
Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 rwategetse ko abarimo abofisiye b’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS) bavugwaho gukorera iyicarubozo abari imfungwa n’abagororwa ko bajyanwa by’agateganyo mu igororero.
Uwa mbere ni SP Gahungu Ephraim wayoboye igororero rya Rubavu, akaba akurikiranweho icyaha cyo kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima hamwe no kuba icyitso ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu.
Uwa kabiri ni SP Uwayezu Augustin wabaye umuyobozi wungirije w’igororero rya Rubavu, akaba akurikiranweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, n’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iyicarubozo.
Harimo AIP Gapira Innocent ukurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, CSP Kayumba Innocent wasezerewe muri RCS na Baziga Jean de Dieu bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
Abandi ni abagororwa, ari bo: Bikorimana Marcel, Nteziyaremye Innocent na Nahimana Patrick bakekwaho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu.
Urukiko rwategetse ko aba bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibi byaha, mu gihe rwasanze nta mpamvu zituma undi witwa Hodari James afungwa by’agateganyo, rusaba ko ahita afungurwa.
Aba bose batawe muri yombi hagati muri Kanama 2023 nyuma y’ubuhamya bw’umusore witwa Ndagijimana Emmanuel wafungiwe mu igororero rya Rubavu mu 2020, bwatambutse ku muyoboro wa YouTube. Uyu yavuze ko yakorewe iyicarubozo bitegetswe na SP Uwayezu, yerekana n’uburyo ikibuno cye cyangiritse bikomeye.
Tanga igitekerezo