Abaturage baturiye umuhanda uhuza uturere twa Nyanza, Bugesera na Ngoma, barasaba ko imirimo yo gukora kuwukora yakwihutishwa, kubera ko ngo gutinda kwawo bidindiza iterambere ryabo.
Aba baturage bavuga ko kuba imirimo yo gukora uyu muhanda yaragiye ihagarara bya hato na hato, byabateje igihombo kubera bimwe mu bikorwa byabo biherereye hafi y’uyu muhanda byarahagaze, ibindi bigenda buhoro.
Umuturage umwe yatangarije RBA ati: “Hari aho bagera ntibahakore, kandi abantu bari basanzwe bahafite ibikorwa nk’ubucuruzi barabihagaritse bategereje ko umuhanda urangira bagakomeza kubikora,rero ugasanga bitwicira gahunda. Bakwiye kuwihutisha kuko biradubangamiye cyane.”
Undi muturage uri mu bakoresha uyu muhanda mu ngendo zitandukanye yavuze ko bibahenda cyane kubera ko hari hamwe mu bice byawo bitaragezwamo kaburimbo bigatuma amafaranga y’ingendo aba menshi.
Ati: “Nko kuva Ngoma ujya i Nyanza, usanga amafaranga umuntu yishyura ari menshi cyane, ariko hose habaye harimo kaburimo amafaranga yagabanuka.”
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, Gihoza Mivugo Frank, avuga ko idindira ry’uyu muhanda ryatewe n’ingengo y’imari itarabonekeye igihe, ariko ngo nta gihindutse, imirimo yo kuwubaka yazarangirana n’impera z’umwaka utaha.
Yagize ati: “Ubu noneho amafaranga ahari arahagije ku buryo nta mpungenge dufite. Nta gihindutse mu mwaka utaha, cyane cyane mu mpera imirimo yo gukora uyu muhanda izaba irangiye.”
Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 118, harimo ibilometero 66 biva mu karere ka Bugesera bikagera mu karere ka Nyanza,unyuze ku masantere y’ubucuruzi ya Ruhuha na Busoro, nayo bigaragara ko yadindijwe cyane n’idindira ryawo.
Yanditswe na Byungura Cesar
Tanga igitekerezo