Dr. Iyamuremye yasobanuye uko Inteko y’u Bubiligi yasuzuguye Sena y’u Rwanda

laure_nkundokozera.jpg

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin kuri uyu wa 31 Ukwakira 2020 yasobanuye uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yasuzuguye Sena y’u Rwanda hejuru y’Umunyarwandakazi Laure Uwase. Intandaro y’ibi ni ishyirwa rya Laure Uwase muri Komisiyo ishinzwe gukora ubucukumbuzi ku makosa u Bubiligi bwakoze mu gihe cy’ubukoloni. Laure Uwase ni Umunyarwandakazi […]

Dr. Magufuli yongeye gutsinda amatora akubise inshuro Tundu Lissu

fb_img_16040963615067244.jpg

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Tanzania, Semistocles Kaijage kuri uyu wa 30 Ukwakira 2020 yatangaje ko Dr. John Pombe Magufuli ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 28. Nk’uko bigaragara mu mibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora, Dr. Magufuli uhagarariye ishyaka Chama Cha Mapinduzi yagize amajwi 12,516,252, naho Tundu Lissu uhagarariye CHADEMA, akaba ari […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 3

elmdtwkw0ae5pzv-1.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 30 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 3 mu bipimo 1810 byafashwe. Barimo 1 wabonetse mu mujyi wa Kigali n’abandi babiri babonetse mu Karere ka Rubavu. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4878 barimo 27 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 221. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo […]

Ese igitsina gisiramuye cyumva uburyohe kimwe n’ikidasiramuye mu mibonano mpuzabitsina?

Mu gihe hari abibwira ko kwisiramuza ari umuti w’ibanze ku barangiza vuba, inzobere ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zitangaza ko igihe cyo kurangiza kijya gusa n’icy’utarisiramuje. Imbuga nka Healthline na doctissimo.fr nyuma yo kuganira n’inzobere zitandukanye, zatangaje ko abagabo benshi basiramuye bagira ibyumvo bimeze kimwe n’iby’abatarasiramuwe n’ubwo hari abandi bakomeza kuribwa n’inkovu ibihe byose cyangwa se […]

Nyaruguru imbere, Rusizi inyuma_Uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo

ellnlihw0ae7k9e.jpg

Mu muhango wo gutangaza uko uturere twitwaye mu kwesa imihigo y’umwaka w’2019/2020 wabereye muri Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare, Nyaruguru yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 84%, mu gihe Rusizi yaje ku mwanya nyuma n’amanota 50%. Ku rwego rw’Intara, Intara y’Iburasirazuba ni yo yaje ku isonga n’amanota 73.76%, Intara y’Amajyepfo yagize amanota 73.58%, Umujyi […]

RDC: Abadepite n’Abasenateri 338 biyemeje kudatenguha Joseph Kabila

Abadepite n’Abasenateri 338 bahagarariye ihuriro mpuzamashyaka ya politiki rya FCC (Front Commun pour le Congo), kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020 biyemeje kudatenguha Joseph Kabila wabaye Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Babitangaje nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ya FCC n’irindi huriro rya CACH ririmo ishyaka ry’Umukuru w’Igihugu, Felix Tshisekedi; ahanini […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 2

elhlrlhwkaai21q.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 2 mu bipimo 1725 byafashwe. Barimo 1 wabonetse mu Karere ka Burera n’undi muri Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4851, abakirwaye bo ni 245. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 5131 mu bipimo 553,876 byafashwe […]

Hon. Bamporiki yasubije uwamusabye kubarira iminsi ye ku ntoki

Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangarije ko rwataye muri yombi Jean Bosco Mutangana wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Uwitwa Kayitare Benon yasabye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard gutangira kubarira iminsi ye ku ntoki. Uyu Kayitare wishimiye uburyo Umukuru w’Igihugu akosora abo we yise “inkomamashyi”, yageze aho avuga ati: “@Bamporikie tangira […]

Ibarura mu Burundi: Abakozi ba leta ntibazi impamvu babazwa ubwoko bwabo

Guhera ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, abakozi ba leta mu Burundi batangiye kubarurwa, aho bari kubazwa ibibazo batazi bitandukanye batazi impamvu yabyo birimo ubwoko bwabo n’inkomoko. Iby’iri barura ryateguwe na Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo mu Burundi, rigamije kumenya abakozi leta ifite, aho buri wese ari kubazwa ibibazo 108 byose nk’uko Radio Ijwi ry’Amerika […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 45

elcgvbhwkamvp6o.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 28 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 45 mu bipimo 1619 byafashwe. Barimo 2 babonetse mu mujyi wa Kigali, uwabonetse i Huye, 2 babonetse i Nyagatare na 40 babonetse mu nkambi y’impunzi mu Karere ka Kirehe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4851, abakirwaye bo […]

Hamenyekanye amakipe azahurira n’Amavubi mato mu matsinda ya CECAFA

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2020, impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA) yashyize hanze uko amakipe azahurira mu matsinda y’amarushanwa y’amakipe y’ibihugu, Amavubi yibona mu matsinda ya A. Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 y’amavuko azahura na Tanzania, Somalia na Djibouti mu gihe ay’abatarengeje imyaka 20 y’amavuko azahura na Erithrea na Sudani y’Epfo. Uko […]

Inkeragutabara yafashwe yaka umuturage amafaranga kugira ngo itamusenyera

Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 zafatiye mu cyuho Inkeragutabara Ruzindana Samuel wasabaga umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo atamusenyera igikoni n’ubwiherero yubatse. Ruzindana yafatiwe mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Nyarugenge. Akurikiranweho icyaha cyo kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo […]

Umuryango wa Rusesabagina wareze u Rwanda muri EAC

Umuryango wa Paul Rusesabagina wifashishije abanyamategeko watoranyije, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 wareze u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), EAJC. Impamvu yatumye uyu muryango urega u Rwanda ni uko urushinja kumuta muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amahame y’uburenganzira bw’ikiremuntu nk’uko BBC yabitangaje. Philippe Larochelle uri mu banyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina watoranyije […]

Inama y’Abaminisitiri yongereye umubare w’abitabira umuhango wo gushyingira gushyingura

elxwtdlwkaeshcw-1.jpg

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 yemeje ko umubare w’abagomba kwitabira umuhango wo gushyingira no gushyingura wiyongera. Ubusanzwe abitabira iyi mihango ntibagombaga kurenga 30 ariko ubu bazajya bagera kuri 75. Abo ni abazajya bitabira imihango y’ubukwe mu rusengero, mu kwiyakira (reception) no mu gihe cyo gushyingura uwapfuye. Ibyemezo byose ni ibikurikira:

Umukecuru w’imyaka 88 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

elw7_x3xgaiokco.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 yatangaje ko umukecuru w’imyaka 88 y’amavuko yishwe n’icyorezo cya Covid-19, akaba yabaye umuntu wa 35 cyiciye muri iki gihugu. Ni mu gihe abanduye iki cyorezo biyongereyeho 11 barimo 8 babonetse i Kigali, uwabonetse i Kirehe, uwabonetse i Musanze n’undi w’i Nyamagabe; mu bipimo 1594 byafashwe. […]

Menya byinshi kuri kajugujugu ya CH-47 Chinook_Amafoto

chinook8.jpg

CH-47 Chinook ni indege ya kajugujugu yakozwe n’ikigo cya Boeing ku bufatanye na Space & Security byo muri Leta Zunze Ubumwe, ikaba yarekorewe kwikorera intwaro ziremereye zirimo indege, imbunda n’imodoka z’intambara, ikanatwara umubare munini w’abasirikare. Ni indege yavuye mu gitekerezo igisirikare cya USA cyagize cyo gusimbuza iya Sikorsky CH-37 Mojave yari isanzwe yikorera intwaro ariko […]

Umuhanzi Fizzo Mason yasobanuye impamvu akora Hip Hop ku buzima bugoye-VIDEO

Umuhanzi w’umuraperi Niyikiza Fidele (Fizzo Mason) wamenyekanye cyane mu Karere ka Musanze, yasobanuye impamvu zatumye ahitamo gukora injyana ya Hip Hop, akibanda ku buzima bugoye cyane kandi we atarabunyuzemo. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Fizzo Mason yagize ati: “Njyewe nshobora kuba meze neza ariko hari umuntu wihebye, ubabaye, hari umuntu wabuze byinshi. Njyewe nkora […]

Ikibazo Sadate yabajije Polisi y’u Rwanda gikomeje kwibazwaho

Munyakazi Sadate wayoboraga ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 aramutse abaza Polisi y’u Rwanda ikibazo cyakuruye ibindi bibazo byinshi. Ni ikibazo Sadate yabajije mu buryo bw’igitekerezo ku gikorwa Polisi y’Igihugu yatangaje tariki ya 23 Ukwakira 2020 cyo gupima abakinnyi ba Police na Interforce FC icyorezo cya Covid-19. Icyo gihe Polisi y’Igihugu […]

U Buholandi bwataye muri yombi Joseph Mugenzi ukekwaho uruhare muri jenoside

Itsinda ryihariye rya Polisi yo mu Buholandi ryataye muri yombi Joseph Mugenzi, se wa Rene Mugenzi uherutse gufungirwa mu Bwongereza azira kwiba amayero agera ku 270,000. Joseph Mugenzi w’imyaka 71 y’amavuko, yatawe muri yombi akurikiranweho uruhare ashinjwa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amakuru amuvugwaho, avuga ko mu gihe jenoside yakorwaga, Mugenzi yari afite farumasi […]

U Bushinwa bugiye guhana ibigo bikora intwaro ziremereye byo muri USA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Zhao Lijian kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020 yatangaje ko igihugu cye kigiye gufatira ibihano ibigo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikora intwaro ziganjemo indege z’intambara. Ibyo bigo ni: Lockheed Martin kiri mu bya mbere bikora indege z’intambara zikomeye, Boeing nayo ifite ishami rikora bene izi ndege, Space & […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 7

elrbobaxiachcb2.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 7 mu bipimo 1736 byafashwe. Barimo 4 babonetse mu mujyi wa Kigali, uwabonetse muri Burera, uwabonetse muri Muhanga n’undi wabonetse mu Karere ka Musanze. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4848 barimo 18 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni […]

Umugore yashatse guhagarika ubukwe bw’umugabo bamaze imyaka 35 batandukanye

Umugore w’imyaka 58 y’amavuko witwa Mary Baseka Norah yagiye guhagarika ubukwe bw’umugabo bari bamaze imyaka 35 batandukanye, bwaberaga mu rusengero. Byabereye mu mujyi wa Jinja muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, ubwo Martin Tibarila usanzwe ari umucuruzi ukomeye yakoraga ubukwe n’undi mugore witwa Proscovia Nabirye. Impamvu yatumye Norah ajya guhagarika ubu […]

Uko Pasiteri Christophe yumva iby’indagu za Magayane na Nyirabiyoro

Pasiteri Sebanani Christophe ukora ubushakashatsi mu by’Iyobokamana yavuze ku ndagu za Magayane na Nyirabiyoro, zerekeye imitegekere y’u Rwanda kuva ku ngoma ya Cyami kugeza kuri Repubulika. Pasiteri Christophe mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, yabanje kuvuga ku mateka y’imyemerere n’imyizere y’Abanyarwanda kuva mbere y’ubukoloni, agaruka kuri izi ndagu. Ati: “Ubundi ubwo buhanuzi bwa Magayane ntabwo […]

Huye: Abasore babiri bafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroïne

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye yafashe abasore babiri; Nshimiyimana Olivier w’imyaka 22 y’amavuko na Sadam Abdoul w’imyaka 27 y’amavuko bafite ikiyobyabwenge gihambaye cya ‘Heroïne’. Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Huye, CIP Michel Majyambere yavuze ko aba basore bafatanwe udupfunyika tune turimo ifu […]

Perezida Ndayishimiye mu birori by’ababyeyi b’umugore we_Amafoto

fb_img_16036944655445756.jpg

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yitabiriye ibirori by’ababyeyi b’umugore we, Angeline Ndayubaha. Se wa Angeline Ndayubaha yitwa Ngogwanubusa Gérard, nyina akitwa Hakizimana Madeleine, bakaba barizihizaga imyaka 50 ishize bashakanye, hiyongeraho ibyishimo byo kuba bafite umukwe umaze amezi arenga atatu yicaye ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu. Ngogwanubusa na Madeleina […]

Hari abatishimiye indirimbo Bruce Melodie asingizamo u Rwanda

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020, umuhanzi Shima Charles yashyize hanze indirimbo isingiza u Rwanda yitwa ‘24’ yafatanyije na Bruce Melodie. Gusa bitewe n’uburyo bw’imiririmbire Melodie yari amenyerewemo, hari abatashimishijwe n’iyi ndirimbo. Ni indirimbo uyu muhanzi agizemo uruhare nyuma yo kunengwa bikomeye, ashinjwa gukora injyana y’ibishegu; imwe abantu bita ko ikururira abayumva mu irari ry’ubusambanyi. […]

Mu cyumweru kimwe; havuzwe imfu z’abayobozi bakuru ba RUD Urunana na FDLR

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 kirangira tariki ya 25 Ukwakira 2020. Cyaranzwe n’amakuru arebana n’ubuzima bw’abaturage, ubw’igihugu ndetse n’umutekano wacyo. Ni cyo gihe intumwa y’u Rwanda n’iy’u Burundi zagiranye ikiganiro, RURA ihagarika ibiciro by’ingendo byari byarateje impaka, n’andi menshi. Ijwi rya rubanda ryatumye RURA isubizaho ibiciro by’ingendo bya mbere ya Covid-19 Nyuma y’inama Minisitiri […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 6

elmyf92x0ayyqtz.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 6 mu bipimo 1282 byafashwe. Barimo 5 babonetse mu mujyi wa Kigali n’undi wabonetse mu Karere ka Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4830 barimo 24 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 202. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri […]

Menya F-22 Raptor, imwe mu ndege mbi cyane mu mateka _Amafoto

f_22_raptor_by_ravendeviant_d9xfowu-fullview.jpg

F-22 Raptor ni indege yakozwe n’uruganda rukora indege z’intambara rwa Lockheed Martin rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bufatanye na Boeing mu ishami rishinzwe indege za gisirikare, Space & Security n’igisirikare cyo mu kirere, USAF (United States Air Force); ikaba ikoranwe ikoranabuhanga rihambaye. Mu myaka y’1980, igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe cyagize igitekerezo cyo […]

Perezida Ndayishimiye yarahiriye gutuza ari uko buri Murundi abonye ikimutunga

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 24 Ukwakira 2020 yarahiriye gutuza ari uko buri Murundi abonye ikimutunga. Ni isezerano rikubiye mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Facebook, aho yagize ati: “Ntituzigera tuvuga iterambere ry’u Burundi, twiyibagije ubuzima bw’abantu, ubumenyi ku rubyiruko n’ibidukikije.” Yakomeje ati: “Kandi Leta Mbyeyi ntizigera ituza itabonye mu Burundi umunwa […]

U Bwongereza: Umunyarwanda yakatiwe azira kwiba amafaranga ya Kiliziya

Urukiko rwa Norwich Crown mu Bwongereza kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020 rwakatiye igifungo cy’amezi 27 n’ihazabu y’amapawundi 220,000 (agera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 270) Umunyarwanda Rene Mugenzi azira kwiba amafaranga ya Kiliziya, akayajyana gukina urusimbi. Nk’uko Daily Mail ibitangaza, Rene Mugenzi wahawe ubwenegihugu bw’u Bwongereza yari umubitsi w’umukorerabushake wa Kiliziya, Katedarali yitiriwe Mutagatifu […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 35, biganjemo impunzi

elcudy2wkaan6rn-1.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 35 mu bipimo 2086 byafashwe. Barimo 27 babonetse mu bapimwe mu nkambi y’impunzi muri Kirehe, 4 babonetse i Kigali, 3 babonetse muri Nyagatare n’1 wabonetse muri Burera. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4806 barimo 3 b’uyu munsi, […]

Basenga bambaye ubusa kuko ngo na Yesu yabambwe abwambaye

images_7_.jpg

Abayoboke b’itorero rya White Tail riherereye mu gace ka Southampton muri Leta ya Virginia; imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, basenga bambaye ubusa ngo kuko ari ko Yesu yabambwe ku musaraba ameze. Ni itegeko ku muyoboke wese usengera muri iri torero ko agera mu rusengero yambaye uko yavutse, agafatanya n’abandi guhimbaza Imana. Umuyobozi w’iri […]

Nabonibo, umuhanzi w’Iyobokamana wemera ko ari umutinganyi arashimira Papa Francis

Umuhanzi mu by’iyobokamana w’Umunyarwanda wiyemerera ko ari umutinganyi, Albert Nabonibo arashimira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis nyuma yo kumvikana ashyigikira abafite imyemerere nk’iye. Aya magambo ya Papa Francis yumvikanye mu cyegeranyo cyagiye hanze tariki ya 21 Ukwakira 2020, avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bakunzwe kwitwa ‘abatinganyi’ bakwiriye kwemera n’amategeko, bakabana nk’umuryango nk’uko […]

FCC ya Kabila yafashe umwanzuro wo kwigumura kuri Tshisekedi

Ihuriro ry’amashyaka ya politiki ririmo irya Joseph Kabila, FCC (Le Front Commun Pour le Congo), kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 ryafashe umwanzuro wo kwigumura kuri Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi. Intandaro y’ibi byose ni uko Perezida Tshisekedi aherutse kurahiza abacamanza, ihuriro rya FCC rivuga ko ritabazi; bityo kubarahiza bikaba byari […]

Padiri Ubald urwaye Covid-19 ari gutora agatege

Padiri uzwiho gusengera abarwaye indwara zikomeye bagakira, Ubald Rugirangoga ubu ubu ari koroherwa nyuma yo kugaragaraho icyorezo cya Covid-19. Ku wa 21 Ukwakira 2020 ni bwo byamenyekanye ko Padiri Ubald yanduye icyorezo cya Covid-19, ko ubuzima bwe butameze neza ku buryo byatumye adakomeza gukorera isengesho ry’Ishapure ku rukuta rwa Facebook. Kuri uyu wa 22 Ukwakira, […]

Kigali yabonetsemo abantu 5 banduye Covid-19

ek8_2m6xeam9qka.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 yatangaje ko mu mujyi wa Kigali habonetse abantu 5 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 2051 byafashwe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4803 barimo 5 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 180. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 5017 mu bipimo 540,136 byafashwe muri rusange.

Twagiramungu washidikanyaga ku buzima bwa Perezida Kagame, yisubiyeho

Umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Faustin Twagiramungu wagaragazaga ko ashidikanya ku buzima bwa Perezida Kagame, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 yisubiyeho. Ni nyuma y’aho muri iyi minsi ibiri ishize, Twagiramungu [wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari mu Bubiligi] yatangazaga ko Umukuru w’u Rwanda amaze imezi atandatu atagaragara mu ruhame. Nka tariki ya 20 […]

Kayonza: Abakozi babiri ba SACCO bakurikiranweho gufatira inguzanyo kuri konti y’umunyamuryango

Abakozi babiri ba Koperative Umurenge SACCO ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bamaze iminsi 6 bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranweho gufatira inguzanyo kuri konti (compte) y’umuturage, atabizi. Aba ni Umucungamutungo w’iyi SACCO witwa Uzamukunda Philomene ndetse na Nzeyimana Jean de Dieu ushinzwe inguzanyo muri SACCO, batawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2020. Aba […]

USA ishobora gusaba amahanga guhagarika inkunga atera HRW, Amnesty na Oxfam

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishobora gusaba amahanga guhagarika burundu inkunga atera imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu; HRW (Human Right Watch) na Amnesty International na Oxfam, urwanya ubukene. Ni nyuma y’aho bivuzwe ko Umunyamabanga wa Leta, Mike Pompeo yashinje iyi miryango kurwanya ubwoko bw’Abayahudi bukomoka muri Israel mu mvugo yitwa ‘Anti-Semitism’ ndetse akaba ari kugerageza uburyo […]

Umwamikazi Elizabeth arashaka umukozi w’isuku uzajya ahembwa miliyoni 92 RWF

Umuryango w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, urifuza umukozi ushinzwe serivisi zirimo isuku uzajya ahembwa amayero 20,000 ku masaha 30 mu cyumweru; bivuze ko mu kwezi yajya ahembwa amayero 80,000. Twifashishije urubuga rwa Currency Converter rutanga amakuru agezweho y’uko ivunjisha aranga ry’amafrihagaze, twasanze amayero 80,000 angana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 80 (92,834,400 rwf). Itangazo […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 16

fb_img_16033077483392679.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 yatangaje ko habonetse abandi bantu 16 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1306 byafashwe. Barimo 2 babonetse i Kigali, uwabonetse i Nyagatare na 13 babonetse mu nkambi y’impunzi mu Karere ka Kirehe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4798 barimo 1 w’uyu munsi, abakirwaye bo ni […]

Ibiciro by’ingendo biherutse gushyirwaho byahagaritswe

Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagiranye n’inzego zitandukanye, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwahagaritse ibiciro bishya rwari rwarashyizeho tariki ya 14 Ukwakira 2020. Ni nyuma y’aho ibi biciro byakuruye impaka ndende, aho RURA yashinjwaga kubizamura mu buryo budafite impamvu. Itangazo rya RURA rigira riti: “Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, […]

Gicurasi-Kanama 2020: Ubushomeri bwagabanutseho 6.1%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 cyatangaje ko mu bushakashatsi cyakoze muri Kanama 2020, byagaragaye ko ubushomeri bwagabanutseho 6.1% ugereranyije n’uko bwari buhagaze muri Gicurasi. Iki kigo kivuga ko muri Gicurasi 2020, ubushomeri bwari ku kigero cya 22.1%, uyu mubare ukaba warazamuwe ahanini n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, aho bamwe mu bakozi bahagarikiwe […]

Kabuga Félicien ntabwo akiburaniye i Arusha

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 rwatangaje ko Kabuga Félicien atakiburanishirijwe i Arusha muri Tanzania. Byemejwe n’umucamanza wa IRMCT washinzwe urubanza rwa Kabuga, Iain Bonomy. Icyemezo cya IRMCT kije kivuguruza icy’urukiko rusesa imanza mu Bufaransa, rwemeje tariki ya 30 Nzeri 2020 ko uyu musaza yoherezwa […]

Menya uko watahura itangazo ryitiriwe urwego rwa leta

ek1y-o_x0agiyfa.jpg

Mu gihe ikoranabuhanga ryateye imbere n’abakoresha imbuga nkoranyambanga biyongereye, hakwirakwira amakuru atandukanye; arimo ay’impamo n’ay’ibihuha ku buryo bishobora kugorana cyane kuyatandukanya mu gihe hadakozwe ubusesenguzi bwimbitse, cyangwa se urwego bireba rutagize icyo ruyavugaho. Nko muri iki gihe cya Covid-19, Abaturarwanda bahora banyotewe no kumenya amakuru aturuka mu nzego za leta, avuga ku ngamba n’amabwiriza byabashyiriweho. […]

Nigeria: Abigaragambya batwitse banki eshatu

Abaturage ba Nigeria bari mu myigaragambyo, mu ijoro ry’uyu wa 20 Ukwakira 2020 batwitse banki eshatu nk’uburyo bwo kwihimura kuri Polisi ikomeje kwica bagenzi babo. Banki batwitse ziherereye mu Mujyi wa Lekki uherereye muri Leta ya Lagos, zirimo: Polaris, GTB na Access Bank. Aba baturage batwitse izi banki nyuma y’aho abapolisi bari bamaze kurasa muri […]

Padiri Ubald Rugirangoga arwaye Covid-19

Padiri Ubald Rugirangoga ukunzwe cyane n’abiganjemo abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bitewe n’ibitangaza avugwaho yagiye akorera mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 byamenyekanye ko arwaye icyorezo cya Covid-19. Iby’uko Padiri Ubald arwaye iki cyorezo byatangarijwe ku rukuta rwa Facebook rwe, akunze gukoreraho isengesho ry’Ishapure (Holy Rosary) rikiza indwara, mu buryo […]

Kigali yabonetsemo abantu 4 banduye Covid-19

eky7ftawkaeqh-w.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 yatangaje ko Umujyi wa Kigali wabonetsemo abantu 4 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 997 byafashwe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4797, abakirwaye bo ni 165. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4996 mu bipimo 536,779 byafashwe muri rusange.

Minisitiri w’Intebe arafata umwanzuro ku biciro by’ingendo bidatinze

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente bimaze gutangaza ko mu gihe cya vuba, we n’inzego zibishinzwe bazafata umwanzuro ku biciro by’ingendo bishya biherutse kuzamurwa. Ni nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko binubiye izamurwa ry’ibi biciro ku mpamvu bavuga ko itumvikana. Itangazo ry’ibi biro rije risubiza ikibazo cy’aba baturage, ritambutse ku rubuga rwa Twitter, aho rigira […]

Huye: Abanyeshuri ba UR basize bishyuye amafaranga yo kurya, batunguwe no gusabwa andi

img-20201020-wa0072_1603210868710.jpg

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bamaze iminsi itatu basubiyeyo ngo basubukure amasomo, bavuga ko batunguwe no kwishyuzwa andi mafaranga yo kurya kandi barasize bishyuye andi agera ku 28,000RWF. Aba banyeshuri ubusanzwe bariraga mu marisitora yo hanze n’indi imwe y’imbere muri Kaminuza yitwa Happiness Restaurant, bakaba babwa udupapuro twemeza ubwishyu bakunzwe kwita ‘ibifu’. […]

Covid-19: Ni wowe ufite umuti n’urukingo bya mbere mu kwirinda

Ubusanzwe bizwi ko icyorezo ya Covid-19 nta muti ndetse nurukingo igira. Ubushakashatsi bwarakozwe, ubundi buracyakorwa ndetse namagerageza yimiti nuruvangitiranye rwayo yarabaye ndetse bihanzwe amaso kugira ngo barebe icyavamo cyabakiza cyangwa kikabarindira ubuzima. Gusa byakunze kuvugwa ko urukingo cyangwa ubwirinzi bwambere ari umuntu ku giti cye bikwiye guturukaho igihe yubahirije amabwiriza uhabwa ninzego zibishinzwe. Umuryango Mpuzamahanga […]

Me Gashabana waburaniye Victoire yinjiye mu rubanza rwa Rusesabagina

Umunyamategeko w’Umunyarwanda uzwiho kunganira abaregwa ibyaha bikomeye, Me Gatera Gashabana yinjiye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina. Me Gashabana yinjiye muri uru rubanza nyuma yo kumenyekana nk’umwe mu banyamategeko batoranyijwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha 13 bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba. Izina rya Me Gashabana ryumvikanye mu rubanza Paul Rusesabagina yasabiwemo kongererwa igifungo cy’agateganyo rwabereye […]

Alphonsine n’abavandimwe bamaze imyaka irenga 26 batazi umuryango bakomokaho, barasaba ubufasha

Nkurikiyinka Alphonsine uzwi nka Mama Lucas n’abavandimwe be batanu batuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali ahazwi nk’i Gikondo, bamaze imyaka 26 batazi inkomoko. Ati: “Twamenye ubwenge dusanga Papa wacu yaritabye Imana mu 1994.” Icyo gihe ngo Alphonsine wari afite imyaka 3 y’amavuko n’abavandimwe be basigaranye na nyina. Nyina yababwiye […]

Guverineri Gatabazi yashinje FERWAFA kurenganya Gicumbi FC

Guverineri w’Intara y’Amajyaguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yashinje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuranganya Gicumbi FC. Ni nyuma y’aho Inteko Rusange y’iri shyirahamwe yakoze inama tariki ya 17 Ukwakira 2020, igafata umwanzuro ntakuka ko iyi kipe yo mu Karere ka Gicumbi igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri, hamwe na Heroes FC, kikaba ari icyemezo […]

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi n’abandi 15 bakatiwe igifungo cya burundu

Ubutabera bw’u Burundi kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 bwakatiye igifungo cya burundu Pierre Buyoya wayoboye iki gihugu inshuro ebyiri n’abandi bagera kuri 15 biganjemo abahoze ari abasirikare. Aba 15 bakatiwe gufungwa burundu barimo: Ndayisaba Celestin, Nahigombeye Anicet, Niyonkuru Laurent, Gahungu Gabriel, Simbanduku Pascal, Nzosaba Juvenal, Sinarinzi Mamert, Nkurunziza Alfred, Daradanggwa Jean Bosco, Cishahayo Gerard, […]

Imyaka 9 irashize Qaddafi yishwe; bamwe baracyamufata nk’intwari cyangwa ikigwari

Tariki ya 20 Ukwakira 2011 ni bwo uwahoze ari Perezida wa Libya, Col. Muammar Qaddafi yiciwe mu mujyi wa Sirte yavukiyemo nyuma y’igitutu gikomeye yashyirwagaho n’abarwanya ubutegetsi bwe, amahanga n’imiryango mpuzamahanga, asabwa kwegura. Mu myaka 9 ishize yishwe, hari benshi bakimufata nk’intwari ndetse n’abandi benshi bakimufata nk’ikigwari. Abakurikiranye imikorere n’imitegekere ya Col. Qaddafi mu myaka […]

Trump yasezeranyije Sudani kuyihanaguraho ubusembwa, niyishyura miliyari 322 RWF

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020 yasezeranyije Guverinoma nshya ya Sudani ko niramuka yishyuye miliyoni 335 z’amadolari, azayikura ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Ni nyuma y’aho iyi Guverinoma yatangaje ko yemeye kwishyura aya mafaranga abaribwa muri miliyari 322 z’ay’u Rwanda, mu buryo bwo guhoza amarira […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 18

ekt8onwwkaesfh_.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu 18 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1373 byafashwe. Abanduye barimo 8 babonetse i Kigali n’abandi 10 babonetse mu nkambi y’impunzi muri Kirehe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4797 barimo 14 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 161. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri […]