Museveni yatangaje ko nta bihano ateganyiriza umuhungu we ‘wivanga’ muri politiki

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Yoweri Museveni, yatangaje ko nta ngamba cyangwa ibihano ateganyiriza umuhungu we usanzwe ari umujyanama we mu by’igisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, ushinjwa kwivanga muri politiki. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Daily Monitor ubwo yari i Washington DC nyuma y’aho Gen. Kainerugaba atangaje ko adashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, NRM. […]

UN yahatiye RDC kwakira Abahutu b’abajenosideri: Minisitiri Bazaiba

Minisitiri w’ibidukikije muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Eve Bazaiba, yatangaje ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kahatiye igihugu cyabo kwakira Abahutu b’abajenosideri mu mwaka w’1994. Bazaiba yabitangarije mu nama mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije yabereye i Montreal muri Canada tariki ya 16 Ukuboza 2022, asobanura imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. U […]

RDC yashyize General Laurent Nkunda ku rutonde rw’abarwanyi ba M23

Gen. Nkunda agaragara kuri uru rutonde, ku mwanya wa 5

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibara General Laurent Nkunda mu barwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bw’igihugu. Gen. Nkunda agaragara ku rutonde “rw’abarwanyi 7 ba M23” bafatiwe ibihano n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ruri mu gitabo guverinoma ya RDC yise ‘Urupapuro Rwera’. RDC ivuga ko iki gitabo cy’impapuro 64 […]

Mushikiwabo yashimye uko ikipe y’u Bufaransa yitwaye mu gikombe cy’Isi

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yashimye uko ikipe y’u Bufaransa yitwaye mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi ryaberaga muri Qatar kuva mu kwezi gushize. Ni nyuma y’aho iyi kipe itsindiwe ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022, hitabajwe penaliti. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri, umusifuzo […]

Betrand Bisimwa yatangaje ko FDLR isubiye mu Rwanda, na M23 ishobora kurambika intwaro

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu gihe abarwanyi ba FDLR basubira mu Rwanda, byashoboka cyane ko na bo barambika intwaro kuko ngo ni yo ntandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Bisimwa yabitangarije mu kiganiro M23 yagiranye n’abanyamakuru muri Bunagana kuri uyu wa 14 Ukuboza. […]

Colonel mu ngabo zirinda Tshisekedi yapfiriye muri Rutshuru

Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko Colonel wo mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu witwa Nzunzu Paseke yapfiriye muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibiro bya Polisi bisobanura ko uyu musirikare yishwe n’impanuka yo mu muhanda tariki ya 16 Ukuboza, ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ubwo yari ageze […]

General Kazura n’abagaba bakuru bo muri EAC bahuriye i Dar es Salaam

Maj. General Nyakarundi (uwa gatatu mu b'inyuma uhereye ibumoso) na we yari ahari

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, hamwe na bagenzi be bayobora ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania. Iyi nama yayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Lt Gen. Prime Niyongabo, yabaye tariki ya 16 Ukuboza 2022. Abandi bari bayirimo ni: Gen. Wilson Mbadi wo […]

RDC yokeje igitutu kuri UN ngo ifatire u Rwanda ibihano byihuse

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasabye akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano gufatira u Rwanda ibihano byihuse, kuko ngo rwohereje ingabo zarwo muri iki gihugu, zijya kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 gukora ibyaha byitandukanye. Iyi guverinoma ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2022 yashyize hanze inyandiko […]

Leta ya RDC yasabye Zimbabwe kuyoherereza General Numbi

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo irasaba iya Zimbabwe kuyoherereza General John Numbi wabaye Komiseri Mukuru wa Polisi kuva mu 2010 kugeza mu 2020. Ubu busabe bugaragara mu ibaruwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, yandikiye Ambasade ya Zimbabwe muri RDC kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022. Minisitiri Lutundula yasabye iyi Ambasade ko Leta ya […]

M23 irashinja ingabo za RDC kuyigabaho igitero

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urashinja ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugaba igitero ku birindiro byawo biherereye mu gace ka Bwiza kari muri teritwari ya Masisi. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ni we wemeje aya makuru, aho yagize ati: “Twamaganye kurenga ku guhagarika imirwano kw’ihuriro ry’ingabo za Leta zagabye igitero ku birindiro […]

Umunyeshuri yahuye n’akaga nyuma yo guhamagara umukobwa w’Umugaba Mukuru w’ingabo

Umunyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko wiga muri kaminuza ya Kyambogo muri Uganda, Lorna Naula, yahuye n’akaga nyuma yo guhamagara ku murongo wa telefone umukobwa w’Umugaba Mukuru w’ingabo, General Wilson Mbadi. Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibisobanura, Naula yahamagaye umukobwa wa Gen. Mbadi (bariganye) kugira ngo amuhuze n’uyu musirikare mukuru, maze amusabe gufunguza by’agateganyo musaza we uri muri […]

Perezida Ramaphosa yasubije Zuma wamushinje kumwirengagiza mu rubanza rwe

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasubije Jacob Zuma yasimbuye ku butegetsi, uherutse kumushinja kutamufasha mu rubanza rwe. Zuma ukurikiranweho icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo aherutse kuvuga ko Perezida Ramaphosa yanze kumufasha ku kibazo cy’abashinjacyaha babiri, William Downer na Andrew Breitenbach, ashinja kwitwara nabi mu kazi. Ni nyuma y’aho uyu munyapolitiki asabye Umukuru w’Igihugu […]

Tshisekedi yahuye na Senateri Menendez usaba USA gufatira u Rwanda ibihano

Menendez hamwe n'itsinda ry'abayobozi bo muri RDC riyobowe na Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yahuye na Perezida wa komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Senateri Bob Menendez, usanzwe usabira u Rwanda gufatirwa ibihano. Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko aba bombi bahuye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, bagirana ikiganiro ku buryo […]

Perezida Ndayishimiye yiteze ko M23 itangira gusubira inyuma

Perezida Ndayishimiye, mugenzi we wa Angola, Tshisekedi na Minisitiri Antonio Tete, mu kiganiro

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yiteze kumva umutwe witwaje intwaro wa M23 utangira gusubiza ingabo zawo inyuma. Ndayishimiye yabitangaje nyuma yo kugirana ikiganiro na Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi hamwe n’uwa Angola, JoĂŁo Manuel Lourenço kuri uyu wa 15 Ukuboza […]

Ingabo za EAC nizidutera, tuzirwanaho: M23

Bisimwa mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Bunagana

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ingabo z’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo mu mutwe uzwi nka EACRF, nizibagabaho ibitero, bazirwanaho. Bisimwa yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye, cyabereye mu mujyi wa Bunagana, teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 14 […]

M23 yatangaje urwego izashyikiriza abarwanyi ba FDLR yafashe mpiri

Uwamungu wakoreraga mu biro bikuru bya FDLR

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) watangaje urwego uzashyikiriza abarwanyi uherutse gufata mpiri ba FDLR irwanya Leta y’u Rwanda. Byatangajwe n’Umuyobozi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gace ka Bunagana kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022. Muri iki kiganiro, […]

Bosco Ntaganda yoherejwe mu Bubiligi

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rwajyanye Umunyekongo Bosco Ntaganda muri gereza ya Leuze-en-Hainaut yo mu Bubiligi kugira ngo arangirizeyo igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe. Uru rukiko rusobanura ko rwohereje Ntaganda muri iyi gereza kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, ruti: “Bosco Ntaganda, wahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu yakoreye muri RDC, […]

Perezida Kagame yatangaje ko adakwiye kubazwa ibibazo bireba Abanyekongo

Paul Kagame mu kiganiro n'umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko adakwiye kubazwa ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamburwa uburenganzira bwabo. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyerekeye kuri Afurika cyateguwe n’ikinyamakuru Semafor, cyabaye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022. Yagize ati: “Iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, hari imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ikomoka imbere mu gihugu, umwe witwa […]

Perezida wa Ghana yasabye Afurika kureka gusabiriza

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo yasabye ibihugu byo kumugabane wa Afurika gukomeza gusabiriza ubufasha mu bindi bihugu kuko ngo ni impamvu ituma bisuzugurwa. Ni ubusabe yagejeje kuri ibi bihugu ubwo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 i Washington DC hatangizwaga inama ihuza abakuru b’ibihugu birenga 40 byo ku mugabane wa Afurika n’uwa Leta zunze ubumwe […]

Kibumba: M23 yijejwe ko itazagabwaho ibitero mu gihe yasubira inyuma

Ibiganiro bya M23 n'izi ntumwa byabereye muri iki cyumba

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wasezeranyijwe ko utagabwaho ibitero mu gihe watangira kuva mu birindiro wafashe mu gihe cya vuba. Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa operasiyo Sokola 2, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, iyi ngingo iri mu byaganiriweho ubwo M23 yakiraga intumwa z’ingabo za RDC, iz’ibihugu […]

Pasteur Niyonzima yatangaje ko yabangikanyaga ivugabutumwa no gukorera FDLR

Pasiteri Niyonzima Jean Damascene ukomoka mu yahoze ari Komini Kinyami muri Perefegitura ya Byumba, yatangaje ko yabangikanyaga umurimo w’ivugabutumwa no gukorera umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Uyu mushumba bigaragara ko akuze kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 yasobanuriye abasirikare ba M23 bamufite ko yavuye mu Rwanda mu mwaka w’1994, ajya muri […]

Impuguke za UN zirashinja ingabo za Uganda gufasha M23

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi ibibazo bishingiye ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirashinja ingabo kabuhariwe za Uganda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabitangaje kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, aya makuru yemeza ko ingabo za Uganda zifasha M23 yanakusanyijwe n’abakozi mu rwego rw’ubutasi rwa […]

Abana barindwi bari mu barwanyi ba ADF ingabo za Uganda zafashe mpiri

Imbunda 10 za AK-47, imwe ya PKM n'amasasu byambuwe abarwanyi ba ADF

Ibiro by’Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye kuri uyu wa 13 Ukuboza byatangaje ko mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bagabye igitero mu karere ka Ntoroko, hishwemo 11, abandi 8 bafatwa mpiri. Aba barwanyi bagabye iki gitero mu gace ka Kyapa mu rukerera, nyuma yo kwambuka umugezi wa Semuliki utandukanya Uganda na Repubulika […]

Umurwanyi wafashwe mpiri yavuze ba ‘General’ 10 bayoboye FDLR

Adjudant Uwiduhaye Marie Chantal na we ari mu maboko ya M23

Adjudant Uwamungu Innocent ukomoka mu yahoze ari komini Mutura muri Perefegitura ya Gisenyi (ubu ni mu karere ka Rubavu) yatangaje amazina y’abasirikare bakuru bayoboye umutwe witwaje intwaro wa FDLR barimo 10 bafite amapeti yo mu cyiciro cya General. Uwamungu uri mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa M23, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 yatangaje ko […]

USA yasubijeho ibihano yari yarakuriyeho General Bunyoni

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zasubijeho ibihano zari zarafatiye General de Police Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi. Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga tariki ya 9 Ukuboza byasobanuye ko Bunyoni yafatiwe ibihano kubera ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bimushinja gukora. Byagize biti: “Alain Guillaume Bunyoni (Bunyoni) wabaye umuyobozi mu Burundi. Hashingiwe ku gika […]

Imvubu yarutse umwana w’imyaka 2 ari muzima

Imvubu yarutse umwana w’imyaka 2 y’amavuko witwa Paul Yiga, ufite ubarizwa mu gace ka Katwe-Kabatooro mu karere ka Kasese muri Uganda, ari muzima. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yasobanuye ko iyi mvubu yari ivuye mu kiyaga cya Edouard mu masaa munani ya tariki ya 4 Ukuboza 2022, yamize uyu mwana ubwo yamusangaga ari […]

Amafoto: M23 yakiriye intumwa z’ingabo za EAC na FARDC

Kanyuka avuga ko M23 itegereje indi nama iyihuza n'izi ntumwa

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko wakiriye intumwa zirimo iz’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACRF), ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC), iza MONUSCO, iz’urwego rushinzwe umutekano wo ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari (EJVM) n’iz’urwego ruhuriweho rushinzwe iperereza ruyobowe n’umusirikare wa Angola. Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, mu […]

Imishyikirano y’Abanyekongo ibera i Nairobi izatwara amadolari miliyoni 350

Abagize akana ka UN gashinzwe umutekano

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Dr Peter Mutuku Mathuki, yatangaje ko imishyikirano y’Abanyekongo ibera i Nairobi izatwara amadolari ya Amerika miliyoni 350. Dr Mathuki yabimenyesheje akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku mugoroba wa tariki ya 9 Ukuboza 2022, ubwo yakagezagaho raporo y’iyi mishyikirano igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo […]

Abarwanyi ba ADF binjiye muri Uganda, bica abaturage

Aba ni bamwe mu baturage bahungiye mu karere ka Fort Portal

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF binjiye muri Uganda bavuye mu birindiro byabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Umunyamakuru Canary Mugume wibanda ku nkuru zicukumbuye yatangaje ko abarwanyi ba ADF bambutse umugezi wa Semuliki utandukanya RDC na Uganda mu ijoro, binjira mu gace ka Bweramule mu karere ka Ntoroko. Aya makuru yemejwe […]

Imyaka 19 irashize ingabo kabuhariwe z’Abanyamerika zivumbuye Saddam Hussein mu mwobo

Saddam yari umwe mu bategetsi batinyitse ku Isi

Mu bikorwa bitazibagirana ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zakoze, harimo ‘Operation Red Dawn’ yarangiye zivumbuye mu mwobo Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraq kuva mu mwaka w’1979 kugeza mu 2003. Operasiyo yabereye mu mujyi wa ad-Dawr muri Iraq, mu majyepfo y’umujyi wa Tikrit yavukiyemo, tariki ya 13 Ukuboza 2003, ikozwe n’itsinda kabuhariwe, […]

Dr Mukwege arasaba UN gufatira u Rwanda ibihano

Umunyapolitiki akaba na muganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Denis Mukwege, arasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gufatira u Rwanda ibihano. Ubu busabe arabushingira ku kuba UN, kimwe n’indi miryango mpuzamahanga, ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC, ikanasaba guhagarika ubu bufasha. Dr Mukwege mu kiganiro […]

Leta ya RDC ihangayikishijwe n’abanyamakuru b’Abanyarwanda bagiye gutara inkuru ahagenzurwa na M23

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yagaragaje ko ihangayikishijwe n’abanyamakuru b’Abanyarwanda bagiye gutara inkuru mu bice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru ya RDC kuri uyu wa 12 Ukuboza 2022 yatangaje ko hari abanyamakuru barimo n’abakwirakwiza icengezamatwara binjiye mu buryo butemewe n’amategeko, banyuze i Bunagana, bakomereza muri Kishishe, Murimbi […]

Umuhungu wa Museveni yasabye u Bwongereza gukuraho ibihano bwafatiye General Kayihura

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, General Muhoozi Kainerugaba yasabye Leta y’u Bwongereza gukuraho ibihano yafatiye General Kale Kayihura. Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2022 ni bwo Leta y’u Bwongereza yatangaje ko yafatiye ibihano Gen. Kayihura, isobanura ko azira ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yagizemo uruhare kuva mu 2015 kugeza […]

Tshisekedi yatangaje ko arasaba Joe Biden gufatira u Rwanda ibihano

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukuboza ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Yagiye kwitabira inama yiga ku iterambere ihuza USA n’ibihugu bya Afurika izabera i Washington DC kuva tariki ya 14 Ukuboza 2022. Nyuma yo kugera ku […]

Rubavu: Abanyerondo b’umwuga barashinjwa gutega, bakambura abarimo umusirikare

Dushimimana avuga ko yatezwe, yamburwa n'abanyerondo

Abanyerondo b’umwuga bakorera mu kagari ka Gikombe, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu barashinjwa gutega abarimo umusirikare bakabambura amafaranga n’ibikoresho. Dusabimana Pascal yatangarije BWIZA ko mu kwezi gushize yatezwe n’abanyerondo, bamwambura ibyo yari afite byose. Ati: “Ku itariki ya 25/11/2022 nari ndi gutaha, ngeze hafi y’aho ntuye, mbona abantua batatu bambaye uniforme y’abanyerondo bahakorera, […]

Nyamagabe: Impunzi z’Abanyekongo zasabye Leta ya RDC kubahiriza isezerano yazihaye

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu karere ka Nyamagabe zazindukiye mu myigaragambyo ikomeye, zamagana itotezwa n’ihohoterwa imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ikorera Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, zinasaba gufasha gutaha kandi zikarindirwa umutekano. Mu gitondo cy’uyu wa 12 Ukuboza 2022, izi mpunzi zasohoye mu nkambi ya Kigeme zisanzwe zicumbitsemo, zijya mu muhanda zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa busobanura impamvu y’iyi […]

RDB yatangiye iperereza ku mwiryane uri muri kampani ya SDU

Sibomana Jean avuga ko yavanwe ku rutonde atabimenyeshejwe, arusubizwaho atabimenyeshejwe

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwayoboye inama y’Inteko Rusange idasanzwe y’abanyamigabane badacana uwaka ba kampani ya SDU (Special Drivers United) Ltd itanga serivisi yo gutwara abantu n’ibintu. Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Vincent Pallotti, i Gikondo mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 11 Ukuboza 2022. Ni inama yakerewe bitewe […]

Kagame na Blinken ntibumvikanye, Dr Iyamuremye yareguye, Maj. Ngoma wafatiwe ibihano: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 5 Ukuboza 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye kuri politiki n’umutekano. Harimo ko: Perezida wa sena yareguye Uwari Perezida w’umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yeguye kuri iyi nshingano kubera impamvu y’uburwayi. Ibaruwa y’ubwegure bwe yayigejeje kuri ba visi perezida ba sena ndetse n’abasenateri muri […]

M23 yerekanye Lieutenant Colonel Assani iherutse gufata

Lt Col Assani, komanda wungirije wa batayo ya 213 ari mu maboko ya M23

Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye Lieutenant Colonel Assani Kimonkola Adrien wari komanda wungirije wa batayo y’ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye ya 213, Burigade ya 21 mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Lt Col. Assani yerekanwe hamwe n’abandi basirikare 7 b’ingabo za RDC ndetse n’umupolisi, barimo abafashwe ndetse n’abiyunze na M23. Ni igikorwa […]

Koffi Olomide yashimiye Perezida Kagame, amusaba gusaba M23 kurambika intwaro

Umuhanzi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba na Ambasaderi w’iki gihugu mu bijyanye n’umuco, Koffi Olomide, yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, amusaba gusaba umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano. Uyu muhanzi wamamaye ku mugabane wa Afurika mu njyana ya Rumba, yatangiye iri shimwe n’icyifuzo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV5 […]

U Bufaransa burashinja u Burusiya gutuma Abanyafurika babwanga

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna, yatangaje ko hari ubukangurambaga bukomeje ku mugabane wa Afurika bwimika urwango ku gihugu cyabo, kandi ngo bugirwamo uruhare runini na Leta y’u Burusiya. Uyu munyapolitiki yabivugiye mu kiagniro yagiriye kuri France 24, nyuma y’uruzinduko yagiriye muri CĂŽte d’Ivoire tariki ya 9 n’iya 10 Ukuboza 2022. Minisitiri Colonna yagize […]

Maj. Ngoma wa M23 yatangaje ko adafite ubwoba bwo kuba yajyanwa mu rukiko

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Major Willy Ngoma, yatangaje ko adatewe ubwoba no kuba yajyanwa mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi. Uyu muvugizi ku rwego rw’igisirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Primo Media Rwanda, nyuma y’aho afatiwe ibihano na komisiyo y’umuryango w’ubumwe […]

Ntabwo yacitse intege no mu gihe yari yacukuriwe imva: Mushiki wa Cristiano Ronaldo

Katia yatangaje ko atewe ishema no kuba mu muryango wa Cristiano Ronaldo

Mushiki w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, witwa Katia Aveiro yashimye byinshi musaza we yakoze no kuba atarigeze arambirwa mu bihe byari bimukomereye, abantu bamurwanya. Cristiano Ronaldo na bagenzi be bo mu ikipe ya Portugal basezerewe n’iya Maroc mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi ryari rigeze muri ÂŒ cy’irangiza, nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa kuri […]

Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha

Umurambo wa nyakwigendera washyirwaga mu modoka

Mu kigo nderabuzima cya Gisenyi giherereye mu karere ka Rubavu hapfiriye umurwayi witwa Ntayazi Polisi wari urembye, abari bahari bakavuga ko yari amaze umwanya munini yabuze umuforomo umufasha. Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko uyu musore wavutse mu mwaka w’1988 yageze kuri iki kigo nderabuzima mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cy’uyu wa 9 Ukuboza 2022, […]

David Lammy yibasiye Minisitiri Cleverly amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha M23

Minisitiri Cleverly yavuze ko igikenewe ari ugushakira amahoro RDC

Umunyapolitiki David Lammy wahawe inshingano n’ishyaka Labour yo kujora Umunyamabanga muri guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, James Cleverly, yamwibasiye amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Minisitiri Cleverly mu kiganiro yagiriye kuri The Telegraph ku wa 7 Ukuboza 2022 yasabwe kuvuga niba Leta y’u Rwanda ifasha kandi ikanatera inkunga […]

Perezida w’u Bufaransa yatangaje ko udukingirizo tugiye kuba ubuntu kuri bamwe

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko farumasi zigiye kujya ziha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko udukingirizo ku buntu guhera mu mwaka utaha. Nk’uko yabisobanuye, yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zikomeje kwiyongera mu rubyiruko ruri muri iki kigero. Macron yagize ati: “Ku rubyiruko rwose […]

Zimbabwe yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku barimu bayo boherejwe mu Rwanda

Guverinoma ya Zimbabwe yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku barimu boherejwe mu Rwanda hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi kugira ngo bigishe mu mashuri atandukanye. Perezida w’ihuriro ry’abarimu b’Abanyazimbabwe rya ‘Progressive Teachers Union of Zimbabwe’, Takavafira Zhou tariki ya 5 Ukuboza 2022 yabwiye ikinyamakuru NewsDay ko aba barimu bamaze amezi abiri mu Rwanda babayeho nabi. Zhou yagize […]

Dr Besigye ahamya ko byose Gen. Kainerugaba akora, Museveni abimuhera uburenganzira

Besigye ahamya ko ibyo Kainerugaba akora byose aba yabiherewe uburenganzira

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye, ahamya ko ibintu byose General Muhoozi Kainerugaba akora, umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni aba yabimuhereye uburenganzira. Dr Besigye yabitangarije muri gahunda y’ikiganiro ‘Frontline’ gitambuka kuri televiziyo ya NBS mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022. Gen. Kainerugaba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni mu […]

Rubavu: Bane bo mu muryango umwe batewe ibyuma

Uyu mwana ni we wishwe atewe ibyuma

Agatsiko k’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma kagabye igitero ku muryango w’abantu bane wo mu karere ka Rubavu, babatera ibyuma, umwe w’imyaka 15 ahaburira ubuzima. Umuryango watewe ni uwa Nzitabakuze Donath utuye mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu. Ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, […]

Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye

Dr Iyamuremye ubwo yahererekanyaga ububasha na Bernard Makuza

Perezida w’umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yeguye kuri iyi mirimo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022. Ibaruwa y’ubwegure bwe yayigejeje kuri Visi Perezida wa sena no ku basenateri bose uyu munsi, asobanura ko yeguye bitewe n’uburwayi ari kwivuza. Yagize ati: “Mbandikiye mbamenyesha iyegura ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena […]

Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU

Maj Ngoma arashinjwa gutegura no kuyobora ibikorwa byibasira abasivili

Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yafatiye ibihano byo kudakandagira ku butaka bw’ibihugu biwugize abo ushinja guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma ndetse na komanda w’umutwe kabuhariwe wa FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uzwi nka CRAP, Protogene Ruvugayimikore […]

Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’

Urubyiruko ruri gutorezwa mu kigo cya Kitona

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yasuye urubyiruko rubarirwa mu 10,200 yahamagariye gufasha ingabo z’igihugu kurwanya u Rwanda yemeza ko rwihishe inyuma y’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uru rubyiruko rwatoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu ntara zo mu burasirazuba, ruri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Kitona giherereye mu […]

Inzuki zishe umugabo w’imyaka 58 waziganirizaga

Umugabo w’imyaka 58 y’amavuko wari utuye mu burasirazuba bwa Cape muri Afurika y’Epfo, Nkosentsha Njimbana, yishwe n’inzuki ubwo yakoraga umugenzo gakondo wo kuziganiriza. Nk’uko ikinyamakuru News 24 kibivuga, muvandimwe wa nyakwigendera witwa Mandla yasobanuye ko izi nzuki zari zimaze icyumweru ziba ku nzu y’ibyatsi ye, zamwishe tariki ya 4 Ugushyingo 2022. Mandla yakomeje asobanura ko […]

Mozambique: Umuhungu w’uwabaye Perezida, abari intasi nkuru n’abandi 8 bakatiwe

Urukiko rwo muri Mozambique kuri uyu wa 7 Ukuboza rwakatiye igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 12 abantu 11 barimo umuhungu wa Armando Guebuza wabaye Perezida w’iki gihugu witwa Armando Ndambi ndetse na babiri bigeze kuyobora inzego z’ubutasi. Ndambi, Gregorio Leao wari ukuriye urwego rukuru rw’ubutasi na Antonio Carlos do Rosario wari ukuriye urwego rw’ubutasi […]

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran na mushiki we ntibavuga rumwe

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na mushiki we Badri Hosseini Khamenei ntibavuga rumwe ku mikorere y’umutwe w’ingabo kabuhariwe utinyitse mu karere iki gihugu giherereyemo, Revolutionary Guards. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko imvano yo kutavuga rumwe kwa bombi kuri izi ngabo ari uko zasabye ubushinjacyaha gufatira ingamba abigaragambiriza urupfu rw’umugore w’imyaka 22 witwa […]

Amafoto: Mu myaka 3 ishize, akanyamuneza kari kose mu maso ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezida Kagame, Tshisekedi, Faki Mahamat na Raila Odinga nyuma y'ibirori

N’ubwo mu mubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’abayobozi b’ibi bihugu havugwa inkuru nyinshi zo kutabana neza zishingiye ku mpamvu z’umutekano na politiki, n’inyinshi nziza zaratambutse by’umwihariko kuva mu mwaka w’2019. Hashize amezi abiri Perezida FĂ©lix Tshisekedi agiye ku butegetsi muri RDC, yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Werurwe 2019, yakirwa na […]

Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47

Mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi riherereye mu mudugudu wa Nyaburanga, akagari ka Nengo, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu havumbuwe imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 izwi nka Kalashnikov. Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko iyi mbunda yabonetse mu gisenge (plafond) cy’icumbi ry’abarimu muri iri shuri, ibonwa n’umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Uwimana […]

Mu Budage: Abantu 25 batawe muri yombi bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi

Polisi yo mu Budage yataye muri yombi abantu 25 ibakekaho umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Frank-Walter Steinmeier. Nk’uko BBC News ibivuga, aba bantu barimo abarwanya ubu butegetsi n’abahoze ari abasirikare bafatiwe mu mukwabu wakorewe muri Leta 11 muri 16 zigize iki gihugu, bategura uyu mugambi. Mu hantu hakorewe umukwabu nk’uko ikinyamakuru Der Spiegel cyo […]

Uzongera kuvuga ko u Burundi bukennye, azabivugira mu mwobo: Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko Umurundi uzongera kuvuga ko igihugu cye gikennye, azabivugira mu mwobo. Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wahariwe abasora, wabereye mu mujyi wa Bujumbura. Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko u Burundi budakennye nk’uko bamwe babivuga, ngo ahubwo ubukungu […]