Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bufaransa, Gaël Faye, abona Abanyamerika barahindutse abajandarume (polisi) b’akarere k’ibiyaga bigari.
Gaël yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, cyibanze ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko uko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wifashe muri iki gihe.
Uyu muhanzi yibukijwe ko Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, tariki ya 10 n’iya 11 Kanama 2022 yagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari rufite impamvu zitandukanye.
Gaël yavuze ko yatunguwe n’ukuntu Abanyamerika baba bashaka ko Abanyarwanda bakora ibyo bifuza, akomoza ku cyifuzo cya USA cy’uko umugororwa Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba yafungurwa, kuko ngo atahawe ubutabera buboneye.
Yagize ati: "Natunguwe no kubona Abanyamerika barahindutse abajandarume mu karere k’ibiyaga bigari, bakatubwira icyo Washington yifuza ko twebwe Abanyarwanda dukora. Numvise kandi ntameze neza ubwo numvaga Antony Blinken avuga kuri dosiye ya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu bujurire, kubera iterabwoba.”
Uyu muhanzi yagarutse ku kuba abayobozi bo muri USA basaba ko Rusesabagina afungurwa bashingiye ku kuba afite uburenganzira buhoraho bwo gutura muri iki gihugu. Yibajije niba iyo mpamvu ari yo yatuma u Rwanda rugendera ku cyifuzo cyabo.
Nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta aherutse kubisobanura, Gaël yibukije ko urubanza rwa Rusesabagina rwaburanishirijwe ahabona, ruca ’live’ ku muyoboro wa YouTube, amahanga areba, asobanura ko uyu mugororwa yahawe ubutabera buboneye, anaboneraho gusaba USA kubaha inzego z’u Rwanda.
Gaël aranengera USA kuba yaritaye ku kibazo cya Rusesabagina, ikirengagiza icy’abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa FLN uyu mugororwa yari abereye umuyobozi mukuru mu rwego rwa politiki.
1 Ibitekerezo
Kurazikubone Jean Kuwa 21/08/22
Nkeka abandika bose bavugira Anthony Blinken ibyo atavuze, ndetse n’ibyo muri rusaange abanyamerika batavuga. Ntibanga ko Rusesabagina yashyirwa mu butabera. Ukuntu yazanywe mu Rwanda nibyo bitera ikibazo kandi byagombaga gukemuka mbere yuko aburanishwa. Bivuze ko ubutabera budashobora gutangwa mu gihe ugejejwe imbere y’abwo yafashwe mu bulyo butaribwo. Ni ilyo hame Amerika yitsisaho kandi rirumvikana. Kugeza ubu indege yamuzanye yagombaga kujya i Bujumbura ariko itunguka i Kigali kandi irihwa n’Urwanda. Ibyo byonyine biteye kwibazwa. Ikindi ni imisni itatu yamaze ntawe uzi aho ari cyanga icyo akora. Nabyo biciye ku mategeko mpuzamahanga. Amerika rero yo isaba ko yarekurwa noneho ibyo bibazo byakemuka, imanza zigakomeza mu mucyo.
Subiza ⇾Rohi Kuwa 21/08/22
Wowe uri umuyobozi wiki igihugu wabigenza gute. Mbese wowe umva gufatwa kwiwe byari kugenda gute. Urivugira icyo utazi. Adui nkuwo iyo occasion iyariyo yose ibonetse ishirwa mubikorwa. Kandi u Rwanda ntabwo turi itsina ngufi tuzi icyo gukora. Zirakahirwa service zamufashe zikamugeza mu rwanda.
Subiza ⇾Prince Kuwa 23/08/22
@Jean, ni iki cyakwemeza ko iyo ndege uvuga yarishye n’Urwanda?Reka ngaruke! naho rwayiriha ntanicyaha rwakoze! Iyo mpereye kumunyamerika wirirwa ashashisha bukware uwariwe wese uha isura mbi amerika, ntekereza ko nanjywe umwana w’umunyarwanda ntagomba guha agahenge ushaka kuruha isura mbi!
Subiza ⇾America imaze kwica abangana bate? ikavuga ko ari ibyihebe!Ese buriya abo bagabo muvugira buriya si ibyihebe ku Rwanda rwa Kanyarwanda?U rwanda rwacu?bariya bagabo ntibagomba kutwigisha uko tugomba kubaho, ahubwo bishoboka twabereka uko kirimwa muntu yakabaye abaho. Tugomba kubakosora tukabereka ikiguzi cy’umutekano uko kingana kubihugu byose. Ibihugu ni bimwe kandi bigomba kungana.
Marc Andre Kuwa 24/08/22
24 08 2022
Subiza ⇾Burya abanyamerika abantu bari bapfungiwe i Guantanamo ntibagira iyo bava ko bayabarungitseyo?
Nibazako abanyamerika bagize ubwenge barashika ari abambere ku kwezi ibindi barabiheba vyarabananiye.Bama bayanguza intambara bakazitsindwa.Vietnam,Somalia na Afganistan bavyumvise ivyo bihugu bavuga make.
Urwanda mirwo rwatewe na Rusesabagina nirwo rutegerezwa kumuhana.Ikirenze vyose kibi yakoze yateye urwanda rwamureze rikamugira ico ari.
Tanga igitekerezo