Perezida Museveni  yemeza ko nta gihugu cyo mu karere cyatera ikindi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yemeza ko nta makimbirane ahari ku buryo habaho kurwana hagati yâibihugu bigize Umuryango wa Afurika yâIburasirazuba (EAC). Ibi uyu mukuru wâIgihugu yabirangarije Addis Abeba mu biganiro yagiranye nâUshinzwe Ububanyi nâAmahanga mu Muryango wâIbihugu byâIburayi (EU), Federica Mogherini kuri wa Gatandatu wâIcyumweru gishize. Museveni yavuze ko nta ntambara yakwaduka bitewe […]
Bujumbura: Batatu barimo nâumunya Sudani bishwe mu buryo bwâamayobera
Imirambo yâabantu batatu barimo nâumunya Sudani yâEpfo, yabonwe mu bice bitandukanye bya Bujumbur, umurwa mukuru wâu Burundi ariko ababishe bakaba bataramenyekana. Mu gitondo cyo ku wa 10 Gashyantare 2019, umurambo wa Sworo Patrick Samuel Gondo wari umukozi wâUmuryango IOM (The International Organization for Migration) wâimyaka 35 yâamavuko, Â wasanzwe mu cyumba yararagamo, mu Majyepfo yâumujyi wa […]
Amajyepfo: Hafashwe amaduzeni 470 yâamavuta nâamasabune bya Mukorogo
Polisi mu Ntara yâAmajyepfo kubufatanye nâinzego zitandukanye bakoze ibikorwa byo gufata amavuta nâibindi bikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge bihindura uruhu hafatwa amadunezi 470 yâamoko atandukanye yâamavuta nâamasabune ahindura uruhu. Ibi bikorwa byakozwe mu mpera zâicyumweru gishize bikorerwa mu turere twa Huye na Ruhango ibyafashwe bikaba byiganjemo amavuta arimo ibinyabutabire birimo âhydroquinoneâ bigizwe nâamavuta yo mu […]
RDC: Abarwanyi 1000 ba FDLR bavuye mu birindiro berekeza muri Kivu yâAmajyepfo
Sosiyeti Sivile yâi Mbinga muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu yâAmajyepfo itangaza ko ifite impungenge yâinyeshyamba za FDLR zagaragaye muri ako gace zivuye i Kichanga, muri Kivu yâAmajyaruguru, berekeza muri Pariki yâigihugu ya Kahuzi Biega. Â Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2019, ngo nibwo izi nyeshyamba za FDLR […]
Georgina yavuze impamvu yiteguye kuba umugore wemewe wa Cristiano Ronaldo
Georgina Rodriguez uzwi nkâumukunzi wa Cristiano Ronaldo, yatangaje byinshi birebana nâubufatanye bafitanye mu rukundo ndetse ko bizaba bishamaje umunsi azaba yabaye umugore we wemewe nâamategeko. Uyu mugore ukomoka muri Argentine yagize ibyo avuga ku rukundo rwabo nyuma yâibimaze iminsi bitangazwa ko we na Cristiano baba bari mu nzira yo kurushinga. Aganira na Hola! Magazine, Georgina […]
Igihe umuhuza wâAbarundi yari yarahawe cyo kubunga kirangiye bagikumbiriye
Uwahora ari Perezida wa Tanzania, akaba nâumuhuza mu biganiro byâAbarundi, Benjamin Mkapa yasezeye kuri aka kazi yari yarahawe amakimbirane ashingiye kuri politiki atabonewe umuti urambye. Ayo makimbiranye yavutse mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangwaga nâishyaka CNDD FDD nkâumukandida urihagarariye mu matora yâumukuru wâigihugu ariko kuri manda ye ya Gatatu atavugagaho rumwe nâabaturage bose. […]
Natenzwe mu itorero naboneje urubyaro none natahuye ko umugore wa Pasiteri aruboneza- NKORE IKI?
Muraho neza bavandimwe, ndi umubyeyi wâabana batatu, umukuru afite imyaka umunani, umukurikira afite imyaka itatu mu gihe murumuna wabo afite umwe nâigice. Nsengera mu itorero ntaribuvuge izina, maze kubyara uyu mwana wa kabiri nibwo nisanze nasamye inda yâuwa Gatatu undi ataramenya no kurya, mbese nataye umutwe nâumugabo turabishwanira, mbonye maze kumubyara mboneza urubyaro ntyo. Ubwo […]
Rulindo: Umushoferi yavuye mu modoka ariruka ubwo yari afashwe apakiye urumogi
Ku wa 8 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi, ku makuru yatanzwe nâabaturage yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina  RAA 328 H yavaga Rulindo yerekeza mu mujyi wa Kigali ipakiye imifuka itanu yâurumogi. Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana umuvugizi wa Polisi mu Ntara yâAmajyaruguru yavuze ko […]
Rusizi: Abakoresha umuhanda Mashesha-Mibilizi bavuga ko barambiwe guhora babeshywa nâubuyobozi
Abaturage bo mu Mirenge ya Bugarama, Muganza, Gitambi, Gikundamvura, Nyakabuye, Nkungu na Butare yo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bizezwa nâubuyobozi bwâaka karere bwagiye busimburana ndetse nâubwâIntara yâUburengerazuba gukorerwa umuhanda Mashesha-Mibilizi wagombaga kubafasha kugeza abarwayi nâabagore batwite ku bitaro bya Mibilizi bitabagoye ariko kugeza na nâubu ngo amaso yaheze mu […]
Diamond na Rayvanny bashinjwa gushishura indirimbo âTetemaâ
Abahanzi bo muri Tanzania, Diamond Platnumz na Rayvanny bashinjwe gushishura indirimbo âTetamaâ basohoye mu minsi ine ishize. Tetema ni indirimbo aba bahanzi basohoye ku wa 6 Gashyantare 2019, mu minsi ine imaze igiye hanze, igashyirwa kuri Youtube imaze kurebwa nâabasaga miliyoni ebyiri. Nkâuko byagiye bigaragazwa nâabakoresha imbugankoranyambaga, iyi ndirimbo ya Diamond na Rayvanny bayishishuye umuhanzi […]
Batandatu mu nyeshyamba za Red Tabara zikomoka i Burundi bishwe na FARDC
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC kiravuga ko cyishe abarwanyi batandatu bâinyeshyamba zâAbarundi za Red Tabara zifite ibirindiro muri Teritware ya Uvira, muri gurupema ya Lemera mu Ntara ya Kivu yâEpfo. Ibi ni nyuma yâiminsi mike ingabo za Congo zitangije urugamba rwo kwirukana imitwe yâitwaje ibirwanisho yâAbarundi ndetse nâabakongomani yari imaze imyaka irenga […]
Depite Frank Habineza yabwiwe ko azabura umugati nakomeza kuvuga, na we Ati âUmugati nâimodoka twarabigiraga”
Umuyobozi wâIshyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) Depite Dr. Frank Habineza, avuga ko ubwo yagera mu Nteko Ishinga Amategeko nkâUmudepite wari utowe mu matora aheruka kandi uvuye muri opozisiyo, uko iminsi yashiraga agatanga ibitekerezo yabwiwe nâabandi ba Depite ko nakomeza kuvuga azabura umugati, abasubiza ko umugati, imodoka n’ inzu abisanganywe. Mu kiganiro kihariye […]
MissRwanda 2019, yaba imboni ku gipimo cyâubumwe nâubwiyunge?
Niba hari ikintu kitajya cyoroha mu Rwanda ni ukuvuga ku kibazo cy’amoko kubera uburemere bwacyo n’umwanya gifite mu mateka yâigihugu bishobora gutuma ubivuzeho aregwa ingengabitekerezo ya Jenocide ari nabyo bitera benshi kudahangara kubivugaho. Aha umuntu akaba yakwibaza ko niba ubumwe nâubwiyunge bwarageze ku ikigero cya 95% nkuko byavugwaga ko kizahagera mu 2017, ese ingengabitekerezo yagaragaye […]
Njye si ndi umuntu wirebaho gusa- Eden Hazard
Rutahizamu wâIkipe ya Chelsea mu Bwongereza atangaza ko atari umuntu wirebaho gusa ku ngingo yo gutsinda ibitego. Uyu mukinnyi avuga ko abatoza barimo Jose Mourinho, Antonio Conte na Maurizio Sarri bamusabye gutsinda ibitego byinshi bishoboka ariko ko asanga ari byiza ko yazajya ahereza umupira nâabandi bagatsinda. Yagize ati â Ibi nibyo nkomyi ku kuba naba […]
Umuyobozi wâIkipe ya Simba yaburiye abakinnyi barimo Haruna Niyonzima washinjwe gutoroka umwiherero
Umuyobozi akaba nâUmushoramari wâIkipe yâUmunyarwanda Haruna Niyonzima, Mohammedi Dewji atangaza ko atiteguye gukorana nâabakinnyi bafite ikinyabupfura gike mu kazi. Mu mpera zâukwezi kwa Mutarama 2019, Haruna Niyonzima we na bagenzi be barimo Pascal Wawa bashinjwe gutoroka umwiherero barimo mbere yo kujya gucakirana na Al Ahly yo mu Misiri. Ibi yabiteye utwatsi ubwo yaganiraga nâikinyamakuru cyo […]
Perezida Trump yatangaje igihe nâahantu azahurira na Kim Jong- Un wa Koreya ya Ruguru
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atangaza ko azahura na mugenzi we, Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru muri uku kwezi mu gihugu cya Vietnam. Perezida Donald Trump na mugenzi we bari baheruka guhurira muri Singapore mu mwaka wa 2018. Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Trump yatangaje ko intumwa ze zamaze […]
Kisoro: Â Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi
Abanyarwanda batanu baherutse gufatirwa mu nzira yerekeza Kampala bagasubizwa inyuma bakomeje kuburirwa irengero kuko bafungwe ahantu hatazwi. Aba ni Mugisha Bategejo Christopher, Umuhire Joselina, Imanishimwe Boaz, Niyitegeka Gilbert na Kilangama David Matayo. Aba Banyarwanda bafashwe nâinzego zâumutekano za Uganda kuwa 5 Gashyantare 2019 banyuzwa ku mupaka wa Kisoro. Aba bageze ku mupaka bari kumwe na […]
2019: Urutonde rwâabakinnyi 10 bahembwa agatubutse kurusha abandi
Lionel AndrĂ©s Messi Cuccittini wâimyaka 31 yâamavuko, ukinira ikipe ya Fc Barcelone yo muri Espagne, ayoboye urutonde rwâabakinnyi ba ruhago bahembwa agatubutse kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2019. Ni urutonde rwashyizwe hanze nâikinyamakuru LâEquipe cyo mu Bufaransa, Messi akaba ariwe uyoboye urutonde aho ahembwa akayabo ya Miliyoni 8.3 zâamayero, mu manyarwanda ni […]
Perezida Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we Gen. Muhoozi
Perezida Museveni wa Uganda akaba nâUmugaba wâIkirenga wâIngabo zâigihugu (UPDF) yahaye umuhungu we Maj. Gen Muhoozi Kainerugaba irindi peti agirwa Liyetona Jenerali. Lt. Gen Muhoozi yari aheruka kuzamurwa mu ntera mu 2016 ubwo yavaga ku ipeti rya Brig. Gen akagirwa Gen. Major Inkuru dukesha The New Vision ivuga ko hari abandi basirikare 2013 nabo bazamuwe […]
Dr. Kaitesi yavuze ku ruhare rwâamatorero nâamadini mu guhindura ubuzima bwâabaturage
Umuyobozi  Mukuru wâagateganyo wâUrwego rwâIgihugu rwâImiyoborere (RGB), Dr. Usta Kaitesi avuga ko amatorero nâamadini agize ibiganiro nâuruhare rufatika mu gihindura ubuzima bwâabaturage, bwarushaho kuba bwiza cyane. Dr Kaitesi yabitangaje mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Gatumba, mu karere ka Ngororero, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019, mu muhango wo gu tangiza gahunda y’Imiyoborere […]
Uganda: Abanyamakuru ba BBC bari batawe muri yombi barekuwe
Polisi ya Uganda yari yataye muri yombi itsinda ry’abanyamakuru ba BBC, mu murwa mukuru Kampala, kuri ubu bitangazwa ko barekuwe mu masaha ya Saa yine zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019. Aba banyamakuru barimo bakora iperereza ku icuruzwa ry’imiti ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Batawe muri yombi mu ijoro ryo […]
Abandi Banyarwanda biganjemo abana bajugunywe ku mupaka wa Gatuna
Polisi ya Uganda yajugunye Abanyarwanda 11 barimo abagore batatu, abana batandatu nâabagabo babiri  ku mupaka wa Gatuna ugabanya Uganda nâu Rwanda. Ibi byabaye kuwa 7 Gashyantare 2019 aho aba Banyarwanda bagejejwe Gatuna nyuma yo gufungirwa muri Gereza ya Mubende, abandi mu ya Jinja. Umwe muri aba ni Bihibindi Simon wâimyaka 54 wari kumwe nâumugore nâabana […]
A.U: Bill Gates na Perezida Kagame bazavuga ku cyakorwa mu kugeza ubuvuzi kuri bose muri Afurika
Umuherwe Bill Gates, azatanga ikiganiro mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe  ndetse nâinama ya mbere ku miyoborere muri Afurika (Africa Leadership Meeting) muri uyu mwaka wa 2019 izabera Addis Abeba muri Ethiopia ku cyicaro cyâuyu muryango, aho azaba ari kumwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Chairman wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki […]
Ubumenyi bucye mu gutegura indyo yuzuye: Intandaro yâimirire mibi no kugwingira – Guverineri Gatabazi
Ibi ni ibyatangajwe na Guverineri wâIntara yâAmajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney  ku wa kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019 ubwo yakiraga itsinda ryâAbasirikare Bakuru bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryâi Nyakinama mu Karere ka Musanze, bari mu rugendoshuri mu Ntara yâAmajyaruguru. Ibiganiro aba basirikare bari barangajwe imbere na Lt Col Jean Marie Vianney […]
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo wapfuye- Amb. Nduhungirehe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga, Ubutwererane nâUmuryango wâIbihugu bya Afurika yâIburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, avuga ko uyu muryango utigeze ucikamo ibice. Mu kiganiro kirambuye Nduhungirehe yagiranye na The NewTimes, yabajijwe ku makuru yâuko uyu muryango wa Afurika yâIburasirazuba waba waracitsemo ibice, asubiza avuga ko atari ukuri. Yagize ati âUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo […]
Tanasha yatangaje ko hari ikibazo gituma yifuza guhura na Zari
Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko yifuza ko yahura na Zari Hassan bakaganira ku ngingo yâurubyaro afitanye nâuwo bateganya kubana. Muri iki cyumweru, habayeho uguterana amagambo hagati ya Zari na Tanasha. Ibi byahujwe no kuba  kuva Diamond yakundana na Tanasha atajya asura abana be muri Afurika yâEpfo. Zari  abinyujije ku rukuta rwe rwa […]
Uganda igiye gusubukura iyubakwa ry'umupaka wa Gatuna uyihuza n'u Rwanda
Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gusubukura imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho wa Gatuna ari nawo mukuru uhuza iki gihugu nâu Rwanda nyuma yâaho imaze kubona miliyoni 1,9 yâamadolari ya Amerika muri miliyoni 4 zikenewe ngo uyu mushinga uzarangire. Umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi, David Bahati, yemeje aya makuru avuga ko guverinoma izatera inkunga uyu […]
RDC: Martin Fayulu watsinzwe mu matora yitabaje Urukiko Nyafurika
Mu gihe Perezida Felix Tshisekedi byemejwe ko yatsinze amatora yâumukuru wâigihugu yo kuwa 30 Ukuboza 2018 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akanarahirira kukiyobora, Martin Fayulu bari bahanganye muri aya matora utaremeye ibyavuyemo yitabaje Urukiko Nyafurika ngo rumurengere nyuma yâaho urushinzwe kurinda itegeko nshinga mu gihugu cye rutagize icyo rumumarira. Iminsi 15 nyuma yâirahira […]
Museveni yashimagije irushanwa ry'abagore bafite ibibuno binini ryanenzwe n'abatari bake
Nyuma yaho mu gihugu cya Uganda hatangijwe irushanwa ryo gushakakisha abagore barusha abandi amabuno bise Miss Curvy bigateza impagarara mu gihugu, ubu Perezida Museveni yatangaje ko ashyigikiye uwazanye iki gitekerezo. Ku ikubitiro iri rushanwa rya Miss Curvy, ryatangirijwe i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019, icyo gihe Minisitiri wâIbidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda, yavuze ko […]
Venezuela: Amerika ngo ntacyo igifite cyo kuganira na Perezida Maduro kitari ukuva ku butegetsi
Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Venezuela, Eliot Abrams, avuga ko umwanya wo kuganira na Nicolas Maduro warangiye kera hasigaye kumvikana ko ava ku butegetsi. Ibi bwana Abrams yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane, avuga ko Perezida Maduro afite ibihugu byâinshuti nkâu Burusiya na Cuba ndetse nâibindi atavuze byemeye kumuha ubuhungiro. Hagati aho, […]
Nyanza: Abunzi bahuguwe basanga bajyaga bakora nâibitari mu nshingano zabo
Abunzi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyanza, ubwo bahabwaga amahugurwa, basanze hari ibyo bakoraga bitari mu nshingano zabo ndetse ntibanamenye aho bayobora abo bafashaga kubona ubutabera. Ku itariki 19 Ukuboza 2018, nibwo Abunzi bo muri aka karere bari bahawe ibikoresho nâumushinga wa RCN Justice et Democratie bagaragaza ko nâubwo bahawe ibikoresho ariko […]
Igitekerezo cyawe si igipimo cyiza abantu bagomba kugenderaho-Miss Jolly asubiza Ange Kagame
Uwabaye Nyampinga wâu Rwanda mu mwaka wa 2016, Mutesi Jolly yasubije umukobwa wâUmukuru wâIgihugu, Ange Ingabire Kagame ku ngingo yo kuba abahatana muri Nyampinga ko bazajya babazwa mu rurimi bumva neza ndetse ikinyarwanda kigahabwa agaciro. Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Mutarama 2019, byagaragaye ko hari abakobwa bahatanaga bagize imbogamizi zâururimi rwâIcyongereza […]
Nyamasheke: Abagore nâurubyiruko barasabwa kurangwa nâumuco wo kwigira
Guverineri wâIntara yâUburengerazuba, Munyantwali Alphonse arakangurira urubyiruko rwiga imyuga itandukanye mu kigo cyâurubyiruko cya Nyamasheke nâabagore badoda imyenda bakanaboha ibikapu bibumbiye muri Koperative ‘Duharanire Ubuzima Twiteza Imbere’ baterwa inkunga nâumuryango World Vision, guharanira kwigira no kubyaza umusaruro bike bafite,aho guhora bumva ko bazahora bafashwa, bagaharanira kugera ku rwego rwo gufasha abandi. Yabibabwiye ubwo, ku bufatanye […]
Uganda: Abanyakenya 2 utakeka ko ari abajura bafashwe bamaze kwiba isakoshi yâumugore muri hotel
Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abagabo babiri bakomoka muri Kenya bari bamaze kwiba isakoshi yâumugore muri Serena Hotel nyuma yo kubakura mu menyo yâabaturage bari bariye karungu bashaka kubakosora. Abo banyakenya ni Peter Kamau Wanja na Chrispin Kanyuira. Nkâuko byatangajwe na polisi, ngo aba Banyakenya babiri bakunze kuba bari mu mahoteli akomeye guhera kuwa […]
Nyarugenge: Abafite ubutaka batarandikisha bahawe iminsi 60 yo kubwandikisha
Abaturage bafite ubutaka mu Karere ka Nyarugenge batarandikisha bahawe iminsi mirongo itandatu (60) uhereye kuri uyu wa 07 Gashyantare 2019, yo kuba babwandikishije nkâuko biteganywa nâamategeko. Itangazo ryashyizwe ahagaragara nâAkarere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane Bwiza.com yabashije kubonaho, riravuga ko hashingiwe ku biteganywa nâItegeko No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ingingo […]
Abapolisi batandatu bashinjwe gutera amabuye imodoka ya Perezida Museveni
Abapolis batandatu bagejejwe mu rukiko rwâikinyabupfura ku bwo kudakora akazi kabo neza. Ibi ngo ni byo byatumye imodoka yari itwaye Perezida Museveni iterwa amabuye. Mu mwaka ushize, imwe mu modoka ziherekeza Perezida Museveni yatewe amabuye ubwo hari amatora yo gushaka umudepite wâAkarere ka Arua uzasimbura Ibrahim Abiriga wari wishwe. Mu bagejejwe mu rukiko harimo Jonathan […]
C.Ronaldo arasaba Juventus kugura James Rodriguez na Felix Joao wâimyaka 19
Rutahizamu wâikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo arasaba ubuyobozi bwâikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, kugura abakinnyi babiri yifuza yo bamufasha guteza imbere iyi kipe. Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Butaliyani nkâuko ikitwa Calciomercato kibitangaza, ngo byatangaje ko Cristiano yifuza ko Juventus igura James Rodriguez wa Bayern Munich na Felix Joao wa Benfica. Ibi binyamakuru bitangaza ko […]
Mahama: Hatangiye kubakwa ikigo kizarushaho guhuza impunzi nâabaturage baturiye inkambi
Mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zâAbarundi zahungiye mu Rwanda hatangijwe iyubakwa ryâikigo kizarushaho guhuza izi mpunzi ndetse nâAbanyarwanda baturiye iyi nkambi . Iyubakwa ryâiki kigo kiswe â Restoration Hozagara â ryatangijwe ku mugaragaro na Maison Shalom ndetse nâUmuryango utegamiye kuri leta wo mu Busuwisi witwa Inshuti zâIkiremwamuntu. Iki kigo kizubakwa kuri meterokare 600 uhereye […]
Rwana nanjye cyangwa undigate igitsina- Chris Brown abwira Offset
Umuhanzi Chris Brown ararebana nabi nâumuraperi Offset bitewe no kutumva ibintu kimwe kuri mugenzi wabo, Savage 21. Chris Brown yashyize hanze amashusho ya Savage 21 amunnyega ko yari yarahishe inkomoko ye. Uyu yavugaga ko ari Umunyamerika kanuni gusa biza kugaragagara ko akomoka mu Bwongereza. Offset ntiyishimiye igikorwa cya Breezy nkâuko bakunda kumwita, na we amwita […]
Amerika igiye kugura ubwirinzi bukaze bwa Misile muri Isiraheli
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko gifite umugambi wo kugura no kugerageza uburyo bwa Israel bw’ubwirinzi bw’ibisasu bya misile buzwi nka Iron Dome. Ni uburyo bukoresha radari na misile zo kuburizamo, mu guhangana n’ibitero bigabwe. Israel yatangiye kubukoresha guhera mu mwaka wa 2011. Minisiteri y’ingabo ya Amerika itangaza ko ubu buryo bw’ubwirinzi […]
Hon. Makuza yakumbuje u Rwanda Abanyarwanda baba muri Congo
Mu ruzinduko arimo, Perezida wa Sena, Makuza Bernard yahuye n’Abanyarwanda batuye muri ya Congo Brazzaville, aho yabasobanuriye amahitamo Abanyarwanda bakoze nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’impinduka zayo mu mibanire, imibereho n’iterambere ryabo. Mu ruzinduko rwâiminsi ibiri, kuva ku wa 6-8 Gashyantare 2019, Perezida wa Sena yâu Rwanda, Makuza Bernard yahuye nâuwâiya Congo, Pierre […]
Perezida Museveni yaburiye abatekereza guhungabanya umutekano wa Uganda
Perezida Yoweri Museveni kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Gashyantare, ubwo hibukwa umunsi watangije igitero cyo kubohora igihugu mu 1981, yaboneyeho kuburira abashaka guhungabanya umutekano wa Uganda ababwira ko bazisenya ubwabo ndetse ko nâabakora ubwicanyi muri Kampala bazatsindwa. Perezida Museveni akaba nâumugaba wâikirenga wâingabo za Uganda, yavuze ko umutwe wa NRA waje kuvamo UPDF wagiye […]
Umusore twashwanye nanze ko dusambana avuga ko agiye kundogesha akoresheje amafoto yanjye- Nkore iki?
Umusore witwa Felix [ryahinduwe] wo mu karere ka Kirehe ariko ukorera akazi kâubushoferi mu mujyi wa Kigali, akomeje kumbuza amahoro nyuma yâaho dushwaniye dupfuye ibyo tutahurizagaho. Njyewe nitwa Redempter ntuye Kicukiro nkaba ndi umucungamutungo muri kampani icukura amabuye yâagaciro. Umusore twakundanye kuva mu mwaka wa 2014 ubwo yari umushoferi iwacu ku kazi. Nyuma yaje kuhava […]
Perezida Kenyatta yijeje mugenzi we Tshisekedi gufasha Congo kugera ku mahoro nâumutekano
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Gashyantare yijeje ubufasha mu kugarura amahoro nâumutekano muri Repubulika iharaniira Demokarasi ya Congo, ubwo perezida Felix Tshisekedi yasuraga Kenya mu ruzinduko rwâakazi. Kenyatta kandi yabwiye mugenzi we ko yakuye isomo mu bibazo bya politiki byatewe no kutemera intsinzi ye kwa Raila Odinga nyuma yo […]
Narababaye cyane uriya mwana Mwiseneza Josiane yiswe ngo ni Ingagi- Dep.Habineza
Depite Habineza Frank wigeze kwitwa Ingagi ubwo yiyamamazaga ku mwanya wâumukuru wâigihugu mu 2017, avuga ko yababaye cyane ubwo na Mwiseneza Josiane, umukobwa wiyamamarizaga kuba nyampinga wâu Rwanda 2019, yayitwaga nâabatari bamushyigikiye. Mu kiganiro kirambuye cyabaye tariki ya 4 Gashyantare 2019 kuri Hotel Meridiye (Merdien), Bwiza.com yagiranye na Depite Habineza Frank, umunyapolitiki utavuga rumwe na […]
Abandi Banyarwanda biganjemo abagore birukanwe ku butaka bwa Uganda
Polisi ya Uganda yasubije iwabo abagore batandatu bâAbanyarwanda nâabana babo babiri ndetse n’umugabo umwe bari bamaze iminsi iri hagati yâumwe nâitandatu bafungiwe  ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Kisoro. Aba banyarwanda birukanwe ku butaka bwa Uganda kuwa Gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2019. Muri aba harimo uwitwa Namahoro Assuma wâimyaka 37 ukomoka mu Karere […]
Nyabihu: Umugore n'umugabo bafatanwe udupfunyika 3700 twâurumogi
Polisi mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gashyantare, yafatanye abantu babiri udupfunyika 3794 twâurumogi bakura mu karere ka Rubavu nabo bakarukwirakwiza mu turere twa Nyabihu na Musanze.  Abafashwe ni Harerimana Theogene wâimyaka 30 yâamavuko wafatanwe udupfunyika 2024 na Murekatete Gaudence wâimyaka 40 yâamavuko wafatanwe udupfunyika 1770 twâurumogi. […]
Nyamasheke: Yapfuye urwâamayobera nyuma yâibyumweru bitatu umugabo we yishwe
Mu mudugudu wa Rusambu, akagari ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru yâurupfu rwâamayobera rwa Nyiransabimana Betty  wari ufite imyaka 31 yâamavuko, rubaye hashize ibyumweru bitatu umugabo we, Munyaneza Onesphore wâimyaka 32 yâamavuko yishwe atewe icyuma nâabagizi ba nabi. Nkâuko Bwiza.com yabitangarijwe nâumunyamabanga nshingwabikorwa wâakagari ka Kanazi, muri uyu murenge, ngo […]
Gicumbi: MTN na banki yâabaturage byafungiwe imiryango
Ibiro by’Ikigo cyâitumanaho cya MTN, ishami rya Gicumbi hamwe na Banki yâabaturage, ni bimwe mu byafungiwe imiryango bisabwa gukorera mu nyubako zijyanye nâicyerekezo cyâumujyi wa Gicumbi. Ibi bigo kimwe nâabandi bacururizaga mu mujyi wa Byumba bari barahawe iminsi 30 yo kuba bashatse ahandi bakorera ibikorwa byabo, basabwa kubaka cyangwa bagashaka ahandi bakodesha ariko ari mu […]
Perezida Kagame yongeye kugaragara mu mpuzankano za gisirikare
Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yongeye kugaragara mu mpuzankano za gisirikare nyuma y’igihe kinini atayambara bigatungura abatari bacye, kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Gashyantare 2019 yongeye kugaragara muri uyu mwambaro mu Kigo cya gisirikare cya Gako. Nk’uko bigaragara kuri twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, […]
U Rwanda ntabwo ruhagaze neza ku rwego rwâakarere – Depite Frank Habineza
Umudepite akaba nâUmuyobozi wâIshyaka Riharanira Demokarasi nâIbidukikije (Green Party), Frank Habineza atangaza ko u Rwanda rudahagaze neza mu rwego rwâakarere ka Afurika yâIburasirazuba ruherereyemo ugereranyije nâuko bimeze ku rwego mpuzamahanga. Mu kiganiro cyihariye yagiranye  na Bwiza.com kuwa Mbere tariki 4 Gashyantare 2019 kuri hoteli Meridiye (Merdien), Frank Habineza yavuze ko u Rwanda muri rusange ruhagaze […]
Ingabo zâu Burundi zikanze igitero gikaze ziva muri Congo
Abasirikare bâu Burundi nâImbonerakure bari baroherejwe muri Congo kurwanya nâinyeshyamba zirwanya Leta [yâu Burundiâ, ngo basubiye mu gihugu. Izi ndwanyi ngo zasubiye mu gihugu ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019, ngo bakaba bari bamaze ibyumweru bitatu muri Congo. Abaturage bahaye ikinyamakuru RPA amakuru ari nacyo dukesha iyi nkuru, bavuga ko ahagana saa moya […]
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyoni 400 zâamadolari yo gutunganya gaz yo mu Kivu
Guverinoma yâu Rwanda kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika yo gutunganya umwuka wa gaz mĂ©thane wo mu kiyaga cya Kivu. Byitezwe ko ukurwamo umwuka ushyirwa mu macupa wifashishwa mu bintu bitandukanye birimo no kuwutecyesha. Ikiyaga cya Kivu kizwi na bamwe mu bahanga mu bya […]
Uganda: Abagore bafite amabuno manini bagiye kugirwa ibikoresho byo gukurura ba mukerarugendo
Minisiteri yâubukerarugendo muri Uganda yongereye abagore bafite amabuno manini nâabateye neza ku rutonde rwâibicuruzwa bigomba kurushaho gukurura ba mukerarugendo muri iki gihugu, ibintu bitakiriwe kimwe nâabantu batandukanye barimo abasanga ari ugutesha agaciro abagore. Ubwo yatangazaga uyu mugambi I Kampala kuri uyu wa kabiri, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda, yatangaje ko hagiye kuba irushanwa […]
Video: U Rwanda bifuza na Alain Mukurarinda
Ubuyobozi kwa Sporting Kansas bweruriye abakemanga igurwa rya Rwatuyaye bise âintamenyekanaâ
Ubuyobozi bwâIkipe yo muri Sporting Kansas City( SKC) butangaza ko abantu badakwiriye gushisdikanya ku buryo bwaguze uwari umukinnyi wa Rayon Sports, Abdul Rwatubyaye. Iyi kipe kuwa 5 Gashyantare 2019 yatangaje ko yaguze Umunyarwanda, Rwatubyaye wâimyaka 22. Abakurikiranira hafi ibyâikipe ya SKC bakomeje kwibaza uko ikipe yabo yaba yarabengutswe Rwatubyaye wo ku wundi mugabane bavuga ko […]
Mali: Umuyobozi wâakarere yishwe arashwe nâingabo za leta
Umuyobozi wâAkarere ka Anderaboukane gaherereye mu majyaruguru ya Mali yishwe arashwe nâingabo za leta zimwibeshyeho nyuma yo kurasa ku modoka ye ngo yanze kwemera guhagarara. Itangazo ryashyizwe ahagaragara nâIgisirikare cya Mali riravuga ko imodoka yakemangwaga yahagaritswe nâingabo za leta ariko ikanga kubahiriza itegeko. Igisirikare cyya Mali cyakomeje kivuga ko ibi byabereye mu gice gikunze kwibasirwa […]
Diamond Platnumz aravugwaho  kuba umubyeyi tereriyo
Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho kuba umubyeyi utita ku nshingano ze zo kurera abana babiri yabyaranye na Zari Hassan. Mu minsi ishize nibwo Zari yifashishije instagram yatangaje ko ari we utunze umuryango we bityo bimusaba gukora cyane. Yagize ati â Igihe ari wowe wenyine wita ku bana wenyine, ukwiye gukora ari ko bitari cyane ariko nanone […]
Tshisekedi muri Angola yavuze ku masezerano avugwaho kugirana na Kabila
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Gashyantare yageze I Luanda muri Angola mu ruzinduko  rwâakazi rwâamasaha macye ari narwo rwa mbere agiriye hanze yâigihugu kuva yarahirira kuyobora igihugu kuwa 24 Gashyantare. Mu kiganiro nâitangazamakuru yasubije ibibazo birimo icyâamasezerano avugwaho kugirana na Kabila. Nkâuko byatangajwe nâIbiro […]
Ruhango: Umusekirite kuri Duterimbere yatawe muri yombi ashinjwa kwiba umunyamahanga
Polisi mu Ntara yâAmajyepfo yataye muri yombi ushinzwe umutekano wâikigo cyigenga ushinjwa kwiba amafaranga 300,000 nâibindi bintu byâagaciro byâuwitwa Gottfried Woelft wâimyaka 39, umumisiyoneri ukorera Diyoseze ya Ruhengeri ukomoka muri Autrichia. Polisi iravuga ko ukekwaho iki cyaha ari uwitwa Ancille Uwingeneye wâimyaka 25 ushinzwe umutekano wâIkigo cyâimari cya Duterimbere giherereye mu Karere ka Ruhango, mu […]