RDC: Ibiro bya Perezida byakoresheje miliyari zirenga 23 RWF mu kwezi kumwe

Mu igenzura ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu bigo bya leta, byagaragaye ko ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byakoresheje amadolari y’Amerika miliyoni 23.8 muri Nzeri 2020 honyine, akaba arenga gato miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubusanzwe ingengo y’imari yagenewe ibiro bya Perezida wa Repubulika mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka […]

Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo

Ku nshuro ya kabiri, umudepite Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuze ku biciro bishya by’ingendo; yasabye abayobozi b’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) kubimanura cyangwa se bakegura. Ni nyuma y’aho umuyobozi wa RURA, Lt. Col. Patrick Nyirishema yatangarije RBA ko nta gahunda ya vuba uru rwego rufite yo […]

Pasiteri Christophe ahamya ko Adamu na Eva baremewe muri Nyungwe

Pasiteri Sebanani Christophe, umwanditsi akaba n’umushakashatsi mu by’iyobokamana, ahamya ko Adamu na Eva bavugwa muri Bibiliya baremewe muri Pariki ya Nyungwe, aho hakaba ari naho haherereyemo agace ka Edeni. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020, ati: “Adamu na Eva ni Abanyarwanda bari batuye muri Nyungwe. Ubushakashatsi abantu benshi […]

Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2020, cyizihijwemo umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, aho Isi yose igaragaza agaciro k’aba bagore bakunze kunyura mu mbogamizi nyinshi mu buzima bwabo, zibabuza kwiteza imbere. Cyinganjemo amakuru atandukanye avuga kuri gahunda za leta y’u Rwanda zerekeye ku bukungu, ubuzima n’imibereho y’abaturage, akaba yaravuzweho cyane n’Abanyarwanda cyangwa se […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 3

ekoohcdwmaihatb-1.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu 3 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1881 byafashwe. Abanduye barimo 2 babonetse i Kigali n’undi wabonetse muri Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4783 barimo 15 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 157. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4974 mu […]

Immaculée yagaragaje impungenge z’uko RURA ishobora kuzasenya leta

Umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparent International) mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagaragaje impungenge z’uko Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rushobora kuzasenya leta. Ibi abishingira ku biciro byafashwe nk’ibihanitse ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange uru rwego rwashyize hanze tariki ya 14 Ukwakira 2020, aho ahamya ko rwirengagije ubushobozi bw’abaturage; ikareba gusa […]

Vietnam: Inkangu yagwiriye ibirindiro by’abasirikare, 11 bahasiga ubuzima

Ibirindiro by’ingabo za Vietnam biherereye mu Ntara ya Quang Tri kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020 byagwiriwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi, abasirikare 11 babura ubuzima. Guverinoma ya Vietnam yemeje ko iyi nkangu yaguye mu rukerera, aho umusozi waturitse nk’igisasu (bombe). Iti: “Kuva saa munani z’urukerera, habaye inkangu ziri hagati y’enye n’eshanu, zaturitse nk’ibisasu, aho byumvikanaga […]

UN yavuze ko idashaka kurangarana CAR nk’uko yabigenje ku Rwanda

Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko udashaka kurangarana Repubulika ya Centrafrique nk’uko yabigenje ku Rwanda mu myaka 26 ishize, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi. Ni mu gihe iki gihugu cyakunze kurangwamo umutekano muke uterwa n’inyungu za politiki, n’ivangura rishingiye ku moko n’amadini cyegereje amatora y’Umukuru w’Igihugu, ateganywa mu Kuboza 2020. Uyu Muryango ndetse n’uw’Afurika Yunze Ubumwe (AU) […]

Clarisse Karasira ntiyemera ibiciro by’ingendo RURA iherutse kuzamura

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Clarisse Karasira kuri uyu wa 17 Ukwakira 2020 yagaragaje ko atemera ibiciro by’ingendo Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruherutse kuzamura. Ni mu gihe abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira igitutu kuri uru rwego [bashinja gukorera mu nyungu z’abashoramari], kugira ngo ruvugurure ibi biciro mu maguru mashya. Clarisse Karasira mu butumwa yanditse ku rubuga […]

Umugabo w’imyaka 39 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

ekevmowwkaic7s4.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 16 Ukwakira 2020 yatangaje ko umuntu wa 34 yishwe n’icyorezo cya Covid-19, mu hihe abanduye ari 12 mu bipimo 3450 byafashwe. Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 39. Abanduye barimo 3 babonetse i Kigali n’9 bapimwe mu nkambi y’impunzi mu Karere ka Karongi. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4664 barimo […]

Abanyafurika batatu muri ba Perezida 6 banyereje amatiliyari y’amafaranga

16x9_1602862440873.jpg

Mu gihe bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bafata izi nshingano kugira ngo baharanire inyungu za rubanda, hari abandi bagerageza kuzifashisha nk’amahirwe yo gusahura ibya rubanda, akenshi bikagaragara nyuma yo kurangiza manda, kwegura cyangwa kweguzwa. Aba Bakuru b’Ibihugu bari mu ruhande rw’abasahuye rubanda, bagiye banyereza amamiliyari y’amadolari y’Amerika, wayavunja mu mafaranga y’u Rwanda ugasanga abarirwa mu matiliyari […]

Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya

arton154056-3d6a0.jpg

Bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, biyemeje kuvuganira “rubanda rugufi” ibiciro bishya Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruherutse gushyira ahagaragara, bikamanuka. Ni nyuma y’aho uru rwego, tariki ya 14 Ukwakira 2020 rushyiriye ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo, bijyanye n’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 cyemerera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gutwara […]

Abanyamategeko bashyiriweho Rusesabagina basaba USA n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda

Abanyamategeko umuryango wa Paul Rusesabagina washyizeho ngo bamwunganire, bavuga ko bari gusaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi gushyira igitutu ku Rwanda. Byatangajwe n’Umunya-Canada, Philippe Larochelle, umwe mu banyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina wahisemo ngo umwunganire. Impamvu bashaka ko ibi bihugu bishyira igitutu ku Rwanda, ngo ni ukugira ngo umukiriya wabo yunganirwe n’abo yifuza. Ni […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 13

ekzpfzywsayf7su.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu 13 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 2080 byafashwe. Abanduye barimo 1 wabonetse i Kigali, 6 na 5 babonetse i Kirehe na Karongi mu matsinda y’abapimwe mu nkambi z’impunzi n’undi wabonetse muri Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4601 barimo 203 b’uyu […]

Byahwihwishwe ko indege z’igisirikare cya USA zoherejwe muri RDC

Tariki ya 10 na 13 Ukwakira 2020, hari amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa David Beylard na Lisette Lisa Mongendu avuga ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyohereje indege za kajugujugu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ni amakuru yakwirakwijwe ashingiye ku butumwa Ambasaderi Kelly Craft uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) […]

Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe

ekw3hkgwaaac5rh.jpg

Niyomugabo Gad n’umuryango we ugizwe n’abantu batatu kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020 bakoreye impanuka muri Pariki ya Nyungwe, imodoka barimo igwa mu manga. Arashimira uburyo ingabo z’u Rwanda zikorera muri iyi Pariki zihutiye kubatabara. Niyomugabo agira ati: “Ejo hashize twarokotse impanuka ikomeye mu ishyamba rya Nyungwe. Ndashimira ingabo zacu (RDF) zangezeho bwa mbere, ndi […]

Isengesho rya Sauti Sol ku Rwanda ryateje impaka

ektfe0oxsaiszav.jpg

Itsinda ry’abahanzi bo muri Kenya rya Sauti Sol, mu masaa moya y’uyu wa 14 Ukwakira 2020 ryashyize ku rubuga rwa Twitter isengesho ryerekeye ku Rwanda, riteza impaka. Iri sengesho rigira riti: “Mana yo mu Ijuru, turabona ibyo ukorera mu Rwanda.” Ntacyo itsinda rya Sauti Sol ryigeze rirenza kuri iri sengesho, bikaba byatumye bamwe batangira gukeka […]

RURA yongeye gutumbagiza ibiciro by’ingendo rusange_Igereranya

Mu ijoro ryakeye, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo ku bagendera mu modoka rusange. Ni nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, yemeje ko izi modoka zatangira gutwara abagenzi 100 %, izifite imyanya y’abagenda bahagaze, ikagenerwa 50%. Uru rwego rwari rwasezeranyije Abaturarwanda ko ibiciro bishya by’ingendo bizashyirwa ahagaragara, bigatangira kubahirizwa […]

Kirehe: Mu nkambi y’impunzi habonetse abantu 26 banduye Covid-19

ekt_uguxgaimgj8.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu 32 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1573 byafashwe. Abanduye barimo 26 babonetse mu itsinda ry’abapimwe mu nkambi y’impunzi mu Karere ka Kirehe (Mahama), 3 babonetse mu Karere ka Gatsibo, 2 babonetse i Rubavu n’undi wabonetse i Gicumbi. Ni mu gihe kandi […]

MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020 yakuye urujijo ku gisubizo yari yatanze kijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri (minerval) mu gihe amasomo yaba yongeye gusubukurwa. Ejo tariki ya 13 Ukwakira, iyi Minisiteri yari yatangaje ko mu gihe amashuri azaba yafunguye “Abanyeshuri bazakomereza aho bari bagejeje. Abari barishyuye igihembwe cya mbere ntabwo bazasabwa […]

Umuyede n’abanyamadini mu bahamwe na ruswa no kunyereza imitungo

Umugabo utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro k’Umujyi wa Kigali witwa Munyandamutsa Etienne wakoraga akazi k’ikiyede, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe azira gutanga ruswa. Ni mu gihe abanyamadini nabo bagaragara ku rutonde ariho rwasohowe n’Urwego rw’Umuvunyi. Nk’uko bigaragara ku rutonde rwashyizwe hanze n’uru rwego, rushingiye ku ngingo ya 4 (10) y’Itegeko No. 76/2013 […]

RDB yasobanuye byinshi ku buhinzi bw’urumogi u Rwanda rugiye gukora

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yavuze byinshi byatumye leta y’u Rwanda yemera guhinga urumogi; igihingwa kitari cyemewe mu gihugu ku mpamvu izo ari zo zose bitewe n’uko ari ikiyobyabwenge. Guhinga iki kimera byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, bishimangirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije ku munsi wakurikiyeho. Clare […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 3

img-20201013-wa0037.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu 3 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1884 byafashwe. Abanduye barimo uwabonetse i Kigali, uwabonetse i Nyagatare n’undi wabonetse i Rubavu. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4130 barimo 253 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 746. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni […]

Abanyeshuri bishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere ntibazabazwa andi

abayobozi_bashya_guverinoma_twagirayezu__1602609043279.jpg

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, yasubije ko abanyeshuri bishyuye amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere, batazabazwa andi mu gihe amasomo azaba asubukuwe. Ni igisubizo iyi Minisiteri yahaye uwitwa Simon Pierre Habiyaremye, wayibajije kuri uyu wa 12 Ukwakira, ati: “Igihembwe cyo mu kwa 1-3/2020 (kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe) cyabaye imfabusa […]

Minisitiri Ruberwa aribaza impamvu ari gutukwa wenyine azira Minembwe

Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage n’impinduka mu nzego za leta muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Azarias Ruberwa aribaza impamvu ari kwibasirwa, akanatukwa wenyine azira agace ka Minembwe. Ni nyuma y’aho we n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo, abasirikare bakuru n’abadepite boherejwe muri Minembwe mu mpera za Nzeri 2020 kugira ngo bashakire umuti ikibazo cy’umutekano […]

Tom Byabagamba ushinjwa kwiba telefone yongeye kwanga kuburana

Tom Byabagamba wambuwe ipeti rya ‘Colonel’ kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, yongeye kwanga kuburana urubanza ashinjwamo kwiba telefone yo mu bwoko bwa Samsung n’indahuzo (chargeur) yayo. Mu rubanza rwari rugiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, Tom Byabagamba yasobanuye ko atiteguye kuburana bitewe n’uko kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020 ari bwo yabonye dosiye y’ibyo aregwa, akaba […]

Burundi: Abahungabanya umutekano bagiye gushakirwa mu bavuga Ikinyarwanda

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye aherutse gutangaza ko abitwaje intwaro bamaze igihe bateza umutekano muke muri iki gihugu, bashakirwa cyane cyane mu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Pierre Nkurikiye yatangarije aya magambo mu Ntara ya Gitega, tariki ya 8 Ukwakira 2020, asaba abaturage kwigengesera, ndetse babona abavuga uru rurimi rukoreshwa mu Rwanda, bakabimenyesha inzego zibishinzwe. Nk’uko […]

Imodoka rusange zemerewe gutwara abagenzi 100%

img-20201012-wa0038.jpg

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo birimo kwemerera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, gutwara abagenzi 100%. Itangazo ry’ibi byemezo rivuga ko imodoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zizajya zitwara 100% by’umubare w’abantu zakorewe/zemerewe gutwara. Naho izifite imyanya y’abagenda bicaye n’abahagaze, zizajya zitwara 100% bicaye na […]

Umuntu wa 32 mu Rwanda yishwe na Covid-19

ekjzpodxyai3ww8.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020 yatangaje ko umugabo w’imyaka 51 y’amavuko yishwe n’icyorezo cya Covid-19. Ni mu gihe abanduye biyongereyeho 9, babonetse mu bipimo 2149 byafashwe. Uyu abaye uwa 32 wishwe n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020. Abanduye ni abatwara amakamyo 8 babonetse mu Karere ka Nyagatare […]

Jean Claude Muhire, a young hero through hardships

fb_img_16024001361287554-2.jpg

Eighteen days ago, Bwiza.com published the story of 29-year-old Jean Claude Muhire, a resident of Kimisagara Sector in Nyarugenge District, who has been receiving treatment at Kigali Hospital (CHUK) for 20 months. The young man is known for his courageous deeds even afterwards, in his weakness, as many witness. These actions also led him to […]

Nyuma yo kwinginga amabandi, Meya wa Goma yasabye imbabazi

Meya wa Goma, Muissa Kense winginze amabandi ngo atange agahenge mu gihe Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari yageze muri uyu mujyi, yabisabiye imbabazi. Ni nyuma y’aho ashyiriweho igitutu na bamwe mu Bakongomani, bafashe ubutumwa bwe nk’ubusuzuguza igihugu, bigatuma na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaguru, Carly Nzanzu Kazivita amuha amasaha 48 ngo abe […]

U Burundi bwahamagaje ababuhagarariye mu mahanga, bufunga ambasade zimwe

Guverinoma y’u Burundi iherutse guhamagaza abantu bagera kuri 12 bayihagarariye mu mahanga, ambasade eshatu zifungwa burundu, bikavugwa ko ari uburyo bwo gushyira ku murongo dipolomasi. Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ivuga ko abahamagajwe ari abakorera mu bihugu birimo Ambasaderi w’u Burundi muri Kenya, Jean Bosco Barege, abandi babuhagarariye mu bihugu birimo: Afurika y’Epfo, Nigeria, […]

Mu cyumweru gishize, ikibazo cy’umutekano muke mu Karere cyashakiwe umuti ukaze

Nk’uko bisanzwe mu bindi byumweru, igishize cyaranzwe n’amakuru atandukanye ariko yiganjemo ay’igisubizo ku mutekano ureba u Rwanda n’ibihugu bihana imbibi birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yugarijwe n’inyeshyamba mu burasirazuba bwayo, u Burundi ndetse na Uganda. Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yarateranye, ibonekamo umuti ku mutekano w’Akarere Iyi nama yabaye tariki ya 7 Ukwakira […]

Umugabo w’imyaka 41 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

ekeufhpxcai_li_.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 11 Ukwakira 2020 yatangaje ko umugabo w’imyaka 41 y’amavuko yishwe n’icyorezo cya Covid-19. Ni mu gihe abanduye biyongereyeho 4, babonetse mu bipimo 2239 byafashwe. Uyu abaye uwa 31 wishwe n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, akaba yapfiriye mu mujyi wa Kigali. Abanduye barimo 1 wabonetse […]

Indege ya Boeing 727 yayihinduye inzu ye-Amafoto

article-0-157f4758000005dc-875_634x424.jpg

Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko witwa Bruce Campbell utuye mu gace ka Hillsboro muri Leta ya Oregon ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aba mu nzu y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 727-200 yaguze amafaranga atari make. Ubwo Campbell yari mu myaka ya 20 y’amavuko, yaguze ubutaka aha muri Oregon ku madolari y’Amerika 23,000. Bitewe n’udushya […]

Uko Gen. Rwigema na Saleh batabaye Museveni n’umuryango we bashoboraga kwicwa

maxresdefault_13_.jpg

Tariki ya 11 Ukwakira 1980, abasirikare bakuru bo mu mutwe wa UNLA (Uganda National Liberation Army) bafashe bunyago Yoweri Museveni, umufasha we Janet Museveni n’umuhungu wabo, Muhoozi Kainerugaba wari ufite imyaka 6 y’amavuko. Icyo gihe Museveni yari umukandida w’ishyaka rya UPM (Uganda Patriotic Movement) wagombaga kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Kuboza 1980 yaje […]

Abarinzi ba Perezida Tshisekedi baherutse kugaragara i Goma baribazwaho_Amafoto

img_20201005_170302.jpg

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yageze mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 5 Ukwakira 2020, mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Mbere y’uko ahagera, yabanjirijwe n’itsinda ry’abasirikare kabuhariwe, bari bambaye nk’abiteguye urugamba mu gihe hari icyo baba bikanze, bafite n’ibikoresho bigezweho nk’imbunda za mudahusha kandi bihagije. Baziye mu […]

Burundi: Abari bavuye mu bukwe bakoze impanuka ikomeye

fb_img_16024019503205203.jpg

Mu masaa moya y’uyu wa 10 Ukwakira 2020, ku kiraro cy’umugezi wa Rukoziri gitandukanya Komine ya Makamba na Mabanda mu Ntara ya Makamba, habaye impanuka ikomeye y’abari bavuye mu bukwe biganjemo abaririmbyi bo mu itorero rya Pentekote. Aba bantu bari mu ikamyo yo mu bwoko bwa Isuzu bari bavuye mu bukwe mu gace ka Kirare, […]

Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto

muhire_jean_claude.jpg

Iminsi 18 irashize Bwiza.com ibagejejeho inkuru y’akababaro y’umusore w’imyaka 29 y’amavuko witwa Muhire Jean Claude utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ubu akaba amaze amezi 20 avurirwa mu Bitaro bya Kigali (CHUK). Uyu musore yaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari mu gihe ubuzima bwe bwari bumeze neza ndetse na nyuma yaho, mu ntege nke yari […]

U Bufaransa bwongereye Dr. Mukwege ubudahangarwa

Inama Njyanama y’umujyi wa Paris mu Bufaransa iyobowe na Meya Anne Hidalgo, yahaye Umukongomani Dr. Denis Mukwege ubudahangarwa bw’ubwenegihugu w’icyubahiro mu rwego rwo kumwongerera umutekano we atizeye muri iki gihe. Ni nyuma y’aho uyu muganga watwaye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, agaragaje ko atewe impungenge n’ubuzima bwe, bitewe n’abantu bamutera ubwoba. Guterwa ubwoba kwa […]

Umunyarwandakazi yishwe na Covid-19

ej6vudjxsaiy8w0.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 9 Ukwakira 2020 yatangaje ko Umunyarwandakazi w’imyaka 41 y’amavuko yishwe n’icyorezo cya Covid-19. Ni mu gihe abanduye biyongereyeho 5, babonetse mu bipimo 963 byafashwe. Uyu abaye uwa 30 wishwe n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, akaba yapfiriye mu mujyi wa Kigali. Abanduye barimo 3 babonetse […]

Byinshi ku buryo RGB yatoranyijemo ubuyobozi bushya bwa ADEPR

Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) tariki ya 8 Ukwakira 2020 rwashyizweho abayobozi batanu b’inzibacyuho b’itorero (cyangwa umuryango) nyuma y’iminsi mike rweguje abari abayobozi baryo bakuru. Kweguza aba bayobozi bakuru, kwajyanye no guhagarika inzego nkuru zose zigize iri torero, bitewe n’ibibazo by’umwuka wuje amakimbirane n’imicungire mibi. Iki ni icyemezo cyakuruye ibibazo byinshi kuri iri torero ry’Abarokore, ryiganjemo […]

Umwana w’imyaka 16 ashobora kuba umukozi wa leta y’u Rwanda

Iteka rishya rya leta y’u Rwanda No. 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta, ryasohotse mu igazeti idasanzwe yo ku wa 08/10/2020 mu ngingo yaryo ya 9 igena ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu bakozi; aho bishoboka ko umwana w’imyaka 16 y’amavuko yaba umukozi wa leta. Ibyo bishoboka mu gihe […]

Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Leta ya Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Denis Mukwege bwo gushyiriraho Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, TPI (Tribunal Pénal International) rukurikirana ibyaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro n’abasirikare bo mu mahanga kugeza mu 2003. Ibi byemejwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020 na Ambasaderi wa Canada muri RDC, Nicolas Simard mu kiganiro yagiranye […]

RIB yafunze ukekwaho kwica umuturage akamutaba mu mwobo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa 9 Ukwakira 2020 rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi Bakundinka Jean Nepomuscene wo mu Karere ka Gatsibo, ukekwaho kwica Mutuyimana Diogene akamutaba mu mwobo. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RIB, Mutuyimana yishwe tariki ya 26 Nyakanga 2016. Icyo gihe ukekwa yaba yaramaze kumwica, amushyira mu mufuka, arangije amutaba mu […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 2

screenshot_20201008-214557_1602187554946.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 2 mu bipimo 1935 byafashwe. Abanduye barimo 1 wabonetse mu mujyi wa Kigali ’undi wabonetse muri Karongi Abamaze gukira iki cyorezo ni 3542 barimo 134 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1314. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni […]

CNRD irwanya leta y’u Rwanda iri kwinjiza urubyiruko mu gisirikare_Raporo

rusizi.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres muri raporo nshya y’igihembwe ivuga ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yavuze ko umutwe wa CNRD urwanya leta y’u Rwanda uri kwinjiza urubyiruko mu gisirikare. Iyi raporo ivuga ko urubyiruko ruri kwinjira muri uyu mutwe rwiganjemo uruturuka muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu […]

Gitifu w’Umurenge muri Huye aravugwaho kurwanya abaturage muri Gisagara

Gitifu w’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, Uwimabera Clemence aravugwaho kurwanya abakozi bacukura umucanga mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Umunini, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara. Gitifu Uwimabera acukuza umucanga mu mugezi uherereye muri aka kagari, akaba yadikanyije na Rubayiza Emmanuel gusa aba bombi ntibumvikana ibijyanye n’imbibi zitandukanya aho ibikorwa byabo bikorerwa. […]

ADEPR yashyiriweho komite y’inzibacyuho

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020 rwashyizeho Komite y’Inzibacyuho itorero rya ADEPR, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ibibazo byari bimazemo igihe. Ni nyuma yo gukuraho inzego z’ubuyobozi bwayo ndetse n’abari abayobozi mu nzego nkuru. Iyi komite y’inzibacyuho igizwe n’abantu batanu bayobowe na Pasiteri Nzayiseye Isaie, wanahawe inshingano zo guhagararira itorero […]

Yasobanuye uburyo umuyobozi muri Kaminuza ya Makerere yamusambanyije

Umukobwa wo muri Uganda witwa Rachel Njoroge yasobanuriye urukiko uburyo Edward Kisuze wari umuyobozi muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda yamusambanyije amufata amafoto. Njoroge yatangaje ko Kisuze tariki ya 13 Mata 2018 yamufashe ku ngufu ubwo yari yagiye gufata indangamanota (transcript) muri kaminuza. Icyo gihe ngo Kisuze yamuhaye iyi ndangamanota ariko ubwo yajyaga gusohoka mu […]

Meya wa Goma yinginze amabandi, ayasaba kutica mu gihe Tshisekedi akiriyo

Nyuma y’igitero abitwaje intwaro bagabye mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020 Meya Muissa Kense yasabye ko bareka gukomeza kwica no gushimuta mu gihe Umukuru w’Igihugu Perezida Tshisekedi akiriyo. Mu masaa kumi n’ebyiri y’uwa 6 Ukwakira 2020, amabandi yitwaje intwaro agera kuri ane yagabye igitero kuri ‘boutique’ […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 10, abandi 162 bakize

ejv1oa3x0acu69x.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 10 mu bipimo 3219 byafashwe. Abanduye barimo 7 babonetse mu mujyi wa Kigali, 2 babonetse muri Gatsibo n’undi wabonetse muri Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 3408 barimo 162 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1446. Abamaze kugaragaraho iki […]

Indonesia: Ufatwa atambaye agapfukamunwa, acukura imva z’abishwe na Covid-19

Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, leta nyinshi zashyizeho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo. Zashyizeho n’ibihano bitandukanye ku batayubahirije, byagera gace ka Gresik muri Indonesia, ufashwe atambaye agapfukamunwa akaba ahanishwa gucukura imva zishyingurwamo abishwe n’iki cyorezo. Iby’iki gihano byamenyekanye tariki ya 9 Nzeri 2020. Umuyobozi w’Akarere ka Cerme agace ka Gresik gaherereyemo mu Ntara […]

Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yabaye_Amafoto

ejurtbpxyac65br.jpg

Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yatumijwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Abayitabiriye ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida João Lourenço wa Angola na Perezida Tshisekedi wayitumije. Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari mu batumiwe, kuri uyu wa 6 Ukwakira […]

Mu mujyi wa Goma Perezida Tshisekedi aherereyemo, humvikanye amasasu-FDLR irakekwa

img-20201007-wa0023.jpg

Mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba wo kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020, mu mujyi wa Goma Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi aherereyemo, humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yarashwe n’abarwanyi ba FDLR. Aya masasu y’imbunda ntoya yumvikanye mu gace ka Mugunga gaherereye mu burengerazuba bwa Goma nk’uko Sosiyete Sivile ihakorera yabihamirije igitangazamakuru […]

Byinshi ku musore watanze inka 50 ngo arongore umukobwa wa Obama_Amafoto

gettyimages-475332554-640x640.jpg

Umusore wize amategeko wo muri Kenya witwa Felix Kiprono yigeze gutanga inka 50, intama 70 n’ihene 30 kugira ngo arongore umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyi nkwano Kiprono yayitanze mu 2015, avuga ko ashaka kurongora umukobwa wa Obama w’imfura witwa Malia Obama. Icyo gihe, Malia afite imyaka 22 y’amavuko. […]

Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 6

ejqpnkxxgaasufo.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 6 mu bipimo 1306 byafashwe. Abanduye barimo 2 babonetse mu mujyi wa Kigali, 3 babonetse muri Nyagatare n’undi wabonetse mu Karere ka Rubavu. Abamaze gukira iki cyorezo ni 3246 barimo 20 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1598. Abamaze […]

Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020 yatangaje ko ikibazo cy’igiciro gihanitse ku ihererekanya ry’ubutaka (mutation) gikemuka bitarenze uyu mwaka. Ubusanzwe iyo umuntu aguze ubutaka, akenera guhinduza icyangombwa cy’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirekire, kikandikwa ku mazina ye. Kugira ngo bikorwe, uwaguze asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 30,000 RWF ya serivisi ku […]

Impamvu Dr. Mukwege yanze kurindwa n’ingabo za RDC, agahitamo MONUSCO yamenyekanye

Muganga wamamaye cyane muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dr. Denis Mukwege yanze kurindwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi b’igihugu bitewe n’uko ngo bamwe muri bo bahoze ari inyeshyamba. Byemejwe na Minisitiri wungirije, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Gilbert Kankonde kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya TV5 Monde. Gukenera uburinzi k’uyu […]