Uganda: Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Ikinyamakuru Chimpreports cyashyize ahagaragara uko itabwa muri yombi ry’uwari umukuru w’igipolisi  cya Uganda ryagenze, kigaragaza imvo n’imvano n’uko yaba yaragerageje gutoroka igihugu ariko ntibimukundire. Ni nyuma y’inama ikomeye y’amasaha atatu y’akanama k’umutekano k’igihugu yari iyobowe na perezida Yoweri Museveni ubwe. Bamwe mu bagize aka kanama ni minisitiri w’umutekano, Gen. Jeje Odong, Umunyamabanga Mukuru wa NRM, […]

Rwamagana: Kabarinda wabaga mu nzu yita ‘Akazu gato’ arishimira iyo yaremewe na Polisi

Kabarinda Concilia, Umupfakazi w’imyaka 55 y’amavuko; wari utuye mu nzu itameze neza mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare, umurenge wa Nyakariro, mu karere ka Rwamagana; arishimira inzu yubakiwe na Polisi y’igihugu akabasha kuva mu iyo yabagamo yita ko yari ‘Akazu gato”. Yahawe iyi nzu ku wa kabiri tariki 12 Kamena 2018, ayishyikirijwe n’ubuyobozi bwa […]

Menya inkomoko y'insigamigani 'Yariye karungu'

 “Yariye karungu” cyangwa “Yarumye karungu”, wakomotse kuri Nyirakamagaza n’umugabo we Karungu bo mu Rwampara rwa Kigali, ku ngoma zo hambere. Bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga ngo “Nimumubise dore yariye Karungu.” Kubera iyo ngeso y’ubusambo, Rugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n’abe mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu; niho yise Mburabuturo. Amaze kuhatura, […]

Min. w'Intebe, Dr. Ngirente yatangije ikigega cyo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n'ubushakashatsi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2018, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangije ku mugaragaro ikigega kizafasha guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya (National Research and Innovation Fund) iki kigega kikazibanda ku gufasha cyane cyane abakiri bato kwihangira imirimo no gukora ubushakashatsi bagamije guteza imbere igihugu. Mu ijambo rye yagejeje ku […]

Nyamasheke: Umukobwa wari utwite yapfiriye mu Kivu

Cyiza Cécile w’imyaka 27 wari utuye mu mudugudu wa  Buhembe, akagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke,  yasanzwe mu Kivu yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye. Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kamena 2018, ubwo umurambo we wabonwaga wajyanwe mu bitaro bya Bushenge gusuzumwa nyuma urashyingurwa, ngo akaba yari atwite inda y’amezi […]

Igisirikare cya Uganda cyemeje itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyemeje itabwa muri yombi ry’uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, kivuga ko yafashwe kuri uyu wa gatatu mu gihe kuri uyu wa Kabiri ari bwo hari hatangiye kuvugwa ko yatawe muri yombi ariko bamwe mu bo mu muryango we bakabinyomoza. Iyi nkuru iravuga ko Gen Kale Kayihura yafatiwe rimwe n’abandi […]

Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe amushukishije avoka

Polisi yo muri Kenya ikorera mu gace ka Mugirango  iri guhiga bukware umusaza w’imyaka 65 wari ufite umwanya ukomeye mu rusengero ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 13 usanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Uyu musaza utatangajwe amazina kuri ubu uri mu bwihisho ashinjwa gusambanya umwana baturanye mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2018 akaba yarahise acika […]

Amafoto: Perezida Kagame yabonanye na Perezida w’u Burusiya mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu gihugu cy’u Burusiya, aho yakiriwe na mugenzi we, Vradmir Putin ku ngoro ye I Kremlin nyuma y’iminsi mikeya minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Sergei Lavrov, akubutse mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Nk’uko bigaragara ku mafoto dukesha urubuga rwa perezidansi, perezida kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Burusiya, Vradmir […]

Imisanzu y’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza ishobora kwiyongera

Imisanzu y’abaturage mu bwisungane mu kwivuza ishobora kwiyongera nk’uko bitangazwa na minisiteri y’igenamigambi isobanura ko ngo ikiguzi cy’ubuvuzi cyiyongereye ku buryo ngo bishobora guteza ikibazo igihe nta gikozwe. Ibi ngo bizakorwa mu rwego rwo gufasha gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kurushaho guha service inoze abanyamuryango bayo, ariko hakanakumirwa ibibazo byavuka, kuko ngo leta idashobora kongera amafaranga […]

Uganda: Umudepite arakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya mugenzi we w’umudepite

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umudepite wo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ukekwaho uruhare mu iyicwa rya mugenzi we w’umudepite witwa Ibrahim Abiriga wishwe mu cyumweru gishize. Uyu mudepitekazi witwa Betty Nambooze  yakuwe iwe mu rugo ahitwa Mukono, mu birometero 25 ugana mu burasirazuba bwa Kampala, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki […]

Uganda yarekuye abapolisi 3 ba Kenya yari imaze iminsi yarataye muri yombi

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyarekuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kamena abapolisi 3 bo muri Kenya bari bataye muri yombi kuwa Mbere w’iki cyumweru ubwo bari kumwe n’abarobyi ku birwa bya Mageta na Hama biherereye mu kiyaga cya Victoria bakabajyana muri Uganda. Umuyobozi w’agace ka Siaya, Jacob Narengo yavuze ko abasirikare ba UPDF […]

RDC: Jean-Pierre Bemba ashobora gusaba impozamarira isaga miliyoni 100 z’Amayero

Nyuma y’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rufatiye icyemezo cyo kurekura Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaba yari amaze imyaka 10 afunze ashinjwa ibyaha by’intambara, benshi batangiye kuvuga ko uyu mugabo ashobora gusaba impozamarira ishobora kugera muri miliyoni 100 z’Amayero nk’uko byemezwa na Me Aimé Kilolo wunganiye Bemba imyaka 6 muri uru rukiko. Kuri Me Kilolo, […]

DFID iremeza ko inkunga y’u Bwongereza ku Rwanda ntaho ihurira n’amasezerano yarwo na Arsenal

Ikigo cy’igihugu mu Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) cyahakanye amakuru y’itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko u Rwanda rwakoresheje amafaranga y’inkunga ruhabwa mu kugirana na Arsenal amasezerano agamije kurushaho guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo rw’igihugu ngo kirusheho gusurwa kinashorwemo imari. Ni amasezerano y’imyaka 3 u Rwanda na Arsenal byagiranye, aho ku myambaro y’iyi kipe ku […]

Urwego rw’Umuvunyi ruranenga zimwe mu nzego z’ubuyobozi zikigorana mu gutanga amakuru

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko hakiri zimwe mu nzego z’ubuyobozi zigitanga amakuru bigoranye bityo bikaba byagira ingaruka zirimo no kuba umunyamakuru yajya kwishakishiriza andi makuru ku ruhande ndetse rimwe na rimwe akaba yatangaza atari yo. Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’ umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abayobozi, Mugeni Cecile mu nama yabaye kuri uyu wa […]

Abo mu muryango wa Gen Kayihura bahakanye amakuru ko yaba yacikiye mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa 12 Kamena 2017, ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hirya no hino ku mbuga za interineti haracicikanaga amakuru ko Gen Kayihura yatawe muri yombi akaba afunze mu gihe abandi bavuga ko yacitse agahungira mu Rwanda. Ikinyamakuru chimpreports cyo kiravuga ko IGP Gen Kayihura yibereye iwe aho atuye mu gace ka Kasagama, Lyantonde […]

Rusizi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko kimwe mu bibazo bihangayikishije kikaba n’imbogamizi y’iterambere ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n’inzoga z’inkorano. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yavuze ko muri aka karere ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rigaragara cyane, ikaba imwe mu mpamvu z’idindira ryarwo mu iterambere. Avuga ko buri gihe […]

Amateka n’udushya twagaragaye mu mikino y’igikombe cy’Isi

Imikino cy’igikombe cy’Isi cy’umwaka wa 2018 irakozwaho imitwe y’intoki, kuko kizatangira ku wa kane, tariki ya 14 Kamena 2018 mu Burusiya. Gifite amateka y’abantu n’ahantu ndetse n’ibintu, kikaba cyararanzwe n’udushya twinshi kuva mu 1930 gikinirwa bwa mbere, ubu kigiye gukinirwa ku ncuro ya 21. 1.Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FIFA ryashinzwe n’umunyamakuru Uwo ni umufaransa Robert Robert […]

Inama y’Abaminisitiri yemeje ingengo y’imari y'asaga miliyari ebyiri z'amadolari

None ku wa kabiri, tariki ya 12 Kamena 2018, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye, iyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. NGIRENTE Edouard. Inamay’Abaminisitiriyemeje Umushingaw’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019 ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo ine n’eshatu, miliyoni magana atanu na mirongo itatu n’eshanu, ibihumbi magana inani […]

Dore impamvu Rafael Nadal afatwa nk’umukinnyi wa mbere muri Tennis

Rafael Nadal Perera uzwi ku izina rya ‘’Rafa’’ yavutse ku itariki ya 3 Kamena 1986, i Manacor ku kirwa cya Belearic muri Espagne. Yatangiye gukina umukino wa Tennis ubwo yari afite imyaka itatu y’amavuko, aho yatozwaga na nyirarume, Toni Nadal. Ku myaka umunani y’amavuko, Rafa yegukanye shampiyona y’abatarengeje imyaka 12 “under-12 regional tennis Championship”, bituma […]

Loni ibabajwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Burundi warasiwe muri Centrafrika

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antà³nio Guterres yatangaje ko bababajwe n’umusirikare w’u Burundi wiciwe muri Repubulika ya Centrafrika, aho yari ari mu butumwa bwo kugarura amahoro. Guterres yatangaje ko urupfu rw’uyu musirikare rwatumye habaho icyunamo cyo kunamira n’abandi basirikare batanu ba Loni bamaze gusiga ubuzima bwabo muri Centrafrika kuva uyu mwaka watangira. Yatangaje kandi ko kwica […]

Rusizi: Col Mutembe yijeje abaturage ko abaherutse kurasa abasore 2 bazafatwa nta kabuza

Umuyobozi wungirije w’ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Col Frank Mutembe, yahumurije abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ababwira ko umutekano uhari ndetse anabizeza ko bidatinze abakoze ubwicanyi mu minsi ishize bazafatwa bakabiryozwa. Ni nyuma gato y’uko mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2018, […]

RDC: Nta mukongomani uba hanze y’igihugu wemerewe kuzitabira amatora y’umukuru w’ibihugu

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta muturage ukomoka muri kiriya gihugu uba hanze yacyo uzitabira ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 ukuboza 2018. Minisitiri ushinzwe gukurikirana abanyagihugu baba  mu mahanga, Emmanuel Ilunga avuga ko habarwa abakongomani basaga Miliyoni 16 bibera hanze y’igihugu, bikaba byemejwe ko umuturage utazaba ari mu gihugu […]

RDC: Abarwanyi ba ADF bigabije igiturage batwika ingo, amaduka y’ubucuruzi n'indi mitungo

Abarwanyi bo mu mutwe Allied for Democratic Forces (ADF) ukomoka muri Uganda ugakorera mu mashyamba ya Congo, uherutse kwigabiza icyaro cya Mavivi giherereye mu Majyaruguru y’agace ka Benin gituyemo abaturage benshi barabamenesha ndetse imitungo yabo barayishumika. Sptrepors dukesha iyi nkuru ivuga ko aba barwanyi batwitse ingo 5 z’abaturage zabagamo imiryango ndetse n’amaguriro y’ibicuruzwa agera ku […]

Oprah Uwoya ntiyorohewe n'umuzimu wa Agness Masogange uhora umutera

Nyuma yuko umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Agnes Gerald wiyitaga Masogange yitabiye imana, Irene Oprah Uwoya ntatuje bitewe n’umuzimu wa Masogange uhora umutera. Irene Oprah Uwoya umugore wa Dogo Janja yatangaje ko adatuje ahanini bitewe n’ikibazo afite kimukomereye cyo guterwa n’umuzimu wu wahoze ari inshuti ye magara ndetse babanaga mu nzu imwe Masogange uherutse […]

Perezida Nkurunziza w’u Burundi abaye ikibasumba mu bayobozi- Twagiramungu Faustin

Umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin, yagaragaje ibyishimo yatewe na Perezida Nkurunziza w’u Burundi waratangaje ko azava ku buyobozi mu 2020, ko ari inshingiro ry’ubumwe n’amahoro ku Barundi. Ku wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018, Nibwo Perezida Nkurunziza yatangarije Abarundi n’amahanga ko yiteguye gushyigikira umukuru w’igihugu Abarundi bazitorera mu 2020, by’umwihariko ko we atazongera kwiyamamaza. Aho yagize […]

Amaso yaheze mu kirere ku Banyarwanda bari bijejwe gukurirwaho Viza za Afurika y’Epfo

Abanyarwanda bakorera ingendo muri Afurika y’Epfo bari bijejwe kwemererwa Viza, none amezi atatu ashize amaso yaraheze mu kirere mu gihe bizezwaga ko bizashyirwa mu bikorwa vuba. Ubwo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yitabiraga inama yigaga ku ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika, ku wa 21 Werurwe 2018, yizeje Abanyarwanda bose ko Viza basabaga bagiye muri […]

Perezida Trump na Kim wa Koreya ya Ruguru bemeranyije kuba inshuti z’akadasohoka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un babonanye ku wa kabiri tariki 11 Kamena 2018, muri Singapore bemeranya kugirano umubano udasanzwe. Perezida Trump yavuze ko umubonano yagiranye na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un wabaye “mwiza mwiza cyane,” kandi avuga ko […]

Rubavu: Umugore yafatanwe udupfunyika tw’urumogi atwambariyeho

Mu gitondo cyo ku itariki 11 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rubavu yafatanye umugore witwa Musabende Cecile udupfunyika 800 tw’urumogi arwambariyeho. Uyu mugore w’imyaka 43 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Rugerero, mu murenge wa Rugerero ahagana saa tatu. Ku byerekeye uburyo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) […]

Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Umwe mu basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika yiciwe mu gitego cyo ku wa 10 Kamena 2018. Mu itangazo umuryango w’abibumbye washyize ahabona, batangaza ko iyi mirwano uyu musirikare yasizemo ubuzima yabereye mu gace ka Bambari, undi musirikare wa Centrafrika akaba yakomeretse bikomeye. Nk’uko ikinyamakuru Dailymail kibitangaza, ngo urupfu rw’uyu […]

Hamissa Mobeto yashimiye Diamond wamuhaye inzu y'akataraboneka

Hamissa Mobeto umunyamideli akaba n’umugore wa Diamond Platnumz arashimira byimazeyo umugabo we  wamuhaye impano y’inzu ubu akaba afite aho abarizwa. Abinyujije kurubuga rwa Instagram rw’umwana Diamond yabyaranye na Hamissa Mobeto Dyallan yabajije  abaza uko bakiriye inzu maze Hamisa Mebetto nawe asubiza atajijinganyije ko bayikunze kandi yakoze amusabira n’umugisha uturuka ku mana. Ibi byabaye nyuma y’amashusho yashyizwe […]

Irebere amwe mu mafoto y'abaherutse kwitabira irushanwa mpuzamahanga ry'abafite ubwanwa bwinshi

Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018, ni bwo u Bufaransa bwakiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abafite ubwanwa burebure, ubusokoje neza n’ibindi bitandukanye. Iri rishanwa ryabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, ryari ryitabiriwe n’abantu bagera kuri 60 baturutse mu mijyi itandukanye, hakaba harabonetsemo abafite ubwanwa bufite santimeter zisaga 20 z’uburebure, abazi gusokoza kurusha abandi. Aba ni […]

Gicumbi: Umukuru w’Umudugudu yishwe atewe amabuye n’ibyuma

Umuyobozi w’umuduguru wa Gashinge ho mu murenge wa Rushaki ho mu karere ha Gicumbi yasanzwe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 KAmena, ibimenyetso bikaba byerekanye ko yarewe amabuye ndetse n’ibyuma. Umurambo w’uyu mukuru w’Umudugudu witwa Leandre Mugarukire wasanzwe hafi y’iwe mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa 11, gusa abamwishe bakaba […]

Abasirikare ba Congo bagiye kuzajya bakoreshwa imyitozo ihambaye n’igisirikare cy’u Burusiya

Nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono na Leta y’u Burusiya hamwe n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), abasirikare bayo(FARDC) bazajya boherezwa mu mashuri yo mu Burusiya guhabwa imyitozo ihambaye. Ibi ni ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono ku wa 8 Kamena 2018, ubwo uwungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Mikhaà¯l Bogdanov, yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Kinshasa. […]

Grace Mugabe yashatse kungiriza umubuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta bamwamaganira kure

Ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Zimbabwe Movement for Democratic Change (MDC) riherutse kwamaganira kure icyifuzo cy’umugore w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe cyo gushaka kwiyunga kuri ririya shyaka yarangiza agahita anagirwa umuyobozi wa ryo wungirije. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugore yashyizeho abantu ngo bakoreshe ibiganiro n’abanyamakuru babumvishe uburyo uyu mugore agomba kuba […]

Uganda: Abagabo babiri bishwe bazira kwiba imbaho

Abaturage babiri barashwe n’abashinzwe kurinda ibarizo  riherereye mu gace ka Njeru, muri Buikwe district, bahita bapfa, bashinjwa kwiba imbaho. Abishwe ni Kiwanuka Kakeeto w’imyaka 48 y’amavuko na Muzamiru Kambugu wari ufite imyaka 45. Amakuru agera kuri Dailymonitor, avuga ko ubwo abari bashinzwe kurinda iri barizo bafatwaga bashinjwa kurasa bakica aba bagabo babiri, bireguye bavuga ko […]

Urubanza rwa Kizito Mihigo rwongeye gusubikwa rwimurirwa mu gihe kitazwi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena 2018, Kizito Mihigo n’abo bareganwa bongeye kwitaba urukiko rw’ikirenga ariko urubanza rwabo rwongera gusubikwa kugeza igihe kitaramenyekana. Urukiko rwavuze ko aba barimo umuhanzi Kizito Mihigo bongeye kwitaba nyuma y’uko hasohotse itangazo ko urubanza rwabo rwasubitwe bitewe n’impunduka ziri gukorwa mu bijyanye n’ubutabera bityo bakaba bahise basubirayo bataburanye. […]

Abasirikare batanu ba Congo barashwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Abofisiye babiri b’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abandi bafite amapeti yo hasi, barashwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, barakomereka ubu bakaba barimo kuvurwa. Barasiwe mu mirwano yabaye ku wa 9 Kamena 2018, mu gace ka Ngite gaherereye mu birometero 20 uvuye mu mujyi wa Beni. Amakuru agera kuri radiyo Okapi, avuga ko izi […]

Tuzihorera ku muntu wese uzi ko yamennye amaraso y’umuturage wa Uganda-Perezida Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guhorera umuturage wacyo wese wamenewe amaraso cyangwa akamugirira nabi mu bundi buryo. Ibi ni bimwe mu byo perezida Museveni yatangaje ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wahariwe Intwari muri kiriya gihugu, aho yavuze ko umuntu wese uzi ko yagiriye nabi umuturage wa kiriya gihugu na we amaraso […]

Guverinoma y’u Rwanda isaba amatorero n’amadini kuyifasha mu bikorwa byo kuvana abaturage mu bukene

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard arasaba abayobozi b’amatorero n’amadini, gufasha Leta kwigisha abayoboke bayo gahunda zijyanye no kuvana abaturage mu bukene. Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, kuri Sitade ya kaminuza ‘ULK’ mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aho yitabiriye umuhango wo kwicaza mu ntebe no guhereza inkoni y’ubushumba Umwepisikopi Mukuru wa […]

Rusizi: Abantu bataramenyekana barashe abaturage babiri (yavuguruwe)

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, abaturage babiri bo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama, barashwe n’abantu bataramenyekana. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko abantu bitwaje intwaro barashe abaturage babiri mu mudugudu wa Kinamba, mu Kagari ka Pera, umurenge wa Bugarama. Bikaba bivugwa ko aba bantu barashwe ahagana Saa tatu […]

Nyamasheke: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batoye abakandida bazatoranywamo abazabahagararira mu matora y’abadepite-Amafoto

Nyuma y’amatora y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yabereye mu tugari ku matarika ya 2 na 3 Kamena aho muri buri kagari hatorwaga abakandida 2,bose hamwe bakaba bari 136,bakaza kwitora mo 20 bagera ku rwego rw’akarere,kuri iki cyumweru,abanyamuryango 760 ba FPR Inkotanyi bitoreye abakandida 4 muri abo 20 bazatoranywa mo abazabahagararira mu matora y’abadepite ateganijwe mu gihugu […]

Nyamasheke: Nyuma y’imyaka 24 arwana n’umutima, Ngirababyeyi yerekanye aho yashyize imibiri y’abo yishe muri Jenoside

Nyuma y’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi akanabifungirwa imyaka 12 agataha amaze kuburana mu nkiko gacaca aho yemeye ibyaha akanabisabira imbabazi, Ngirababyeyi Aniseth w’imyaka 51 y’amavuko utuye mu kagari ka Save,umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke,aravuga ko nyuma yo kwerekana aho yashyize imibiri ya bamwe mu bo yishe muri Jenoside yakorewe abatutsi igashyingurwa mu […]

AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiona nyuma y’uko APR inganyije na Police FC

Nyuma y’uko ikipe ya APR Fc inganyije na Police 1-1 mu mukino wa nyuma w’ikirarane, As Kigali ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo. Kuva Police Fc yasinyisha umutoza mushya Albert Mphande ntaratsindwa umukino n’umwe wa Shampiona, aho nyuma yo gutesha amanota Rayon Sports, yongeye no kuyatesha APR Fc. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, […]

Perezida wa Koreya ya Ruguru yasesekaye aho agomba guhurira na mugenzi we Trump

Perezida wa Koreya ya ya Ruguru, Kim Jong yamaze gusesekara mu gihugu cya Singapour aho biteganyijwe ko agomba guhurira na mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biteganyijwe ko aba baperezida bombi baomba guhurira mu nama izaba  ku munsi wa kabiri w’icyumweru kigiye gutangira. perezida Trump yafashe iyo nama ko ari yo […]

Urutonde rw'abantu bapfuye bakabashyingura mu modoka zihenze-Amafoto

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatunguye abantu ku munsi wejo tariki 10 Kamena 2018, ubwo hasakaraga inkuru y’ishyingurwa rye ryakorewe mu modoka ya BMW ifite agaciro ka miliyoni 32 z’amanaira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria). Nkuko Naija.ng ibitangaza ngo uyu mugabo uzwi nka Azubuike  yashyinguwe muri iyi modoka ya Se yari yaramusigiye ahitwa Anambra aho […]

Pasiteri yitwaje inzoka idasanzwe mu rusengero agiye gukora ibitangaza- Amafoto

Umupasiteri wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa Daniel Lesego uyobora itorero rya ‘Rabboni Centre Ministry’ riherereye mu mujyi wa Pretoria, yinjiye mu rusengero agiye kuyobora amateraniro yitwaje inzoka ndende. Ku wa 8 Kamena 2018, ubwo Pasiteri Lesego yitabiraga amateraniro nk’ibisanzwe, abakirisitu batunguwe no kubona ari kumwe n’inzoka ndende abasaba ko bagomba kwicara kandi bitonze […]

Rwamagana : Min. Rurangirwa arasaba abafatanyabikorwa gufasha akarere gukemura ibibazo by’abatagira ubwiherero

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu ubwo yasozaga imurikabikorwa  ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rwamagana, yabasabye gufasha abaturage gukemura ibibazo cy’ubwiherero. Umuhango wo gusoza iri murikabikorwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 8 kamena 2018,  Min. Rurangirwa akaba abasaba gufasha abaturage batagira ubwiherero n’abararana n’amatungo. Ati “nagira ngo mfate umwanya wo kubashimira imirimo murimo gukora, turabasaba kurushaho […]

Al-Shabab yigambye kwica umusirikare wa Amerika

Umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kisilamu, Al-Shabab wemeje ko ariwo wagabye igitero cyahitanye umusirikare wa Amerika, gikomeretsa abandi bane i Jubaland, muri Somalia. Iki gitero cyagabwe na Al-Shabab i Jubaland, aho abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakambitse, bakaba bafasha igisirikare cya Somalia guhangana n’uyu mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo ni […]

Mayweather ayoboye abakinnyi 6 bungutse agatubutse muri 2017 – Amafoto

Forbes magazine, urubuga rukunze gushyirahanze  intonde zitandukanye ahanini rukibanda ku byamamare mu mikino ngorora mubiri,umuziki,filimi ndetse  na cinema muri rusange kuri ubu rwashyize hanze  abakinnyi bayoboye abandi mu mu mafaranga bungutse mu mwaka wa 2017  mu mikino ngorora mubiri. 1 Floyd Mayweather: umukinnyi ukomeye mu iteramakofi ukomoka mu gihugu cya Amerika yungutse miliyoni 285 zamadorali […]

Nyamasheke: Ababyeyi barihanangirizwa kwirinda kwigisha abana babo amagambo abiba urwango

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke burahamagarira ababyeyi basengera mu madini n’amatorero atandukanye guha agaciro gakomeye uburere bw’abana babo, birinda kubigisha amagambo abiba urwango, amacakubiri n’ibindi byose byaganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, ubwo Paruwasi ya Kibogora mu itorero ‘Methodiste Libre mu […]

Umujinya wa Bakame watumye amena amabanga Rayon Sports yakoreshaga

Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame yahishuye byinshi bitari bizwi n’abafana ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru harimo kuba yarakoreshaga amarozi ndetse no kuba gutsindwa na Magaju barabigizemo uruhare. Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri mubihe bitoroshye byo gutsindwa bya hato nahato ahanini bitewe no kuba ikipe yaracitsemo ibice hari igice kidahuza n’umutoza Ivan Minnaert abandi bakaba […]

Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bitwongerera imbaraga zo kwiyubaka- Min.w’Intebe Dr. Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard atangaza  ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byongerera Abanyarwanda imbaraga zo gukomeza kwiyubaka umunsi ku wundi. Ibi Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018, mu ijoro ryo kwibuka ryateguwe na serivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (Primature) n’Indi bigo  biyishamikiyeho ku Kimihurura. Yagize ati ” Kwibuka […]

Ese Diamond wiswe imbwa ya Zari arava ku izima yongere abane na we kubera igitutu cy’umuryango?

Umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje kumushyira ku gitutu umusaba kongera kubana na Zari Hassan, umugore babyaranye kabiri nyuma bakaza gutandukana. Nyuma yo gushwana kwabo kwabaye ku wa 14 Gicurasi 2018, Zari yagiye avuga byinshi kuri Diamond, amushinja kumuca inyuma, kugaragaza ko ari umukene usambana n’abakobwa baciriritse, kumwita imbwa y’iwe,… Igikomeje kwibazwa na benshi, ni uburyo […]

Gatsibo: Habonetse umubiri w’umuntu bikekwa ko yishwe muri jenoside

Mu mudugudu wa Bushenyi, akagari ka Kabuga, umurenge wa Kiramuruzi ho mu karere ka Gatsibo,  ku wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, habonwe umubiri w’umuntu bikekwa ko yishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, wakuwe mu gikari cy’urugo rw’umuturage witwa Nkuriyingoma Pierre wahise atoroka. Amakuru yatanzwe na bamwe mu bakozi bahawe akazi na Nkuriyingoma, avuga ko ubwo bacukuraga […]

RDC: Jean Pirre Bemba yahanaguweho ibyaha yashinjwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI)

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera La Haye (CPI) rwagize umwere Jean Pirre Bemba wahoze ari Visi Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku byaha yaregwaga birimo ibyo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Jean Pirre Bemba yari yarahamijwe ibyaha byo mu ntambara hamwe n’ibyaha bijyanye no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu mwaka wa 2016, Bemba yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 ashinjwa […]

Inkomoko y’insigamigani ‘yagiye nk’Abagesera’

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yari kumwe n’abandi, akaza kugenda atabasezeyaho nibwo bavuga ko yagiye nk’Abagesera. Wakomotse ku munya-Bugesera witwaga Muganza,wiyahuye muri cyohoha i Bugesera,ahayinga mu 1400, umwami w’u Rwanda, Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe witwaga Nyanguge akaba nyina wa Kigeli Mukobanya, aribwo mu Rwanda bahimbye umugani ngo “umwami uraguza yatsinze […]

Uganda: Abaminisitiri n’Abadepite ku isonga mu gukora ihohotera rishingiye ku gitsina

Polisi ya Uganda iratangaza ko abanyacyubahiro bakomeye muri kiriya gihugu ari bo baza ku isonga mu kugaragaraho ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Polisi ivuga ko mu birego bakira bishingiye kuri uru rwego basanze abanyepolitiki cyane cyane Abadepite, Abaminisitiri, Abacamanza n’abandi ari bamwe mu baza ku isonga mu gushyirwa mu majwi kuri iki kibazo. Umuyobozi ukora […]