Umunyarwanda ati: "Hakura umutima, imyaka yo ni imibare". Ha mbere mu muco wacu, ubukure bw’umuntu bwapimwaga n’imigirire ye cyane ko benshi batari bazi no kubara nk’uko tubara ubu ku buryo byari bigoye kubaza umuntu ngo wavutse ryari cyangwa se ufite imyaka ingahe ngo abigusubize nk’uko twe tubikora.
Muri iki gihe cyacu, ishingiro ry’igenabikorwa byacu akenshi usanga ari imyaka, aho kujya mu mirimo iyi n’iyi bisaba ingano y’imyaka, gushinga urugo n’ibindi bigasaba imyaka iyi n’iyi ariko ntiduhwema kwibaza kenshi uko biba byagenze iyo hari umuntu washyizwe mu mirimo cyangwa se wakoze igikorwa iki n’iki ariko ntagikore uko bikwiriye, usanga twibaza ikibitera kandi uwo muntu ari mukuru ndetse yarize n’amashuri tuti: "Kuki yagize atya kandi ari mukuru ndetse yarize..?"
Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe icyo ubukure nyabwo ari cyo mu muco wacu, twifashishije umurage w’inyigisho z’Umwami RUGANZU Ndoli, uvuze byinshi mu mateka y’Abanyarwanda n’igihugu cyabo. Turibanda cyane ku nyigisho ye y’Iterambere ry’Umutima cyangwa se Ubwenge, abanditsi bayisobanura kwinshi ariko twe turakora impine y’Ibyiciro bine n’ubwo nziko hari abagaragaza ibirenze ibyo, ariko byinshi bigaragazwa turabisanga muri ibyo byiciro aribyo bikurikira:
1.MITIMANDA
2. MITIMIRWANA
3.MUTIMANAMA
4.MUTIMA-MANA
1.Mitimanda cyangwa Mitima-rwana: Iki gihe ni igihe cy’ubwana mu kibariro cy’imyaka kuko umwana ni umuntu utagira ibitekerezo biri hejuru y’inda. Ntushobora gusanga ahangayikishijwe n’ejo hazaza kuri we iyo yabonye ikijya mu nda biba bihagije, by’akarusho kandi muzi uko abana bakiri bato bakambakamba icyo babonye cyose bihutira gushyira mu kanwa batitaye ku kuba kiribwa cyangwa kitaribwa kabone n’iyo byaba ari umwanda, ariko kandi ibi si iby’abo bana gusa kuko izi ngeso uzazisanga no mu bakuru mu myaka, igihe umuntu akiri hasi mu bitekerezo ndetse no mu majyambere yo kwitegeka bavuga ko ari MITIMA-NDA.
Muri iyi minsi hari abantu benshi badashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose kitarimo inyungu zijya mu nda, aho no kugira ngo umuntu atabare abari mu kaga abanza kwaka amafranga. Ingero z’ibibi ni nyinshi cyane ku buryo twavuga ko muri iki gihe iyi mitima irumbutse muri benshi.
2.Mitimirwana: Hari abandi bavuga mitima, ngeso n’ibindi,.. ugendeye ku kibariro cy’ubukure bw’ubu wavuga ko ari igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu kugeza mu basore n’inkumi kenshi usanga aba bantu bakigowe n’amahitamo, bafite imitima myinshi ibarwaniramo ku buryo muri we aba ataragira ubushobozi bwo gutandukanya icyo ashaka n’icyo yifuza, ibi kandi nabyo byaba mu ngeri zose tutagendeye mu myaka iyi n’iyi kuko n’abafite imyaka iri hejuru y’ubugimbi n’ubwangavu cyangwa abasore n’inkumi nabo tubonamo abantu bafite imitekerereze iyobowe n’amarangamutima ibyemezo, bafata bigashingira ku marangamutima.
Mu rugendo rw’ubukure, aha hantu si heza, umuntu aba akwiriye gukomeza gukuza ubwenge (Umutima) ikibabaje ni uko hari ubwo usanga hari abantu barinze basaza bakimeze batyo, ibyo bigaterwa n’uko buri gihe imikurire y’ubwenge itajyana n’imikurire y’umubiri, uyu muntu rero aba agengwa n’amategeko cyangwa inama biturutse inyuma (mu bandi) kugira ngo abeho kuko umutima we nta nama nziza uba ushobora kumuha, yibeshyerezwaho n’<
3. Mutimanama;ntibigarukira aho, urugendo rw’ubukure mu bwenge rurakomeza, uyu aba afite ubushobozi bwo guhitamo no gufata ibyemezo byiza. Aba amaze kuba umuntu ukuze mu bitekerezo ku buryo we ubwe aba yigira inama, atagitwarwa n’akajagari k’ibitekerezo, atagikururwa n’ibibonetse byose, buri kintu cyose agifatira umwanzuro yabanje kugitekerezaho. Bivuze ko aba afite umutima uri hejuru y’inda aho kugira inda iri hejuru y’umutima kandi na none aba yararenze wa mutima muhanano (Mitimirwana) nk’uko tumaze kubibona ahubwo asigaye ayoborwa n’umutima we! Umwami nyawe ari umutima we. Ibi bikaba bivuze ko ubundi inama nziza zakagombye kuva mu mutima w’umuntu kuko iziturutse inyuma zishobora gufasha igihe gito.
4. Mutima-Mana; Abageze kuri " Mutimamana baba bakataje umunyarwanda ati "Kami ka muntu ni umutima we" bivuze ko umwami w’umuntu ari umutima we. MUTIMA-MANA ku Banyarwanda uru ni urwego ruhanitse cyane kuko abantu bagera kuri uru rwego baba batakiri abantu buntu basanzwe ahubwo baba bangana Imana mu Kinyarwanda nibo wumva bavuga ngo "..naka uriya ni Imana y’i Rwanda" nibo wa Mutima-mana uba urimo <
Ibi byerekana ko mu muco wacu harimo ubukungu dukeneye bwose, ariko uyu munsi ntiduhwema kwirukanka hose, haba mu nsengero n’ahandi dushaka ngo kuba abantu beza abantu bakundana n’ibindi twita agakiza cyangwa gukizwa ariko twe ubwacu turi abahamya ko ibi byananiranye, nta gisubizo twabonye, twaguye ruhabo (Guhaba). Abo twirukira tuzi ko baduha ibyo dushaka, byagaragaye ko tubasaba ibyo badafite, nyamara ibyo dushaka byose biri iwacu muri twe, aka ya mvugo turajya gukomba amata, iwacu avuna imitozo, kugenda uru rugendo bisaba kwicara hamwe ukisuzuma, ukisubiramo ukareba niba uwo uriwe none ariwe ukwiriye kuba we ubundi ukiyemeza.
Kugenda intambwe ku yindi nibura ukava muri Mitima-nda na Mitimirwana, ukajya muri Mutimanama ndetse kugeza kuri Mutima-Mana uyu mutima uboneza umubano, uboneza imigirire n’imibereho muri rusange. Ibi bizadutsindamo kuba ba Mitima-rwango, Mitimibunga n’izindi ngeso zose tutarondoye zituranga muri iki gihe kandi ukazisanga mu ngeri zose.
1 Ibitekerezo
Jean Sauveur Kuwa 26/05/20
Urakoze Hesron kutugezaho iyi nyandiko yerekeye gukura mu mutima.Ni nziza cyane.Wanadusangiza igitabo cynangwa inyandiko wifashishije (reference) numva nshaka kumva neza iyi nyigisho y’ubukure mu mutima.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo