92), Shaddy Boo yavuze ibi ku bw’amakur ko Rayon Sports bizwi ko ifite abafana benshi mu gihugu, yamaze kwirukanwa mu nzu yakoreragamo. […]

Pasiteri yasambanyije abana bo mu kigo cy’imfubyi yashinze, mama pasiteri abashyiramo udupira ngo batabyara

Umugabo w’umunyamerika yakatiwe gufungwa imyaka irenga 15 kubera ihohotera rishingiye ku gitsinda ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure mu kigo cy’impfubyi muri Kenya. Gregory Dow umuvugabutumwa w’umukiristu mu 2008 we n’umugore we nibwo bashinze icyo kigo cy’impfubyi. Umukozi wa FBI witwa Michael Driscoll yavuze ko “Gregory Dow yari ikurura cyambaye uruhu rw’intamba”. Umwaka ushize mu rukiko […]

Nyuma yo gutora uba wabaye umucakara ntacyo uba uricyo- Gen. Kulayigye

Umudepite mu nteko uhagarariye Ingabo za Uganda (UPDF), Brig. Gen. Felix Kulayigye avuga ko abatora bahinduka abacakara babo bahisemo ngo babahagararire kandi ko icyitwa ukwishyira ukizana baba bagomba kuba bacyibagiwe kuva ku munsi batoreyeho. Ni mu kiganiro yagiranye na NBS mu gitondo cyo kuwa 4 Gashyantare 2021, aho yagarukaga ku ngingo zinyuranye. Uyu mujenerali w’imyaka […]

Umunyarwanda wafungiwe muri Uganda avuga ko hari impamvu imwe ituma ufashwe ahita yicwa

Umunyarwandakazi witwa Nzamukosha Diane wamaze imyaka 6 akorerwa iyicarubozo mu gihugu cya Uganda avuga ko hari igihe inzego z’umutekano zifashe Umunyarwanda zigahita zikwica iyo ntawazibonye zikujyana. yu ni umugore w’imyaka 36 y’amavuko. Yagiye gucururiza imyenda mu gihugu Uganda kuva mu 2014. Amaze umwaka 1 nibwo yashimuswe n’inzego z’ubutasi za Uganda zimusanze aho yacururizaga nijoro, zimutwarana […]

Hari ibihugu bya Afurika bitari mu bizabona inkingo

Ibihugu bimwe bya Africa nk’u Burundi, Eritrea, Gabon, Lesotho, Madagascar na Tanzania ntibiri ku rutonde rw’agateganyo rw’ibizahabwa inkingo muri gahunda ya Covax. Ibihugu byinshi bya Africa bizabona inkingo muri gahunda mpuzamahanga ya Covax, itandukanye n’iyi ya AU, gusa hari n’ibiteganya kwivuganira n’inganda zikora inkingo. OMS ivuga ko ibihugu bitari kuri urwo rutonde rwatangajwe kuwa gatatu […]

Bazeye wa FDLR yasabye kubabarirwa nk’uko byagenze ku bamukuriye

Ignace Nkaka uzwi nka Laforge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR yasabye urukiko kubabarirwa akajya mu buzima busanzwe nk’uko leta yabikoze kuri bamwe mu bahoze ari abarwanyi bakomeye muri uwo mutwe. Me Milton Nkuba wunganira Nkaka yabwiye urukiko ko umukiriya we uruhare rwe mu bikorwa bya FDLR “rwari rutoya cyane” ngo kuko we […]

Rusizi: Umuturage aravuga ko gitifu yamwambuye inyama

Umuturage witwa Hategekimana Joseph wo mu Mudugudu wa Rugaragara,Akagari ka Kinyaga ku tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo yari arimo kugabana n’abandi baturage inyama bagombaga kurya ku bunani, avuga ko yatunguwe no kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari Ndagijimana Japhet aje agaterura ibiro umunani by’inyama zari zimugenewe. Hategekimana yabwiye TV1 ko yamubajije mpamvu azifashe, gitifu amubwira […]

Reba inyogosho yatumye umusore w’umukirisitu afungwa ngo ” yatutse Islam”

ip7.png

Umusore w’Umunya-Nigeria, Elijah Ode ukomoka muri Leta ya Benue biravugwa ko yatawe muri yombi, agafungirwa muri Kano akurikiranweho ko yogoshe abakiliya be inyogosho ituka Idini ya Islam. Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Benue, Smith Akoko avuga ko Ode usanzwe ari umukirirsitu w’umunyeshuri yafashwe kuwa Gatatu nyuma y’aho abantu babiri yari yogoshe bafashwe baryozwa inyogosho ituka […]

Ibibazo by’ u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe-Kagame

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abantu badakwiriye kugira ngo ibibazo by’imibanire hagati y’ u Rwanda na Uganda ni ibya vuba aha, ku ngo byari bimaze igihe ahubwo bidashyirwa hanze ngo abantu bamenye ko biriho. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyitwa Battlegrounds cyabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari […]

Rusizi: Abaturage bakoze umukwabu bata muri yombi bagenzi babo

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gacamehembe,Umurenge wa Gihundwe Akarere ka Rusizi, ni bo bakoze umukwabu, bata muri yombi bagenzi babo barimo abakoresha ibiyobyabwenge. Uyu wa 2/2/2021 abaturage batuye muri ako gace babwiye itangazamakuru ko bikoreye umukwabu wo guhiga abajura nyuma yaho bari bamaze igihe babazengereje. Ati:”Twari tumaze igihe tuzengerezwa n’insoresore z’abajura ,bari bamaze kwiyongera ,twishyize […]

Polisi ya Tanzania yasanze umuturage afite uruganda rw’imbunda iwe mu rugo

Polisi mu Ntara ya Pwani muri Tanzania yataye muri yombi umuturage witwa Shaban Athumani w’imyaka 61, utuye ahitwa Kwamakocho mu gace ka Chalinze, akekwaho gukorera imbunda mu rugo rwe. Umuyobozi wa Polisi muri Pwani, Wankyo Nyigesa, yabwiye abanyamakuru ko aya makuru bayahawe n’umuturage, nabo baragenzura bsanga Athumani afite urwo ruganda iwe mu rugo. Polisi yasanze […]

Rutsiro: Isoko rimaze imyaka irenga itanu ritashywe ntirirarema na rimwe

Bamwe mu batuye mu murenge wa Nyabirasi wo mu karere ka Rutsiro baribaza impamvu ahari haragenewe kuzajya haremera isoko ry’inka muri uwo Murenge ritigeze riharemera na rimwe mu myaka irenga itanu ishize kuva hatahwa. Hashize imyaka irenga itanu mu kagari ka Terimbere ko mu murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro hubatswe iryo soko ryagombaga […]

Muhanga: Uwahawe imbabazi za perezida yongeye gutabwa muri yombi

Umuturage witwa Jovin Mfitumukiza wari wararekuwe ku bw’imbabazi za perezida yongeye gutabwa muri yombi nk’uko amakuru y’ U Rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza (RCS) rubitangaza. Mfitumukiza yari yarafunguwe nyuma aza kongera gufungwa akekwaho kwica umumotari mu Murenge wa Shyogwe, ariko mu mpera za Mutarama 2021, yari yatorotse Gereza ya Muhanga. Umuvugizi wa RCS, Uwera Gakwaya yabwiye […]

Bwengye yishe atemaguye umuhungu we wateye inda atarashinga urugo

Umubyeyi witwa Steven Bwengye wo mu gace ka Bushenyi mu Karere ka Sheema muri Uganda yatemaguye umuhungu we, Daniel Turyahabwe aramwica kuko yateye inda umukobwa kandi atarubaka urugo. Bwengye yari yaraciye umuhungu we mu rugo ku bwo kumushinja kwanga ishuri mu gihe minerivari itabuze cyangwa ibikoresho nkenerwa. Turyahabwe nk’uko Chimpreports BWIZA ikesha aya makuru ibitangaza, […]

Alexandria: Abantu bashyinguwe basanzwe bafite indimi za Zahabu

Itsinda ry’abashakashatsi bo mu Misiri na Dominica babonye abantu bashyinguwe mu myaka 2,000 ishize bafite indimi za Zahabu mu majyaruguru ya Misiri. Minisiteri ishinzwe ibya kera mu Misiri ivuga ko abo bantu babonywe mu Mujyi wa Alexandria mu isinagogi yitwa Tiposiris Magna gusa ngo ntabwo ibisagazwa by’abo bantu byari byarabitswe neza. Inkuru ya BBC na […]

N’andi mayeri muzakoresha tuzayamenya-CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda (RNP), CP Kabera John Bosco avuga ko hari abantu basa nk’aho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 babereyeho kunyuranya nayo baba mu migambi yo kubeshya, bahimba amyeri y’uburyo bayarengaho. Aganira na RBA, CP Kabera yavuze ko amayeri akoreshwa cyane n’abo mu Mujyi wa Kigali bayatahuye kandi ko n’andi ahimbwa bazayamenya. Ati […]

Ubushinwa bwitambitse LONI ku kibazo cya Myanmar

Ubushimwa bwatambamiye umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano ku isi k’Umuryango w’Abibumbye (UN) wo kwamagana coup d’Ă©tat muri Myanmar (La Birmanie). Abasirikare bafashe ubutegetsi kuwa mbere nyuma yo gufata bagafunga umutegetsi Aung San Suu Kyi, amagana y’abadepite n’abandi bo hafi ye. Abasirikare bayoboye iyi coup bashyizeho urwego rw’ikirenga ruri hejuru ya guverinoma. Gusa mu mujyi munini wa […]

Menya indirimbo iri gukora ku mutima wa Ange Kagame muri ibi bihe

1424874518_ange_kagame_playlist.jpg

Umukobwa w’umukuru w’igihugu, Ange Ingabire Kagame yashyize hanze ko indirimbo y’umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay yitwa ” Godly” ari yo arimo yiyumvira muri ibi bihe. Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa kuri Twitter (https://twitter.com/AngeKagame) yavuze ko iyi ndirimbo ari nk’umugenzo wa mugitondo aho bigeze. Ingingo yumvikanisha ko ayumva kenshi. Yagize ati ” Ndimo kumva ‘Godly’ […]

Umukobwa yaburiye abakobwa bafite abakunzi batabakubita

Umukobwa wo muri Nigeria yumvikanye mu mashusho ku mbuga nkoranyamabaga avuga ko abakobwa bafite abasore bakundana ariko bakaba batabakubita cyangwa ngo bagire ikindi gikorwa kibi babakorera, bafite ikibazo. Uyu mukobwa avuga ko umukobwa ufite umukunzi utamuhohotera, aba amwihishemo, ko ” aba atamukunda bya nyabyo. Aba ari uburyarya. Aba agomba kukwereka uwo ari we.” Avuga ko […]

Abakire 10 ba mbere muri Afurika mu 2021

Urubuga Forbes rwashyize hanze urutonde rw’abakire 10 ba mbere muri Afurika mu 2021. Imyaka ikomeje kwikurikiranya ko umuntu wa mbere ukize muri Afurika ari Umunya-Nigeria, Aliko Dangote ufite miliyari 12 na miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika. Dangote araza imbere kuko kompanyi ye Simi yungutse agera kuri miliyari ebyiri z’amadolari ugereranyije n’umwaka ushize. Dore uko bakurikirana: […]

Nafashije RPF ngo idatsindwa-Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ubwo ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, Rwanda Patriotic Front (RPF) ryizihizaga isabukuru y’imyaka 15 rimaze rishinzwe, yavuze ko yatanze ubufasha ngo urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 ngo iryo shyaka ritarutsindwa. Mu ijambo rye mu 2002, Museveni yavuze ko byamusabye gukora ibintu bibiri ku kibazo cy’u Rwanda; gufasha […]

Kigoma: Umugabo yakatiwe kumara umwaka atanywa inzoga

Urukiko rukuru muri Kigoma rwahanishije umugabo witwa Boniphace Kachila kumara amezi 12 atanywa inzoga nyuma yo guhamwa no kuba yarishe sebukwe, Ndolele Donansiano atabigambiriye. Kachila atuye ahitwa Kiyungwe muri Kasulu mu ntara ya Kigoma. Yishe sebukwe bari bahoze basangira inzoga kuwa 13 Kamena 2019 nyuma yo kurwana bitewe n’intonganya zabaye ubwo bari bamaze gusohoka mu […]

Rema yakongeje ikibazo kiri hagati ye na Fille ‘ku bwa The Ben’

Umuhanzikazi Rema Namakula yashyize umuriro mu mubano utari mwiza uri hagati ye na Fille Mutoni, avuga ko azashyiraho miliyoni imwe ku bantu bagenda baririmba indirimbo yafatanyije na The Ben yitwa ” This is love”. Iyi ndirimbo kuri ubu muri Uganda iri kwitwa ‘Love Anthem’ ari byo kuvuga ngo indirimbo yubahiriza urukundo. Irakunzwe ku buryo ibivugwa […]

Magufuli yazamuye mu ntera umucamanza wakoze ibidasanzwe mu rukiko

Perezida wa Tanzania, Dr Pombe Magufuli yazamuye mu ntera umucamanza mu rukiko rukuru amugira umucamanza mu rukiko rw’ubujurire kuko yasomeye igihano uwahamwe n’icyaha, akabivuga mu Giswahili. TBC itangaza ko benshi mu bacamanza bo muri Tanzania bakunze gutangaza imyanzuro y’urubanza bakoresheje Icyongereza nka rumwe mu ndimi zakoreshejwe handikwa itegeko rigena ibihano muri Tanzania. Si Icyongereza gusa […]

Arusha: Abagore bigaragambya banze ko mugenzi wabo ashyingurwa

Abagore b’ahitwa Mateves mu gace ka Kisongo i Arusha bihereje imihanda bigaragambya, banga ko umugore mugenzi wabo witwa Anna Ng’ida wishe anizwe, akajugunywa muri ruhurura, ashyingurwa. Abagore barakaye bitambitse imodoka za polisi ngo zidahita ngo mugenzi wabo adashyingurwa. Aba bavuga ko bababajwe n’uburyo mugenzi wabo yishwe urw’agashinyaguro kandi abakekwa bakaba batarafatwa nk’uko AYO TV ibitangaza. […]

Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari-Kagame

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame avuga ko muri ibi bihe abaturage ayoboye bagaragaje ko ari intwari ku bw’ibibazo bahanganye nabyo batewe n’icyorezo cya Coronavirus kiri mu gihugu kuva mu ntangiro za Werurwe 2020. Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko abaturage bagomba gukomeza kurinda bagenzi babo. Yagize ati ” Iki […]

Imyaka 19: Museveni yahishuye ikintu Gen. Rwigema yahoraga amubwira

Ubwo Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, Rwanda Patriotic Front (RPF) ryizihizaga imyaka 15 rimaze rishinzwe, Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yabwiye abari aho ko byabaga bidashoboka kumva mu kiganiro cya Maj. Gen. Fred Rwigema atavuga ku Rwanda n’ibibazo birureba. Gen. Rwigema wari minisitiri wungirije w’Ingabo wa Uganda ariko ngo yakundaga kuvuga ku Rwanda […]

Rema na Fille bararebana ay’ingwe kubera The Ben

Hari umwuka mubi hagati y’umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda, Fille Mutoni ubu uba muri Uganda na Rema Namakula, bapfa ugukorana n’umuhanzi w’Umunyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Amakimbirane hagati ya Fille na Rema araturuka ku ndirimbo The Ben yafatanyije na Rema yitwa ” This is love” kuri ubu ikunzwe. Fille avuga ko uyu mushinga […]

Magufuli yasabye ko umuganga waretse akazi muri Leta ashakishwa

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yasabye ko umuganga wataye akazi ko kuvura mu bitaro bya Leta biri mu Ntara ya Tabora, akajya gukora mu bitaro byigenga afatwa. Magufuli yasabye Minsitiri w’Ubuzima, DR. Dorothy Gwajima gukurikirana iby’uwo muganga w’umuhanga wanze akazi muri Leta akajya gukora mu bigenga kandi yararihiwe amashuri ya kaminuza na Leta. […]

Imyaka 24: Museveni avuze ko Mobutu yazize gukorana na Habyarimana

Imyaka 24 irashize Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuze ko kuba ubutegetsi bwa Mobutu bwarageze ku musozo ari ukuba yarakoranye n’ubutegetsi bwa Juvenali Habyarimana wayoboraga u Rwanda mu bihe bye. Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga, yayoboye Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) kuva mu 1965 kugeza mu 1997 […]

Amasahani Koffi Olomide yaririyeho muri Tanzania yatumye bamwe bacika ururondogoro

Abanya-Tanzania n’abandi bantu banyuranye bihereje imbuga nkoranyambaga banenga umuhanzi Nandy ku bw’amasahani bavuga ko aciriritse yahereyeho mugenzi we, Koffi Olomide wari wamusuye. Olomide yageze muri Tanzania aho yaje gukorana indirimbo na Nandy. Byabaye ngombwa ko Koffi ajya iwe, bagasangira amafunguro ariko amasahani yakamejeje. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bati ” Ariya masahani arasekeje, si ayo ku […]

Guha Amavubi agahimbazamushyi ni ukubisabira uburenganzira

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje abashaka guha agahimbazamusyi Ikipe y’Igihugu (Amavubi) iri muri CHAN 2020, ko bazajya babanza kubisabira uburenganzira kuri Minisitiri wa Siporo. Guhera mu cyumweru gishize ubwo u Rwanda rwakinaga imikino y’amatsinda ya CHAN 2020 mbere y’uko rugera muri ÂĽ cy’iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, hari Abanyarwanda […]

Diamond yahishuye ko afite abandi bana yabyaye hanze biyongera ku bazwi

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yashyize hanze ko afite abandi bana babiri yabyaye hanze, biyongera ku bo yari asanzwe afite, bakaba batandatu. Aganira na WASAFI FM, Diamond yavuze ko hari abandi bana basanzwe batazwi na rubanda ariko ko bizashira akabatangaza mu ruhame. Yavuze ko imfura ye yari izwi nka Princess Tiffah yabyaranye na Zari […]

Ruswa iravuza ubuhuha muri Traffic Police, WASAC na PSF

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International, ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) burerekana ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi (WASAC) Polisi ikorera mu muhanda no mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) baza ku isonga mu nzego zamunzwe na ruswa mu Rwanda. TI-Rwanda ivuga ko muri izi nzego uko ari eshatu, ruswa yazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2019. […]

Amagana y’imfu z’Abanyamulenge arashyirwa ku mutwe w’abarwanya u Rwanda muri DRC

Bamwe mu Banyamulenge bavuga ko ukwibasirwa no kwicwa kwa benshi muri bo bizera ko gukorwa n’abari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, basanzwe bafitanye ikibazo n’umuturanyi wayo mu burasirazuba, u Rwanda. Ibi babitangarije AFP ubwo bari bitabiriye ugushyingura umwe muri bo, Bonaventure Kinyegeria wari wishwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana kuwa 6 Ukwakira 2020 mu Minembwe. […]