Ubwicanyi bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bwicanyi bukaba bukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu bahora bashyamiranye n’abo mu bwoko bw’Abanande, raporo yashyizwe hanze na Loni igaragaza ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.
Ubwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw’Abahutu, bukorerwa mu Burasirazuba,Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo ya Congo mu duce nka Lubero, Walikale na Masisi,...
Umuryango mpuzamahanga “SOS”, utangaza ko kuva mu mwaka wa 2010, Leta ya Congo nta kintu na kimwe yigeze ikora ngo ihagarike ubwo bwicanyi bukorerwa abo Bahutu.
Kuva mu kwezi ku Ugushyingo 2015, Abahutu bo muri Congo bishwe mu duce twa Kisimba, Ikobo na Bwito basaga 300 abandi barenga 50,000 barahunga, bakaba barishwe n’abo mu bwoko bw’Abanande (Nande) na Kobo, gusa andi makuru akaba avuga ko n’ingabo za Leta ya FARDC zibigiramo uruhare.
Mu kiganiro Lt Col Prosper Bass, umuvugizi w’ingabo za MONUSCO yagiranye na BBC ku wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2016, yatangaje ko Abahutu 26 bishwe abandi 41 barakomeretswa mu cyumweru gishize.
Amakuru agera kuri izi ngabo za MONUSCO ni uko abica aba baturage bo mu bwoko bw’abahutu ngo baba bashyigikiwe n’ingabo za FARDC ziyobowe n’umuvandimwe wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mr Julien Paluku.
Ubu bwicanyi kandi ngo bukorwa kugirango imiryango mpuzamahanga ihaguruke bigaragare ko muri Congo hari umutekano muke amatora y’umukuru w’igihugu ateganywa aburizwemo, dore ko manda ya Kabila igomba kurangirana n’uyu mwaka wa 2016.
Byatangajwe kenshi ko ubwoko bw’Abanande ari ubwoko busanzwe buzirana cyane n’ubw’Abahutu, by’umwihariko ngo bamwe iyo baciye abandi mu rihumye barabica, gusa ngo aho FDLR igereye muri Congo ngo yagiye yifatanya n’Abahutu mu bikorwa byo kwica Abanande.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo