Impunzi z’Abarundi zahungiye muri Tanzania mu mpera z’umwaka ushize zahawe igihe cy’ukwezi kumwe ko gusubira mu gihugu cyazo kuko ngo badafite uburenganzira bwo kwitwa impunzi.
Mu nkambi imwe ya Nduta gusa, abarebwa n’iki cyemezo bagera ku 1028, bose bageze muri Tanzania mu Kuboza umwaka ushize wa 2019. Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kigoma, ahari iyi nkambi, yahaye aba Barundi ukwezi kumwe ko kuba bavuye ku butaka bwa Tanzania.
Bwana Remegius Pesambili yongeyeho ko imibare y’abarebwa n’iki cyemezo mu zindi nkambi zicumbikiye impunzi z’Abarundi nka Nyarugusu na Mtendeli, itaramenyekana.
Yabitangarije mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru kuwa Gatanu ushize nyuma yo kuvugana n’impunzi n’abazihagarariye.
Yagize ati: “Nta burenganzira bafite bwo kuba impunzi cyangwa abasaba ubuhungiro. Kandi ntibishoboka ko bahabwa ubufasha bw’ibyo kurya n’ubuvuzi kuko batazwi. Niba batazwi na minisiteri ishinzwe impunzi, bashyirwa mu biganza by’abashinzwe abinjira n’abasohoka bita ku kubasubiza iwabo.”
Ibi ni byo yatangaje mbere yo kubaha igihe cy’ukwezi kumwe cyo gukusanya ibintu byabo bagataha. Yongeyeho ko ibi bizakomereza mu zindi nkambi aho bataramenya umubare w’Abarundi badafite ibyangombwa by’impunzi bazirimo.
Abarundi bahungiye vuba muri tanzani, babwiye ikinyamakuru SOSMediasBurundi ko bahunga guhohoterwa bazira kuba abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Benshi muri bo bava mu Ntara za Makamba na Ruyigi.
Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko impunzi z’Abarundi zakagombye gutaha ku bushake bwazo.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, HRW yaganiriye n’Abarundi 20 babaye muri Tanzania, mu nkambi zitandukanye, aho 13 muri bo bari bahungiye muri Uganda batangaje ko batinye ko bazicwa mu gihe muri Tanzania babahatira gutaha.
2 Ibitekerezo
manizabayo jean de lapaix Kuwa 05/02/20
Nibyiza kabisa tubashimiye amakuru meza mutugezaho ,mukomereze ago
Subiza ⇾Turabakurikiye
manizabayo jean de lapaix Kuwa 05/02/20
Nibyiza kabisa tubashimiye amakuru meza mutugezaho ,mukomereze ago
Subiza ⇾Turabakurikiye
Tanga igitekerezo