Afurika y’Epfo: Imishahara y’abasirikare bavuye mu butumwa bwa SAMIDRC yaba yaranyerejwe

Itangazo ry’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) ryemeza ko hakemuwe ikibazo cy’amafaranga yagombaga kwishyurwa abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) ni ukubeshya nk’uko byatangajwe n’umwe mu badepite bagize Inama y’Igihugu y’Intara (NCOP). Ibi byatangajwe na Nicholas Gotsell wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi (DA). Uyu abarizwa muri […]
Umusore umwe mubatemaguye umukobwa i Nyarugenge yafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umwe mu basore bagaragara mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga batema umuturage i Nyarugenge yamaze gufatwa, mu gihe gushakisha abandi babiri bahunze bigikomeje. Itangazo rya Polisi ryasohotse ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, rivuga ko abo basore batatu bagaragaye bakubita ndetse banakomeretsa umuturage mu kagari ka Rwampara, […]
Viza ya Burkina Faso yagizwe ubuntu ku banyafurika

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yakuyeho amafaranga yishyurwaga n’abaturage b’ibihugu bya Afurika bashaka gusura icyo gihugu, mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa. Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré, uyoboye igihugu kuva yafata ubutegetsi mu 2022. Yagize ati: “Uhereye ubu, umuturage uwo […]
Polisi y’u Rwanda iri guhigisha uruhindu abajura batemeye umuntu mu muhanda

Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko bamerewe nabi n’abajura babatega ku mihanda minini (kaburimbo) bakabambura ibyabo, ndetse rimwe na rimwe bakabasiga babakomerekeje bakoresheje imihoro n’ibyuma. Ibi byagaragaye nyuma y’amashusho yafashwe maze agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abajura batatu bari mu gikorwa cyo kwambura abaturage bo mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge. […]
Uvira: Intumwa za guverinoma zahageze nyuma yo kwanga ko Gen. Gasita ahakorera

Intumwa za guverinoma zageze kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri, mu Mujyi wa Uvira, umurwa mukuru w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imyigaragambyo ikaze yamaganaga ishyirwaho rya Gen. Olivier Gasita Mukunda nk’umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare, ushinzwe ibikorwa n’ubutasi. Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’umutekano, Jacquemain […]
Juba: Perezida Kiir yirukanye Visi Perezida Machar nyuma yo gushinjwa ubugambanyi

Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yashinjwe ubwicanyi, ubuhemu n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera uruhare akekwaho kuba yaragize mu bitero by’umutwe witwara gisirikare ushingiye ku bwoko byibasiye ingabo z’igihugu muri Werurwe nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubutabera kuri uyu wa Kane ushize, itariki 11 Nzeri 2025. Nyuma y’amasaha make Minisitiri abitangaje, Perezida Salva Kiir […]
Kinshasa: Benshi batawe muri yombi nyuma yo gutinza kugwa kw’indege ya perezida

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 11 Nzeri, i Kinshasa, abakozi benshi bo mu kigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere (RVA) batawe muri yombi. Barashinjwa gutinza kugwa indege ya Perezida Tshisekedi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili. Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RVA, Tryphon Kin-Kiey Mulumba, yemeye ibyabaye, avuga ko habuze umuriro w’amashanyarazi bihungabanya imikorere […]
Imihanda izakoreshwa mu irushanwa ry’Isi ryo gusiganwa ku magare muri Nyarugenge

Imyiteguro yo kwakira Irushanwa ry’Isi ry’Umukino w’Amagare ‘2025 UCI Road World Championships’, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 irarimbanije. Mu Karere ka Nyarugenge Imihanda izakoreshwa ni iyi ikurikira: Uhereye mu Kanogo-Rond Point-Yamaha-Nyabugogo-Giticyinyoni-Ruliba-Noruvege-Stade Nyamirambo-Kimisagara-Kwa Mutwe-ONATRACOM-Gitega-ahahoze Gereza-Downtown-Peyaje-SOPETRAD Akarere ka Nyarugenge kibifurije abagatuye kuzaryoherwa n’iri rushanwa ry’amagare ribereye ijisho rizaba ribera […]
U Rwanda rwamaganye ibitero bya Israel kuri Qatar

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yamaganye ibitero Israel iheruka kugaba i Doha muri Qatar. Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri ni bwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe ku bayobozi ba Hamas bari i Doha muri Qatar. Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, […]
La Haye: Felicien Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda vuba

Felicien Kabuga waregwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu imbere y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akomeje gufungirwa i La Haye nubwo hari abatangiye gutekereza kumwohereza mu Rwanda. Muri Kanama 2023, urukiko rwasanze adashoboye kuburana kubera uburwayi maze rutegeka ko arekurwa. Ku myaka irenga […]
M23 yaciye amarenga y’uko igiye gutabara abaturage bari kwicwa n’ingabo zirimo iz’u Burundi

Umutwe wa M23 watangaje ko wumvise imiborogo y’abanye-Congo bamaze iminsi bicwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyaciye amarenga y’uko waba ugiye kubatabara. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yongeye gutabaza Umuryango Mpuzamahanga kuri buriya bwicanyi bukomeje gukorerwa “abasivile b’inzirakarengane”. Ni […]
Museveni yasabye Amerika n’u Burusiya kugura kizimyamwoto Uganda yakoze

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yamuritse imodoka zizimya inkongi igihugu cye cyakoze, asaba ibihugu by’ibihangange kuzigura. Izi modoka zizwi nka ‘Muliro Eater’, Museveni yazimurikiye ba Ambasaderi b’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nanejejwe no kwereka […]
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi arateganya kuza mu Rwanda nyuma yo gucana umubano

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi nka La Libre Belgique biravuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prevot, ateganya kugirira uruzinduko i Kigali mu Rwanda mu Gushyingo, aho ashobora kwitabira inama y’abaminisitiri ba Francophonie bikaba n’umwanya mwiza wo kureba ko umubano hagati y’ibihugu byombi wahagaze kuva muri Werurwe wasubira mu buryo. Kuva ku itariki ya 17 werurwe, u […]
Ghana yiyongereye ku bihugu byemeye kwakira abimukira birukanwe muri Amerika

Ghana yabaye ikindi gihugu cyemeye kwakira abantu birukanwe muri Amerika mu rwego rw’umugambi wa Perezida Donald Trump wo guhashya abimukira binjiye mu buryo butemewe. Perezida John Mahama yavuze ko abenegihugu bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba bazakirwa nyuma y’amasezerano Ghana yagiranye na Amerika. Yavuze ko 14 ndetse muri abo bimukira bamaze kuhagera. Yagaragaje […]
Umuntu n’ihene 30 baguye mu mpanuka yabereye kuri ‘Dawe uri mu ijuru’

Umuntu umwe n’ihene zibarirwa muri 30 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yabereye ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru, mu karere ka Karongi. Iyo modoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye ihene zibarirwa muri 200, yakoreye impanuka mu mudugudu wa Rufumberi, akagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita. Yari ijyanye ziriya hene mu isoko […]
Kivu y’Amajyepfo: Abawazalendo bahagaritse amashuri bahatira abarimu gufata intwaro

Ibikorwa byo kwigisha byarahagaritswe kuva ku wa Kabiri, itariki 9 Nzeri mu mashuri menshi yo muri Teritwari ya Kabare no muri Kamisimbi, muri Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo. Itsinda ry’abantu bitwaje imbunda, biyita abarwanyi ba Wazalendo, binjiye mu mashuri birukana abanyeshuri n’abarimu ndetse bakababurira ko niba badashaka gupfa bazongera kwiga no kwigisha intambara yarahagaze. […]
Israel yasabye Qatar kwirukana, kugeza mu butabera abayobozi ba Hamas bitaba ibyo ikazabyikorera

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasubije amahanga akomeje kunenga igitero Israel iherutse kugaba ku bayobozi ba Hamas muri Qatar, maze agereranya icyo gikorwa n’ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001, nubwo bigaragara ko yananiwe kwica n’umwe mu bo yari igamije […]
Abahanzi Ariel Wayz na Babo barafunzwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje ko abahanzi nyarwanda Ariel Wayz na Babo Ekeight bari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gukekwa mu byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge. ACP Rutikanga yabwiye The New Times ko koko aba bahanzi bafunzwe. Amakuru avuga ko bafashwe nyuma y’aho bo n’inshuti zabo bakekwaga kurenga ku mabwiriza agenga […]
U Bubiligi bwitambitse imurika ry’igitabo cy’uwahoze ari umujyanana wa Habyarimana

Leta y’u Bubiligi yitambitse umuhango wo kumurika igitabo Prof. Filip Reyntjens wahoze ari umujyanana wa Perezida Juvenal Habyarimana yanditse ku Rwanda. Iki gitabo Reyntjens yahaye umutwe wa ‘Modern Rwanda. A Political History’, cyagombaga kumurikirwa mu kigo cya Institut Egmont gisanzwe gihabwa amafaranga na Minisiteri y’Ububanyi y’u Bubiligi. Uriya mugabo usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya […]
Elon Musk yakubiswe inshuro n’umugabo wakoreye tiriyoni 145 Frw mu munsi

Umushoramari w’Umunyamerika, Larry Ellison, washinze kompanyi ya Oracle, yasimbuye Elon Musk ku mwanya wa mbere w’umuntu ukize kurusha abandi ku isi, nyuma yo kunguka amafaranga atarigeze aboneka ku munsi umwe mu mateka y’isoko ry’imigabane. Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, imigabane ya Oracle yiyongereyeho hejuru ya 40%, igera kuri $340 ku mugabane (asaga […]
Asamoah Gyan yashinjije Victor Osimhen kubeshyera Niyomugabo Claude

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Asamoah Gyan yatangaje ko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen yaba yarivunikishije mu mukino wahuje Nigeria n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Osimhen yavunitse mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Nigeria yatsindaga u Rwanda igitego 1-0 i Uyo, nyuma yo kugongana na Niyomugabo Claude. […]
Kicukiro: Gare ya Nyanza igiye kwimurwa by’agateganyo

Gare ya Nyanza yo mu Karere ka Kicukiro izimurirwa by’agateganyo muri Canal Olympia kw’i Rebero kuko aho iherereye ubu hazaba ari inzira izanyuramo amagare mu isiganwa mpuzamahanga rya UCI riteganyijwe muri uku kwezi, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Ahaparika bus ni ku muhanda munini uva i Kigali ugana mu Bugesera, igice cyawo kizakoreshwa n’abanyonzi […]
RDC: Kabila arasomerwa kuri uyu wa Gatanu mu rubanza rwaburanishijwe adahari

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Nzeri, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ruzatanga umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Joseph Kabila wahoze ari perezida nk’uko byatangajwe n’umwanditsi w’uru rukiko. Mu iburanisha ryo ku itariki ya 22 Kanama, umushinjacyaha yari yasabiye Kabila igihano cy’urupfu kandi asaba abacamanza gutegeka ifatirwa ry’umutungo w’uwahoze […]
USA: Abari abayobozi muri FBI bajyanye ubuyobozi bwa Trump mu rukiko

Batatu bahoze ari abayobozi bakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha cya Amerika bavuze ko birukanwe nta mpamvu mu rwego rwo “guhana” abagize uruhare mu iperereza ryakozwe mbere ku byaha byashinjwaga Donald Trump. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Nzeri 2025, Brian Driscoll wahoze ari umuyobozi w’agateganyo wa FBI, hamwe n’abandi babiri bahoze ari abayobozi bakuru muri […]
Umuhuza wayoboye WASAC yoherejwe i Mageragere

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, rwategetse ko Umuhumuza Gisèle wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo afungirwa muri gereza by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Ni mu rubanza umuhuza na Murekezi Dominique baregwamo ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko. Urukiko rwemeje ko hashingiwe ku […]
Rubavu: Hakiriwe impunzi z’Abanyarwanda hafi 300 zivuye muri Congo

Igikorwa gishya cyo gucyura impunzi zishaka gutaha ku bushake ku wa kabiri, itariki ya 9 Nzeri 2025, cyabereye ku mupaka wa Grande Barriere i Goma, aho ishami rya Loni rishinzwe impunzi (HCR), ku bufatanye na AFC/M23 bahagarikiye itaha ry’impunzi z’Abanyarwanda zikabakaba 300. Ku bufatanye bwa HCR n’ihuriro AFC / M23 hamwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, bahagarikiye […]
Bwa mbere M23 yatumiwe muri Loni

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri witabiriye inama ya 60 y’Akamana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu. Ni bwo bwa mbere uyu mutwe usanzwe warafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye wari witabiriye igikorwa cyawo. Muri iriya nama yabereye i Genève mu Busuwisi, intumwa za AFC/M23 […]
Urubyiruko rwo muri Nepal rwahiritse ubutegetsi

Minisitiri w’Intebe wa Nepal, K.P Sharma Oli, yeguye ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko rwo muri iki gihugu. Ni imyigaragambyo yakuruwe n’icyemezo cya Guverinoma y’iki gihugu cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, YouTube na X. Ni icyemezo cyahuriranye no kuba abaturage bo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Aziya bamaze igihe binubira ruswa ikirangwamo; […]
Kigali: Yiyamye umugabo n’umugore basakuza bari gutera akabariro, bamumena umutwe

Umusore witwa Uwamahoro David ari mu gahinda nyuma yo gukubitwa bikomeye n’uwitwa Uwineza Janvier, umuturanyi we wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 8 Kamena 2025 nk’uko byemezwa na nyiri gukubitwa Uwamahoro David. […]
Wazalendo zahaye Abatutsi bari muri Uvira nyirantarengwa yo kuba bamaze kuhava

Amakuru aturuka muri Uvira aravuga ko abayobozi b’imitwe ya Wazalendo igenzura uyu mujyi bamaze guha Abatutsi bose bari muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iminsi 10 yo kuba bamaze kuwuvamo. Ni ubutumwa abayoboye Wazalendo bakomeje gutanga bifashishije imbuga nkoranyambaga, nyuma y’icyumweru kirenga mu mujyi wa Uvira hari imyigaragambyo yo kwirukana Gen. Olivier […]
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarenze ‘umurongo utukura’ nyuma yo kurushinja gukora Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yasabye akanama k’uriya muryango gashinzwe uburenganzira bwa muntu gutesha agaciro ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gukorera Jenoside ku butaka bwayo, kuko bidafite aho bihuriye n’ubusobanuro bwa Jenoside mu mategeko mpuzamahanga. Amb. Urujeni Bakuramutsa yabisabye ku […]
RDC yeruye ivuga ko mu gihe M23 igihari ntaho FDLR izajya

Raporo y’Ubutumwa bwo gushakisha Ukuri y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ku kibazo cyo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo byibanzweho cyane mu nama ya mirongo itandatu isanzwe y’Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ibera i Geneve mu Busuwisi. Ubu butumwa, bwashinzwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, bwakoze raporo yerekana ibyaha bikomeye byakozwe […]
Umukinnyi wa filime Igihozo Mireille ku byo kurongorwa n’umunyarwenya wo muri Nigeria

Umukinnyi wa filime Igihozo Mireille, wamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo Indoto na Papa Sava, yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu myiteguro yo kurushinga na Emmanuel Chukwuemeka uzwi nka Sabinus, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime wo muri Nigeria. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter), […]
RDC yijunditse Israel

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu byijunditse Israel, nyuma y’igitero ingabo zayo zagabye muri Qatar ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri. Ni igitero Igisirikare cya Israel (IDF) cyemeje ko cyagabye ku bayobozi b’umutwe wa Hamas bari i Doha. Hamas yatangaje ko kiriya gitero cyiciwemo abantu batanu, barimo umuhungu w’umuyobozi mukuru wayo, Khalil […]
Masisi: AFC/M23 yafashe agace ka Bibwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nzeri, umujyi muto wa Bibwe, muri Sheferi ya Bashali (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, wigaruriwe n’abarwanyi ba AFC / M23, nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati yabo n’inyeshyamba za Wazalendo. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo zari zimaze iminsi ibiri […]
Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniye – Gen. ( Rtd ) Ibingira

“Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize abana. Barahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize RDF. Irahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniriye, yatunganyije, kirahari,” ibi ni ibyatangajwe na Gen. (Rtd) Fred Ibingira agaruka ku butwari bwaranze Lt. Gen. Innocent Kabandana uherutse gutabaruka nyuma yo kurokoka urupfu inshuro nyinshi ari mu kazi ke ka gisirikare yari amazemo […]
RDC: Bisenyeyeho sitade nyuma yo gutsindwa

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinzwe na Sénégal ibitego 3-2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, abafana bayo barakariye bikomeye maze basenya Stade des Martyrs i Kinshasa. Mu mukino, DRC yari yatangiye neza itsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Cédric Bakambu na Yoane Wissa. Ariko […]
Somalia: Umuyobozi muri Al shabab wagerageje kwica perezida yishwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Nzeri, Ikigo cy’Ubutasi bya Somalia cyatangaje ko komanda mukuru muri Al-Shabaab ushinjwa kugerageza umugambi wo kwica perezida Hassan Sheikh Mohamud mu ntangiriro z’uyu mwaka yiciwe mu gikorwa cya gisirikare cyari kimugendereye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISA) cyatangaje ko Mohamed Cabdi Dhiblaawe Afrax, wagaragaye ko ari we wateguye ibisasu […]
Drones z’u Burusiya zarasiwe mu kirere cya Pologne zijya muri Ukraine

Igihugu cya Pologne kibarizwa mu muryango wa NATO cyahagurukije indege z’intambara igitaraganya nyuma y’uko ikirere cyayo kivogerewe ” bitigeze bibaho” na drones z’u Burusiya zari ziteye uburengerazuba bwa Ukraine. Igisirikare cya Pologne cyamaganye kuvogera ikirere cyabo bya hato na hato mu gihe u Burusiya bugaba ibitero ku baturanyi babo, Ukraine. Abayobozi bavuze ko ibikoresho bishinzwe […]
Lubero: Umukomando wa FARDC yishe umugore we

Umusirikare wo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kuwa Mbere yarashe kandi yica umugore we ahitwa i Kanyatsi, umudugudu uherereye nko mu birometero 5 mu burengerazuba bwa Lubero-Centre, ku muhanda wa Lubero-Kasugho. Abatangabuhamya bavuga ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu ntangiro z’umugoroba rwateje ubwoba mbere y’uko abaturage bavumbura umurambo w’uwahohotewe. Uyu musirikare ukekwaho […]
Mugore/Mukobwa: Ibi bintu 7 ntuzabishyire mu gitsina cyawe

Isi ya internet yuzuye “udushya” tw’ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere, ariko bimwe muri byo bishobora guteza ibyago kurusha uko byagufasha. Abaganga bagaragaza ko hari ibintu bamwe bashyira mu gitsina bigatera ibikomere, indwara cyangwa se guhungabanya ubuzima bw’imyororokere bw’igihe kirekire. Umwenge w’igitsina (vagina) wifasha mu kwisukura kandi usaba kwitabwaho mu buryo bwiza. Iyo ushyizemo ikintu kidakwiye, ushobora guhura […]
Kera kabaye Amavubi yabonye intsinzi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Zimbabwe igitego 1–0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Nubwo Zimbabwe yari imaze gutakaza amahirwe yo gukomeza, yakinnye iri imbere y’abafana bayo benshi i Johannesburg. Abanyarwanda bari bahari bari bake, ariko batahanye ibyishimo. Igitego cyabonetse ku munota wa 39, ubwo Mugisha Gilbert yatsindaga ku mupira yahawe inyuma y’urubuga […]
Niba uri umukene ntushobora gukora umurimo w’Imana neza: Pastor Chris

Umuyobozi w’itorero Christ Embassy, Pasiteri Chris Oyakhilome wo muri Nigeria yongeye kugaragaza ko kugira ubushobozi bw’amafaranga ari ingenzi cyane mu kugira uruhare rufatika mu murimo w’Imana. Mu nyigisho aherutse gutanga, yavuze ko impano z’umwuka n’ubutumwa bwiza gusa bidahagije igihe umukristo akennye. Yavuze ko Imana itamushinga kuyobora itorero ryayo ku bantu badafite ubushobozi, yaba ku rwego […]
Israel yagabye ibitero muri Qatar

Igisirikare cya Israel (IDF), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri cyatangaje ko cyarashe ubudahusha ku bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas bari i Doha muri Qatar. IDF yemeje ko yagabye iki gitero, mu itangazo yasohoye. Iri tangazo riragira riti: “IDF na ISA (Ingabo za Israel zirwanira mu kirere) bakoze igitero gihamya cyibasiye abayobozi bakuru […]
Amagambo ya Weasel kuri Sandra Teta uherutse kumugonga yatunguranye

Umuhanzi Weasel Manizo, umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe, yatangaje ko yababariye umugore we Sandra Teta nyuma y’uko amugongesheje imodoka ku bushake bikamuviramo kuvunika akaguru. Weasel yasobanuye ko Sandra yamugonze bidaturutse ku bushake, bigatuma agira imvune ikomeye yatumye ajyanwa mu bitaro bya Nsambya Hospital aho abaganga bamubaze, ubu akaba ari koroherwa neza. Yagize ati: “Ntabwo […]
Ingabo z’u Burundi zahungishirije Gen. Gasita i Bujumbura

Général de Brigade Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yamaze guhungishirizwa i Bujumbura mu Burundi. Ni nyuma y’icyumweru mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hari imyigaragambyo ikomeye y’abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’abaturage basabaga ko ava muri uriya mujyi. Mu Ukuboza 2024 ni […]
Kivu y’Amajyaruguru: Abarenga 70 barimo bashyingura biciwe mu gitero

Inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), zishe abantu barenga 70 bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. ADF yicishije aba bantu imipanga n’imbunda, mu ijoro ry’ejo ku wa Mbere tariki ya 8 rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025. Ubu bwicanyi bwabereye mu mujyi muto wa […]
AFC/M23 yikomye imiryango mpuzamahanga ikomeje kuyibasira igahishira ibyaha bya Kinshasa

Ihuriro rya AFC/M23 yamaganye imikorere y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rihinzwe Uburenganzira bwa Muntu cyane cyane ku bijyanye na raporo rikora zitagaragaza ukuri ahubwo zisa nk’izishaka kugumisha ku butegetsi mu nzira zose ubutegetsi bwa Kinshasa. Ihuriro AFC / M23 mu itangazo ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 8 Nzeri, ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho, Benjamin Mbonimpa, […]
Umutoza wa mbere yirukanwe muri Premier League

Ikipe ya Nottingham Forest yo mu Bwongereza yirukanye umutoza wayo, Nuno Espirito Santo, nyuma y’imikino itatu gusa ya shampiyona ya Premier League. Umunya-Portugal w’imyaka 51 yari amaze igihe gito asinyiye amasezerano mashya y’imyaka itatu, nyuma yo gufasha Forest kugaruka mu marushanwa ya Europa League bwa mbere mu myaka 30. Mu mwaka ushize, yayoboye ikipe ivuye […]
Tshisekedi ngo yahangayikishijwe cyane n’imyigaragambyo yo muri Uvira

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’iki gihugu ahangayikishijwe cyane n’imyigaragambyo ikomeje kubera mu mujyi wa Uvira. Kamerhe yabitangaje ku wa Mbere, nyuma y’inama yamuhuje na Tshisekedi, Perezida wa Sena, Sama Lukonde na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka. Imyigaragambyo ikomeje kubera mu […]
Yagiye gukiza abarwana bamukubita ishoka agwa aho

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Gitobe, Akagari ka Muhurire, Umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, umusore w’imyaka 18 yapfuye akubiswe ishoka mu mutwe, ubwo yageragezaga guhagarika intambara yari iri hagati y’abasore babiri barimo na murumuna we. Abaturage baho bavuga ko abo basore babanje kunywa inzoga ari na byo byabaviriyemo […]
Orléans: Inama y’Igihugu yashyigikiye icyemezo cy’umujyi wanze ko Zigiranyirazo ahashyingurwa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nzeri, Inama y’Igihugu yemeje ko Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Juvenal Habyarimana, ubutegetsi bwe bwashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, atazashyingurwa muri Orléans (Loiret), ibiha umugisha icyemezo cy’umuyobozi w’uyu mujyi, Serge Grouard, n’ubundi wari wanze ko azahashyingurwa. Nyuma yo kwangirwa na Meya Serge Grouard wavuze ko bishobora guhungabanya umutekano […]
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barimo uw’u Bufaransa (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, yashyikirijwe na ba Ambasaderi batandukanye impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Abamushyikirije izo mpapuro ubwo yabakiraga muri Village Urugwiro barimo Casper Stenger Jensen w’ubwami bwa Denmark, Irene Vida Gala wa Brésil na Aurélie Royet-Gounin w’u Bufaransa. Perezida Paul Kagame kandi yakiriye impapuro zemerera Hanan […]
Tanzania: Urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu rwatangiye ruburanishwa mu muhezo

Muri Tanzaniya, urubanza rw’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Lissu ukurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, rwatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki ya 8 Nzeri, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Dar es Salaam, nyuma y’isubikwa ryinshi. Umuyobozi w’ishyaka Chadema, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, afunzwe kuva muri Mata. Uru ni urubanza rukomeye, rubera mu muhezo, mu gihe habura ukwezi kumwe […]
Ugiye hakiri kare cyane muvandimwe: Maj. Gen Nzabamwita wasezeye Lt. Gen Kabandana

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, yunamiye Lt. Gen Innocent Kabandana uherutse kwitaba Imana, amugaragaza nk’umwe mu bayobozi beza Igisirikare cy’u Rwanda cyagize. Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, ni bwo Kabandana wabaye umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique yitabye Imana azize uburwayi. RDF yatangaje ko […]
Ubushinwa bwatanze ubutumwa mu kumurika ibitwaro kabombo kurubuga rwa Tiananmen i Beijing

Ubwo hizihizwaga imyaka 80 Ubushinwa butsinze Ubuyapani,umuyobozi w’Ubushinwa Xi Jinping, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un bahuriye hamwe ku nshuro yabo ya mbere ya’karasisi gakomeye ka gisirikare kabereye i Beijing rwagati. Ni akarasisi k’isabukuru yimyaka 80 Ubushinwa butsinze Ubuyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose aho bwerekanye ibikoresho byinshi […]
Uvira: Hagati ya FARDC na Wazalendo,ninde utegeka uyu mujyi?

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, umujyi wa Uvira mu majyepfo ya Kivu wari umunsi wa karindwi wikurikiranya uyu mujyi uri mu bihe bidasanzwe byo kuba wugarijwe n’umutekano mucye yatewe n’imitwe ya Wazalendo yashyizeho imyigaragambyo no guhagarika ubuzima busanzwe mu baturage ahubwo bakayoboka inzira y’imyigaragambyo. Iyi mitwe ntikozwa no gukorana n’umuyobozi wungirije […]
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yegujwe
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 8 Nzeri, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yakuyeho guverinoma kubera gahunda zayo zo gukemura ikibazo cy’imyenda y’igihugu, birushaho gukomeza ibibazo bya politiki biri guca intege ubukungu bwa kabiri mu karere ka Euro. Abadepite batoye kwirukana Minisitiri w’Intebe Francois Bayrou na guverinoma ye ku majwi 364 ku 194 y’abamushyigikiye. Perezida Emmanuel […]
Masisi: AFC/M23 na wazalendo babyukiye mu mirwano ahitwa Burora

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nzeri, haravugwa imirwano yabyutse iba, hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo ahitwa Burora, muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 (Teritwari ya Masisi) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD aturuka muri ako gace abitangaza, ngo inyeshyamba za Wazalendo zambuwe ako gace mu […]
U Rwanda na Senegal byiyemeje gufatanya mu bya serivisi z’ingendo zo mu kirere

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nzeri, u Rwanda na Senegal byashyize umukono ku masezerano y’uufatanye mu bijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere, agamije gushimangira no koroshya ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi. Amasezerano yashyizweho umukono yerekana intambwe ikomeye mu gushimangira umubano, guteza imbere ubufatanye mu bukungu, no kongera amahirwe y’ubucuruzi hagati yu […]