Boris Johnson arasaba u Bwongereza guha Ukraine indege zâintambara zinyaruka
Boris Johnson wabaye Minisitiri wâIntebe wâu Bwongereza arasaba guverinoma yâigihugu cye koherereza Ukraine indege zâintambara zinyaruka kugira ngo izifashishe ihangana nâu Burusiya. Mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru Mark Austin wa Sky News kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, Boris yavuze ko nâubwo u Bwongereza budafite indege zâindwanyi za F-16 zikorerwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, […]
U Rwanda mu bihugu bishyigikiye ko ingabo zâu Burusiya ziva muri Ukraine byihuse

U Rwanda ruri mu bihugu 141 byatoye umwanzuro usaba ko ingabo zâu Burusiya zihagarika intambara zimaze umwaka zitangije muri Ukraine, zikava muri iki gihugu. Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, ku cyicaro cyâUmuryango wâAbibumbye ni bwo habereye iri tora ry’Inteko Rusange rishyigikira ubusugire bwa Ukraine. U Rwanda, ibihugu byo mu muryango wâakarere ka Afurika yâiburasirazuba […]
USA yongeye gusaba u Rwanda âgukura ingaboâ muri RDC
Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi nâamahanga byongeye gushimangira ko u Rwanda rufite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), bityo ko rusabwa kuzikurayo. Bigaragara mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 ryashyizwe hanze nâUmuvugizi wâibi biro, Ned Price, rikomoza ahanini ku byemezo biherutse gufatwa nâakanama kâumuryango […]
GUKOSORA: Karangwa uvugwaho guhimbira Nkundabanyanga ibyaha bya jenoside arashakishwa

Urwego rwâigihugu rwâubugenzacyaha (RIB) ruravugwaho gushakisha uwitwa Karangwa Charles uvugwaho guhimbira Nkundabanyanga Eugenie wâimyaka 82 yâamavuko ibyaha bifitanye isano jenoside yakorewe Abatutsi kandi urukiko rwaramugize umwere mu mwaka ushize. Ni nyuma yo guta muri yombi Mbarushimana Jean Pierre bikekwa ko bafatanyije icyaha cyo guhimba inyandiko, tariki ya 31 Mutarama 2023, bose bavugwa muri dosiye ya […]
Abanyamakuru 2 bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru bari ku gitutu bashinjwa gukorera M23

Abanyamakuru babiri bakurikirana umunsi ku wundi inkuru zâurugamba rwâingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC na M23, bari ku gitutu bashinjwa gukorera uyu mutwe witwaje intwaro nâu Rwanda. Aba ni Justin Kabumba ukorana na France 24 yâAbafaransa nâibiro ntaramakuru byâAbanyamerika, Associated Press, na Daniel Michombero ukorera Kivu Habari. Bombi bakorera mu ntara ya Kivu […]
Perezida w’u Bufaransa ategerejwe i Kinshasa
Perezida wâu Bufaransa, Emmanuel Macron, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika ya demukarasi ya Congo tariki ya 3 Werurwe 2023. Uruzinduko rwe i Kinshasa ruzaba rukurikiye urwo azaba amaze iminsi agirira mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo: Gabon, Angola na Repubulika ya Congo. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, APF, bisobanura ko mu ruzinduko rwo muri Gabon […]
Imyanzuro yafatiwe mu nama yâumushyikirano iheruka

Guverinoma yâu Rwanda yemeje ko Inama yâIgihugu yâUmushyikirano izaba guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023, ikazabera muri Kigali Convention Center. Ni inama igiye kuba nyuma yâimyaka ibiri isubitswe bitewe nâicyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, kidasize nâu Rwanda kuko muri Werurwe ya 2020 ni bwo umuntu wa mbere wacyanduye yagaragaye muri […]
Dubai: Irushanwa rya âSpecial forceâ ya Polisi ryakomeye kurushaho

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, i Dubai muri Leta zunze ubumwe zâAbarabu (UAE) hakomeje irushanwa rya Polisi idasanzwe ryitabiriwe nâibihugu 28 birimo u Rwanda. Uyu munsi waranzwe nâibyiciro bitandukanye birimo: icyo kurira inyubako ndende, kuyimanuka hifashishijwe imigozi, kurasa hifashishijwe imbunda ebyiri za mudahusha (snipers), kurasa ibipimo bigera kuri 40 no kurira urukuta. Nkâuko babigaragaje […]
Mironko yakatiwe imyaka 2 azira gusuzugura urukiko
Urukiko rwâikirenga kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 rwahanishije umunyemari Mironko François Xavier igifungo cyâimyaka ibiri kirimo umwaka nâamezi icyenda bisubitse. Ni igihano gikomoka ku rubanza Mironko yaburanaga, aho yavugiye mu cyumba cyâiburanisha ko Inteko yâabacamanza iri kubogama ikamurenganya ânkâuko imaze iminsi ibigenza.â Ni amagambo ashimangira ibaruwa yandikiye urukiko rw’ikirenga. Ikinyamakuru Intego News kivuga ko […]
Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Dr Kayumba Christopher adahamywa icyaha cyo gusambanya ku gahato nâubwinjiracyaha kuri iki cyaha, rutegeka ko ahita afungurwa. Dr Kayumba wabaye umwarimu muri kaminuza yâu Rwanda, umunyamakuru nâumunyapolitiki yatawe muri yombi muri Nzeri 2021, akekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo uwari umukozi wo mu rugo rwe nâuwari umunyeshuri ye. Kuva mu […]
Amafoto: Uko âspecial forceâ ya Polisi yâu Rwanda iri kwitwara mu irushanwa riri kubera i Dubai

I Dubai muri Leta zunze ubumwe zâAbarabu (UAE) hari kubera irushanwa ryâabapolisi bo mu mashami asanzwe (special forces) kuva tariki ya 20 Gashyantare 2023. Ibihugu bitandukanye ku Isi byohereje abapolisi muri iri rushanwa. Harimo u Rwanda rwohereje amakipe abiri ya SWAT (Special Weapons And Tactics), Kenya, Libya, Afurika yâEpfo, Angola, Brazil, Chile, Leta zunze ubumwe […]
Umunyarwenya Omondi aragezwa mu rukiko nyuma yo kwigaragambiriza ihenda ryâibiribwa
Umunyarwenya Eric Omondi uri mu rubyiruko rukunzwe muri Kenya aragezwa mu rukiko nyuma yo gutabwa muri yombi yigaragambiriza ihenda ryâibiribwa n’ibindi bicuruzwa. Omondi hamwe nâurundi rubyiruko kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 bagiye kwigaragambiriza mu muhanda ugana ku ngoro yâinteko ishinga amategeko basaba ko Leta yagabanya ibiciro byâibicuruzwa, byâumwihariko ibiribwa. Mu byapa Omondi na bagenzi […]
Prigozhin washinze Wagner arashinja abasirikare bakuru bâu Burusiya ubugambanyi
Yevgeny Prigozhin washinzwe umutwe wâigisirikare cyigenga (uwâabacancuro) wa Wagner PMC arashinja Minisitiri wâingabo wâu Burusiya, General Sergei Shoigu, nâUmugaba Mukuru wâingabo zâiki gihugu, Gen. Valery Gerasimov ubugambanyi. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Telegram, nkâuko France 24 ibivuga, Prigozhin kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 yatangaje ko aba basirikare bakuru bâu Burusiya bafite uruhare mu […]
Putin yakuye u Burusiya mu masezerano yo guhagarika intwaro kirimbuzi
Perezida wâu Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yakuye byâagateganyo igihugu cye mu masezerano yo guhagarika gukora no kudakoresha intwaro kirimbuzi azwi nka New START cyagiranye na Leta zunze ubumwe za Amerika, USA. Putin yabitangarije mu ijambo ârikomeyeâ yagejeje ku Barusiya kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023, ryibanda ku ntambara igihugu cye kimazemo umwaka ubura iminsi […]
Rubavu: Polisi yagize icyo ivuga ko mugabo uvugwaho kugerageza gusambanya umusore
Polisi yâu Rwanda yagize icyo ivuga ku mugabo wâimyaka 30 yâamavuko utuye mu karere ka Rubavu uvugwaho kugerageza gusambanya umusore wâimyaka 17 yâamavuko. BWIZA yakiriye amakuru avuga ko mu mudugudu wâUbutabazi, akagari ka Kivumu, umurenge wa Gisenyi muri Rubavu hafatiwe uwitwa N.Eric [izina ryâIkinyarwanda twahisemo kutaritangaza] nyuma yo gukomerekesha icyuma uyu musore, ashaka kumusambanya. Bamwe […]
Maj Gen. Chico yatangaje ko RDC iri gushaka ubufasha muri SADC ngo ihangane nâu Rwanda
Abasirikare ba Repubulika ya demukarasi ya Congo bayobowe nâUmugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa byâigisirikare, Maj. Gen. Chico Tshitambwe bamaze iminsi bagirira uruzinduko mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yâamajyepfo, SADC. Ubwo yageraga i Kinshasa, Maj. Gen. Chico yatangaje ko uruzinduko bavuyemo rwari rufite intego yo gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare hagati yâingabo za RDC zizwi […]
Mukuralinda yatangaje ko umuhanzi Gims yahawe amafaranga ngo atuke Perezida Kagame
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) bwahaye umuhanzi Gandhi Bilel Djuna uzwi nka MaĂźtre Gims amayero ibihumbi 600 kugira atukire Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusoza irushanwa ryâIgikombe cyâIsi ryabereye muri Qatar mu mwaka ushize. Mukuralinda yabivuze asobanura uburyo, mu gihe hagati yâu Rwanda […]
Uwari umunyamakuru wa TV1 yagizwe umuyobozi wa Radio Salus

Ubuyobozi bwa Kaminuza yâu Rwanda bwagize Munyarugendo Athanase umuyobozi wâagateganyo wa Radio Salus nyuma yâaho Paul Mbaraga wari ufite iyi nshingano kuva mu mwaka wâ2019 agiye mu kiruhuko cyâizabukuru. Munyarugendo ufite imyaka 30 yâamavuko yatangarije BWIZA ko Umuyobozi wâishami ryâubugeni nâubumenyi bwâimibanire muri rubanda (College of Arts and Social Sciences) yamushyikirije ibaruwa imushyira muri iyi […]
CG Dan Munyuza yasimbuwe ku buyobozi bukuru bwa Polisi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuye ku nshingano Commissioner General Dan Munyuza wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi yâu Rwanda. Nkâuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze nâibiro bya Minisitiri wâIntebe, CG Munyuza yasimbuwe na DCG Felix Namuhoranye wari umwungirije. Naho CP Vincent Sano we yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. Muri Minisiteri yâingabo, Perezida […]
FARDC irashinja M23 kuyigabaho ibitero bikomeye ku birindiro bine
Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC) kirashinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kuzigabaho ibitero bikomeye ku birindiro byacyo bine. Umuvugizi wa Zone ya 3 ya FARDC ifite icyicaro i Goma, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, asobanura ko M23 yagabye ibi bitero ku birindiro bya Kyahemba, Butchalwichi, Kihusha na Lubula muri teritwari ya Masisi, […]
Perezida Biden yageze muri Ukraine bitunguranye
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023. Mu murwa mukuru, Kyiv, Biden yakiriwe na mugenzi we uyobora Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagirana ikiganiro cyibanda ku bufatanye mu kurwanya ibitero byâingabo zâu Burusiya. Ibiro ntaramakuru byâAbongereza, Reuters, byatangaje ko ubwo Biden yari muri […]
Rutsiro: Umwana w’imyaka 8 yatoraguye igikapu cyatawe na ba mukerarugendo, arakibasubiza

Umwana wâimyaka 8 yâamavuko utuye mu karere ka Rutsiro mu ntara yâUburengerazuba yashimiwe nyuma yo gushyikiriza ba mukerarugendo igikapu cyabo yatoraguye. Umuholandikazi Mirka Eikelschulte utuye mu Rwanda, mu butumwa bushimira byâumwihariko uyu mwana,yasobanuye ko inshuti ze zasuraga iki gihugu ku nshuro ya mbere, zaburiye iki gikapu mu muhanda wa Musanze-Kibuye. Mirka yatangaje ko inshuti ze […]
Mukuralinda arasaba urubyiruko kwamamaza ko M23 atari Abanyarwanda
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, atasaba urubyiruko rwâu Rwanda kwamamaza ko abarwanyi bâumutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda. Mukuralinda yabivugiye mu kiganiro Ishusho yâIcyumweru cyatambutse kuri televiziyo yâigihugu kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023, ashingira ku byemezo byafatiwe mu nama yâabakuru bâibihugu byo mu karere yabereye i Luanda muri Angola. Yavuze ko muri […]
RDC iravuga ko hari umurongo ingabo za EAC zitagomba kurenga
Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ikomeje kugaragaza ko yinubira kuba ingabo zâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba ziri mu gihugu cyabo zitarwanya umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu gihe izi ngabo ziri mu burasirazuba bwâiki gihugu zigenzura ibice birekurwa na M23, guverinoma ya RDC yo ivuga ko uyu mutwe witwaje intwaro wanze kubahiriza ibyemezo […]
RDC yiyemeje gucyura byihuse impunzi zâAbanyekongo ziba mu Rwanda
Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye gucyura byihuse impunzi zâAbanyekongo ziba mu Rwanda. Ni intego yihaye nyuma yâaho abakuru bâibihugu bigize umuryango wa Afurika yâiburasirazuba ndetse na JoĂŁo Lourenço wa Angola, bari i Addis Ababa muri Ethiopia, basabiye Leta ya RDC gucyura impunzi zâAbanyekongo ziba mu Rwanda na Uganda. Umuvugizi […]
Ambasaderi Muyumba abona ingabo za SADC zikwiye gusimbura iza EAC muri RDC
Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, wanigeze guhagararira urubyiruko mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, Ambasaderi Francine Myumba, abona ingabo zâumuryango wa Afurika yâamajyepfo zikwiye gusimbura izâuwa Afurika yâiburasirazuba ziri mu gihugu cyabo. Ambasaderi Muyumba gahunda yo kwifashisha ingabo za Afurika yâiburasirazuba ntacyo izafasha mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwâigihugu […]
Umwongereza wâimyaka 22 yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda
Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 kavaga mu mujyi wa Kigali kerekeza mu mujyi wa Rwamagana. Abakinnyi 93 bahagarariye ibihugu 28 ni bo batangiye aka gace kareshyaga nâibilometero 115.5, ahagana saa yine nâiminota 30 zâamanywa. Karanzwe no kwigaragaza cyane kâUmunyarwanda Nsengimana Jean Bosco wegukanye amanota […]
General Hodges wayoboye ingabo za USA i Burayi yasobanuye icyatuma Ukraine yisubiza Crimea byihuse
Lieutenant General (Rtd) Ben Hodges wayoboye ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane w’u Burayi kuva mu mwaka w’2014 kugeza mu 2018 yasobanuye icyatuma Ukraine yisubiza byihuse igice cya Crimea yambuwe nâu Burusiya mu 2014. Gen. Hodges mu kiganiro cyihariye yagiranye nâumunyamakuru Tatiana Popova wa Kyiv Post ku wa 16 Gashyantare 2023, […]
Umunyarwenya ukomeye yasobanuye uburyo Christian Atsu yamukuye mu buzima bugoye

Umunyarwenya ukomeye muri Nigeria, Emmanuel Ogonna Iwueke wamamaye nka Dr Craze, yasobanuye uburyo umunyabigwi mu mupira wâamaguru ukomoka muri Ghana, Christian Atsu, yamufashije gutera imbere, amukuye mu buzima bugoye. Ni inkuru yakuruye amarangamutima ya bamwe, byâumwihariko abazi Atsu, mu gihe muri Turukiya haturutse inkuru ivuga ko uyu mukinnyi ari mu bantu barenga ibihumbi 35 mu […]
Tshisekedi yasabye ko umutwe wa FIB wahashyije M23 mu 2013 wakongera kwifashishwa

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yasabye ko umutwe kabuhariwe wâingabo za MONUSCO ufite inshingano yo kugaba ibitero, FIB, wakongera kwifashishwa nkâuko byagenze mu mwaka wâ2013 ubwo wahashyaga umutwe witwaje intwaro wa M23, bikawuviramo gusenyuka. Iki cyifuzo yagitangiye mu kiganiro yagiranye nâUmunyamabanga Mukuru wâUmuryango wâAbibumbye (UN), Antonio Guterres, ubwo bahuriraga Addis Ababa […]
Me Mhayimana yatsindiye Urugaga rwâAbavoka mu Rwanda mu Rukiko rwâIkirenga

Umunyamategeko Me Mhayimana IsaĂŻe yatsindiye Urugaga rwâAbavoka mu Rwanda mu Rukiko rwâIkirenga, mu rubanza rwasubirishwagamo ku mpamvu z’akarengane. Uru rubanza rukomoka ku gihano yahawe n’umwanditsi wâurukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Nkundimpaye IsmaĂ«l, cyâamande amafaranga yâu Rwanda ibihumbi 200, amushinja kutaboneka mu nama nteguzarubanza, kandi ari we wahujwe na sisiteme, bityo ngo ibyo byari ugutinza urubanza. Bivugwa […]
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza amaze iminsi aburiwe irengero
Umuryango wâumunyamakuru Jean Paul Nkundineza uvuga ko kuva tariki ya 13 Gashyantare 2023 utazi aho aherereye, ukaba ukomeje kumushakisha. Mukuru wa Nkundineza witwa Rutagengwa Jean LĂ©on yatangaje ko umuryango wabo uheruka amakuru ye ahagana saa saba zâamanywa, ubwo yari mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Rutagengwa asobanura ko umuryango wegereye urwego rwâigihugu rwâubugenzacyaha […]
Dr Habineza yemeje ko ashobora guhara umwanya wâubudepite
Dr Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije yemeje ko ashobora guhara kandidatire ye ya manda ya kabiri ku mwanya wâumudepite, agahitamo kwiyamamariza uwa Perezida wa Repubulika yâu Rwanda. Umuyobozi mushya wa komisiyo yâigihugu yâamatora (NEC), Oda Gasinzigwa, aherutse gutangaza ko yifuza ihuzwa ryâamatora yâabadepite nâayâUmukuru wâIgihugu mu mwaka wâ2024, mu rwego […]
Umudepite wo mu Bubiligi arasabira u Rwanda ibihano bikomeye
Umudepite Mark Botenga uhagarariye u Bubiligi mu nteko ishinga amategeko yâumuryango wâUbumwe bwâUburayi (EU) arasabira u Rwanda ibihano bikomeye mu rwego rwâubukungu. Botenga, imbere ya bagenzi be, yashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uri mu ntambara nâingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, aho arugereranya na Ukraine iri kugabwaho ibitero nâu Burusiya. […]
Rubavu: Gitifu wigeze kweguzwa akabyanga yongeye guhanwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâumurenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, Nyiransengiyumva Monique, nyuma yâimyaka hafi ibiri yegujwe ku mirimo akabyanga, yongeye gufatirwa ibihano. Inkuru yabaye kimomo mu karere ka Rubavu muri Mata 2021 ubwo Gitifu Nyiransengiyumva na mugenzi we wa Nyamyumba, Kazendebe Heritier beguzwaga, bashinjwa kugenda gake mu kuvuza inshingano zabo. Icyo gihe, Kazendebe yeguye “ku […]
Goma: Ibiro byâingabo za EAC biravugwamo ibibazo byâamafaranga
Ibibazo byâingabo zâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba biherereye i Goma muri Repubulika ya demukarasi ya Congo biravugwamo ibibazo byâamafaranga bibangamiye bamwe mu babikoramo bo ku rwego rwa gisivili. Ikinyamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023 cyatangaje ko cyabonye inyandiko yâimbere muri biro byâizi ngabo igira iti âUko byifashe mu biro bikuru byâingaboâ igaragaza uburyo […]
FARDC yatangaje ko yahaye isomo abarwanyi ba M23
Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyahaye isomo abarwanyi bâumutwe witwaje intwaro wa M23 isomo, mu rugamba rukomereje muri teritwari ya Masisi na Rutshuru. Byatangajwe nâUmuvugizi wa Guverineri wâintara ya Kivu yâAmajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko. Lt Col. Ndjike yasobanuriye abanyamakuru ko impamvu FARDC yahaye M23 […]
Ingabo z’u Burusiya zivuga ko zapfubije misile zarashwe na HIMARS z’Abanyamerika
Igisirikare cyâu Burusiya cyatangaje ko cyapfubije misile zarashwe nâintwaro kabuhariwe za HIMARS zakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), kirasa indege 11 za Ukraine zitagira abapilote. Umuvugizi wâiki gisirikare, Lt Gen. Igor Konashenkov yatangaje ko iki gikorwa cyakozwe nâingabo zabo zirwanira mu kirere ziri ku rugamba muri Leta ya Luhansk muri Ukraine, tariki ya […]
M23 irashinja General Mugabo kwicisha Abatutsi
Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) urashinja General Mugabo Hassan uri mu bayobora ibikorwa byâigisirikare muri iki gice gutanga ibwiriza ryo kwica Abatutsi. M23 yabitangarije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023, ikomoza ku ihuriro ryâingabo za Leta, FDLR, Mai Mai, Nyatura, APCLS, […]
RDC yatangaje ko nta basirikare bayo barashe ku mupaka w’u Rwanda muri Rusizi
Repubulika ya demukarasi ya Congo yatangaje ko nta basirikare bayo barashe ku mupaka wâu Rwanda wa Rusizi II, mu karere ka Rusizi, intara yâUburengerazuba. Ni amakuru yatangajwe na Guverineri wâintara ya Kivu yâAmajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi, anyuranya nâayatangajwe nâigisirikare cyâu Rwanda (RDF) ku gicamunsi cyâuyu wa 15 Gashyantare 2023. RDF yatangaje ko mu masaa kumi […]
USA irateganya koherereza Ukraine ‘ibihumbi’ by’intwaro yafashe zivuye muri Iran
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirateganya koherereza ingabo za Ukraine ibihumbi byâintwaro zaturutse muri Iran zafatiwe mu bihe bitandukanye mu bwato bwari buzitwaye mu buryo butemewe nâamategeko (forode). Ikinyamakuru Wall Street Journal kivuga ko zirimo imbunda nto 5000 nâamasasu miliyoni 1.6. Byafatiwe mu bwato bwari buvuye muri Iran bikekwa ko zari zohererejwe umutwe witwaje […]
Depite Rwigamba Fidel yapfuye
Umutwe wâabadepite mu nteko ishinga amategeko yâu Rwanda watangaje ko Depite Rwigamba Fidel yapfuye azize uburwayi mu gitondo cyâuyu wa 15 Gashyantare 2023. Umukuru wâabadepite, Mukabalisa Donatille yatangaje ko Depite Rwigamba yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Depite Rwigamba wavutse tariki ya 17 Kanama 1950 yari […]
M23 yemeje ko yimye Top Congo FM uburenganzira bwo gukorera muri Rutshuru
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeje ko wimye radiyo Top Congo FM yo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) uburenganzira bwo gukorera muri teritwari ya Rutshuru kubera ko itangaza amakuru abogamye kandi ikaba ikwirakwiza urwango. Iyi radiyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 yaraye itangaje ko ubuyobozi bwa M23 bwayihagaritse gukorera mu iyi teritwari […]
Minisitiri Gisaro arashinja u Rwanda gushoza intambara kuri RDC inshuro 5
Minisitiri wâibikorwaremezo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Alexis Gisaro Muvunyi, arashinja u Rwanda gushoza intambara ku gihugu cyabo inshuro eshanu mu myaka 25 ishize. Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, ubwo yagiranaga ikiganiro nâabanyamakuru bakorera i Kinshasa ari kumwe na Minisitiri Patrick Muyaya ushinzwe itumanaho akaba nâUmuvugizi wa guverinoma, Gisaro yavuze ko u […]
Senateri yasohowe mu cyumba cy’Inteko azira imyambarire
Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Karen Nyamu, yasohowe mu cyumba cyâInteko azira imyambarire itemewe nâamabwiriza abagenga. Ikinyamakuru Citizen gisobanura ko kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, Senateri Nyamu yagiye mu cyumba cyâInteko yambaye ijipo ngufi yâigitenge ndetse nâiburuze yâumukara itagira amaboko. Umukuru wa sena, Amason Kingi, yabanje gusomera Senateri Nyamu amabwiriza agenga imyambarire […]
Amafoto: Ingabo z’u Rwanda zatangiye imyitozo kabuhariwe n’iza USA

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika zatangiye gukoresha izâu Rwanda imyitozo kabuhariwe itandukanye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023. Iyi myitozo yahawe izina rya âJustified Accord 23â (JA23) iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Isiolo muri Kenya, kandi yitabiriwe nâingabo zo mu bindi bihugu birimo Djibouti, Uganda na […]
Umugore wa Perezida Ruto yapfukamye hasi, atakambira Imana ngo ikize Kenya inzara

Rachel Ruto, umugore wa Perezida William Ruto wa Kenya, yapfukamye hasi, atakambira Imana kugira ngo ikize Kenya amapfa nâinzara byugarije abatuye mu gihugu cye. Ni mu gihe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 yayoboraga isengesho ryo ku rwego rwâigihugu ryo gusaba Imana gukiza Kenya ibibazo ifite. Ryabereye kuri sitade ya Nyayo mu murwa mukuru, Nairobi. […]
Minisitiri Mitchell yariye indimi ubwo yabazwaga kuri gahunda y’u Rwanda yarwanyaga
Minisitiri mu biro byâu Bwongereza bishinzwe ububanyi nâamahanga, Andrew Mitchell, warwanyaga gahunda yo kohereza byâagateganyo abimukira mu Rwanda mu gihe yari umudepite, yamaze kwisubiraho. Mitchell wari uhagarariye agace ka Sutton Coldfield mu nteko ishinga amategeko mu mwaka ushize, ni umwe mu badepite bamaganiye kure amasezerano ya guverinoma yâu Bwongereza nâiyâu Rwanda yo kohereza aba bimukira, […]
Ingabo za EAC ziritegura kugabana ibice bitandukanye muri Kivu yâAmajyaruguru
Ingabo ziri mu mutwe wâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba, EACRF, ziritegura kugabana ibirindiro bitandukanye mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Hashingiwe ku cyemezo cyafashwe nâabagaba bakuru bâingabo zo muri RDC cyo ku wa 9 Gashyantare 2023, byateganyijwe ko izâu Burundi zizagenzura teritwari ya Masisi, iza Sudani yâEpfo nâiza Kenya zigenzure […]
Gasabo: RIB yafunze Gitifu wâumurenge nâuwâakagari
Urwego rwâigihugu rwâubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâumurenge wa Jali nâuwâakagari ka Agateko muri uyu murenge. Gitifu wa Jali, Bucyana Alexis na Ndagijimana Ephrem wa Agateko bakurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa yo kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka binyuranyije nâamategeko. Urwego rwâubugenzacyaha rusobanura ko rwabataye muri yombi aba bayobozi rushingiye ku […]
Ingabo za EAC zategetswe kurasa FDLR

Ingabo zâibihugu bigize umuryango wa Afurika yâiburasirazuba (EAC) zategetswe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bwâu Rwanda, aho ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahurije abagaba bâingabo zâibi bihugu i Nairobi muri Kenya tariki ya 9 Gashyantare 2023. Aba ni ba General: Jean Bosco […]
Musanze: Pasiteri yafatiwe muri âLodgeâ ari kumwe nâumugore wâundi
Pasiteri mu itorero ADEPR utuye mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, E. Habiyambere yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa muri Lodge iherereye mu murenge wa Nyange ari kumwe nâumugore, C. Uwamariya. Habiyambere wâimyaka 45 yâamavuko na Uwamariya wâimyaka 30 batawe muri yombi kuri uyu wa 13 Gashyantare […]
Dubai: PM Ngirente yatangaje ko u Rwanda rwifuza kuzajya rutangira serivisi zose kuri interineti guhera mu 2024

Minisitiri wâIntebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma yâu Rwanda yihaye intego yâuko guhera mu mwaka wâ2024 serivisi zose zazajya zitangirwa kuri interineti mu rwego rwo korohereza abazisaba. Yabitangarije mu nama mpuzamahanga ihuza za guverinoma, iri kubera i Dubai muri Leta zunze ubumwe zâAbarabu (UAE) guhera kuri uyu wa 13 kugeza ku wa 15 Gashyantare […]
Kutabikora si uko batabishatse: Lt Gen. Kabandana ku batekereza guhungabanya u Rwanda
Lieutenant General Kabandana Innocent yatangaje ko hari abatekereza guhungabanya umutekano wâu Rwanda, ariko kubishyira mu bikorwa bikabananira. Ubwo yari mu kiganiro nâAbanyarwanda baba ku mugabane wâu Burayi cyari cyerekeye ku munsi wâintwari, Lt Gen. Kabandana wari uhagarariye Minisiteri yâingabo, yasabwe guhuza ubutwari no kurinda ubusugire bwâigihugu. Uyu musirikare yavuze ko kugira ngo igihugu kibeho kandi […]
Angilikani yo muri Kenya na yo yamaganye iyo mu Bwongereza kubera guha umugisha ubutinganyi
Itorero Angilikani ryo muri Kenya ryageze ikirenge mu cyâiryo mu Rwanda mu kwamagana icyemezo cyâiryo mu Bwongereza, Church of England, cyo kwakira no guha umugisha abashyingiranwa bahuje ibitsina. Ku wa Kane wâicyumweru gishize, iri torero ryo mu Bwongereza rifatwa nkâumubyeyi wa Angilikani yose ku Isi ryafashe icyemezo cyo kwemerera abashyingiranwe bahuje ibitsina kwitabira amateraniro, bagashima […]
U Burundi bwohereje itsinda ryo gutabara abibasiwe n’umutingito muri Turukiya
Guverinoma yâu Burundi yohereje itsinda ryâabatabazi 10 muri Turukiya, rizafasha abagizweho ingaruka nâumutingito wibasiwe iki gihugu na Syria tariki ya 6 Gashyantare 2023. Minisitiri wâububanyi nâamahanga wâu Burundi, Albert Shingiro, yatangarije kuri Twitter ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza uri hagati yâibihugu byombi. Minisitiri Shingiro yagize ati: âTwitaye ku bucuti nâubufatanye […]
Uganda: Hari abacuruzi bagishidikanya kuza mu Rwanda, bakayoboka isoko rya RDC
Bamwe mu bacuruzi bo muri Uganda bâimyaka irimo ibigori, umuceri, ibirayi ndetse nâibishyimbo bavuga ko bagishidikanya kuza gucururiza mu Rwanda, bagahitamo kuyoboka isoko ryo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC. Ni ikibazo gikomoka ku gitotsi cyari cyaraje mu mubano wâu Rwanda na Uganda, ndetse kitanakemutse byuzuye kuko, nkâuko ikinyamakuru The East African kibivuga, ubwo […]
Me Kabengera aremeza ko M23 na Twirwaneho ari amakiriro y’Abatutsi muri RDC
Umunyamategeko Ally Kabengera uhagarariye Abanyekongo bâAbatutsi mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru aremeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 nâuwâurinda Abanyamulenge wa Twirwaneho ukorera muri Kivu yâAmajyepfo ishobora kuba amakiriro yabo. Me Kabengera ukunze kugaragaza ko Leta ya RDC yirengagiza ukuri kwâikibazo cyâabarwanyi ba M23, mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, […]
Imanitwitaho bikekwa ko yishwe azira guhinduza igitsina yashyinguwe

Umunyarwandakazi Imanitwitaho ZachĂ©e bikekwa ko yishwe azira kuba yarahinduje igitsina, akaba umugore, yashyinguriwe i Louisville muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Imanitwitaho yarasiwe hafi yâuruganda yakoragamo rubika inyama mu bikombe ku gicamunsi cya tariki ya 3 Gashyantare 2023, imiryango yiganjemo irengera umuryango wa LGBTQ ubamo abaryamana bahuje ibitsina nâababihindura isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse. […]
M23 yongeye kumenyesha amahanga ko FARDC iri kuyirashisha imbunda ziremeye nâindege
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wongeye kumenyesha Abanyekongo nâamahanga ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), imitwe bifatanye nâabacancuro bari kurasa ku birindiro byayo bifashishije imbunda ziremereye, ibifaru nâindege zâintambara. M23 yasobanuye ko kandi ibi bitero biri kugabwa mu bice bya Kibirizi, Kishishe, Kirolirwe, Kabati, Ruvunda no mu nkengero, biri kugera ahatuwe nâabasivili […]