Zari Hassan yikomye imikorere ya Wasafi Tv yibanda ku buzima bwa Diamond gusa
Umushoramari Zari Hassan wahoze ari umugore wâumuhanzi Diamond yagaragaje ukutishimira ibiganiro binyuzwa kuri televiziyo ya Wasafi byibanda kubuzima bwa Diamond Platnumz [ari nawe nyirayo] aho gushaka amasoko nâibiganiro byakwamamazwa bikaba byabara amafaranga. Ni nyuma yaho Diamond aguriye inzu umunyamideli Mobetto akabisakaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Televiziyo abereye umuyobozi mukuru ya Wasafi ikabitangaza ibi byose […]
Papa Francis agereranya icyaha cyo gukuramo inda nâibyaha byakozwe nâaba NAZI
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis asanga abakobwa cyangwa abagore bakuramo inda badashaka kurera abo babyaye bakwiye kugereranywa nâaba NAZI bo kubwa Adolphe Hitler bakoraga ibyaha bakabisasira isura nziza, ibyo yise gushaka kwiremera ubwoko. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu butumwa yageneye Abakatoliki ku munsi wok u cyumweru tariki ya 17 Kamena […]
Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba warekuwe nâurukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwâi Hague mu Buholandi, afunguriwe amarembo mu gihe cyose yaba ashaka gutaha mu gihugu. Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga muri RDC, LĂ©onard She Okitundu avuga ko mu gihe cyose Bemba yaba ashaka gutaha ko nta wamubuza, ati âJean-Pierre Bemba agenda yagiye […]
Kenya: Raila Odinga avuga ko atazongera kwiyamamaza muri 2022 ahubwo ko azashyigikira Kenyatta
Umunyepolitiki muri Kenya Raila Odinga yatangaje ko atazongera guhatanira umwanya wa perezida wa kiriya gihugu guhera mu matora ateganyijwe muri 2022 ahubwo ko agiye gushyigikira perezida Kenyatta akazamufasha gushaka amajwi aho guhangana. Ibi yabitangaje asa nâuwibasira William Ruto aho yavuze ko nta gihugu kigira abaperezida 2 bityo ko bagomba gushyigikira uriho bityo ko hagomba kwiyamamaza […]
Nyamasheke: Iterambere ryâumugore riracyakomwa mu nkokora nâuruhuri rwâinzitizi
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagihanganye nâinzitizi nyinshi zikibangamiye ubwigenge bwabo ku ifaranga, inyinshi ngo zikaba zishingiye ku muco, ubumenyi buke, kutamenya amategeko abarengera, amakimbirane yo mu miryango nâibindi. Abo mu murenge wa Kagano baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko bahora mu bukene kubera ko batariyumvamo ko hari imirimo ibyara inyungu […]
Nta jambo Nkurunziza yavuga ngo ryizerwe kuko yahemukiye Abarundi- Cimpaye Pancrase
Abanyapolitiki bahuriye mu mpuzamashyaka atavuga rumwe na Leta yâu Burundi (CNARED), bavuga ko ibyo Perezida Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamaza mu 2020 batabyizera nkâukuri. Bamushinja guhemukira Abarundi, ngo ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2015, abatagira ingano bakava mu byabo nâubu bakaba bakiri mu buhunzi abandi bakabura ubuzima, bagafungwa, bagahohoterwa,… Umuvugizi wa CNARED, Pancrase Cimpaye avuga ko […]
RDC: Abofisiye babiri bo mu gisirikare cya Leta bishwe nâinyeshyamba
Abasirikare babiri bafite amapeti yo ku rwego rwa ofisiye ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe barashwe nâabantu bataramenyekana. Ku wa Gatandatun tariki ya 16 Kamena 2018, nibwo abo bantu bakekwa ko ari inyeshyamba barashe aba basirikare mu gitero cyagabwe ku nkambi ya gisirikare iherereye i Ruzirantaka, muri Teritwari ya Masis. Nkâuko Radiyo Okapi ibitangaza, […]
Nyina w'umuyobozi wa Boko Haram avuga ko amaze imyaka isaga 15 atazi irengero ryâumwana we
Nyina wâumuyobozi wa Boko Haram, Falmata avuga ko amaze imyaka isaga 15 adaca iryera umuhungu we Abubakar Shekau ariko agahangayikishwa cyane no kuba uwo mwana we yarabaye icyamamare ku isi yose mu bikorwa byâubuizi bwa nabi. Mu kiganiro uyu mukecuru yagiranye nâIjwi ryâAmerika yagize ati”Ndamusabira ngo Imana imwereke inzira nziza, ni byo ni umwana wanjye […]
Rurageretse hagati ya Sheebah Karungi na Cindy bahigana ubutwari mu muziki
Umuhanzikazi muri Uganda Cindy Sanyu avugwaho kuba umwe mu bakobwa bâabaririmbyi muri kiriya gihugu bazi kuryoshya no gususurutsa urubyiniro, mu gihe mugenzi we Sheebah Karungi na we yiyumva ko akunzwe nkâumukobwa wâumuhanzi ubica bigacika mu gihugu no mu karere. Aba bahanzi 2 bamaze igihe bahanganye mu magambo byageze aho baratobora bavuga ikibari ku mutima ndetse […]
Uganda: Gen Kale Kayihura yasabwe ibisobanuro ku iyicwa rya AIGP Andrew Felix Kaweesi
Gen Kale Kayihura wahoze uyobora Igipolisi cya Uganda akaba aherutse gutabwa muri yombi ku mpamvu zitarasobanuka neza kugeza ubu, biravugwa ko yahaswe ibibazo ku rupfu rwâuwari umuvugizi wâigipolisi, AIGP Andrew Kaweesi wapfuye yishwe ku manywa yâihango ubwo yavaga iwe ajya ku kazi ahitwa Kulambiro . Akanama kamuhase ibibazo kari karimo minisitiri wâumutekano, Gen Elly Tumwiine, […]
Min Kaboneka asanga nta kujenjekera abayobozi bitwara nabi kuko urwazarwaza umwe ugahuhura 100
Minisitiri wâUbutegetsi bwâigihugu, Francis Kaboneka asanga abayobozi bahemukira abaturage Atari abo kujenjekerwa ahubwo ko bakwiye kuryozwa ibyo baba bakoze mu gihe bafatiwe mu makosa. Ibi ni bimwe mu byo yatangaeije mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye nâabayobozi bâinzego zâibanze mu Ntara yâamajyepfo, aho agarutse ku bayobozi bamwe na bamwe bagenda bagaragaraho amakosa arimo no gusuzugura bagenzi babo […]
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero
Assistant Commissioner of Police, Jonathan Baroza, wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero nkâuko byatangajwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nâabayobozi muri Uganda. Uyu ACP Jonathan Baroza yari yoherejwe mu 2016 gukorera mu Gipolisi Nyafurika(Afripol) muri Algeria nyuma yâaho perezida Museveni afatiye icyemezo cyo kumukura mu biro bikuru bya polisi. Icyo […]
Abagande bagera kuri 70 bakatiwe igihano cyâurupfu mu Bushinwa barasabirwa koherezwa iwabo
Umukuru wâinteko ishinga amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yasabye umudipolomate wo mu Bushinwa wari mu ruzinduko muri iki gihugu, ko barekura Abagande bagera kuri 70 bakatiwe igihano cyâurupfu mu Bushinwa. Abagande benshi kuri ubu ngo bakaba barakatiwe igihano cyâurupfu mu Bushinwa bazira gucuruza ibiyobyabwenge nâibindi byaha byinshi bitandukanye birimo nko gukora uburaya, kwinjira mu gihugu […]
Amerika: Abana bâabimukira basaga 2000 bamaze gutandukanywa nâimiryango yabo
Abana basaga ibihumbi 2 bafite ababyeyi bâabimukira bamaze gutandukanywa nâimiryango yabo  mu gihe ababyeyi babo bafungwa hanyuma abana bakajyanwa mu bigo byâabana badafite bene bo. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itegeko ryâAmerika rikumira abimukira binjirira ku mupaka wa Mexique rimaze igihe ritangiye gushyirwa mu bikorwa ryatumye imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo nâirengera abana ihaguruka ikayisaba […]
CNLG iramagana icyemezo cyâurukiko rwo mu Bubiligi rwakuye icyasha kuri guverinoma yabwo
Komisiyo yâIgihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG iravuga ko, Icyemezo cyâurukiko rwâubujurire mu Bubiligi cyo kuri uyu wa Gatanu cyemeje ko guverinoma yâiki gihugu atari yo yafashe umwanzuro wo gukura ingabo zayo mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo kuba mu Rwanda mu 1994, cyafashwe kubera impamvu za politiki. Kuwa 11 Mata 1994, nibwo ingabo […]
Ruhango: Dr Asiimwe arasaba ubufatanye mu kurwanya imyumvire ishingiye ku myemerere yo kubyara no kuzura isi
Dr Anita Asiimwe, umuhuzabikorwa wa Gahunda y’igihugu igamije kwita ku mikurire y’umwana ukiri muto (ECD) asaba abaturage ba Ruhango kuboneza urubyaro, ndetse Abayobozi bagafatanya n’abanyamadini kurwanya imyumvire ishingiye ku myemerere yo kubyara no kuzura isi. Ibi Dr Asiimwe yabigarutseho mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yari mu karere ka Ruhango aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza […]
Ikiganiro nâabanyamakuru bari mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira i Paris
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Kamena, bamwe mu banyamakuru ba PAXPRESS bagiranye ikiganiro kirambuye na Sehene Ruvugiro Emmanuel, ndetse na Twizeyimana Albert Baudouin bari mu rukiko i Paris. Barakurikirana urubanza rwa Ngenzi na Barahira baregwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Komini Kabarondo bombi bayoboye. Rugeze mu bujurire, mu rwâibanze bakatiwe […]
Umugore yasanzwe yamizwe n'inzoka nyuma yo kuburirwa irengero – Amafoto
Mu gihugu cya Indoniziya mu gace ka Persiapan Lawela babyukiye mu gahinda ko kubura umuturanyi wabo wari utuye muri ako gace ka Persiapan Lawela witwa Tiba nyuma akaza gusangwa munda yâikiyoka kinini cya mu mize. Nkuko Khaleej Times dukesha iyi nkuru ibivuga uyu Tiba wâimyaka 54 yasanzwe mu mugace ka Persiapan Lawela mu nda yâikiyoka cyari […]
Nkâababyeyi tugomba kuganira n'abana, kubatoza kuyobora ibitekerezo byabo neza- Madamu J.Kagame
Madamu Jeannette Kagame aributsa ababyeyi kuganira nâabana babo ari nako babatoza kuyobora ibitekerezo byabo bashakisha igishya mu guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange. Madamu Jeannette Kagame yatangaje ibi, ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018, ubwo yifatanyaga n’abagera ku 3,000 mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe umwana wâUmunyafurika wahujwe nâumunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo […]
Uganda: Uwahoze akuriye polisi muri Kampala arahakana ko yihishe nyuma yâifatwa ryâuwari umukuriye
Uwahoze ari umukuru wâigipolisi mu mujyi wa Kampala, CP Frank Mwesigwa arahakana amakuru ari guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yihishe nawe atinya gutabwa muri yombi kimwe nâuwahoze amuyobora, Gen Kale Kayihura. Frank Mwesigwa ati: âNtabwo nihishe cyangwa mfunzwe nkâuko bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambagaâ Ibi Frank Mwesigwa wahoze ari komanda wa polisi ya Kampala […]
Video: Musenyeri Rwaje, yavuze ibyamuruhije byose mu murimo yakoze wo kuyobora itorero rya EAR
Amerika irashimira Perezida Nkurunziza wavuze ko ataziyamamaza mu 2020
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo rishima Perezida Nkurunziza wâu Burundi witangarije ko atazongera kwiyamamaza mu matora ya 2020. Muri iri tangazo Amerika ivuga ko byakabaye urugero rwiza ku bandi bakuru bâibihugu bya Afurika bagundira ubuyobozi, ndetse ko ari intambwe nziza iganisha kuri Demokarasi mu Burundi. Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Heather Nauert abicishije […]
Masisi: Inka 44 zishwe zitemaguwe mu gihe izigera kuri 17 zakomerekejwe bikomeye
Inka zigera kuri 44 zishwe zitemaguwe, mu gihe izindi 17 zakomerekejwe izindi zigera muri 30 zigashimutwa ubwo abantu bitwaje intwaro gakondo batamenyekanye bagabaga igitero mu ifamu yâuwitwa Mushwa iri mu gace ka Lukofu, muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa kane ushize. Iki gitero cyagabwe nyuma yâiminsi mikeya hagabwe ibindi bibiri byagabwe muri Gicurasi no […]
Gakenke: Hari impungenge zo kubura umusaruro mu gihe isarura ryegereje
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barataka ko mu gihe hirya no hino abahinzi batahuye nâibiza bikomoka ku mvura batangiye gusarura bo ntacyo bari gusarura mu gihe basanzwe batunzwe n’ubuhinzi. Ni igihe cyegera isarura ndetse bamwe abo byahiriye akabando karavuga byâumwihariko bahura ibishyimbo ,nyamara ariko ibi ngo bisa nâibitareba benshi mu batuye akarere ka Gakenke […]
U Bwongereza: Reba amafoto 10 agaragaza uburyo umwamikazi Elizabeth II yishimiye umukazana
Meghan Markel ni umunyamideli wâimyaka 36 yâamavuko, akomoka muri  Calfornia akaba yarashakanye nâigikomangoma Harry, umwuzukuru wâumwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza. Nyuma yâubukwe bwabo bwabaye ku wa 17 Gicurasi 2018, bamwe bibwiraga ko uyu mukobwa atazakundwa ibwami, bitewe nâimyitwarireye ariko ubu amafoto ye nâumwamikazi, Elizabeth II akomeje gucicikana mu binyamakuru bitandukanye bishimanye. Meghan Markel yashakanye na […]
Ese koko perezida Museveni abo yita Ingurube bateza umutekano mukeya mu gihugu niwe wabareze?
Ubwo yagiraga icyo avuga ku kibazo cyâumutekano ukomeje kubura muri Kampala kuri uyu wa kane ushize, perezida Yoweri Museveni yatangaje ko umutekano mukeya uri guterwa nâabantu yise Ingurube agira ati: â Ingurube ntizishimira agaciro, birutwa nâuko wagaha iminyorogoto “. Perezida Museveni yavuze ko na mbere hose bahanganye nâingurube kandi izi ngo ari ntoya cyane zitabakanga. […]
Umugabo wanjye yambwiye ko azanyirukana mu rugo anziza gufana ikipe ya Rayon Sports- NKORE IKI?
Sinzi niba nabyita akarengane, sinzi niba nabyita uburwayi cyangwa se ishyari, ariko ntabwo norohewe kuko umugabo wanjye ampoza ku nkeke, ambwira ko ninkomeza gufana ikipe ya Rayon Sports azanyirukana cyangwa akanta mu rugo njyenyine. Nitwa Violette , umugabo wanjye tubyaranye kabiri, tukaba dutuye mu mujyi wa Kigali, nkaba ndi umufana uhoraho wa Rayon Sports, we […]
Uganda: Abashinzwe umutekano basatse mu rugo rwa Gen Kale Kayihura bari kumwe nawe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ushize, uwahoze ari umukuru wâigipolisi cya Uganda uherutse gutabwa muri yombi, Gen Kale Kayihura, yajyanywe iwe I Muyenga arinzwe bikomeye mu rwego rwo ku musaka. Umunyamakuru wa Chimpreports dukesha iyi nkuru wabashije kuhagera mu masaha ya saa 1:50 zâamanywa avuga ko abasirikare batemereraga umuntu uwo ari we wese […]
Amerika yarashe umuyobozi wâAbatalibani muri Pakistan
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zarashe umuyobozi wâAbatalibani barwanira mu gihugu cya Pakisitani. Itangaza ko indege itagira umupilote yâAbanyamerika yarashe Mullah Fazlullah wayoboraga umutwe wâAbatalibani muri Pakistani mu gitero cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 13 Kamena 2018 Nkâuko Radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, ivuga ko Mullah Fazlullah yishwe yari asanzwe ayobora umutwe […]
Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo ugire icyo wimarira mu buzima unywa urumogi – CIP Mbonimana
Polisi mu karere ka Rulindo yagiranye ibiganiro nâabanyeshuri bagera kuri 800 biga mu bigo bitatu, ibabwira ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, kandi ibakangurira kubyirinda. Mu kiganiro cyabaye ku wa 13 Kamena 2018,abanyeshuri Polisi yagiranye na bo ibiganiro ni abiga mu Rwunge rwâAmashuri rwa APAPEC Murambi ruri mu murenge wa Murambi; abo mu rwa Kadendegeri ruri […]
Eid al-Fitr: Rusizi, Abayisilamu basabwe kwirinda gushora abana mu bikorwa byâiterabwoba nâicuruzwa ryâabantu
Ubuyobozi bwâidini ya Isilamu mu Rwanda burasaba abayoboke baryo kwirinda ko abana babo bakwishora mu bikorwa byâiterabwoba ndetse nâicuruzwa ryâabantu. Byatangajwe nâumuvugizi wâumuryango wâabayisilamu mu Rwanda akaba nâumuyobozi wâuyu muryango mu mujyi wa Kigali, Sheikh Sindayigaya Musa, ubwo yifatanyaga nâabayisilamu bo ku musigiti mukuru wa Kamembe mu karere ka Rusizi gusoza igisibo (Eid al-Fitr)Â abayisilamu […]
Hatangajwe ingengo yâimari izakoreshwa mu kuvugurura Stade Amahoro nâizindi 3 ziyungirije
Mu ngengo yâimari ya 2018/2019, hateganyijwe gukorwamo ibikorwa byo gusana stade Amahoro ndetse hakanubakwa izindi 3 mu turere dutandukanye. Ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga amategeko ingengo yâimari izifashishwa mu mwaka utaha, Minisitiri wâImari nâIgenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibi bikorwa bizatwara asaga Miliyari 6.2 zâamafaranga yâu Rwanda. Dr Uzziel yasobanuriye Abadepite ko aya mafaranga azifashishwa […]
Umubyeyi ukunda abana be yanze ko batandukanywa kuko umwe yagombaga guhita apfa
Jennifer Pamela Martinez wâimyaka 27 yâamavuko yibarutse abana bafatanye yanga ko abaganga babatandukanya kuko umwe muri bo yagombaga guhita abura ubuzima. Aba bana Martinez yabyaye bafatanye yabise Maria Fernandez na Maria Jose Martinez, bakaba baravutse bafatanye agatuza, bafite umutima umwe nâumwijima umwe. Nkâuko ikinyamakuru DM kibitangaza, ngo uyu mubyeyi yanze ko aba bana batandukanywa bitewe […]
U Bubiligi bwatangaje ko bushaka gucumbikira Jean Pierre Bemba uri gukurikiranwa na CPI
Ku munsi wâejo tariki ya 14 Kamena 2018, nibwo igihugu cyâu Bubiligi cyandikiye urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwaburanishaga umunyepolitiki Jean Pierre Bemba kirusaba ko cyazamucumbikira mu gihe arekuwe byâagateganyo. Jean Pierre Bemba ufungiye muri gereza Haye mu gihugu cyâu Buholandi yabaye Visi perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba akurikiranyweho ibyaha byâintambara nâibindi byibasiye inyoko […]
Karongi: Intore z'inkomezabigwi zasoje urugerero ruciye ingando zubakira abatishoboye
Mu Karere ka Karongi, kuri site ya Nyamishaba niho hasorejwe urugerero ruciye ingando rwari ruhuje urubyiruko 538 rwâintore zâinkomezabigwi, icyiciro cya 6 baturuka mu Tugari twose tugize Intara yâIburengerazuba, aho izi ntore zasoje zubakira abatishoboye amazu 15 ndetse n’ibikoni byayo n’ubwiherero. Uyu muhango witabiriwe nâUmunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza nâayisumbuye, Dr. Isaac […]
Hamisa Mobetto yemeje ko atwinde indi nda ya Diamond
Umunyamideli ukomeye muri Tanzaniya Hamisa Mobetto wamamaye cyane biturutse ku kuba yarabyaranye n’icyamamare mu munziki Diamond Platnmuz, yemeje ko atwite inda y’amezi 5 yatewe nuyu muhanzi. Mobetto yemeje aya makuru nyuma y’iminsi Havugwa inkuru yuko umuhanzi Diamond yamuguriye inzu nkuko babigaragaje mu butumwa ba nyujije kuri Instagram y’umuhungu babyaranye gusa ntibyavuzweho rumwe dore ko bamwe […]
Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, abashinzwe umutekano mu gisirikare bataye muri yombi Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura, wahoze ayoboye igipolisi cya Uganda mbere yo kwirukanwa akaba yanatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Kamena 2018. Urubuga […]
HCR iravuga ko 60% byâimpunzi zâAbanyekongo mu Nkambi ya Kiziba zifuza gutaha
Ishami ryâUmuryango wâAbibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, riratangaza ko impunzi zâAbanyekongo 60% zo mu Nkambi ya Kiziba zimaze kugaragaza ko zifuza gutaha, mu gihe hari abiyandikishije nyuma bakisubiraho. HCR Â ivuga kandi ko nyuma y’icyo gikorwa yatanze ubutumwa mu nkambi isaba abashaka kwiyandikisha bose kwegera umukozi wa HCR igihe icyo ari cyose bamubonye kugirango abandike. Mu […]
Imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumizwa hanze yahanantuwe indi ikurwaho burundu
Raporo igaragaza ingengo yâImari ya 2018/2019 yamurikiwe Inteko ishinga Amategeko, byagaragaye ko ibicuruzwa byinshi bitumizwa hanze yâigihugu birimo ibiribwa, ibikoreshwa mu bwikorezi nâibindi bitandukanye byagabanyirijwe imisoro mu gihe caguwa yo imisoro yikubya hafi 5. Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri wâImari nâIgenamigambi, Uzziel Ndagijimana aho yanashyize ku mugaragaro ingengo izifashishwa muri uriya mwaka. Bimwe […]
Umwogoshi ashushanya Ronaldo na Messi ku mitwe yâabantu- REBA AMAFOTO
Umwogoshi wo muri Serbia, yasabye abakiriya be kubogosha abasigaho umusatsi ushushanya ibyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, ku mitwe yabo ahagana inyuma. Mario Hvala wamaze imyaka icyenda yiga ubu bugeni, afite salon yogosheramo abakiriya. Yatangiye iki gikorwa cyo gushushanya ibi byamamare mu gihe yabonaga imikino yâigikombe cyâIsi igiye gutangira mu Burusiya. Avuga ko […]
Aganira nâitangazamakuru bwa mbere, nyina wâumukuru wa Boko Haram yemeje ko umuhungu we yogejwe mu bwonko
Iyo werekeje mu burengerazuba uvuye mu mujyi wa Maiduguri, muri Nigeria, ngo imihanda igenda irushaho kuba mito, ari nako nâimijyi igenda iba mito. Mu nzira, ubona inyubako zatobaguwe nâamasasu na za bariyeri zâabantu baba barinze umutekano ariko batari abo mu nzego zâumutekano ahubwo ari abaturage bagerageza kwirindira umutekano. Nyuma yâamasaha atatu yâurugendo, Ijwi rya Amerika […]
Stade ya Cricket mu Rwanda yagenewe igihembo cyâinyubako yâumwaka
Inyubako ya stade ya Cricket iherereye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro yagenewe igikombe cyahawe izina rya ArchDailyâs 2018 building Awards. Iki kibuga cyanditse mu gitabo cyâamateka ku isi âGuiness world recordâ kubera uburyo cyubatswe. Imihango yo gutanga igikombe kuri iyi nyubako yiswe iyâumwaka, ArchDailyâs 2018 building Awards iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa […]
Basketball: Irebere Video yâumwana ufite metero zirenga ebyiri utsinda ibitego abandi bagahungabana
Olivier Rioux, ni umwana wâimyaka 12 yâamavuko, afite metero ebyiri na sentimetero 13 (2m 13cm) ajya mu kibuga nâabandi bana, agatsinda ibitego nta nkomyi. Ikinyamakuru 7sur7, gitangaza ko Olivier ari umukinnyi wa Basketball, ngo iyo arimo gutsinda ibitego umusubirizo abandi bana bo mu yindi kipe bahanganye bibatera ihungabana. Mu kibuga iyo Olivier agiye gutsinda ntabwo […]
Uganda: Gen Kale Kayihura ashobora gushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta, ubutasi nâubugambanyi
Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwahoze akuriye Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura akomeje guhatwa ibibazo nkâuko bitangazwa nâigisirikare kivuga ko umuryango we wemerewe kubonana nawe. Biravugwa ko ashobora gushyikirizwa Urukiko rwa gisirikare. Uyu mugabo wayoboye Igipolisi cya Uganda imyaka 13 yose, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Kamena ngo yiriwe ahatwa ibibazo nâakanama kâabasirikare […]
RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima
Inyeshyamba za FDLR/Rudi zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zasanze mu mirima yabo, ubuyobozi bukavuga ko zabasanze mu gace ka Kibingu gaherereye mu bilometero bitandatu uturutse muri Kibirizi muri Kivu yâAmajyaruguru. Radiyo Okapi itangaza ko abo bantu bashimuswe ku wa 13 Kamena 2018, FDLR/ Rudi ishimuta abantu umunani, abandi bagera kuri batanu nabo baza gushimutwa ariko bigakekwa […]
Kigali: Dr Niyitegeka na CNLG ntibavuga rumwe kuri dosiye ayaka ikazibura
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise urubanza rwa Dr Niyitegeka aburanamo na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG. Uyu muganga washakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2003 ntabigereho ararega CNLG ko yamwimye amadosiye y’inkiko gacaca kugira ngo asubirishemo urubanza ku byaha bya jenoside. CNLG iravuga ko ikirego cye nta shingiro gifite. Ni iburana ryabaye […]
Abanyarwanda barasabwa kubyaza amahirwe yâishoramari aboneka mu gihugu cya Singapuru
Minisitiri wâUbucuruzi nâinganda Vincent Munyeshyaka, arasaba Abanyarwanda gushora imari mu gihugu cya Singapuru mu rwego rwo kubyaza umusaruro amasezerano yâishoramari yashyizweho umukono hagati yâu Rwanda na Singapuru. Ibi Munyeshyaka yabitangaje nyuma yaho Minisitiri âIntebe Dr.Edoaurd Ngirente yakiriye Minisitiri wâIntebe wungirije wa Singapuru, Koh Poh Koon kuri uyu kane tariki ya 14 Kamena, nyuma yâibiganiro byaba […]
Minisiteri yâuburezi yateye utwatsi ibyâuko abanyeshuri batunga telefoni ngendanwa ku mashuri
Minisitiri wâUburezi Dr. Eugene Mutimura yatangaje ko leta yâu Rwanda yamaze gufata icyemezo ko idashobora kwemerera abana biga mu mashuri abanza nâayisumbuye gutunga telefoni ngendanwa igihe bari ku ishuri. Minisitiri Mutimura yabitangaje mu kiganiro nâitangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kamena 2018 ku biro bya Minisiteri w’intebe (Primature) , mu nama yavugaga ku […]
Burundi: Haravugwa uburyo bushya bwo kwikiza abatavuga rumwe nâubutegetsi bashinjwa amarozi
Impungenge ni zose mu baturage bo muri Komini Ruhororo mu Ntara ya Ngozi, ho mu gihugu cyâu Burundi, aho ngo kuri ubu hadutse uburyo bwo kwikiza abatavuga rumwe nâubutegetsi babashinja amarozi. Impamvu abaturage bavuga ko ari umugambi uhishe ni uko abo bantu bicwa barashwe mu gihe abaturage basanzwe nta burenganzira bwo gutunga imbunda bafite. Biravugwa […]
Jacob Zuma arashinjwa kugabanya igihugu mo Kabiri, Â ishyaka ANC ndetse nâitorero asengeramo
Uwahoze ari perezida wa Repubulika yâAfurika yâEpfo, Jacob Zuma ashinjwa kugabanya igihugu yari abereye umuyobozi mo ibice bibiri bihanganye, kugabanya ishyaka riri ku butegetsi ndetse vuba aha akaba aherutse no gutuma itorero yasengeragamo ricikamo ibice bibiri. Mu minsi yashize, nibwo perezida Zuma yashatse gushyiraho ihuriro ryâabanyamadini nâabanyepolitiki muri Afurika yâEpfo, iryo huriro rikaba ryagombaga gutangizwa […]
Umugabo wanjye arara arota undi mugore basambana, njye amfata nkâinjiji iri aho- Nkore iki?
Amahoro ya nyagasani ahorane na mwe, nitwa Uwingabire iwacu ni muri Nyamagabe, mfite umugabo nkaba umubyeyi wâumwana umwe. Nkâuko nakunze gusoma inama zinyura kuri iki kinyamakuru cyanyu âBwiza.comâ na njye ndashaka ko mungira inama. Mfite umugabo ariko amfata nkâudahari, kuko afite inshoreke igiye gutuma nsara nkiruka ku gasozi. Mu byâukuri umugabo wanjye twabanye nkiri muto, […]
Uganda: Haburijwemo imyigaragambyo yâabashyigikiye Gen Kale Kayihura nyuma yâitabwa muri yombi rye
Igipolisi cya Uganda muri Kisoro cyitambitse agatsiko kâabantu bashyigikiye uwahoze ari umukuru wâigipolisi, Gen. Kale Kayihura, watawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, aho bivugwa ko aba bashakaga guteza imyigaragambyo yamagana ifatwa rye. Iyi myigaragambyo ikomeye yo kwamagana itabwa muri yombi rya Gen. Kale Kayihura biravugwa ko yategurwaga na bamwe mu bayobozi bari munsi yâinama […]
RDB irateganya gufunga business zirangwamo ivangura
Ikigo cyâIgihugu cyâIterambere, RDB, kiraburira abakora mu bikorwa byâubukerarugendo no mu zindi serivisi kivuga ko bashobora gufungirwa business nibaramuka basanzweho kurangwa nâivangura. Iki cyemezo kikaba kireba ahanini ahantu hahurira abantu benshi nko mu maresitora, utubyiniro, ibigo bitembereza abantu, ababayobora (guides) nâamahoteli. Ngo gufunga business bizaba ari umwanzuro wa gatatu nyuma kuburirwa ku mugaragaro no gucibwa […]
Kenya na Uganda birashinjwa kuba indiri abayobozi bakuru ba Sudani yâEpfo basahuriramo imitungo
Amerika yashyizwe mu majwi leta ya Uganda na Kenya kuba bikomeje kuba indiri abayobozi bakuru bâigihugu cya Sudani yâEpfo basahuriramo imitungo yâigihugu.  The eastafrican dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bayobozibakuru muri Sudani hamwe nâabandi batandukanye  bafite imitungo irimo nâinyubako zihenze nâamafaranga kuri konti mu mijyi ya Kampala na Nairobi ndetse bamwe mu bagize […]
Joseph Kanyabashi wabaye Burugumesitiri wa Ngoma akagira nâuruhare muri jenoside yitabye Imana
Joseph Kanyabashi wabaye Burugumesitiri wa Komini Ngoma, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, akaza kugira uruhare muri jenoside agakatirwa imyaka 20 yâigifungo nâUrukiko rwa Arusha, yitabye Imana aguye I Nairobi kuri uyu wa gatatu nkâuko amakuru agera kuri Bwiza avuga. Uyu mugabo yafatiwe mu gihugu cyâu Bubiligi mu 1995, ashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, […]
Angola irateganya kwigana u Rwanda ikinjira muri Francophonie no muri Commonwealth
Perezida wa Angola, Joao Lourenco, yatangaje icyifuzo cyâigihugu cye cyo kuba umunyamuryango wâibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) ndetse nâumuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie). Angola ikaba ishaka gufatira urugero ku Rwanda na Cameroon nkâibihugu bibarizwa muri iyi miryango ibiri. Perezida Lourenco yavuze ko igihugu cye gikikijwe nâibihugu bidakoresha Ikinya-Portugal (igihugu cyayikolonije), ahubwo ikikijwe nâibihugu bikoresha Igifaransa […]
Uganda: Abapfumu bashinjwa kwica umuntu bakamukata igitsina bari mu mazi abira
Polisi yo mu gace ka Jinja iri mu iperereza aho abapfumu babiri bashinjwa kwica umuntu bakamuka igitsina. Aba bapfumu bashinjwa kwica mu kwezi gushize uwitwa Lekuru Sabina wâimyaka 38 yâamavuko, umurambo we ukaba warabonwe mu murima wâibisheke. Ubwo umurambo we wajyanwaga mu bitaro bikuru bya Jinja gukorerwa isuzuma, ngo basanze yarishwe anizwe ndetse basanga yaranakaswe […]
RDC: Amatora agiye kuba atarimo perezida Kabila â Minisitiri wâIntebe Bruno Tshibala
Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo aziyamamariza manda ya gatatu mu matora yâumukuru wâigihugu ateganyijwe mu Ukuboza kubera ko itegeko nshinga ritabimwemerera nkâuko byatangajwe na minisitiri wâintebe, Bruno Tshibala kuri uyu wa Kabiri ushize. âAmatora agiye kuba atarimo perezida Kabila uzubaha itegeko nshingaâ, ibi byatangajwe naminisitiri wâintebe, Bruno Tshibala mu kiganiro […]
Amande ahanitse acibwa abacuruzi ni mwe mu mpamvu zituma RRA itagera ku ntego zayo
Amande ahanitse acibwa abacuruzi ni mwe mu mpamvu zatumye RRA itagera ku ntego zayo Ikigo cyâigihugu gishinzwe imisoro nâamahoro RRA kivuga ko ibihano biri muri politiki yâimisoreshereze bihanitse, aho umuntu akerererwa kwishyura umunsi umwe tukamuca 60% bityo ugasanga abacuruzi baciwe ayo mafaranga bahita bashaka andi manyanga bakoresha ntibayishyure cyangwa bagahitamo guhagarika bizinesi zabo. Ibi ni […]
Twagiramungu avuga ko Perezida Nkurunziza yatsinze igitego kitazishyurwa nâabakina politiki ishaje
Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin avuga ko Perezida Nkurunziza wâu Burundi, umukinnyi wâumupira wâamaguru akaba nâumunyapolitiki, yatsinze igitego abamurwanya batazabasha kumwishyura. Twagiramungu wabaye Minisitiri wâIntebe mu Rwanda, ubu akaba atavuga rumwe na Leta iriho, avuga ko Perezida Nkurunziza yabashije kunesha abashakaga kumuhirika ku butegetsi, anavuga ko adakeneye kwiyamamaza ku yindi manda mu mwaka wa 2020. Ibi ngo […]