Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta ukorera hirya no hino ku isi wa 0xfam, bwagaraje ko ubutunzi bw’abagabo 22 bakize kurusha abandi ku isi buruta ubwa miliyoni 326 z’Abagore batuye ku mugabane wa Afurika.
Ni ibyatangajwe muri raporo uyu muryango washyize ahagaragara, igaragaza buryo ki hari ubusumbane bukabije hagati y’ubukungu bw’abagabo n’abagore, yasohotse mbere gato y’inama ngarukamwaka yiga ku bukungu iteganyijwe kubera i Davos mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Raporo ya Oxfam igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2019 ababarirwa mu 2,153 ari bo bari bafite ubutunzi bubarirwa muri za miliyari z’amadorali ya Amerika, ubu butunzi bukaba buruta ubw’abantu miliyari 4 na miliyoni 600 bakennye kurusha abandi ku isi; barimo njyewe nawe.
Iyi raporo yasohotse kuri iki cyumweru ikomeza ivuga ko abagabo 22 b’abaherwe kurusha abandi ku isi bafite ubutunzi buruta ubw’Abanyafurikakazi bose.
Iyi raporo y’amapaji 63 inavuga ko 1% by’ubutunzi abaherwe ba mbere ku isi bafite bikubye incuro z’irenga ebyiri ubutunzi bw’ababarirwa muri miliyari esheshatu na miliyoni 900 bo mu isi.
Ikindi kigaragara muri iyi raporo ni uko abagore bafite imyaka 15 y’amavuko binjiza angana na tiliyoni 10 na miliyari 800 z’amadorali ya Amerika buri mwaka, ariko umutahe wabo ukaba nta gaciro uhabwa. Ni amafaranga akubye hafi incuro eshatu ayo inganda zo mu isi zose zinjjiza. Ikindi kandi, mu myaka 10 ishize abafite ubutunzi bubarirwa muri miliyari y’Amanyamerika bikubye incuro ebyiri.
Oxfam isanga ubusumbane hagati y’ubutunzi bw’abagabo n’abagore bugomba guhinduka, ahanini bigizwemo uruhare na za leta z’ibihugu zigomba gufata iya mbere mu guha agaciro ibyo abagore bakora.
1 Ibitekerezo
gatabazi jean Kuwa 21/01/20
Muli iyi si harimo Injustice ikabije.Abakire 2 153 bakize kurusha 60% y’abantu batuye isi???
Subiza ⇾Nukuvuga abarenze 4.6 billions.Biteye agahinda.Nyamara Imana ntigira Injustice.Twese Abakire n’Abakene iduha ibiryo,umwuka,amazi,abana,etc...Ikibabaje cyane nuko usanga akenshi abakene aribo bashaka imana ndetse bakayikorera.Uzarebe babandi bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana.Hafi ya bose ni abakene.Bariya nibo imana izaha paradizo,abakire bayibure.
Tanga igitekerezo